JYE NABO TUVUKANA BOSE 9 NA PAPA TWISHWE NA MAMA UTUBYARA AVUGA KO YABYAYE INZOKA NONE NDI NYAKAMWE😥

Поделиться
HTML-код
  • Опубликовано: 31 янв 2025
  • КиноКино

Комментарии • 1 тыс.

  • @thelionandthemouse9933
    @thelionandthemouse9933 2 года назад +82

    Natanze ubuhamya nkumva abantu bankomeza bakabwira bati numvise umuntu ufite ibikomere birenze ibyajye…none najye nukuri nsanze ntacyo nzongera kuvuga kuko ubuhamya bwawe ndetse n’abandi maze iminsi numva burenze ubwenge bwajye.
    Imana Ishimwe kuba uriho kandi ukomeye🙏🏾.

    • @user-dz7cj9ov1p
      @user-dz7cj9ov1p 2 года назад +4

      Mwana w’Imana nubwo harabaturusha ibibazo ariko burya umubabaro wese urangana nawe ihangane ndumva nawe warahuye n’ibibazo by’interahamwe , ihangane nicyo nakubwira wumve ko wa muganiwabo isi yari yaduhaze . Gusa tugomba kubaho

    • @JonasKamanzi-ot5fb
      @JonasKamanzi-ot5fb Год назад +5

      Yewe posesa ihangane ujyuhora,ushima lmana datawatwese,yahagaze kubugingobwawe, naho abahutu ninyamaswa,zifite ishusho yabantu,ukobasa inyuma,nikonimitimayabo,isapeee,koko nabagorebabonuko,yeweweee yewe ndumiwepe,abatutsi,babaga murwanda
      bahoberanye nashitani,lmana izabaryoza,ibyobakoze nibivumepeee

    • @uwamahorochadia3010
      @uwamahorochadia3010 Год назад +4

      Gera jyutubabarira ureke umuntu avuge kk gukomeza umubazaguza kandi wumvise nabyo sibyiza

    • @MurekateteElise
      @MurekateteElise 10 месяцев назад

      😊

    • @uwimpuhwemariegrace9667
      @uwimpuhwemariegrace9667 9 месяцев назад

      ​@@user-dz7cj9ov1pNimukomere, muzabaho Kandi murakunzwe rwose 🙏

  • @muhiganavincent9383
    @muhiganavincent9383 2 года назад +13

    Can you imagine kwihekura abawo wabyaye ubita ngo ninzoka. Nsengimana Albert komeza ubwo butwari wigishe ubu butumwa abazagukomokaho nurubyiruko rwu Rwanda kugirango bamenye ukuri , ntizavome amazi ya mama wawe yari yaranyoye. Komera , Imana igukomeze urwo rugendo wibuka, wiyubaka .

  • @Mkel890
    @Mkel890 9 месяцев назад +37

    ndashima Imana yakuye abahutu ku butegetsi. ndayisaba ko batazopfa babusibiyeko gushika Yesu agarutse.

    • @NiyitangamahoRachel
      @NiyitangamahoRachel 9 месяцев назад

      Konumva bikaze

    • @ishimwecadette5484
      @ishimwecadette5484 9 месяцев назад +5

      Nubwo batugize ipfubyi ni insike turi amashami yashibutse ubu turi abanyarwanda nta bahutu abatwa n,abatutsi tugira mu rda turi umwe👏🫂

    • @UwimanaBrigitte-g9o
      @UwimanaBrigitte-g9o 9 месяцев назад

      Gaherere wenyine

    • @MutoniGloria-iw6hp
      @MutoniGloria-iw6hp 9 месяцев назад

      🎉🎉🎉🎉🎉nibikabeho mwizina rya yesuuuuuuuu

    • @MugishaFrank-t4o
      @MugishaFrank-t4o 9 месяцев назад

      Ko urakaye nkazanterahamwe nae urumva ufite umujinya sibyo? Uri kwiyumva nkabahutu nae ko mbona bigukozeho?

  • @DJk804
    @DJk804 2 года назад +38

    Ubu buhamya butumye ndushaho gukunda Imana cyane. Bavandimwe nimureke dukunde Imana niyo yonyine igira imbabazi, dukizwe twemere Yesu Christo. Imana ishimwe yakurokoye muburyo butangaje. Ntangajwe nukuntu yatumye abo bicanyi basubiranamo kugirango urokoke. Dukomere.

  • @nonorupia893
    @nonorupia893 Год назад +6

    Ibibintu birenze ubwenge bw'umuntu, mwana w'imana , Imana igukomeze, izakumpere umugisha.

  • @marieclairemukundwankase2997
    @marieclairemukundwankase2997 9 месяцев назад +3

    Reka nkomeze umututsi wese Warokotse!wabantu mwe twabonye binshi mureke Tubibuke pe! Mbega Iryo nabonye mbenga iryo twabonye Nukuri pe! Ndabiginze Mukomere cyane! Nubwo bitoroshye😭😭😭😭

  • @keriapretty3807
    @keriapretty3807 2 года назад +19

    I can’t stop crying right now😢

  • @IngabireSolange-mu6fr
    @IngabireSolange-mu6fr 9 месяцев назад +2

    Albert komeza kwihangana ariko agahinda karanyishe,umibyeyi gito mama wawe yakoze amakosa pe ark ntakundi Imana niyo murinzi wacu ndetse ikaba n'inshuti yacu

  • @Epgnosis
    @Epgnosis Год назад +3

    Murinfura Rwose! Imana ninyembabazi yabahaye uwomutima wokubabarira!

