MAZE IMYAKA 27 MURI CANADA👌KOZA ABAKECURU NI UMWUGA WIGWA👌NTA NZOZI UTAKABYA UBISHATSE😍Odette

Поделиться
HTML-код

Комментарии • 142

  • @UserQA0111
    @UserQA0111 5 месяцев назад +55

    Ako kazi mwita ako koza abakecuru, ni kamwe mubuzi buhemba kurusha nabakozi bo muma office . Umukozi wa bank ashobora guhembwa $17-18/h. mugihe umu Health Care ahembwa hagati ya 23-32/h. Cga anarenga.
    Mwibuke no kuronka diploma yako bitoroshy kko bitwara asaga $12 000 mugihe kitanangana n umwaka. Mujye mwiririra rero kko ako kazi mukeka ko gasuzuguritse no kukabona byaguhenda. N abana bavukiy hano b amoko yose abenshi barangiza high school bahita bajya kubyigira kdi bagakora bagakunze….I am so proud to be one of Health Care/ Personal Support Worker 💪🏿

    • @Nova7726
      @Nova7726 5 месяцев назад +7

      Ubujiji bwacu se abirabura bukazarangira ryari ni akazi keza ariko birirwa baseka ubujiji gusa

    • @bonifaciohabby
      @bonifaciohabby 5 месяцев назад +3

      Aide soignant muri français, Belgique et France etc.

    • @MukantwariClarisse-jb8lc
      @MukantwariClarisse-jb8lc 5 месяцев назад +3

      Niba nawe sha wabonye uko ugerayo, basi mujye mudusengera kuko inaha ubuzima buragoye cyane icyo wakora cyose mfakuba cyikubeshejeho kdi kitagusuzuguza

    • @JoseeUfitinema
      @JoseeUfitinema 5 месяцев назад +3

      Usibye nokoza abakecuru nimirambo twayoza ariko ubushomeri ukabuvamo.uzi kubaho udakora

    • @Nanauwase
      @Nanauwase 5 месяцев назад +6

      Nanjye ntyo
      I am proud to personal support woker ❤ and i like it

  • @honorinegaju6201
    @honorinegaju6201 5 месяцев назад +4

    Rose ni mwiza weee
    Icyo mukundira nta nibiganiro by amatiku akoresha
    Ibereho neza muvandimwe❤❤❤

  • @kamuntuclaudine4653
    @kamuntuclaudine4653 5 месяцев назад +3

    Ndabashimiye cyane kubwi nama nziza.none mwatufashije mukampa nimero ya Odette.ndabibasabye.

  • @GisakaMabano-k5e
    @GisakaMabano-k5e 12 дней назад

    Odette asobanuye ibintu neza , ibyo avuze ni ukuli . Ashimwe cyane !

  • @mugabodavid3006
    @mugabodavid3006 5 месяцев назад +3

    Ikiganiro kiza cyane; ubupfura n'ingenzi. Bless you indeed!

  • @GisakaMabano-k5e
    @GisakaMabano-k5e 12 дней назад

    Erega Rose ibyo bibazo byokurya cga kubura amafunguro bibalizwa hano muli Africa cga se les pays du tiers monde !

  • @indemarugamba6424
    @indemarugamba6424 5 месяцев назад +1

    Wow!Odette nishimye ikiganiro ugize🤗gira ugaruke ibibazo byinshi nzabikubaza live😊umbwire ibanga rya 21yrs pe! Birashimishije

    • @rwandacentreottawa5894
      @rwandacentreottawa5894 5 месяцев назад

      cyane rwose

    • @mushimiyimanaangelique5426
      @mushimiyimanaangelique5426 4 месяца назад

      ​@@rwandacentreottawa5894
      Gira amahoro mubyeyi.
      Wakoze ku nama nziza.
      Byakunda ko umuntu yakubona ko nifuzaga ko ungira inama mu buryo bwihariye?

  • @MUKABEGADina
    @MUKABEGADina 5 месяцев назад +3

    Mubyeyi uri mwiza ufite indangagaciro nyarwanda;Imana iguhe umugisha.

  • @louiseniyonkuru1793
    @louiseniyonkuru1793 5 месяцев назад +3

    Rose ,usa nezaaa, nkunda izo kanzu zawe zi rezire, numva no zi kwiba zoseee ❤

  • @MukarugwizaBetty
    @MukarugwizaBetty 5 месяцев назад +2

    Mwiriwe neza nibyiza cyane Uwambaye urumubyeyi mwiza cyane jyewe ndadsba no yawe ukoresha zombi
    Murakoze 29:02

  • @euosengeshow.6117
    @euosengeshow.6117 5 месяцев назад +2

    Ndabasuhuje my other family from Rose TV show.
    Rose wakoze cyaneeeee kutuzanira uyu mubyeyi. ❤❤❤

  • @GisakaMabano-k5e
    @GisakaMabano-k5e 12 дней назад

    Rose turagushima cyane ibiganiro utugezaho, gusa uzakosore langage yawe ( Ewana ) ni langage itakubahisha. Nagukosoraga !

