UMUHUTU YANTOYE MU MIRAMBO Y'ABATUTSI NKIVUKA😭 NUZUYE AMARASO|SINZI AHO NKOMOKA😭 NDASHAKA UMURYANGO

Поделиться
HTML-код
  • Опубликовано: 16 окт 2024
  • #DUHAMAGARE_KURI_0790003781 NIBA WIFUZA KUDUHA UBUHAMYA #inkuru_yanjye #RWEME_MBABAZI #SUNDAY_PARK_KACYIRU

Комментарии • 1,5 тыс.

  • @jackyakeza6813
    @jackyakeza6813 2 года назад +312

    Ndabashimiye mwese abari kunkomeza,nukuri birikumfasha,ndashimira Gerard. Imana ibahe umugisha

    • @tessyp8111
      @tessyp8111 2 года назад +8

      Njye ndagusegera Imana igutabare kandi yonyine ikubere igisubizo cyu kuri.

    • @sarahfeni1866
      @sarahfeni1866 2 года назад +9

      Ndagukomeje cane Jacky, ejo ni heza sha from 🇧🇮

    • @mugenidenise898
      @mugenidenise898 2 года назад +2

      Sha Imana igukomeze pe.kandi ejo niheza.gusa wasanga iwanyu hari igisenyi cyangwa munkengero zaho kubera ko harahantu biciraga abantu hitwa komine rouge.bahajyanaga abantu baziko ni kiri komine bagiye kuharokokera kumbe bagiye kubica.

    • @denysedenyse3897
      @denysedenyse3897 2 года назад +2

      Komera komera cyanee Imana yo iruhura imibabaro izaguture umutwaro wikoreye

    • @joanne7180
      @joanne7180 2 года назад +5

      Ndagukomeje muvandimwe ,Imana yagukuye muriyo mirambo igufiteho umugambi pe , komera komera kdi amateka y'igihugu cyacu ingaruka ni bikomere ,nibwo turimo kubibona , niwisunga Imana izakubera byose

  • @chellachella1181
    @chellachella1181 2 года назад +89

    Gerard ,byazaba byiza cyane,umuherekeje mukajyana mucyaro,mugasura uwo mukecuru wamutoye,mukamubwira ko abanyarwanda bose bamushimira igikorwa cy'urukundo yakoze,kdi uwo mukecuru yakwishima akabona Ko ibyo yakoze Ari iby'ubutwari, si buri wese wabikora.twakamushakiye ishimwe rwose.

    • @nunuuali5316
      @nunuuali5316 2 года назад +2

      True

    • @twahirwaaron2175
      @twahirwaaron2175 2 года назад +5

      Uwomwana nakomere Umuryango urahari nubwo isano nyirizina harigihe byagora ndasaba umuntu wese ufite ubumuntu ko Jacky bamwe muritwe twaba ababyeyi abandi bakaba ba nyirasenge Abandi baka mubera Abavandimwe.ariko ibyo bikagaragazwa nibikorwa Ataramagambo.nahumure Afite Igihugu cya mubyaye kandi Gerard warakoze gukora iyi nkuru twese Abafite Umutima w'Urukundo nidusubukurire aho uriya mukecuru yagejeje Jacky komera kandi uhumure igihe Niki. Imana Akomeze Ikube bugufi.

    • @TheCharity.
      @TheCharity. 6 месяцев назад

      Uwo Mukecuru wo Cyaro wamutoraguye akwiye ishimwe ni ukuri, Imana Imuhe umugisha kandi kuri wa munsi Izabimwibukireho.
      Kandi na Docteur akwiye ishimwe kuko iyo adafungwa ubu Jacky aba yarize Kaminuza.😢😢

    • @SammySwaka-my8we
      @SammySwaka-my8we 6 месяцев назад

      Ikiganilo kirambabaje mumukorere ubumvugizi mugihugu kimufashe muba mwashizeho nanimeroye

    • @VincentRayon-ph2ge
      @VincentRayon-ph2ge 6 месяцев назад

      Nambase yiwe irihe

  • @saraumugwaneza2030
    @saraumugwaneza2030 Год назад +12

    Ntabwo uyu musaza Docteur muzi,n,uyu mukobwa simuzi aliko niba Hari ubuvugizi bwakorwa nanjye mwakire igitekerezo cyanjye cy,uko uwo Docteur yafungurwa kuko uyu mwana akeneye gukira igikomere,kandi ibikomere duhura nabyo tubikizwa n,abantu.Uyu musaza rero afunguwe yagira uruhare mukomora ibikomere by,uyu mukobwa.Hakorwe ubuvugizi rwose uwo musaza afungurwe.Murakoze.

    • @MukamurerwaVeneranda
      @MukamurerwaVeneranda 4 месяца назад

      Yooo😭Baho,komera ,imbere yawe ni heza...🎉Yesu aragugukunda chr.

  • @mositv7555
    @mositv7555 2 года назад +7

    Uyu Mwana yarakomeretse pe!Gusa Aho ageze Niho heza kurutsa aho yanyuze!Gusa icyo Mbonye umutima we warangiritseee bikabije!Umuntu WESE Imana yahaye Umutima wakimuntu aze twite kuri Jacky!

  • @josineuwase6562
    @josineuwase6562 2 года назад +64

    Iyi nkuru yawe irambabaje pee, ariko Imana iragukunda kuba yarakureze kugera aha ubaye inkumi nziza rwose, Imana izaguha urubyaro uheke kobwa Na hungu ugire umuryango wawe uzagushimisha, ujye ubishimira Imana, nuwo muryango wakureze uzawubahwe ubakunde kuko bafite umutima mwiza, kuko urunva ko bo batakugiriye nabi, usibye uwo mukazana wabo!! Nawe uzamuhe imbabazi Imana izabiguhembera bikomeye, kwifurije imigisha myinshi , no kuramba mukobwa mwiza, kandi uzabaho neza kubwurukundo rw’Imana yagukunze.

