Umukozi wanjye yantwariye Umugabo😭Nyuma y’Imyaka 12Tubana||Imyaka 5 irashize ntabona Abana banjye😭

Поделиться
HTML-код
  • Опубликовано: 4 янв 2022
  • #0783680937#Deborah#Rose TV Show ni urubuga rwawe nanjye ngo tuganire ku buzima by'umwihariko ku ngingo z'imibanire y'abantu. Mu muryango ndetse no mu buzima busanzwe. Twibanda ku biganiro by'ubuhamya n'ibitekerezo by'abatumirwa mu kubaka #Imibanire iganisha ku #UmuryangoMwiza. Twibanda kandi ku biganiro byo #Guteka kuko burya imibanire myiza ihera ku mirire myiza! Niba wifuza kuvugana natwe, kuduha inyunganizi ku makuru tubagezaho cyangwa ukaba ufite ubuhamya wifuza gusangiza Abanyarwanda waduhamagara kuri +250782742950
  • РазвлеченияРазвлечения

Комментарии • 540

  • @amavutaamavuta5553
    @amavutaamavuta5553 2 года назад +43

    Uyu mumama acyeneye ubuvugizi akazahabwa abanabe

  • @niragirevanessa8806
    @niragirevanessa8806 2 года назад +25

    Maman gift ndabizi twaraturanye nuwo mukozi ndamuzi pole cheri

  • @odetteniyitegeka3067
    @odetteniyitegeka3067 2 года назад +8

    Rose agira emotion disi iyo umuclient we arize nawe ararira. Yeah she is a real woman

  • @sandraumuhoza8703
    @sandraumuhoza8703 2 года назад +16

    Humura maman imana izaguha abana bawe mbega mbega mana tabara iyu mubyeyi🙏🙏

  • @jojobroos390
    @jojobroos390 2 года назад +6

    Yesu akugirire neza Pasteur Deborah. Imana ize ikwibuke. Kuko uri umunyembaraga.

  • @serapieayinkamiye2944
    @serapieayinkamiye2944 2 года назад +8

    Mbega ubuhamya buteye agahinda maman ihangane komera ushikame kumwami yesu azaguhoza ayomarira yose warize ikindi abana bawe uzababonaa

  • @dinamuhirwa7770
    @dinamuhirwa7770 2 года назад +6

    Kugira ubuhamya biva kure . Imana ishimwe
    Kubyo yakoze. Ngukuriye ingofero . Umugabo azagushaka akubure.

  • @dididivine4875
    @dididivine4875 2 года назад +8

    Jya jya sha abagabo baba congo ntabwo banjya bana n’ababagore Bbahandi mushobora kubana pe arko nti murambana😒ibyo njye mbifite ye experience rwose .. kd iyo yakwanze ntasubira inyuma.ntabwo barongora hanze .. gusa pole mama

  • @jeannemurekatete1737
    @jeannemurekatete1737 2 года назад +7

    Mm gift wanjye Sha komera nakodesheje iwawe navuye iwawe njya muyanjye shitani arasenya Koko ajya aho ubutunzi buri 😭😭😭😭😭 ariko Data ashimirwe aho igejeje ikora ndanezerewe

  • @patriciemukamuligo5939
    @patriciemukamuligo5939 2 года назад +4

    Imana ikwagurire imbago murwakubyaye more anointing to you Pastor deborant

  • @uwizeyedinah2563
    @uwizeyedinah2563 2 года назад +1

    Mana we uruwera,umugabo washatse yaguhinduka,abana wabyaye baguhinduka,imiryango yaguhinduka ariko Yezu we ntajya ahinduka.Pastor Deborat urumugore w'intwari,komera cyane.

  • @justineingabire688
    @justineingabire688 2 года назад +4

    Ihangane Mubyeyi kandi Imana ishimwe ko yaguhaye imbaraga zo gukomera mu bihe bitoroshye

  • @josianebaeni7541
    @josianebaeni7541 2 года назад +4

    maman gifti pole sana , ibyo uvuga ndabizi nukuri wahuye nikigeragezo pe ndumuhamwa

  • @ijwiryabatavuga6710
    @ijwiryabatavuga6710 2 года назад +49

    Humura maman Deborah, Imana yakurinze ,komeza uyikorere Iracyagufiteho umugambi kandi uhumure abanabawe uzababona ,ntamwana wibagirwa umubyeyi.
    Ariko umuntu uvuga ngo niwowe wisenyeye wagirango ntari ku isi,ahubwo warakoze uragenda kukowashoboraga kuhasiga ubuzima, ndakwanze ntivamo ndagukunze ,gusa Imana yari Igufiteho umugambi,niyo mpamvu yakurinze.
    Wa mugani abagifite ingo twige kwikorera abakozi b'ababakobwa tubareke kandi dusengere ingo zacu.