  • @uyisabyepetronille8091
    @uyisabyepetronille8091 2 года назад +34

    Ariko Mana wee 😭😭😭😭abana wakuye Munda yawee watwaye Munda amezi icyenda, ukabonsa,akunera,akunyarira,ukihangana, ukabakanjira agatoki....ubundi Ngo bakubwiye ko Ari abanzi 😭😭Ari inzoka ugashorera ukabicisha😭😭😭Mana nyagasani uru rubanza sinzi uko uzaruca🙆🙆

    • @ingangareimena5317
      @ingangareimena5317 2 года назад +5

      Byabaze nawe nuko ar Ama vampire si ABANTU!!!!

    • @ankundapatience3632
      @ankundapatience3632 2 года назад +2

      Uwo mu mama ninyamanswa .

    • @ericbyishimo6861
      @ericbyishimo6861 2 года назад

      Manawee biteyubwoba

    • @nyamwizajane5627
      @nyamwizajane5627 Год назад

      Nubunyamaswa

    • @turibamweali8661
      @turibamweali8661 Год назад

      ​@@MH-nq7wy ahubwo sinzi ibyo bari barariye njyewe nta mwana wanjye natanga nubwo yaba ari icyaricyo cyose ikindi atatekereje ho neza nuko nubwo umwana afata ubwoko bwa se ariko buriya amaraso menshi aba afite aba ari aya nyina none niwe wabatanze nawe ntabwenge yakoresheje kuko abana be bari bafite amaraso ye kurusha kuba bafite ayumugabo

  • @kamuzinziannette1339
    @kamuzinziannette1339 2 года назад +11

    Ayiweeeeee Mana yo mw'ijuru mbega umubyeyi mubiii, koko!!!, kugeza aho yicisha, agambanira, abana wibyariye, biteye ubwoba birakabije, namahano, gusa, Imana ikomeze uyumuvandimwe kuko birenze uruvugiro.

    • @clementinekaranga3416
      @clementinekaranga3416 9 месяцев назад

      Jyewe icyo nibaza kuki uwo mugore yashakanye numututsi kandi a😢4utabakunda iyo ashaka umuhutu mwene wabo ahokubyara abo azica😢😢😢

  • @munyandekwegerturde9882
    @munyandekwegerturde9882 2 года назад +42

    Hari igihe Umuntu abura icyo avuga pe😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭

    • @Mapuwa
      @Mapuwa Год назад +1

      Kbs nukumirwa

    • @fabiolandayi7512
      @fabiolandayi7512 Месяц назад

      😭😭😭😭 jajambo abantu bakunda kuvuga ngo nani kama mama ntiribaho ndaryanse.😢😢

  • @IngabireClementine-dt3ho
    @IngabireClementine-dt3ho 9 месяцев назад +9

    Imana ishimwe yo gahora kungoma yatumye tudasara kuko abarokotse iyo ataba arimbaraga z'Imana tuba tugenda twivugisha abandi barasaze , uyu mubyeyi gito nkubu Koko umutima we uratuje niba akiriho yarihekuye

    • @clementinekaranga3416
      @clementinekaranga3416 9 месяцев назад

      Nawe urihano 😢😢😢 , uziko wagirango genocide yaraye ibaye 😢😢😢

  • @henryallyndagijimana4601
    @henryallyndagijimana4601 Месяц назад

    Mr Albert , ikiza kurushaho uriho komera cyane ,Imana yo mu ijuru irakuzi ,komera cyane , uwavuga ayazo nyiyarya ubuki.

  • @reneleking3562
    @reneleking3562 2 года назад +25

    Ariko Mana yanjye 😢😢. Genda Rwanda wabonye amahano atarigeze abaho pe . Imana ikomeze yomore imitima y’abanyarwanda 🙏

    • @MbabaziTherese
      @MbabaziTherese 9 месяцев назад

      Baho wongere ubwo shiti yanjye❤❤❤

  • @ancillaniyonizeye6758
    @ancillaniyonizeye6758 2 года назад +6

    Mutubabarire twarabahemukiye😢😢😢😭😭😭😭😭😭.Ndi umurundikazi ariko nenda kugwara ihahamuka kubera inkuru y'Urwanda😭😭😭

    • @eugeniedushimimana132
      @eugeniedushimimana132 2 года назад

      Ancilla ma jolie urandijije. Ibyabaye I wacu mu Rwanda ni akamaranaza. Narokotse Genocide yakorewe abatutsi ariko nanubu turacyababara. Biteye ubwoba. Ibikomere ntibikira.

    • @ancillaniyonizeye6758
      @ancillaniyonizeye6758 2 года назад +1

      @@eugeniedushimimana132 ntabwo mwareka kubabara peee kandi tugomba nokubaha umwanya mukababara kuko vyari bibabaje😢😢.Umubabaro wanyu ndawumva.Vyari agahomamunwa ariko nyagasani ndamwingingira kubomora ivyo bikomere

    • @eugeniedushimimana132
      @eugeniedushimimana132 2 года назад

      @@ancillaniyonizeye6758 Ma jolie soeur commentaire yawe ubwayo ni icyomoro. Iyaba benshi bari bafite umutima nkuwawe. Imana iguhe umugisha. Ntivyari vyoroshe mumvura, inzara,inyota, imbeho imihoro ivuza ubuhuha, amafuni, grenade nizindi mbunda. Inzuzi,imigezi,toilets nibyo bari bahinduye amarimbi yabacu. Uwiteka azaduhoza ndabyizeye.

    • @ancillaniyonizeye6758
      @ancillaniyonizeye6758 2 года назад +1

      @@eugeniedushimimana132 urakoze muvandimwe.uwutotahura akababaro kanyu niwe yoba afise ikibazo

    • @eugeniedushimimana132
      @eugeniedushimimana132 2 года назад

      @@ancillaniyonizeye6758 Ufite umutima mwiza. Komeza kuba umuntu nyamuntu.

  • @bizimanajeandedieu2533
    @bizimanajeandedieu2533 10 месяцев назад +15

    Yewe yewe... byabaye guhungira ubwayi mukigunda pee..! Imbaraga tuzihabwa nuko Imana Iruta imitima y'abantu😢.