    • @ufitinemachantal3481
      @ufitinemachantal3481 2 года назад

      Humura Imana izi Impamvu yaburi kintu chr Ntago byacitse haracyaribyiringiro kdi Imana ntigira amako chr sisy uzishimire umutima wagukunze ukakwitangira uru ruhinja kdi uzababarire uwo Mukazana nawe siwe nikimurimo wenda azahinduka
      Naho gutaha mubipangu byiza
      Kdi urira hanze batabimenye biri henshi ndagukomeje cyane iyakire umenye ko uru wa Yesu Kristo kk ushobora gusanga muri Ayo moko nta narimwe ryae ririmo kk uruhinja Aho rukuriye niho rufata umuco n'ururimi gusa komera kdi Koko komera maam

    • @sibobugingovincent6489
      @sibobugingovincent6489 2 года назад +1

      @@ufitinemachantal3481 ihangane mushiki wacu u Rwanda rwacu rwahuye nabantu barazwe namacakubiri kdi ubu abakiri bato nabakuru befite ubumuntu tukuri hafi ,ngo tuguhumurize wumve ko tukuri hafi

  • @jeannematayo3571
    @jeannematayo3571 2 года назад +7

    Jacky ndababaye kubwawe mukunzi gusa Imana yabanye nawe murikigihe cose igufiteho umugambi mwiza iyaba byaribinkunze ngo umbere umuvandimwe nunvagako arico camara agahinda ngize muruyumwanya ntewe ishavu ryimibereho yawe maman mwiza nzahora ngusabira Kristo azakumare.agahinda nawe brother Gérard ndagushimiye nubwambere mbonye ibiganiro byawe Imana iguhumugisha mbanze cane mwembi munteye gutekereza ibintu byishi cane jeanne from Kenya 🇰🇪♥

  • @fanibazanuwofanibazanuwo135
    @fanibazanuwofanibazanuwo135 2 года назад +53

    Abantu babaye mu ma famille akabaprofita ndabapepeye 🖐🏿Imana ndayikunda cyane Kuko itariyo ushyireho isaha yayo yanyuma tuba twarahashiriye
    Mana warahabaye 🙏🏿kuba twarakuze nikubwawe Mana 🙏🏿
    Komera mama ndagukomeje

  • @chantalmutagorama2283
    @chantalmutagorama2283 2 года назад +26

    Be strong Jacky Imana izoguhoza sha kuba mumihana yabarundi urinpfuvyi biravuna ndafise ico ndabiziko. Wihangane pe. Imana ntiyagusigarije ubusa .

  • @abahujinkindiberthe7822
    @abahujinkindiberthe7822 2 года назад +119

    Gerard reka nkuhe igitekerezo wazakoranye ikiganiro na mukecuru watoraguye Jacky ugambiriye kumenya aho yamusanze no kumushimira kuko ni Intwari pe..
    Ikindi nakwibutsa ni uko Nyina wajacky ashobora kuba yariciwe ahantu hatari iwabo
    Gusa umunyarwanda wese amurebe uwabona bass n'abantu azi abivuge, Imana izamugirira neza.
    Jacky komera kdi uzakomeze wange kuba ikirara ni bibi.
    Gerard warakoze nawe.

    • @polycarpeuwimana7769
      @polycarpeuwimana7769 2 года назад +3

      Nibyo pee azakorane ikiganiro na mukecuru

    • @mutuyubutatustephanie2306
      @mutuyubutatustephanie2306 2 года назад +1

      Yego nukuri, nanjye niko mbibona, cyane ko uwo mukecuru dufite amahirwe ko akiriho

    • @arineitweirene1986
      @arineitweirene1986 2 года назад

      The old lady is a hero,
      I pray that she will see heaven and Gerald,Imana izaguhembe.
      Jackie,you are so beautiful and your future is so good because of God.
      Take heart and I love you.

    • @gihamyaonline
      @gihamyaonline 8 месяцев назад +2

      Byaba byiza kabisa mukecuru nawe tukamushimira

    • @UwingabiyeChristine-gd6pd
      @UwingabiyeChristine-gd6pd 6 месяцев назад +1

      Narumiwe

  • @kayitesipeace295
    @kayitesipeace295 2 года назад +6

    Ihangane jack urababaye cyane Pe ndagusengera IMA na iguhumurize kandi imana izaguhe umugabo uzagukunda akakubera byose

  • @clementinekaranga3416
    @clementinekaranga3416 2 года назад +45

    Doctor Imana ishobora byose izamwibukire ibyiza yagukoreye imutabare

    • @kireziremy3364
      @kireziremy3364 2 года назад +3

      Dr. Big afite umutima mwiza wuzuye urukundo ndamuzi nibyo bamushinja nukumubeshyera kubera kumwanga

    • @prudencensaguye9411
      @prudencensaguye9411 Год назад

      @@kireziremy3364 Nanje inkuru ya Dr irambabaje cane, uyu mukobwa Jackie aba yarize amashure neza ndetse na Kaminuza iyo Dr bataza kumupfunga. Isi ifise ibikomere bigoye kuvura.