    • @ernestrudasingwa5395
      @ernestrudasingwa5395 2 года назад

      Pole sana

    • @pelagiemwiza6236
      @pelagiemwiza6236 2 года назад +2

      Ihumure ryaje uzubijjwe ibyo wanyazwe

    • @jeanbaptistehatungimana4300
      @jeanbaptistehatungimana4300 2 года назад

      M
      M

    • @mukanyandwialphonsine
      @mukanyandwialphonsine 2 года назад +5

      uwo uvukago uyumudamu ariwe wisenyeye ntarahura nicyo bita urugo ahubwuyu aracyafite umutima wo kuvuga .uwahuye narwo ntabona ahahera abivuga🙆🙆

    • @sebikwekwejoy1117
      @sebikwekwejoy1117 2 года назад +1

      Deborah yesu aguhe umugisha .Kandi akomeze kwagure mugakiza yesu aragukunda kuruta urwo umugabo yari Kugukunda .komeza umurimo

  • @sandrineisumbabyose9190
    @sandrineisumbabyose9190 2 года назад +3

    Humura imana irikumwe nawe gusa ubuhamya bwawe burimo amasomo bunteye kurira ariko ntakeza kiy’isi bisaba kugira Umutima ukomeye no gusenga cyane

  • @Barindafred
    @Barindafred Год назад +1

    Ibibazo biratugonga bikabije! Imana nigupangire umugabo mwiza naho ubundi ibyo wanyuzemo birahagije! Kuki Imana yemera ko duteseka bigeze hariya? Iyi si iratubabaza bikabije. Imana ijye itaba abantu batarinze guta umutwe n'amarira menshi. Kuki se Abagome bahirwa mu migambi yabo mibi? Imana izaguhuze n'abana bawe rwose!

  • @shemaauxiliatrice3285
    @shemaauxiliatrice3285 2 года назад +8

    Humura abana muzabonana, umwana mukuru arakuzi bazashaka , ndabihamya 🙏

  • @medardndaruvukanye1275
    @medardndaruvukanye1275 2 года назад +75

    Abagore benshi bicwa nukwizera abagabo ngo ntabyo yakora umugabo wanje arankunda, ndi umugabo ubihamya, WOMEN PAY ATTENTION PLEASE 👌

    • @faidaadeline3343
      @faidaadeline3343 2 года назад +13

      Cyane nanjye ndumugabo wo kubohamya kwizera umugabo cyane bituma wibagirwa ko ubuzima nta Grant kandi nanjye iyontizera umugabo cyane wenda mbanaramenye ibiba so married women be careful no perfect husband

    • @turibamweali8661
      @turibamweali8661 2 года назад +11

      Abagore bagira kwibeshya cyane kuko nta mugabo numwe utasambana rwose

    • @umwaliazeleny
      @umwaliazeleny 2 года назад +4

      Kwizera umugabo birangira biguhenanguye !!!

    • @medardndaruvukanye1275
      @medardndaruvukanye1275 2 года назад +4

      Ariko n, abagore bose si inshasha Hari MAPEPE baca inyuma abagabo cane pe!! Boss we kukazi akamugira umugore we pe. Atashe avuye kukazi umugabo yamusaba imibonano akanga ngo ararushe yakoze akazi kenshi. 😭

    • @mukandayisengaclaudine6189
      @mukandayisengaclaudine6189 2 года назад +2

      Icyuvuzendacyemeracyaaaane ibyonanjyebyambayehop abagorenukurebakure kukobyanteye gusigarana abananjyenyine ibintuumugabo yarabimazentabizi dusigarana ubukenebukabije cyanep ugandasima Imanayarahabaye