    • @clementinekaranga3416
      @clementinekaranga3416 9 месяцев назад

      Ibaze Maman 😢😢😢 ntanundi wagukunda ariko Uhoraho wenyine akunda bose ubu buhamya sijya mbuhaga😢😢😢

  • @watchtowertv5436
    @watchtowertv5436 2 года назад +4

    Yesu weee! Iyi si yagushije ishyano koko! Imana yonyinye niyo yakomora ibikomere byawe pe! Twabonye byinshi ariko ibyawe byo birarenze 🤔 Ariko Imana ishimwe ko warokotse muvandimwe komera! ubyare wororoke Imana ikurememo undi muryango mushya itabaza ry'umuryango wawe ntirizazime.😭

  • @perlaisheja4124
    @perlaisheja4124 2 года назад +15

    😭😭😭😭😭😭😭ooh Seigneur,impore impore

  • @AdonaiIrishuye
    @AdonaiIrishuye 9 месяцев назад +1

    😢😭😭

  • @humura11c96
    @humura11c96 2 года назад +10

    Ubu nabuze icyo kuvuga Koko 😭
    Ubumuntu bwari bwabuze .kugeza aho nyina w,umuntu yihekura 😭😭 unva impore ntibizasubira ukundi .

  • @TuyishimireClemantine-fh7go
    @TuyishimireClemantine-fh7go 9 месяцев назад +1

    Impore,Impore Albert,imana niyo nkuru.😭😭😭😭😭

  • @NGIRIMANALevi-sn7zu
    @NGIRIMANALevi-sn7zu 9 месяцев назад +4

    Komera cyane muvandimwe Imana iri muruhande rwacu kuko twarabazira nenge

  • @NyirangirenteCloudine
    @NyirangirenteCloudine Месяц назад

    Njye ndabaza uwo mu Mama wawe aracyariho gusa birababaje😭

  • @lolitaimena9782
    @lolitaimena9782 2 года назад +65

    Warakoze kutamufata nka Maman wawe uwo si umubyeyi aragakubitwa ni inkuba🥺🙊😭😭🙆🤔☹️🧐

    • @kiberinkaaline
      @kiberinkaaline 2 года назад +5

      Aragakubitwa nitagira amazi ivuye ibunagana weeee Yesu weeee

    • @mamiimena8365
      @mamiimena8365 2 года назад

      Inzira impuza nawe najya nyisabira kuriduka ngewe Imana izamfashe ijuru azaryumve mumatangazo 😏😏

    • @kaboyiimmaculate4129
      @kaboyiimmaculate4129 2 года назад

      Uramuhamije pe izi shako zizadukoraho pe

    • @lolitaimena9782
      @lolitaimena9782 2 года назад +2

      @@kiberinkaaline arakicwa na macinya uwo si umubyeyi

    • @mamiimena8365
      @mamiimena8365 2 года назад

      @@kaboyiimmaculate4129 nukubyitondera

  • @pbk2239
    @pbk2239 2 года назад +119

    Mpise nibuka Ijambo ryanditse muri bible ngo 'Can a woman forget her nursing child, or lack compassion for the son of her womb? Even if she could forget, I will not forget you!" Isaiah 49:15. I want to read his book .

    • @BLF-fd8gk
      @BLF-fd8gk 2 года назад +1

      pole sana

    • @godsown4683
      @godsown4683 2 года назад +5

      I was thinking about that scripture while listening to this story.

    • @nyamwizajane5627
      @nyamwizajane5627 Год назад +1

      Yeah

    • @elkanfranco4619
      @elkanfranco4619 Год назад +8

      Mwarangiza ngo akabura ntikaboneke ni nyina w'umuntu!!!!njye simbyemera nagatooo!!

    • @justinemutamba7846
      @justinemutamba7846 Год назад +1

      Erega kuri bamwe ni akabura ntikaboneke nubwo hari ba mwe bahombera 😢

  • @franklukazula
    @franklukazula Год назад +4

    Polesana kabisa ncuti ❤️ from Burundi 🇧🇮

  • @UsanasePatiance
    @UsanasePatiance Месяц назад

    😭😭😭 tuzahora tubibuka inzirakarengane mwazize ukomwavutse imana ijye iguha umutima ukomeye kukontago biba byoroshe

  • @najua1283
    @najua1283 Год назад +4

    Mbega amahano we narize until now ndikwishyira mumwanya wawe nkabireba bikandenga,mbega ubugome, mpora nibaza kucyi Imana yemeye ko Aya mhahano abera mugihugu cyacu ,twacyumuye icyi Koko😭😭😭

    • @peggys.4125
      @peggys.4125 9 месяцев назад

      Urabona se uru rwango rwari mu mitima y'abantu Imana itaragombaga kurugaragaza? Iyo Imana yirirwa itubwira kwihana tukanangira, irareka tukagaragara.

  • @niyongiramariegrace1579
    @niyongiramariegrace1579 9 месяцев назад +4

    Ntabwo narinziko umubyeyi yakwihekura 😢 barinyamaswa koko 😢😢😢

  • @UI4751
    @UI4751 2 года назад +13

    Nyagasani wenyine gusa😭😭😭😭😭😭komera !

  • @uwimbabazivestine-fv6iz
    @uwimbabazivestine-fv6iz 9 месяцев назад +1

    Albert Komera nukuri Imana itanga ihumure ikomeze iguhumurize Impore Impore

  • @mugisha1
    @mugisha1 2 года назад +4

    Nukuri Society Nyarwanda yarononekaye Abapfuye Barishwe byarangiye Ariko Abaziko bakiriho bapfuye kurutaho

  • @nicolasrwamucyo5157
    @nicolasrwamucyo5157 2 года назад +13

    Uyu mutanga buhamya ndamukunze cyane twishwe n'abahutu ntitwishwe n'interahamwe kuko interahamwe ntizakwiriye hose ariko abahutu twaraturanye baratwishe baradusahuye iyi nyito ihinduke rwose umuhutu Abe we barahemutse kdi nubu ntacyahindutse kuribo!