  • @user-bi6bl9wu2r
    @user-bi6bl9wu2r 11 месяцев назад +4

    Humura Mukobwa Mwiza.Imana Ikomeze Ibanez Nawe.Kandi Ntabapfira Gushira.Wenda Hari uwasigaye.Imana Igufashe Bambe!!

  • @ignatianakagi9052
    @ignatianakagi9052 2 года назад +16

    Mukecuru, Immaculee Imana ibahe umugisha utagabanije. Cyane Immaculee niba yarasize umwana ku isi nawe azabone abamugirira neza nkuko cyangwa birenze uko yabikoreye Mukeshimana. Buriya hari abantu bazima nakwita les justes bitandukanya n'inkubiri y'ibibi. Gerard nawe ugize neza.

  • @victamusirimu4883
    @victamusirimu4883 2 года назад +5

    Komera cyane Sister.
    Uwo mubyeyi wagutoraguye, akakurera, Imana imuhe umugisha.

  • @rasrobert5041
    @rasrobert5041 2 года назад +32

    Pole sana ma Cherie Jacky kuba uriho nanjye ndiho komera cyane.!

  • @jehovahispowerful7835
    @jehovahispowerful7835 2 года назад +7

    Umutima wanjye ushenguwe ninkuru yawe Jacky.
    Humura, komera, u are strong indeed
    Ngize igikomere gikomeye.
    Mana warakoze kumurinda.

  • @foodandfriendship5162
    @foodandfriendship5162 2 года назад +44

    Yoo Dr Bigirankana ndamuzi disi!!! Dossier ye bayikoze bashaka gutwara umwanya yarafite muri hospitale ya Ruhengeri!!! Imana izakurengere

    • @kubwimanalouise1551
      @kubwimanalouise1551 2 года назад +1

      Yooooo

    • @chancepeace2064
      @chancepeace2064 2 года назад +2

      Nonese disi ko uwo mwanya utari umudodeyeho kuki batawujyanye ngo bamureke batamushinje ibinyoma??

    • @espoirejane446
      @espoirejane446 2 года назад +3

      @@chancepeace2064 abanyarwanda ahaaaaaaa ibaze ni ukuri 😭😭😭

    • @niyiroracharles1538
      @niyiroracharles1538 2 года назад +1

      Pole ma Imana ikubere byose

  • @ingabirealine2027
    @ingabirealine2027 6 месяцев назад +6

    Komera mukobwa mwiza! Nanjye Jacky duhuje amateka

  • @eliezelkubwimana6939
    @eliezelkubwimana6939 2 года назад +36

    Jacky nagize amahirwe yo kwiga kukigo kimwe nawe! Gusa numukobwa mwiza windangagaciro zihambaye!! Humura Jacky wacu!!! Turahari kubwabo🙏🏽

  • @carinemanirambona2708
    @carinemanirambona2708 2 года назад +13

    Uyomu Doctor yakurwaniye ishaka nuko nyene ntawumenya ejo, kandi Imana yibuke uyomu papa.

  • @claudineingabire4147
    @claudineingabire4147 2 года назад +31

    Mpore maaama mpore mpore Jacky!
    Ndaguhobeyeee cyane! Imana ihimbazwe ku bwawe kdi iguhundagazeho imigiha yayo.
    Yesu aguhoze iyo ntimba, agusetse agutoneshe

  • @gastonngabikeye5223
    @gastonngabikeye5223 Год назад +6

    Muraho neza Gérald,nabasabaga ko mwagira Inama Jacky akabwira abamutoraguye bakajya kwerekana aho bamutoraguye hanyuma hamenyekana bikamenyeshwa ubuyobozi bwa Ibuka aho hantu ndumva byafasha kubona Umuryango we kuko biteye agahinda,Mugire amahoro y’Imana.

  • @ninamushonyanga7405
    @ninamushonyanga7405 2 года назад +8

    Mother heart is crying 😢 😭 💔 you are so beautiful and sweet 😋 ,strong ,keep going beautiful girl

  • @narcissedushimimana1133
    @narcissedushimimana1133 2 года назад +18

    Komera Jacky! Whatever doesn't kill you makes you stronger!! Uzabaho kandi neza. Imana irakuzi ntabwo waje ku isi by accident. Komera!!!

  • @nyirakaragwenadia9525
    @nyirakaragwenadia9525 2 года назад +36

    Oooh, komera kibondo mpore nukuri ndunva mbuze ijambo rigukomweza mwana, iyinkuru irambabaje peeeee! Gusa uwo mubyeye wagutoye asobanure neza aho yagukuye yenda harabo mumuryango wawe basigaye bakabona uburyo bagushakisha! Ndagusabye ureke nange nkubere umuvandimwe nubwo ntabintu bifatika nfite naguha ariko urukundo rwakivandimwe ndarufite!

    • @gashabijabba307
      @gashabijabba307 2 года назад +6

      Pole m chr humura lmana iragukunda kandi tukwemereye kukubera abavandimwe kandi wikomeza kurira

  • @kanyarukigajacques4532
    @kanyarukigajacques4532 2 года назад +6

    Ooooh! Harya tumaze uki!? Uwo Mukecuru mushake atange precision za hariya bamutoye, bavuga ko ako gatutsi bakabicana. Mfasha Gerard udushakire uyu Mukecuru. Mvuganye muri ziriya nce. Abo asa nabo nibenshi.

  • @kamarizaclemence539
    @kamarizaclemence539 2 года назад +28

    Inkuru ibabaje pe!ariko ndumva mwamufasha kwegera FARG(MINUBUMWE) mukabasha kumubariza niba batabasha kumurihirira kaminuza kuko abana nkaba barishyurirwa rwose!