  • @jeaninehan
    @jeaninehan 2 года назад +4

    Mpore mubyeyi wanyuze mw' ishuri rikomeye. Uri umugore w' intwari wihanganiye ibigeragezo bikomeye 👏Ikimenyetso kigaragaza ko Yesu ari muri wowe, nuko kwihangana kudasanzwe ufite 💯 Ngo dushobozwa byose na Yesu Kristu uduha imbaraga 🙌 Ndasenga Imana kugira ngo uzibanire n' abana bawe. Bizakubere nkuko ubyifuza Déborah, kandi nzishimira cyane kuzakubona useka uri kumwe n' abana bawe. Bizaba kuko Uwiteka ahemba neza cyane ✍️

  • @vivianemwitirehe3672
    @vivianemwitirehe3672 2 года назад +3

    Komera Pastor Debo, Imana iri hejuru ya byose. Humura

  • @yamuragiyeodetha4775
    @yamuragiyeodetha4775 2 года назад +6

    Mumitima yabantu harimo agahinda komera mubyeyi Imana ukorera irakuzi

  • @nahimanadieudonne7905
    @nahimanadieudonne7905 2 года назад

    Pole maman Imana ikomeze kukurengera muvyeyi.iziguhe kuba mw'ijuru ikwirure bihagijepe.ukiri mwisi nahonyene izikugirire neza.warakoze kuguma mu Mana.

  • @solangevugirwa3866
    @solangevugirwa3866 2 года назад +6

    Yoooo pole sana Pastor Deborah it's so sad ariko Imana niyo nkuru kdi ukobirikose yarahabaye

  • @nadineninani9014
    @nadineninani9014 2 года назад +1

    Manawe urimwiza cyane, Deborha Imana izaguhoza pe, kandi izaguha n indishyi z akababaro

  • @kayitarechristian1136
    @kayitarechristian1136 2 года назад +3

    Ihangane mubyeyi mwiza,gusa hashimwe Imana yahinduye amateka.

  • @nirabikarigodelive9017
    @nirabikarigodelive9017 2 года назад +13

    Mama humura ,kandi uru rugamba warunyuranyemo nuwiteka. Imana igiye kuzakubakira urundi rugo rwumunezero.

  • @godsdaughter2820
    @godsdaughter2820 2 года назад +23

    Manaaaa tabara uyu mubyeyi umuhuze nabana be. 🙏😢

  • @umutonisolange0171
    @umutonisolange0171 Год назад

    Yesu aguhe umugisha maman Deborah uri mugore witwari pe ko yesu agukomereze amaboko ,urampuguye cyane kubijyanye nibyurugo pe

  • @valentineuwantege7156
    @valentineuwantege7156 2 года назад

    Ngewe ndumva mfite ikizere ko umunsi umwe Imana izaguha abana bawe....kandi Tuvugako Imana ishobora byose. Nange ndumva ndibugusengere birababaje ariko nyuma yibyo hari Imana ♥.

  • @umutoniannick3804
    @umutoniannick3804 2 года назад +2

    Imana niyo kwiringira Deborah komera utwaze gitwari mwijuru hari Imana

  • @florencekiberinka9691
    @florencekiberinka9691 2 года назад +7

    alleluaaaaaaaaaaaa yesu we deborah unteye agahinda umutima ugiye guturika gusa komera ku Mana yawe

  • @liliane-raissamashakarugoe5779
    @liliane-raissamashakarugoe5779 2 года назад +1

    Mpore cane Mama , biteye agahinda gose. Imana iguhe kuzahura na bana bawe. kuba kure ya bana bawe ndumva Umu Mama wese avyumva yaca arira. Mpore Kuko ivya satani bigira igihe bikananigwa

  • @kamugungacoco9560
    @kamugungacoco9560 2 года назад +9

    Uuuhh Yesu we ntacyo kuvuga Rosa wee!! Deborah akira iri jambo: Zaburi 91:14

  • @vitalmusirikare8293
    @vitalmusirikare8293 2 года назад

    Ndakwishimiye Deborah. Uduhaye ubuhamwa bwiza. Unsengere Imana ingwatire inyigarurire. Ntakinanira Imana izaguhuze n'ibibondo byawe.

  • @gajuselaphine3054
    @gajuselaphine3054 2 года назад +2

    Komera Imana uzagufasha. Nonese iyo ndwara wa rwaye wayikize gute?