    • @user-dz7cj9ov1p
      @user-dz7cj9ov1p 2 года назад +1

      Pe , ndahamya nange ko aribyo tujye tuvuga ibintu uko biri kandi Rwamucyo we nubu bafite ubugome bubi cyane

    • @hakizimanaemmanuel2362
      @hakizimanaemmanuel2362 Год назад

      Ndakumva kuko ufite ikibigutera kdi kirumvikana gusa abo wita abahutu Bose si babi nkuko n'abatutsi bose Atari beza.
      Gusa uwabikoze wese yarahemutse

    • @Sharon_Nimwiza
      @Sharon_Nimwiza Год назад +3

      @@user-dz7cj9ov1p sha nibyo ibyabaye birababaje ariko ntago twahora muri ibyo,uko ingoma zihindutse,hagerwaho ubwoko bunaka.Ayo mazina nanjye nshigikiye ko avaho. Hari igihe bagize ishema ryo kwitwa abahutu. Abatutsi bafite upfunnye ryo kwitwa abatusi.
      None uyu munsi ntitwasubira muri ibyo kuko uvuze umuhutu ahita yumva automatiquement ko umwise umwicanyi. Rero tubireke kuko ntawamenya.....

    • @UwishemaFulgence
      @UwishemaFulgence 7 месяцев назад

      Uvuze ukuri none uvugako abatutsi Bose bishwe na bahutu abarokowe nabahutu

    • @Manbo-d6x
      @Manbo-d6x 4 месяца назад

      Twishwe n'abatutsi.

  • @claudinebyiringiro15
    @claudinebyiringiro15 2 года назад +9

    I can't stop crying 😭,Albert impore. Umwami Imana agukomeze niwe wenyine wakuvura agahinda ufite

    • @clementinekaranga3416
      @clementinekaranga3416 9 месяцев назад

      Me too 😢😢😢 I don't understand why she married a Tutsi man while she was free to marry a hutu like her instead of gave to the children she will kill 😢😢😢😢😢 I can't get an answer 😢😢😢

  • @erastemupenzi39
    @erastemupenzi39 2 года назад +2

    komera Albert nshuti ya yesu ufite ubuhamya butubabaza twese ariko komera cyane Imana yemeye kukurokora mumuryango waso na sokuru kugirango uzabemo umugabo Imana izemera ushibuke muvandimwe wajye komera komera ihangane

  • @rosinemukambarushimana7654
    @rosinemukambarushimana7654 2 года назад +7

    Cyokoza ndumiwe pee 😳 ibi nibiki mwokabyaramwe 😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭🙆🙆

  • @manundayi2409
    @manundayi2409 2 года назад +20

    Mana ntaho nzigera ntahura namba ibi bintu vyabaye mu Rwanda yooooo ego ni wacu habaye intambara abacu baricwa ariko ibi vyovyo nindenga kamere peeee yooooo mpore cane bavukanyi bacu baba nyarwanda. 🇧🇮🇧🇮

    • @bellab1924
      @bellab1924 2 года назад +1

      Ntabwo tukivuga.Cyera najyaga mvuga ubuhamya bwanjye ariko aho natangiye kumvira ubw'abandi nasanze mubyukuri ntacyo nabonye.Imana izahe abacu ijuru ititaye ku bicumuro byabo

    • @renildevenerand9473
      @renildevenerand9473 2 года назад

      Mpore Rwanda warababaye😢😭.

    • @michaelmymy1307
      @michaelmymy1307 2 года назад +1

      Iyiyo nihatariyarimwo urugomo namasharisigusa ukondavyumva , Imana idufashe ntibikabe ukundi

    • @mariejeanne4958
      @mariejeanne4958 2 года назад

      Bisigubwenge nukuri p j ndajorewe🤦🏾‍♀️😭😭😭😭😭😭😴😭😭😭😭

    • @bahizimarry9352
      @bahizimarry9352 10 месяцев назад

      Ye baba weee, tabara Mana we

  • @julieruthhirwa4402
    @julieruthhirwa4402 2 года назад +18

    Ariko kuki uvuga ngo abantu baraduhemukiye? Vuga ngo abahutu b'interahamwe baraduhemukiye. Bazicwe n'amavunja n'imbaragasa baribwe n'imbwa n'imbeba. Imana ikomeze ibarebe nabi puuuuu ndongeye ndabavumye ndi nyababiri.

    • @mumporezegenny244
      @mumporezegenny244 2 года назад

      🤣🤣🤣🤣🤣comment yawe irandenze nimbe nawe ufite icyo wabarisha ngewe mba nabuze icyo mvuga abahutu b'interahamwe nd'utanga ijuru ntanuwazansunutsaho ubuzuru ipuuuuu harigihe mbababarira nabona harimo abakidusesereza nkumva wapi isyi

    • @umusarabatv8746
      @umusarabatv8746 2 года назад +2

      Imana sinkabantu nshuti, ntacyaha itababarira, dushimye Imana yonveye kugarura ituze. Turabanyarwanda. Dukomeze kwiyubaka

    • @lolitaimena9782
      @lolitaimena9782 2 года назад

      @@mumporezegenny244 nange ntyo😭🤣🤣🤣🤣🤣

    • @wen9323
      @wen9323 2 года назад +1

      @@lolitaimena9782 🙊🙊🙊

    • @lolitaimena9782
      @lolitaimena9782 2 года назад

      @@wen9323 ko wabuze ra

  • @kayitesifofo1982
    @kayitesifofo1982 2 года назад +23

    Yoo komera, Mama woe wakugiriye kugise, ? hubahwe Maman wange yaturwanyeho tukarokoka.

