WEEKEND BREAKFAST Songs 0022 - Karahanyuze - Kajo Guitar

Поделиться
HTML-код
  • Опубликовано: 2 фев 2025
  • #kajoguitar #rwandansongs #kigalirwanda #karahanyuze
    Lyrics
    GARUKA (Philemon NIYOMUGABO)
    -------------------------------------------------------
    1. Cyeera wahoze uri umugabo
    Cyera wagiraga urugwiro
    Ni ukuri wari inyangamugayo
    None ubu uri heee, uri heee Amm.
    Waarangwaga n'urukundo
    Ntiiwagiraga amatiku
    Waari uzi~kwiha~akabanga
    None umeze utee, umeze utee Amm.
    R/ Yewe mwana w'iwacu
    Yewe gasaro k'iwacu
    Wahindutse utee ko ubabajee Amm (×2)
    2. Doore wigize igikoko
    Murumuna wawe Abera ari he
    A~maajwi y'abo wahemukiye
    Araguhamagaara ngaho subiza Shengeee.
    U~raahemuka~bikambabaza
    Kandi uzi neza ako ngukunda
    Nkwifuriza kubaho neza
    Wikwiyicira ubuzimaa Nyamusaaa.
    3. Ubuzima buzahagarara
    Iiigihe kizaba gishize
    Buri wese agende uko yaje
    Aho ujya~ubimenya ngo wicuze Shengeee
    Have va i Buzimu jya i Buntu
    Kora ibyiza~bizaguhira
    Usubirane ishema ryawe
    Ryo kwitwa umuntuu ishusho ya Ruremaa
    UMULISA (Ingeli Orchestra)
    ------------------------------------------
    Umulisa nsekera ndebe iyo nyinya mbashe gusinzira (×2)
    1. Gukundiro cyiza uri igitego mu rungano wowe nahisemo
    2. Reka nkurotorere izo naraye nkabije Eeee
    Wowe nahisemo (×2)
    Ngo twahuriye imbere ya kiliziya
    Miisa nkuru ihumuje (×2)
    Umpoberana urukumbuzi rwinshi
    Umutima wanjye uhita wika. (×2)
    3. Uko nguherekeje icyo kigarama cyose
    Ngenda nkurondoreraaa amakuru yanjye (×2)
    Nkuroye mu maso ntiwaritahuye ahubwo waritahiye. (×2)
    DARIYA (MASABO Nyangezi )
    1. Dariya nkunda ngwino umare irungu
    Ruukundo rwanjye ngwino~ungwe ku mutima
    Ngwino Dariya ngwino ngwino
    Ngwino Dariya ngwino ngwino.
    R/ Igira hino maze numve unyegereye
    Ngwino Dariya ngwiino ngwino
    2. Iyo umugoroba uje disi Dariya ndakwifuza
    Nkareba hakurya y'umugezi aho iwanyu batuye
    Nkaguhamagara Dariya ku mutima
    Nkaguhamagara Dariya ku mutima.
    3. Umva iri jwi ryanjye narasaraye Dariya
    Kuguhamagara ni uguhora nkuririmba
    N'agahinda kenshi ko kutakubona
    N'agahinda kenshi ko kutakubona.

Комментарии • 51