  • @raymondnix4170
    @raymondnix4170 2 года назад

    Imana nyiringabo izabiguhe Deborah,turababyeyi turakumva kubaho utarikumwe numwana wawe kandi warabyaye?!humura Yesu azabahuza

  • @elec4rwanda
    @elec4rwanda 2 года назад +2

    Uyu mubyeyi afite agahinda vraiment gusa nakomera hari igihe imana izahanagura amarira ku maso kandi inzira zikomeye wanyuzemo ntuzazibuka ukundi

  • @murekatetelaetitia4843
    @murekatetelaetitia4843 Год назад

    Yoooo mega umugabo mini wee.yaraguhemukiye.kabisa gusta Imana izaguhuze n ana babe.pole.sana kuko warababaye PE humura Yesu yomora inguma Sha!

  • @nahimanadieudonne7905
    @nahimanadieudonne7905 2 года назад

    Pole Maman.ariko Imana ishimwe ko yakubaye hafi mubihe nkibyo.

  • @powerofjesus5424
    @powerofjesus5424 2 года назад +3

    Sorry don't cry God be with You

  • @emmanuelrubaduka3038
    @emmanuelrubaduka3038 2 года назад +5

    Pole Dada!!!!!! Urugendo rurakomeye. Urugendo (Oranga) muri New Zealand ni inzira y'umusaraba, byananiye kwihangana. Narize kuko nakoreye umukobwa I Kigali. Ntabwo namuteje agahinda. Muri make, utange imbabazi, abagabo bamwe ni ba nta munezeza. Ntuzatanganzse nuwo bari kumwe bitazaba akabarore. Jyewe ndagusengera hamwe n' abana. Imana ikurinde hamwe n'abana. Ese dufashe iki? Emmanuel

    • @anndeborah138
      @anndeborah138 2 года назад

      Murakoze cyane Emmanwel

    • @immambateye7128
      @immambateye7128 Год назад

      Ihangane Maman Déborah
      Imana ikulindire abana bawe
      Kandi imigisha myinshi mu mulimo wawe

  • @jackynyiraneza4366
    @jackynyiraneza4366 2 года назад

    komera mubyeyi mwiza.IMANA YACU IRAKOMEYE KDI HUMURA ABANA BAWE UZABABONA

  • @bahotvshowyvette9224
    @bahotvshowyvette9224 2 года назад

    Rose ndagukuuuuundaaa ntiwabyumva nkunda ukuntu uzi gutega amatwi rwose umuntu akaruhuka
    Buriya uyu mumama aya marira arize aruhutse ikintu gikomeye
    Imana igukomereze impano yo guca bugufi naho kuri uwo mumama we ndi speechless cyane gusa icyo Tuzi nuko imana ihari kandi ikora komera mubyeyi gutandukana nurubyaro ni ikindi kindi.

  • @beathemurekatete352
    @beathemurekatete352 2 года назад

    Umunsi wemeye gushaka umukozi wiwabo w'umugabo wawe niwo munsi watanze urugo rwawe . gusa ukomeze usenge cyane Imana ikora byose.

  • @uwibambelaetitia4402
    @uwibambelaetitia4402 2 года назад +2

    Ihangane mubyeyi kwikomeza k'Uwiteka nibyigiciro cyinshi

  • @utina5052
    @utina5052 2 года назад +20

    You are a strong woman of God.your testimony has changed me ,may almighty God Jesus Christ bless you.Pastor Deborah we love you

  • @gashabijabba307
    @gashabijabba307 2 года назад

    Pole sana nyagasani azakurwanirira nanjye byanbayeho ariko ubu ndikumwe nabo kandi ikomeze usenge lmana yacu urunva

  • @janenshiyimana2188
    @janenshiyimana2188 2 года назад +1

    Urakoze cane iyoumugabo ashaka kugucha kubantu abarumwanzi bikomeye

  • @celestekakunze8037
    @celestekakunze8037 2 года назад

    Ihangane mubyeyi mwiza Yesu arakuzi. Imana izakugirira neza utangare Komeza ukorere Imana nayo iza kurwanirira intambara nziza.Umugabo yaguta imiryango yaguta abana bakaguta ariko hari umugabo w’inkwari utajya aduta .🙏🙏

  • @BucuraBwaRusine
    @BucuraBwaRusine 2 года назад +6

    Komera mubyeyi igitondo kimwe uzongera ubane na bana bawe 😭

  • @alianewumuntu2124
    @alianewumuntu2124 2 года назад +4

    Mana warakoze guhoza Deborah 🙌🙌

  • @karenhiller8717
    @karenhiller8717 2 года назад +6

    Rose. Uzikotugukunda watumiye Yago nkotumukumbuye turifuza kumenya amakuruye turamusengera Rose wewe ntashyari wigirira Imana ikwagure Mme mwiza ihangane.