  • @elisabethmukamazimpaka6053
    @elisabethmukamazimpaka6053 6 месяцев назад +4

    Pole Jacky
    Niyo nkikubona
    Ndagukunda
    Ndagusengera Imana igucire inzira

  • @Tnr8938
    @Tnr8938 2 года назад +13

    @Gerard Mbabazi,shaka ukuntu wazavugana n'umukecuru wamutoraguye noneho umuganirize ashobora kugira andi makuru y'aho hantu bamutoraguye ! ku buryo byashoboka kumenya imiryango!
    Ikindi Jacky icyo akeneye si ukwiga cyane ubu! abonye igishoro yakora business ikindi ,Imana izamuhe umugabo witonda uzamwomora umutima ,ntamukomeretse

  • @ntazindastuart4758
    @ntazindastuart4758 2 года назад +4

    Muraho, nihanganishije mushiki wacu Jacky, ubuzima yanyuzemo n'uburyo yarokotse birababaje cyane, bisaba kwihanga, gukomera, nahumure ndetse n'abandi baba baranyize mu buzima bumeze nk'ubwe cg bunarenze ubwe, twese hamwe twibuke twiyubaka,
    Number ye ntayo mwashyizeho wenda ngo ushoboye kugira icyo yabona ngo akinyuzeho, mwayiduha, murakoze cyane.

  • @thethe5255
    @thethe5255 2 года назад +19

    ihangane sha! Imana ikuruhure kandi umuryango urawufite Imana yaguhaye ababyeyi! thanks for recognizing your adopted parents. Merci Gerald. uzatuzanire uwamuhetse bambuka RDC.

    • @chesterfraterne3364
      @chesterfraterne3364 2 года назад +3

      Sha se ko yipfiriye, hasigaye mukecuru bamutoraguranye, na Papa ukiri muri gereza. Nuko kw'adopta abana barengeje 18 bitemewe, nakamushyize mubandi bana akaba mushiki wabo.

    • @munezeroevelyne5785
      @munezeroevelyne5785 2 года назад

      Iyakuremy irakubona ,uwakubujij kumwita maman nuko yaraz Ko atazomuba Imana imuharire

  • @TheCharity.
    @TheCharity. 6 месяцев назад +3

    Iyi nkuru ya Jacky niho nyibonye.😢
    Imana Ishimwe cyane kuba Yaramurokoye kandi kuba Yaramurokoye nuko Imufiteho umugambi mwiza hano kuri iy’isi.❤

  • @violettemanirambona4722
    @violettemanirambona4722 2 года назад +5

    Jaki, birababaje cane, ariko inama nakugira ni uguhitamwo Yesu kugira agukize umutima yongere akubere papa mwiza kandi birashoboka ndabizi neza. Na none ndabihamya kandi atanga icerekezo. Ukomere sister. Mw'isi imiruho ibaho, ariko vy'ukuri, Yesu Kristo ni intwari mu buzima. Iyuba hafi yanje wombereye mutoya wanje, ariko ndi kure. Imana ihe umugisha umunyamakuru yakuzanye.

  • @IshyaJudy123
    @IshyaJudy123 2 года назад +11

    Impore mama Jacky iyakurokoye ifite icyo yakurokoreye .Humura uzabaho .Nkwemereye kukubera Aunt,nzagushaka.

    • @kayumbepascal3077
      @kayumbepascal3077 6 месяцев назад

      Nukuri Uzamusha Aunt kd Imana Izabiguhembera

  • @niyonizeyeimmaculeepeace7774
    @niyonizeyeimmaculeepeace7774 Год назад +3

    Binkoze ku mutima 😭😭😭nibuka ubuzima bugoye naciyemo , gusa ndashimira Imana yo idukomeza ! Jack muvandimwe komera kdi Yezu aragukunda!

  • @alphonsinemuhongayire9030
    @alphonsinemuhongayire9030 2 года назад +5

    Yoooooo 😭😭😭😭😭Uwiteka agukomeze agufiteho umugambi gerageza umwegere kurusha azaguhanagura amarira azakomora n amateka aremerereye benshi ariko Yesu aradushoboza courage merci Gerard iyo telephonne ya Jacky ntayo uduhaye

  • @SkeshaImc
    @SkeshaImc 2 года назад +6

    Igihugu cyanyuze mu bikomeye , ingaruka twahuye nazo Imana ijye iduha imbaraga zo gukomera ,Jack ndagukomeje ujye usenga kd wizere Imana cyane Imana yakoreye muri iyo Family ikagutoragura ukaba uri nkumi ntushidikanye, iyo Mana igufitiye imigambi myiza kd komera

  • @danyniyubahwe5556
    @danyniyubahwe5556 2 года назад +16

    Mungu ndie mtetezi wa wa nyonge, Yesu agukomeza sister love you, 🇧🇮

  • @agatakoofficial2644
    @agatakoofficial2644 2 года назад +11

    Umuntu wambere wagufasha gushakisha umuryango ni mukecuru wo mucyaro wawundi wagutoraguye na ummacule wakurereye muri congo buriya bakubwiye aho bagutoraguye byafasha cyane. Gerageza amahirwe wenda igihe cyaba ari iki kandi komera imbere ni heza.