    • @lolitaimena9782
      @lolitaimena9782 2 года назад +3

      Nangr nuko Maman wange ni intwali yange PE yaturwanyeho natwe turarokoka 💯😭ababyeyi bitanze Imana ibahe umugisha

    • @noeltuyizere8272
      @noeltuyizere8272 2 года назад +3

      Muzafate igihe mubashimire byimazeyo

    • @noeltuyizere8272
      @noeltuyizere8272 2 года назад +2

      Muzafate igihe mubashimire byimazeyo

    • @clementinekaranga3416
      @clementinekaranga3416 9 месяцев назад

      ​@@lolitaimena9782cyane nukuri peeee kuko ababyeyi benshi batangiye abana 😢😢😢ikindi kuki uriya mugore yashakanye numututsi kandi hari abahutu bene wabo aho gushaka nokubyara abo azica 😢😢😢uwa mumpa nkamubaza umugome ukabije nibisimba birinda abana babyo😢😢😢

    • @uzayisengaclaudine7533
      @uzayisengaclaudine7533 9 месяцев назад

      Imana ibahe umugisha

  • @walterdushime
    @walterdushime 2 года назад +13

    So sad kabisa! Chocking story!!

  • @vumiliyabeatrice579
    @vumiliyabeatrice579 Год назад +2

    Humura shenge,Imana niyo yakurinze Kandi iracyahari.Hora😢 nturi wenyine.

  • @mugishagenevieve7508
    @mugishagenevieve7508 2 года назад +12

    Manaweee ubu buhamya burandenze 😭😭😭😭😭😭

    • @jeannemarieuwineza1668
      @jeannemarieuwineza1668 2 года назад

      IMPORE IMPORE wa means wacu we. Ariko igikuru nuko uriho kdi uzabaho
      Umunyamakuru uraruhisha cyane ni kuki utareka uyo mutangabuhsmya ngo Abe free avuge uko abyumva ugakomeza umucira mwijambo

    • @jeannemarieuwineza1668
      @jeannemarieuwineza1668 2 года назад

      IMPORE IMPORE wa means wacu we. Ariko igikuru nuko uriho kdi uzabaho
      Umunyamakuru uraruhisha cyane ni kuki utareka uyo mutangabuhsmya ngo Abe free avuge uko abyumva ugakomeza umucira mwijambo

    • @esperancemukabera8377
      @esperancemukabera8377 9 месяцев назад

      Mana weee, ibi birenze ubwenge bwa muntu pe, uyu mubyeyi Imana imubabarire rwose kuko yakabije kubura ubu muntu
      Birarenze

  • @irenemuhigirwa9329
    @irenemuhigirwa9329 9 месяцев назад +1

    Imana irihangana cane kubona abo bishe yarababona ntibarimbure

  • @Ukuri40
    @Ukuri40 2 года назад +4

    Ndumiwe !! Nsigaye nterwa ipfunwe ryo kwita umunyarwanda . Arikose Mana aya mateka 😭😭😭🙏🏿🙏🏿🙏🏿

    • @mukamusirikarevenantie3893
      @mukamusirikarevenantie3893 Год назад +1

      Jya uterwa ipfunwe ryo kwitwa umuhutu kuko aba batindi bakarabye amaraso y,unzirakarengane z,abatutsi

  • @tecklensanzumukizahirwa6626
    @tecklensanzumukizahirwa6626 9 месяцев назад +1

    Yegoko Yesuweee

  • @alinehavyarimana6363
    @alinehavyarimana6363 2 года назад +16

    Iyi nkuru ndayumvirije ngira agahinda kenshi, mu kirundi baravuga ngo Imanga ntimarira Imana.Mpore mpore

  • @irankundanadine557
    @irankundanadine557 Год назад +2

    Ugwanda gwaraciye mumagogwa weee!!! 😭😭😭 Mukomeze kwihangana kbs.

  • @mukansangaemma9236
    @mukansangaemma9236 2 года назад +4

    ndi umubyeyi narabyaye ibi birandenze mbuze ivugiro , mureke tuboroge Imana itabare

  • @inezabebe7150
    @inezabebe7150 Год назад +1

    Impore cyane .Imana igufitiye umugambi mwiza.Icyampa izaguhe ijuru

  • @familymn5958
    @familymn5958 2 года назад +6

    Uracyabasha kuvuga ijambo mama😭😭😭 mbega inyamanswa weeee😭😭😭 impore impore weeee

    • @Mapuwa
      @Mapuwa Год назад

      Ariko icyambwirako iyo ngirwa mama ikiriho

    • @Sharon_Nimwiza
      @Sharon_Nimwiza Год назад

      @@Mapuwa ngo yarapfuye nyuma yo gusohoka muri gereza kumbabazi za president kubera izabukuru

  • @danieltembo5772
    @danieltembo5772 2 года назад +1

    Ariko Mana yanjye siniyumvisha ukuntu waca muri ibintu warangiza ukabasha kubaho mubuzima busanzwe nkaho ntacyabaye.
    Nukuri hari igihe bindenga nkabura n'ijambo nakoresha ryo kwihanganisha abantu nkaba.
    Imana yonyine ijye ibakomeza pe!!