    • @realandhonest5143
      @realandhonest5143 2 года назад

      Rwose Natumire Yago atubwire uko bimeze

    • @nkazari
      @nkazari 2 года назад

      Tumira Yago nukuri

  • @justins385
    @justins385 2 года назад

    Pole sana pastor.Imana irakomeye kandi uri intwari kazi.

  • @dusabemariyajacqueline5312
    @dusabemariyajacqueline5312 2 года назад +1

    Ihangane mama. Imana ni nziza ikuraho igisuzuguriro ku bayikunda.

  • @odettenyirasafari744
    @odettenyirasafari744 2 года назад

    Komera Deborah, Imana ikomeze ikuyobore, izaguhe abana bawe

  • @runanasaurine4037
    @runanasaurine4037 Год назад

    Imana numukozi wumuhanga koko Deborah urintwari kuko wabibayemo neza kandi ngukundiye ukuntu utanga ubuhamya witonze ntawe uhohoteye Yesu aromora yarakomoye shikama kumwami Yesu urigishongore rwose uzabona umugabo mwiza cyane wawe uzagukunda akagukundwakaza

  • @boladiane2777
    @boladiane2777 2 года назад +10

    Ni wowe rwose wamushyingiye rekera kuza kuvuga,ngo bakwise umurozi ngo uragiye waramuhimaga se,wagombaga gushikama ukandwana gikomando,ukandwanira abana bawe nu rugo rwawe (kubaka nukwihangana wangu nta mikino irimo)

    • @bellab1924
      @bellab1924 2 года назад +4

      Niyo atagenda ntibyari kubuza biriya kuba

    • @twahirwabeatrice890
      @twahirwabeatrice890 2 года назад +1

      Oya rwose uyu mugore nawe yabaye umupfapfa, ufatira umugabo mwikosa rimwe ugahita ujya iwanyu ,ukanasiga abana bawe atanakwirukanye koko, wagombaga kwihangana ukareba kukubeshyera icyo bihatse, tuvugishije ukuri wagize ubwenge buke pe.

    • @mukashyakaadeline9737
      @mukashyakaadeline9737 2 года назад

      Aha nanjye namugaye iyo abona byanze yari gutorokana abana be bagahungu iyo ngirwamugabo ariko igikomere afite cyane nukuba atabona abana be Kandi yabigizemo uruhare

    • @nkazari
      @nkazari 2 года назад

      Aho umubyeyi aguye uhasanga ingobyi! Niki bavuga harya?

  • @primitivesiboniyo128
    @primitivesiboniyo128 2 года назад +1

    Umvugiyibintu nyabu,utumyendushaho gukomera,Imaniguhumugisha

  • @mufloge9442
    @mufloge9442 2 года назад

    Wihangan Deborah Imana izogusubiza umutamana wonger kubaho wishimye

  • @kabucyekiannah7546
    @kabucyekiannah7546 2 года назад

    Komera cyane umugambi wimama urahambaye,uducisha muri byinshi Jye numva umugabo wawe yararozwe nase wuwo mukozi

  • @germaineuwase6796
    @germaineuwase6796 Год назад

    Komera Mubyeyi nziko Imana irikumwe nawe kdi Abana bawe uzongera ubabona pee!🙏 gusa,mbona kwizera Umugabo cyane Atari byiza kuko ahinduka nkigicu ,gusa abagore dushinge ibendera mungo zacu Imana ige iturengera mungo kbsa,kuko nidanger 🙏🙏🙏

  • @angemusa2334
    @angemusa2334 2 года назад +1

    Impore Mama, Imana ishobora byose.

  • @jackynyiraneza4366
    @jackynyiraneza4366 2 года назад +1

    ndumva mfite kwizera ko uzabana na bana bawe mukongera mukishimana ugakorera Imana nkumuhamagaro wawe urikumwe nabana bawe mufatanya kuvuga IMANA

  • @lindajoasine8806
    @lindajoasine8806 2 года назад +1

    IMANA ikwagure kandi iguhe umugisha Maman kandi ikongerere amavuta,😰😰

  • @numukobwadelphine1988
    @numukobwadelphine1988 2 года назад +9

    Umukozi wawe yaramugendeye pe nawe siwe

  • @dukuzemirandaleo2615
    @dukuzemirandaleo2615 2 года назад +1

    🥺🥺🥺🥺 Imana irakora peeeeee 🙏🙏🙏🙏 Komera nabana bawe uzababona

  • @julienneiribagiza3779
    @julienneiribagiza3779 2 года назад +1

    Mpore maman, umugabo uzamubabarire kandi umusengyere kuko umukozi niwe wabarogaga gwabatanye .