  • @nyiresthertv8572
    @nyiresthertv8572 2 года назад +15

    stay strong Jack ! jya ushima Imana yakurinze ikagukura hahandi uri uruhinja , reka twegere Imana tuyisabe ubone umuryango wawe wa kabiri w'amaraso , hagati aho uzashimire mukecuru na mukobwa we wo mu Ruhengeri , kandi Imana igufiteho umugambi ukomeye uzagera kure

  • @nadianiyingabira3722
    @nadianiyingabira3722 2 года назад +8

    Komera cyane Jacky! Uri umukobwa mwiza w'Intwari kandi Yesu aragukunda. Ibyo yibwira kuri wowe ni byiza gusa kukoni Se w'imfubyi.
    Na Gerard Imana imuhe umugisha kubwo kuba ijwi ry'imfubyi. Much blessings

  • @jeanbyiringiro5522
    @jeanbyiringiro5522 2 года назад +32

    I'm crying as I'm listening to this sad story of this sweet woman. I'm so thankful for the hope we have in Jesus when he'll come and make old things new again. On that day, Jesus will wipe away all her tears! I wish I was there to hold her and cry with her, and remind her of our heavenly Father's love for her. Sweet Jacky, you're not alone. You're deeply loved. You matter, and your worth is rooted in the fact that God has known you before the foundation of the world. I can relate to your story in so many ways. Be brave, strong and courageous as you already are sweet Jacky. Praying for you.

  • @suzannecalala6868
    @suzannecalala6868 2 года назад +14

    Muzamuhuze n'a Gahongayire Aline svp

  • @alikigenza2632
    @alikigenza2632 6 месяцев назад +6

    Imana ishimwe Dr bigirankana yarafunguwe

    • @TheCharity.
      @TheCharity. 6 месяцев назад +1

      Yooo byiza cyaneee ko Docteur BIGIRANKANA yafunguwe, ibigaragara nuko Docteur ari umuntu mwiza kimwe n’uwo Mubyeyi wo Cyaro watoraguye Jacky, nta bya moko bagenderamo.
      Kuri bo, umuntu wese ni nk’undi.❤

  • @nadineuwizeyenana1314
    @nadineuwizeyenana1314 2 года назад +18

    Agahinda nikabii😭😭😭 Mana weeeee komera bambeeee IMANA iraharii yatumye udapfa icyogihe

    • @mukamudengerose5411
      @mukamudengerose5411 2 года назад +1

      Mana tabara uyu mwana abone umuryango we kandi ukomeze umwiteho nkuko wabikoze kuva ukimurema akamukura mumirambo ngirira neza abamugiriye neza bose 🙏

  • @claudenduwayo1577
    @claudenduwayo1577 2 года назад +2

    Imana irikumwe nawe Jacky.... kandi icoyagambiriye kuzoba uzakiba.
    Imana ikomeze kukuvura ibikomere ufise kumutima.
    Ndakwifurije kwama hafi ya Ndiho, umuryango uzawubona.
    Ugukingirwa kw'Uhoraho kukubeko kuko ibigeragezo ntibizabura kuza, ariko hamwe navyo Imana izarushiriza kukuribda no kukugukomeza.
    Thank you Gerard, Imana iguhe umugisha.

  • @melissanijimbere1746
    @melissanijimbere1746 2 года назад +3

    Ndumv amarira andenz ntaranamar ikiganiro!!ukomer caane sister,uruwagaciro munyonga z'Uhoraho!yesu akugumbire agukomeza,ndazi azoguhoza!!

  • @jeanninemukantwari5316
    @jeanninemukantwari5316 2 года назад +2

    OMG!!ndumva umutima ushengutse kubera wowe nshuti!!!komera cyane rungano rwanjye!!Yezu nyirimpuhwe agukomeze kdi humura ubu warakuze.ibyiza biri imbere kdi uzabaho neza

  • @mukabuzizirose4981
    @mukabuzizirose4981 2 года назад +6

    Doctor yakoze icyo yagombaga gukora we nku muntu Imana umugisha Jacky impore mama imana izaguhoza amarira kuko ntikora nkabantu 🙏

  • @Queen-ze1tm
    @Queen-ze1tm 2 года назад +18

    Yoo uwo mu Doctor arababaje, harabantu benshi bazize kugira neza bikanga bari prison😭😭😭, Imana ikumve bamufungure wongere ugire papa ukwikundira disi🙏🙏 ,yagukunze n'umutima wose ntaburyarya kugeza aho ashaka kukwandikaho imitungo 💞

    • @mukashyakaeugenie4137
      @mukashyakaeugenie4137 2 года назад +3

      Kagame wacu navuge ijambo rimwe kuri uyu mu docteur

    • @kireziremy3364
      @kireziremy3364 2 года назад +3

      Dr. Big ni umuntu mwiza cyane, ni urwango namashyari byatumye afungwa

    • @Queen-ze1tm
      @Queen-ze1tm 2 года назад +3

      @@kireziremy3364 Nuyu mukobwa disi yabyivugiye ati kuba umuntu yariciwe kubitaro ntibivugako ariwe wamwishe, byo inzirakarengane ninyinshi ziri prison.
      Ndebera nk'agahinda bateye uno mwana pee😭😭

    • @johnbeeg7228
      @johnbeeg7228 2 года назад +2

      Abahowe ubusa kandi bakize ivyiza!
      Birababaje

    • @musabyimanajoel2833
      @musabyimanajoel2833 Год назад +1

      Uwo Musaza ibihano yarabirangije ndamuzi ni umusaza ufite discipline

  • @clarisseuwase3578
    @clarisseuwase3578 2 года назад +3

    Mana yange !Mbuze icyo kuvuga pe! strong Sister Jacky nsabye Imana yo mu ijuru izakomore !Komera kongera kubaho ni bwo butwari!aho wavuye niho habi humura uzabaho!