  • @Kmg250
    @Kmg250 Год назад +3

    Gutangwa namama wawe koko bakica bakica bakica mana ndumva ngize ubwoba abahutu sinzicyo batekerezaga pe😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭

  • @MediaticeNdikuriyo
    @MediaticeNdikuriyo 9 месяцев назад +1

    Manawe akumiro gusa mbegikimwenyi c'umuvyeyi ahari Imana ntizimubabarire iteka ntakwihana kubaho kuruwo

  • @ancillaniyonizeye6758
    @ancillaniyonizeye6758 2 года назад +3

    Mpore Rwanda wagushije ishano😢.Sindi umuturagi wawe ariko sinzoruhuka kukuririra nokugusabira amahoro kuri nyagasani😢

  • @esctasyhaiti2693
    @esctasyhaiti2693 2 года назад +2

    Imana yaguhagazeho kugira uzavuge amateka muhungu.
    Na Joseph yaswe na benewabo ariko ntacyo yaba kuko Imana yarimufiteko umugambi

  • @violettekarekezi3730
    @violettekarekezi3730 2 года назад +12

    So sad 😭, pole wowe warababajwe kurusha abana babatutsi bavukaga kubabyeyi bombi ari abatusi!!! Ni agahinda gakomeye kubona mama wawe akwihindutse Cyane uri umwana muto 😭 yabaye nyuma ya inyamaswa kuko zo zikunda abana bazo mubihe byose. Umubabarire na ubwo atari Intwari irwanirira umwana wayo! Sorry Brother!

  • @tuyizererachel2465
    @tuyizererachel2465 9 месяцев назад +1

    Ese uwo mubyeyi gito aracyariho koko😢😢😢😢

  • @vallloyd9653
    @vallloyd9653 2 года назад +9

    Ohhhh Mana nyagasani Ababyeyi baraguira pople sana my brother be strong 💪 😭😭😭😭. Ndibuka ukuntu mama yaturwanyeho atwimura kugeza aturokoye, atuvana muri Komine imwe atujyana muyindi ninzara niki sinumvagako harumubye wakwihekura akakagero. So sad 😭

  • @nikkiiliza5988
    @nikkiiliza5988 2 года назад +1

    Pole sana muvandimwe. Ubu ni igihe cyo kwegerana n' Imana kukoa abantu bahemuka

    • @samwelisamweli2377
      @samwelisamweli2377 2 года назад

      Mana isi iragoyepe natwetwahungiye kwamusaza wamukadata yarakomeye tugezeyo gewebambwiraga ko mfite izururisongoye ngokumenyabiroroshye Gerald uzikonagyagakuryama nkararanziritse umukoba amazurungo apindame amerenkayabasederi abasederi bavugagako aribobahutubemewe arikobikanga sinzabyibagirwa gusabirababaje.

  • @aimeekleine8764
    @aimeekleine8764 2 года назад +18

    Yesu mukiza😭😭😭😭😭 cg wabona atari mama wanyu wabatwise amezi icyenda ego mbega agahinda ni inyamanswa 😭😭😭Albert Komera Imana igukomeze🙏

    • @denismuragizi6595
      @denismuragizi6595 Год назад +1

      Oya ahubwo vugango Ni dayimoni naho inyamanswa waba uzitutse kuko ziramurusha ubwiza

    • @NdatenyirigiraVenuste
      @NdatenyirigiraVenuste 9 месяцев назад

      Abo bagome uziko bavugaga ngo imana yabatutsi ngo yarapfuye mbegababeri gusa irizabimbuto ntirimungwa disi pore wange

  • @BLF-kg4jq
    @BLF-kg4jq 2 года назад +1

    Ihangane aha niho Imana yagaragaje ububasha kukujyana 3.Imana ishimwe nubwo wahemukiye hari Imana yomora ibikomere kandi hari icyizere ko igiti cyatemwa ariko kikongera kigashibuka.Twibuke twiyubaka ntiduheranywe nagahinda.

  • @nayebarerose5899
    @nayebarerose5899 Год назад +3

    Ndumiwe koko umubyeyi agatinyuka akihekura ngo yabyaye inzoka 😭😭😭😭😭😭

    • @Mapuwa
      @Mapuwa Год назад

      Yesu we baraduhindutse kbs

  • @pattohronzo516
    @pattohronzo516 2 года назад +14

    Ntibari babaye nkinyamaswa kuko bari barutwa ninyamaswa kuko ntanyamaswa yakwica umwana wurujinja cg umwana muto, borero bakoze ibyumuntu ugira inyama namaraso atakora, njyewe nabiburiye ukonabyita, nakumiro gusa

  • @irizapeacegloria506
    @irizapeacegloria506 2 года назад +1

    Ooooh humura kandi wihangane , Imana iragukunda kandi caaaane , kimwe uhore uhimbaza Imana ibihe vyoooose uraruta Aho atamuntu numwe yasigaye , kandi wongere wirinde

  • @uwamurengeyeconsolee5871
    @uwamurengeyeconsolee5871 2 года назад +22

    Kunda disi ukuntu Albert atanga ubuhamya atiyemera!😴ark warakubititse pe!wabonye ibibi bisumba ibindi 🥺imvi nazo zije kare rwose!

    • @vincentmutaganda4246
      @vincentmutaganda4246 2 года назад +2

      Imvi nibibazo Sha ibaze nkibibintu

    • @michaelmymy1307
      @michaelmymy1307 2 года назад

      @@vincentmutaganda4246 yaciyemubitangaje akirimutodisi eeh nje

    • @Sharon_Nimwiza
      @Sharon_Nimwiza Год назад

      yarumiwe disi, ariko se uwo mugore utaragiriraga abana be impuhwe.
      Noneho nak 'imyaka 3 aragasiga disi.Jyenda Rwanda warabonabonnye

    • @Sharon_Nimwiza
      @Sharon_Nimwiza Год назад

      ariko se icyo kigoryi nubwo bari bakibwiye ko abatutsi ari babi,yumvaga n'abana yabyaye bamuhemukira

    • @ndayiragijecyrique3109
      @ndayiragijecyrique3109 Год назад

      Nyinawe ntiyari akiri umuntu yari yabaye Satani.

  • @NzisengeraGilbert
    @NzisengeraGilbert 9 месяцев назад +1

    Ihangane

  • @realityreal4529
    @realityreal4529 Год назад +3

    ibi bibereke ishusho neza yukuntu abantu baribarahindutse barabaye inyamaswa 😢😢 ihangane muvandimwe

    • @peggys.4125
      @peggys.4125 9 месяцев назад

      Ubu se bwo barahindutse cyangwa ni uko babuze uko bakomeza kwica?