  • @nancynkundukozera3387
    @nancynkundukozera3387 2 года назад +1

    Komera mama,mwijuru hari Imana

  • @estellaniyonzima9377
    @estellaniyonzima9377 2 года назад +10

    Thé mumber one from Burundi

  • @marierosenizirazana4610
    @marierosenizirazana4610 2 года назад +5

    Umukama akugirire neza, Maman. Aguhe abana bawe. Wihangane Yezu azobikora. Amen.

  • @yvetteuwase2740
    @yvetteuwase2740 2 года назад +4

    Imana ikomeze kubaturindira Maman Pastor abana barihe

  • @umutesifurahadorcas2176
    @umutesifurahadorcas2176 2 года назад +2

    Mbega we impore mukunzi birababaza cyanepe nagasuzuguro kajejeta kugusimbuza umukozi abana bazahungabana disi

    • @giramatakabebe7867
      @giramatakabebe7867 2 года назад +2

      Abana benshi barahungabana kubera imiryango bavukamo Imana iturengere

  • @afisahumwari9154
    @afisahumwari9154 2 года назад +8

    Komera mama biragoye kubaho utirerera abana kandi ntaruhare wabigizemo Arko Imana izabikora muhure wirerere komera

  • @nyamwizaflavie5205
    @nyamwizaflavie5205 2 года назад +4

    Komera Maman bibaho ariko imana irakora

  • @duabeadventine7288
    @duabeadventine7288 2 года назад +1

    Deborah we . Imana izaguhoza amarira

  • @nadiadushimimana5401
    @nadiadushimimana5401 2 года назад +1

    Uyu mubyeyi Imana ikomeze imwagure kdi izongere kumubanisha n’abana be

  • @MUKESHIMANAALINE-di4tq
    @MUKESHIMANAALINE-di4tq Год назад

    Deborah komera kandi ukomeze ukorere Imana izaguhemba kuko ntiyakwemerako ugumana umubabaro, buriya yabonaga utayikorera ukiri kumwe nawe arko kuko wemeye kunyura munzira igushakamo nayo izasohoza icyo yakuvuzeho

  • @kwizerayvonne1950
    @kwizerayvonne1950 2 года назад +3

    isi yoguhinduka, abantu boguhinduka , ariko imana ntihinduka, yama arumwizigirwa

  • @gilbertbigirimana9638
    @gilbertbigirimana9638 2 года назад +4

    Oooh noo am so sorry Deborah, what you went through is too much to bear....may God give you back what satan stole from you....Ilana igufashe PE , ahubwo mbonye Koko Uri different from the rest of us....

  • @princessenzahoraho1364
    @princessenzahoraho1364 2 года назад +1

    Abagabo nibihewu. Barahinduka sana sabantu

  • @kuziririzaisabatosiitegeko7088
    @kuziririzaisabatosiitegeko7088 2 года назад +1

    Pole sana mchungaji Deborah

  • @shemaauxiliatrice3285
    @shemaauxiliatrice3285 2 года назад +7

    Part 2 please, impore mama 🙏

  • @gateraganzaassoumpta4664
    @gateraganzaassoumpta4664 2 года назад +8

    Mubyeyi imana izaguhe ijuru kuko mwisi warageragejwe urihangana

  • @andersonfanny718
    @andersonfanny718 2 года назад +1

    Pole sana cuti ndakuzi ariko mw,ijuru har,lmana🙏

  • @alinenzibonera5104
    @alinenzibonera5104 2 года назад

    Pole mama imana izaguhoza Kandi izakugarurira abana.bawe wongere ubarere

  • @rebeccauwagirinka8975
    @rebeccauwagirinka8975 2 года назад

    Hano mu isi ducumbitsemo,ibibi bizahora bisimburana kugeza Yesu agarutse.Urukundo rwa benshi ruzakonja.Tuza ntakiba Imana itakizi.Abo bana ni yo yabaremye izi uko izabagenza. Naho umuntu niba atakigukunda ntiwabimuteramo.Mureke usabe Imana ujye umubona nk'uko ubona abandi bagabo baba ku isi.