  • @ErnesteSAMVURA
    @ErnesteSAMVURA 7 месяцев назад +3

    Iminsi yo kubaho kwawe Imana iyifite mu kiganza cyayo

  • @consoleemutegarugoli4990
    @consoleemutegarugoli4990 2 года назад +5

    Yo Ihangane kandi menya ko Uri mukiganza cya Yesu, Mwisujye, Yesu Nise wipfubyi

  • @nabihasislamicguidance4755
    @nabihasislamicguidance4755 2 года назад +4

    Jacky komera peee
    So sad 😔 ndababaye kubwawe pe
    Komera Allah wakurinze kugeza ubu agufiteho umugambi kndi mwiza🙏humura nturi wenyine turakubera abavandimwe🥰
    Uri imfura peeeee kndi ubwo bupfura uzabuhorane mukobwa mwiza🥰
    Ya Allah turagusabye ngo ufashe Jacky abone family 👪 😢 yiwe pe
    Nutabona ubushobozi bwa fr amwibuke mu busabe ibikomere yagize byorohe kuko ntibyakira pe
    Mana tabara abameze nka Jacky kuko ndabizi ni benshi baheranwe n'agahinda🥲komera Jacky mwiza Imana irahari kndi uzabona umuryango in sha Allah ♥

  • @mmgk9464
    @mmgk9464 2 года назад +17

    Hey Gerald. Thanks for the interviews you do. But I suggest you that you should always have napkins with you always

  • @jackynyiraneza4366
    @jackynyiraneza4366 2 года назад +6

    Jacky bazina wanjye komera pe ,
    warababaye cyane ,ariko humura
    Ndakwinginze guma ku Mana niho uzakura ibyishimo ,
    Imana yakurinze kuva ukivuka kugeza ubu,irakuzi,
    Inzira zayo zirenga 1000,kdi isaha yawe iyo igeze uratabarwa
    Komera pe ,humura igihe kirageze ngo Uwiteka agutabare .Inkunga yisengesho niyo iza kumwanya wambere
    nibindi izabikora.Birababaje cyane ariko,humura .

  • @landryrukemampunzi8982
    @landryrukemampunzi8982 2 года назад +21

    Imana yo mu ijuru izakumpera umugabo ukwibagiza agahinda ko kutagira uwawe

    • @anatholiekantengwa5683
      @anatholiekantengwa5683 2 года назад +2

      Ntabwo umugabo ariwe wamwibagiza ko atagira uwe,ntanundi wese wabimwibagiza ubaho. Imana yonyine niyo yakwiringira kuko niyo ishobora byose

    • @emelynemukeshimana4420
      @emelynemukeshimana4420 2 года назад +1

      @@anatholiekantengwa5683 Imana ikorera mubantu. Ntituzayibona imanutse ahubwo izaca mubantu. Nuwo mugabo rero birashoboka

  • @Sylvia.
    @Sylvia. 2 года назад +3

    Oooooohhhh……….. Komera cyane Kibondo 😭😭😭😭😭😭….. Uwiteka agukomeze. Niwe wenyine utanga ihumure 🙏🙏🙏

  • @ssd9811
    @ssd9811 2 года назад +6

    Mama humura kandi pe humura cyane Imana iragufite mubiganza byayo izaguhoza amarira kandi izakomora Ibikomere humura ngushimiye cyane ko uripfura yinyanga mugayo

  • @ngaboami6416
    @ngaboami6416 2 года назад +2

    Merci grand frère Gerard kubiganiro byiza utugezaho.Mubigaragara urumuntu mwiza uzi kuganira

  • @donnauwase9119
    @donnauwase9119 2 года назад +27

    Numvise inkuru nyinshi mubuzima nibwo narira 😭😭😭umutwe uranyishe kanjye muburiri

    • @manzimando2505
      @manzimando2505 2 года назад +7

      Uyumuntu afite igikomere kiva amaraso pee 🥲🥲😭😭😭

    • @estherhope600
      @estherhope600 2 года назад +2

      Pole sha

    • @shemaauxiliatrice3285
      @shemaauxiliatrice3285 2 года назад

      Yarababaye cyanee shenge Nyagasani amwagure kdi azamuhe b'umugisha 🙏🙏🙏🙏 impore mama

    • @benjaminrwinikiza9978
      @benjaminrwinikiza9978 2 года назад +1

      Imana ikusure kandi ikubere igisubizo

    • @jeansinda4403
      @jeansinda4403 Год назад

      Ese uwo mukobwa wamuhunganye Zaire we ntiyatanga amakuru yafasha. Urakoze

  • @nyamboeugene9589
    @nyamboeugene9589 2 года назад +2

    Imana iyo izahoza imitima yabana bayo bababaye
    Humura Jacky Ejo niheza

  • @vavabeni5217
    @vavabeni5217 2 года назад +40

    😭😭😭😭😭 so sad. Thx Gerard for hosting this beautiful lady. Let's pray for the miracle. She is gonna find her family in the Jesus name 🙏

  • @SamlaHawanimana
    @SamlaHawanimana 6 месяцев назад +3

    Imana igutabare yo mukobwa yo Yesu aguhoze amarira

  • @muhiresemper2702
    @muhiresemper2702 2 года назад +9

    Pole disi imana niyonkuru🙏🙏 kongera kubaho nibwo butwari

  • @NiyonkuruVivine
    @NiyonkuruVivine 6 месяцев назад +2

    Jacqy ivyawe birababaje cane, ariko nguhanuye gusenga Imana izohindura amateka yawe ,amakungu abivuge. Dr nawe Imana imubohoze vuba abandanye akiza abantu , impera yiwe iriho mw,ijuru . Mukecuru mama wiwe nawe ni akarorero k,abavyeyi , ndizera ko yagez mw,ijuru asabira Jacqy yarokoreye ubuzima .