  • @EnidMuragira
    @EnidMuragira 9 месяцев назад

    Mama azaguma ari mama ntakimusimbura. Biragoye cyane ariko uzishakemo imbaraga umurushe ubumuntu. Ntabwo ari muzima disi, ntumufatanye nurwamuteye kwihekura. Imana ishobora byose yaguhaye kubaho ugakura iyiture kuba umwana mwiza ibisigaye ubiharire Iyamuhaye kuba mama wawe.
    Mpore mpore

  • @Resurrected_with_Christ
    @Resurrected_with_Christ 2 года назад +5

    Umwaka ushize disi wabonaga Ari mutoya none n'imvi zaraje. Imana ishimwe ko yakurinze

    • @musabyimanabeata5278
      @musabyimanabeata5278 2 года назад +3

      Imvi zizanwa nagahinda no gutekereza cyane

    • @renildevenerand9473
      @renildevenerand9473 2 года назад

      Ibyoyabonye bituma agira imvi vuba kuko bimugaruka mumutwe burimusi.

    • @UwimanaVenantie-p3c
      @UwimanaVenantie-p3c 9 месяцев назад

      Nicyo gitera imvi x nagahinda​@@musabyimanabeata5278

    • @thedailycheckpoint
      @thedailycheckpoint Месяц назад

      stress ituma usaza vuba kandi numusatsi ukagwa urupara rukaza

  • @cecileuwimana8149
    @cecileuwimana8149 9 месяцев назад

    😭😭😭😭😭sinabona icyo mvuga reka ngarikire kuri introduction birarenze Imana imfashe komera mama komera satani numwicanyi kuva kera yateye umutima wa gahini yica murumuna we Abel

  • @irenemukamusoni1838
    @irenemukamusoni1838 2 года назад +3

    Banza baribararozwe pee.ukuntu kubyara bigora kurera umwana akakurushya mana weeeee ndumiwe cyakora😭😭😭😭😭😭

  • @africanow9057
    @africanow9057 2 года назад +2

    Komera Albert, muri biriya bihe ni igihe umwana yariraga nyina ntiyumve.komera ariko nizeyeko ufite les psychologue bagukurikirana,ikibabaje n'uko n'ubuyobozi buriho bukomeje kwica nabi abana b'u Rwanda. Kizito, Bahati nibo bashoboye kuvugwa,igihugu cyacu kirimo umuvumo ,ntawe uzi buryo ki uwo muvumo uzashira.

  • @kabarungijovia6983
    @kabarungijovia6983 Год назад +3

    😭😭😭😭😭😭😭😭😭ndumva naboroga nyina wumuntu mbega inyamaswa

  • @KAZOZA-g1o
    @KAZOZA-g1o 2 года назад +2

    Twagwishije ishyano. Impore Impore Impore😇😇

  • @kabasireyadema3583
    @kabasireyadema3583 2 года назад +3

    nubwo bitoroshye ntakuntu izi interview mwajya mushyiraho English subtitles cq France byafasha cyane.

  • @angelaspark380
    @angelaspark380 Год назад +2

    Komera !!! Gusa wakomeretse habi ku mubyeyi ukubyara!!!!! Uzagire ubutwari umubabarire gusa yarutwa na Yuda wimanitse!!!!! Ibikomere abanyarwanda dufite,tutabirenze twaba ibyihebe,hashimwe Imana na Kagame ukomeza kudutoza ubumuntu

    • @clementinekaranga3416
      @clementinekaranga3416 9 месяцев назад

      Ceceka Maman koko😢😢😢kuki atashatse umuhutu mwene wabo ?? Ahogushaka uwo bazabyarana yarangiza akica abanabe 😢😢😢

  • @noellanshimi326
    @noellanshimi326 2 года назад +5

    Yoooh lmana yonyene numva mbuze icomvuga😭😭😭😭😭😭

  • @lucillekankazi8073
    @lucillekankazi8073 2 года назад +1

    Abahutu sabantu ipuuuu 😫 muziburanire n' Imana mwankozi zibibi mwe!

  • @johnnybegood92
    @johnnybegood92 2 года назад +17

    😳😭😭😭 Mbuze ico navuga… Isi yarashize neza 😭😭😭🤦🏽‍♂️

    • @ingabiresolange8284
      @ingabiresolange8284 2 года назад

      Humura sha iyi mana yavuzengo baho ubahope Imana niyizibyobadukoreye gusa izabibabaze naho uwo mubyeyi ndibaza nimba akiriho arikwicuza yogatsindwa

  • @UwinezaYvette-le6mx
    @UwinezaYvette-le6mx Год назад +1

    Uwo mubyeyi ninyamanswape gs yesu niwe womora inguma

  • @mrgooner62
    @mrgooner62 2 года назад +3

    Wamugabo we,warakubititse pe!
    Ariko Imana ishimwe yo yakurinze!

  • @umunezerohelene6497
    @umunezerohelene6497 9 месяцев назад

    Ndagukomeje cyane Albert,ihumure riva ku Mana rigere ku mutima wawe.