  • @mukandirimamurekatete5167
    @mukandirimamurekatete5167 2 года назад +3

    Imana ihabwe icyubahiro ya guhiduriye izina God bless you muduhe number ze murakoze

  • @johnrurangwa6864
    @johnrurangwa6864 2 года назад +2

    Komera pastor Imana yakurinze ibyo izabana nawe nanone nibikunda izongera igushunbishe mukozi wimana be blessed

  • @sandy2sss827
    @sandy2sss827 2 года назад

    Imana yarakurinze IhAngane Imana izoguhuza n,abana bawe

  • @nyiramaombinyiransingizwa9514
    @nyiramaombinyiransingizwa9514 2 года назад

    Imana Ikora igihe cyayo kigeze
    komera mama kd Imana igukomeze cyane pe

  • @moniqueyankulije4560
    @moniqueyankulije4560 2 года назад +11

    Yooo!! Mbega Imana igira neza pe!
    Uyu mu MAMAN Imana imufashe azahure n'abana be rwose nicyo mwifuriza

  • @nunuuali5316
    @nunuuali5316 2 года назад

    Mana Mana wa Mana we urigaragaza kandi ni wowe udushoboza kubyara, uzuburyo dukunda abana bacu, uzi urukundo wubatse hagati y umwan na Nyina, Mana fasha uyu mubyeyi yirerere Mana ushobora byose uyu mubyeyi arababaye pe! Mworohereze Mana kandi umuhe kubigeraho. Mana fasha natwe turi mubindi bibazo ubiducyemurire. Ameen!

  • @Bianca-vo6yg
    @Bianca-vo6yg 2 года назад +10

    Niyompamvu nzikorera akazi komurugo abakozi bicyi Eeehh ubawikururiye ishyano munjye mugira abakozi babahungu

    • @providencemanishimwe3313
      @providencemanishimwe3313 2 года назад +5

      Wowe turikimwe kbx ntamukozi wumukobwa iwanjye nzanjya nkakora paka

    • @blessing5194
      @blessing5194 2 года назад

      Nonese abana mubasigira nde iyo mugiye ku kazi? Urugero ufite umubebe utaratangira ishuli basi ngo birirwe ku ishuli muhurire mu rugo nimugoroba

    • @dianetuyishime2017
      @dianetuyishime2017 2 года назад +6

      @@providencemanishimwe3313 🤣🤣🤣🤣🤣 uzagatumika mpaka. Sha harubwo uba ufite abana bato kdi nawe ufite icyo ukora ukabura uko ubigenza

    • @nishimweantoinette4569
      @nishimweantoinette4569 2 года назад +3

      Ubwo c ufite abana babakobwa washaka umuhungu koko😪😪

    • @dalilaingabire56
      @dalilaingabire56 2 года назад +2

      @@nishimweantoinette4569 Sha nanjye binyobere,nabwo gufata abana babakobwa ukabasigira umuhungu nabyo ntabyo, uretse imana yonyine

  • @ingabiresandra3312
    @ingabiresandra3312 2 года назад +8

    Arko. Njyewe mbona ibirozi n’Ubujiji biza kumwanya wambere mugusenya ingo zabimereye neza

    • @jackiegakumba517
      @jackiegakumba517 Год назад

      Uti ubujiji????sawa ntacyo nkubwiye.....Imana Izabikurinde ntakindi nagusabira.

  • @valantinetuyisenge7494
    @valantinetuyisenge7494 2 года назад +5

    Yooooooooo uyu mubyeyi arababaye disi 😭😭😭

  • @ingabirejoelle3886
    @ingabirejoelle3886 Год назад

    Yooo pole mama gusa Imana muganira uzayinginge iguhuze nabana bawe nibwo uzatuza .

  • @nyirabezatv109
    @nyirabezatv109 2 года назад +6

    Humura mama mwijuru harimana itabara izakugirira neza

  • @louisedusabe825
    @louisedusabe825 2 года назад +1

    Ihangane ma cherie,

  • @muganemariyafrancoise3796
    @muganemariyafrancoise3796 Год назад

    Komera komera mubyeyi, mu ijuru hari Imana itareba nk'abantu ,hari Imana ishumbusha .

  • @gasagwaanto1909
    @gasagwaanto1909 Год назад

    Humura Pastor Deborah iyagukoreye ibyobyose izaguhuza n'abana bawe