  • @nailaniyonkuru2560
    @nailaniyonkuru2560 2 года назад +16

    Hano amazi abake newe birafasha Mbabazi ubutaha uzibuke amazi Yaba tumirwa.

  • @niyomoses3714
    @niyomoses3714 2 года назад +3

    hi Gerald. my name is Moses Niyonsenga in uganda! how can i send my contribution for Jackys tuition??

  • @yvettealiceniyomwungere5149
    @yvettealiceniyomwungere5149 2 года назад +9

    Jacky, uri mwiza kandi nagukunze cane. Yesu akomwzw akube hafi niwe se wimpfuvyi😘😘

  • @NKUNZIMANANoel
    @NKUNZIMANANoel 6 месяцев назад

    Jaki komera Nshuti Iyakuzigamye izakomeze kukuba hafi pe ibyo wanyuzemwo birakomeye uwazanye ibintu vyamoko yaragisibije pe Imana yarakoze kukurengera nubwo ntari bwavuke abahutu turigaye cyane humura jaki uzabaho

  • @tetagisozi2060
    @tetagisozi2060 2 года назад +6

    Ihangane mukobwa. Mwi, komera ubuzima ubucyesha Imana iryo Zina urikunde nukuri hanyuma uriya mucyecuru womucyaro nubwo atari mama wukuri ariko yakubereye mama wajya umwita maman ukabikora ubikuze hanyuma docteur aka kubera papa chenge hanyuma ubuzima bw'iyi si buragoye am ateka yisi yatugize abo tutakabayeho ariko kdi Imana imbere ya byose hamwe nayo uzabaho kdi neza. Komera

  • @sandrineblessed9335
    @sandrineblessed9335 2 года назад +2

    Muzashyireho agafoto ka kera akiri muto nibyo byiza, hari igihe Wenda byafasha kubona umuryango we.
    Disi arambababaje ariko Nyagasani arahari,tumusabiye gukomera cyaneee. Imana iri mu ruhande rwe.

  • @julienneiribagiza3779
    @julienneiribagiza3779 2 года назад +14

    Komera urandijije nangye, gusa Imana izaguhoza amarira 😭

  • @nsanzumuhirepablo4845
    @nsanzumuhirepablo4845 2 года назад +5

    Big up Jaki.Uzakunde Izina rya Mukeshimana.Jah be blessed!

  • @ingabirepatricie8787
    @ingabirepatricie8787 2 года назад +6

    Ihangane Jacky kuba imfubyi ni akaga gakomeye bakwita ibyo utari byo indaya,igisambo,umunyagasuzuguro,kubera ko nta kirengera uba ufite niyo urengana babibona babirenzaho ubwo buzima nanjye nabubayemo ndabuzi urengana ureba ariko ukabura aho uhera wisobanura ,humura Jacky Imana ntiyatunguwe no kuba imfubyi kwawe ni Papa mwiza humura azaguhoza natwe yaraduhojeje,uwo mubyeyi ufunze ntuzamwibagirwe kuko aragukunda na mukecuru we ni ababyeyi beza uzakomeze ubabere umwana ibindi ubiharire Imana .

    • @dinoclassic7165
      @dinoclassic7165 2 года назад

      ufite ibikomere kbsa,gusa yesu azaguhoza kuko ntiwarokotse kubwawe !!

  • @katsigaireboaz5546
    @katsigaireboaz5546 2 года назад +8

    With power and God's mercy she will stand stronger

  • @kizitomihigo9489
    @kizitomihigo9489 2 года назад +8

    Mana kora ibitangaza bigana urukundo n'ubutabera kuri Jacky.
    Amen❤🌹🙏

  • @alinenibigira4955
    @alinenibigira4955 2 года назад +3

    Wihangane Jacky,Ndiho akomez kukwitaho no kuguha umunezero,kuko niwe ashoboye.mpore.Ibisigaye courage,ejo niheza kuko inzira z'Imana ninyishi cane.ndagukunze.

  • @shemaauxiliatrice3285
    @shemaauxiliatrice3285 2 года назад +3

    Tugufashe Jacky,tuguhumurize Jacky, impore 🌺 imbere ni heza

  • @leonieniyukuri7491
    @leonieniyukuri7491 6 месяцев назад

    pole jacky ukomere iyakurokoye ico gihe iracahari lmana ize iguhe urugo iguhe abana bakubere abavukanyi, umuryango wagutoye lmana ize ibahe ijuru

  • @TheCharity.
    @TheCharity. 6 месяцев назад +3

    *Uwo **#MUBYEYI** w’Imfura wo Cyaro watoraguye Jacky akwiye ishimwe ni ukuri, yakoze igikorwa cy’ubutwari, Imana Imuhe umugisha kandi kuri wa munsi Izabimwibukireho.🙏*
    *Kandi na **#Docteur** akwiye ishimwe kuko iyo adafungwa, ubu Jacky aba abayeho neza kandi aba yarize na Kaminuza.*
    *Mu Ijuru hari Imana.❤*

    • @SebasoreJeandamascene
      @SebasoreJeandamascene 3 месяца назад

      Umurinzi wigihango yarishe. Abatutsi agafungwa uretse uyu mwana wumukombwa yatoraguye abandi babishe siyo mpamvu bamufunze VA kuri bariya bicanyi ntabumuntu bagira ni nyamaswa ntambwo arabantu