  • @mwadjumamukamfizi2216
    @mwadjumamukamfizi2216 2 года назад +7

    Mama wawe Omg😭😭😭List 🙆🏾‍♀️Can you imagine 5&3years old asking about being killed 😭💔Wow I am sorry brother.💔💔Rwandan history is very sad all around like, I cant even imagine😭

  • @NyiracumuAngelique
    @NyiracumuAngelique 9 месяцев назад +1

    Ihagane

  • @justinmutabazi7353
    @justinmutabazi7353 2 года назад +3

    Eheeee Nihatari pe komera Nshuti yabasinga Uzabaho knd wabayeho knd uriho komera cyane

    • @user-dz7cj9ov1p
      @user-dz7cj9ov1p 2 года назад

      Inshuti y’abasinga ! 😂😂sha niba uriwe uri igisambo kandi ugira amahane

    • @justinmutabazi7353
      @justinmutabazi7353 2 года назад

      @@user-dz7cj9ov1p hhhhh urambeshyeye pe

  • @helenauwizeye2906
    @helenauwizeye2906 Год назад

    Ihangane kandi ukomere cyane .Ibyakubayeho bisa nki bya mbayeho gusa si ndaruhuka kuko merewe nabi iwabo wa mama ni byo bakoraga nubu hari abandi ngiye birababaje . Komera kandi Ubu uharanire gutera imbere mubuzima bwawe. HAR' IBYIRINGIRO BYO KUZONGERA KUBONANA NABACU TWAKUNDAGA TWABUZE TUBURIYE MUR' IYISI . Abo bose bakoze nabi NYAGASANI aza bibabaza ni badahinduka ngo bihane ibyo bibi bokoze

  • @humura11c96
    @humura11c96 2 года назад +7

    Ndagukomeje cyanee uyu munsi uvuka iwabo wa Maman unyibukije umutobe wahabaga waryohaga cyanee 🙏

  • @mykitchenmy375
    @mykitchenmy375 2 года назад +1

    Mbuze icyo mvuga mana ibaze mama wawe uziko njye nkubita umwana wanjye nkarira ibaze noneho gutwara umwana wawe ngo yicwe 😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭

    • @mariejeanne4958
      @mariejeanne4958 2 года назад

      😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😴

  • @UwamahoroEugenie-k9p
    @UwamahoroEugenie-k9p 9 месяцев назад +9

    N'ukuri ndumiwe!!!!! Mama wawe Koko!!! Imana niyo mubyeyi yonyine.

    • @clementinekaranga3416
      @clementinekaranga3416 9 месяцев назад

      Sha najye sijyampaga ububuhamya 😢😢😢 ukuntu aba Maman bakunda abana babo 😢😢😢

  • @NadineIturinde
    @NadineIturinde 9 месяцев назад

    Ayiwe data we kwikora munda weeeeee😢😢😢

  • @kabaganwajosephine6617
    @kabaganwajosephine6617 2 года назад +55

    Wa munyamakuru we sibakunze ukuntu umusubirishamo ibintu kandi wabyumvishe neza , “MAma wawe aragutwa agufashe akaboko “… yes yabikubwiye kandi aracyarikubwira… haba hakenewe utega amatwi jya wiga gutega amatwi wumve Umuntu kuko ni ingenzi…ikindi ukamutanga kuvuga ibyo we ataravuga…ubutaha jya uceceka mo ahubwo utege amatwi kurushaho. Murakoze.

    • @ericmugarura1250
      @ericmugarura1250 2 года назад +3

      Yagerageje kugiha orientation bitabaye ibyo cyamara iminsi itanu

    • @nininahazweeunique9384
      @nininahazweeunique9384 2 года назад +2

      Mpore Cneee muhungu wa Yesu harimpamv warokotse uzakorere Imana iteka ryose

    • @Stella-dy1in
      @Stella-dy1in 2 года назад

      Nange ntabwo mbona biri professional kabisa

    • @ishimwegiselepascaline5515
      @ishimwegiselepascaline5515 2 года назад +7

      Nk'umunyamakuru w'umwuga ntekereza ko hari ibyo aba agomba gukora ngo ahe umurongo ikiganiro......Keep it up Mbabazi 👌👌

    • @zoepaul2463
      @zoepaul2463 2 года назад +1

      Nta kibazo journalist nawe arumiwe

  • @adolpheminane2849
    @adolpheminane2849 Год назад

    Pole sana muvandimwe! Mbega umubyeyi gito... Ariko se aracyariho?

  • @niyogakizajonas644
    @niyogakizajonas644 2 года назад +5

    Komera cyane muvandimwe Albert. Hari impamvu warokotse.

  • @NiyitangamahoRachel
    @NiyitangamahoRachel 9 месяцев назад +1

    Ark ubumuntu bwaribwaragiyehehe koko ark n Imana yariyarahunze u Rwanda pe 😢😢

    • @NiyotwagiraCecile
      @NiyotwagiraCecile 9 месяцев назад

      Imana Yari ihari kuko yemeye ko numwana wayo aterwa misumari ahubwo iraham kuko imigambi yi Mana siyo yabantu kuko ni bumvaga ko bazabica bakabaranjyiza ark ntiya byemeye kuko na yesu hata pfuye inatumwa zikomeza kwamamaza butumwa nukuri abacitse kwicumu namwe mukomere knd Imana yarabomoye nukuri ibaha numutima ubabarira ni mwi Mpore nukuri njye Maria ntaravuka GS iyo mbyumvise njyira agahinda

  • @nakuretheonest2440
    @nakuretheonest2440 2 года назад +3

    Mbega agahinda ihorere😭😭😭😭😭

  • @paulineuwizeye9203
    @paulineuwizeye9203 2 года назад +2

    Ihangane Albert nubwo bitoroshye💔! Kd nabo bavandimwe na papa wawe bakomeze kuruhukira mu mahoro! Tuzahora tubibuka

  • @niyonsengainnocent2300
    @niyonsengainnocent2300 2 года назад +2

    it's beyond understanding

  • @mushimiyimanaverene5089
    @mushimiyimanaverene5089 2 года назад +2

    Nukuli harigihe umuntu abura icyo avuga! Umubyeyi koko? Twita akabura ntikaboneke?Imana ikomeze iduhe imbaraga no gukomera.
    Aya mahano ntakagaruke I Rwanda. Humura Albert.

  • @hilairengayaberura4942
    @hilairengayaberura4942 2 года назад +4

    Umuntu yica n'abo yikaniriye(yabyaye)!uwo muvumo uzamukurikirane yaba akiriho cg yaraguye buguni(yarapfuye),nicyo musabiye.