  • @murekatetegaudence8800
    @murekatetegaudence8800 6 месяцев назад +1

    Humura mama komera Imana yiyo yatumwe ubaho,nanjye sinonse uko bikwiye ariko ndiho naragahinja ,Imana niyo yatumye mbaho,ndagukomeje impore mpore

  • @clementinekaranga3416
    @clementinekaranga3416 2 года назад +9

    Mpore Ma'am komera humura Imana iradukunda iracyahari yarakurokoye komera 💔💔💞💞💞💞🙌🙌🙌

  • @t.8905
    @t.8905 Год назад +1

    Dusengere Dr, Papa wawe Imana ikore igitangaza azatahe mbere y igihe bamuhaye. Imana ishobora byose kandi komera Jacky. Imana yakurinze muribyo byose nubu iracyakunze❤ 😢narebaga nanjye ndimo ndira....

  • @ssd9811
    @ssd9811 2 года назад +5

    Mukobwa mwiza cyane Imana ihabwe cyane icyubahiro kubwimirimo yayo yagukoreweho ikakurinda kugezubu kandi iracyagufite mubiganza byayo mama ejoniheza umutima wajye urababaye cyane gusa ndagukunze kyane umbereye umuvandimwe winkora mutima byukuri

  • @GabriellaC-f2n
    @GabriellaC-f2n 6 месяцев назад +1

    Mperutse kubona Dr Bigirankana bamuganiriza k’uby’umuziki ! Yaba yarafunguwe kubera iyi nkuru? Mme Bigirankana we ngo yarapfuye.

    • @TheCharity.
      @TheCharity. 6 месяцев назад

      Yooo byiza cyaneee ko Docteur BIGIRANKANA yafunguwe, ibigaragara nuko Docteur ari umuntu mwiza kimwe n’uwo Mubyeyi wo Cyaro watoraguye Jacky, nta bya moko bagenderamo.
      Kuri bo, umuntu wese ni nk’undi.❤

  • @keshegi9177
    @keshegi9177 2 года назад +20

    Uwatoye umwana aracyariho, iyi nkuru ntiyayuzuza?????? Wa munyamakuru we, tumugutumyeho.

    • @esperancemusirimu9787
      @esperancemusirimu9787 2 года назад

      Nicyo cyo gukora vuba uwo mubyeyi wamutoye ni intwari kandi yafasha byinshi

  • @usigatvbykevin5912
    @usigatvbykevin5912 2 года назад +15

    Be strong my sister, God knows all and can do everything.

  • @katirangadeo9467
    @katirangadeo9467 Год назад +3

    It's a second time I hear this testimony since last year it was so sad may God protects him

  • @musabyimanaisaie9595
    @musabyimanaisaie9595 6 месяцев назад +2

    Abagome babaho sha, ihangane komera cyane.

  • @mimialice1077
    @mimialice1077 2 года назад +3

    mamaaaa ufite agahindaaa ariko impore isi ibitse byinshi nibaza impamvu yabyo bikanyobera ariko Nyagasani niwe ugena byyose, icyampa akakumpera kuruhuka mumutima no kwiyakira mu mateka yawe ababajeee pole cyane mukobwa mwiza nizeye ko imbere hawe ari heza

  • @damascenentibimenya1580
    @damascenentibimenya1580 6 месяцев назад +2

    Yoooo, uyu mwana arambabaje, gusa Imana imufashe!

  • @kamuzinziolivier9939
    @kamuzinziolivier9939 2 года назад +6

    Soit forte ma seour jacky! Notre Dieu est mystérieux et miséricorde !

  • @umutesikalisabarbra2051
    @umutesikalisabarbra2051 2 года назад +2

    Ohhhh love😭😭😭pole Jackie,nakubonaga FAWE nkahora nibaza impamvu wambara gaggles ark nkatinya kubaza.Imana iguhumurize shengye Kandi igufashe ubone umuryango wawe.🙏

  • @arletten4190
    @arletten4190 2 года назад +12

    Inkuru yawe Jacquie irababaje sana😭😭. Ariko iyakurinze ikakurokora igufitiye imigambi myiza. Komera kandi izere Imana imbere niheza. Ntuheranwe n'agahinda.

  • @JacquelineSimbandushe
    @JacquelineSimbandushe 19 дней назад

    Ariko uyu mushingantahe n’intore vraiment Il est tres beau in side out may God bless you

  • @shemaauxiliatrice3285
    @shemaauxiliatrice3285 2 года назад +6

    Iyi niyo bita inzira y'umusaraba, My sister be strong 🙏

  • @danielbinama3077
    @danielbinama3077 2 года назад +1

    Jackie nibwo numvishije iyi nkuru yawe ikomeye cyane. Imana yakuremye Imana yakurokoye ibane nawe kandi iza kumare agahinda kuko irabishoboye cyane. nanjye nifuje kukubera umuvandimwe nzajya nkusengera ndetse nibindi bishoboka. Yeremiya 1:5

  • @uwamwezidelphine2172
    @uwamwezidelphine2172 2 года назад +5

    Yoooo na amateka yacu tugomba kuyakira gusa mw'Ijuru hari Imana

  • @dorinehabonayo492
    @dorinehabonayo492 6 месяцев назад +1

    Jacky imana irahari,kandi nzineza ko uzagera kure,buriya imana ifise ukwibigenza,uzashimireuyomuryango kandi nanje mbasabiye umugisha,imana ihezagire Dr kandi izite kuvyiza yakoze nayo imurenganure,ndifuza kuzamenya inkuru yawe nohanyuma kuko nzikwimana ikiri kungoma