  • @amrirutsobe6818
    @amrirutsobe6818 4 месяца назад

    Good job Odette babwire nimvugo zabo kuko batuka abadiaspra cyane, ubujiji gusa tu

  • @laylamaya6974
    @laylamaya6974 5 месяцев назад +2

    Odeth we wakoze gusura Rose ndamukunda❤ubutaha ntunzansige

  • @MushimiyimanaCharlotte-h6u
    @MushimiyimanaCharlotte-h6u 4 месяца назад

    Imana izaguhe iherezo ryiza mubyeyi mwiza

  • @gagedamoursarusaru8079
    @gagedamoursarusaru8079 5 месяцев назад +3

    Uyumuntu n’umwana mwiza cyane! Very social kandi akunda nabantu cyane. Narinaramubuze kubera umwete mucye ngira ariko nzamusura nagaruka ino❤

    • @rwandacentreottawa5894
      @rwandacentreottawa5894 5 месяцев назад

      Ngaho se uzansure,nzakuzanire iki nubwo ntazi city utuyemo.Kandi urakoze.

    • @ingabiregisa4730
      @ingabiregisa4730 5 месяцев назад

      Merci uzamusure cyane

    • @TuyisengeAnathalie-zr9yh
      @TuyisengeAnathalie-zr9yh 5 месяцев назад

      Muraho neza ndagushimye cyaneeeee ur Umubyeyi mwiza cyaneeeee Nitwa tuyisenge Anathalie Umubyeyi wabana batatu uwazamuza nawe Ndakwishimiye cyaneeeeee

  • @bonifaciohabby
    @bonifaciohabby 5 месяцев назад +1

    Warakoze gufasha abakeneye Mutuelle. ❤❤❤
    Tuzarwubaka dufatanyije.

  • @bebecharlo
    @bebecharlo 5 месяцев назад +2

    Iki kiganiro nikiza cyane kuba byeyi nukuri🙏🙌🙏

  • @JoujouMahoro
    @JoujouMahoro 5 месяцев назад +2

    Komereza aho mubyeyi Imana yo mu ijuru izakwibukire Ku mirimo myiza ukorera abantu

  • @EpiphanieMukeshimana-l7q
    @EpiphanieMukeshimana-l7q 5 месяцев назад +4

    Wow
    Muribi bihugu tubona Amafaranga ariko nibintu byaha birahenda.Gutanga nimpano umuntu avukana.

  • @Twese.01
    @Twese.01 5 месяцев назад +15

    Ikintu nakundiye hano Canada nuko umuntu wese areba ubuzima bwe, kandi akazi kose gafite valeur. Abazungu bateye imbere mu mutwe ntibazi gukengera akazi baha acaciro ikintu umuntu akora cose. Example: umuntu ukora muri restaurant yoza amasahani ashobora kugura inzu hano bank ikamuha inguzanyo itarebye aho akora ahubwo ifatiye kukureba ko afite akazi gahoraho kandi ashobora kwishura buri kwezi.

  • @hirwannelly
    @hirwannelly 5 месяцев назад +1

    Ndimo ndashaka ka gatebe kanjye Ro reka nze gato gusa ni wane👌👌❤

  • @MushimiyimanaCharlotte-h6u
    @MushimiyimanaCharlotte-h6u 4 месяца назад

    Uri imfura mubyeyi,ese ugirango kugira Canada biroroshye shenge.

  • @Josepha-m7k
    @Josepha-m7k 5 месяцев назад +1

    Rose sha ibyo uwo mubyeyi akubwira nibyo peee! Kurerera inaha mugihugu by'iburayi leta nta mikino igira ku mwana wawe! Baramutwara ukumirwa neza na neza! Ugasigara uburana na leta

  • @mariechantalkamariza8172
    @mariechantalkamariza8172 5 месяцев назад +1

    Ubivuze neza cane wubahwe 🙏🙏🙏

  • @ToyotaNyirakamana
    @ToyotaNyirakamana 2 месяца назад

    Rose ndagukanda cyane nanjye ndi canada.

  • @munezerojosiane4535
    @munezerojosiane4535 5 месяцев назад +1

    Sha nimba imana ibaho nanjye nzanjyayo nukuri ❤❤❤❤

    • @chrischristinemj6572
      @chrischristinemj6572 5 месяцев назад +1

      Oya mama kujyayo uzajyayo ariko sicyo kigaragaza ko Imana Ibaho. Imana Iriho kdi uko ibihe byaba bimeze kose Izahora ari Imana .

    • @munezerojosiane4535
      @munezerojosiane4535 5 месяцев назад

      @@chrischristinemj6572 Amen 🙏🙏🙏🙏

  • @mukashyakaclaudine2856
    @mukashyakaclaudine2856 5 месяцев назад

    Uyu mubyeyi ni mwiza, atanze ninama nziza kabisa.
    Ndamukunze, urakoze cyane 🙏

    • @nailaniyonkuru2560
      @nailaniyonkuru2560 5 месяцев назад

      subwiza gusa turi kureba afite numutima mwiza cyane bitarabaho.❤❤❤❤❤

  • @alianemusabyemariya9488
    @alianemusabyemariya9488 5 месяцев назад +5

    Nkunda Canada

  • @rosalieuzamushaka3288
    @rosalieuzamushaka3288 5 месяцев назад +3

    Uyu mubyeyi avuze ibintu byi ingenzi. Nugushyira ho service muma diaspora yose yokwakira abana kugirango bababe hafi, bamwereke inzira nziza zi kuhaba. Amahanga nama hano.Ababyeyi ntibabimenya kuko biva na relation, ubwisanzure afitanye ababyeyi be. Hari nabatinya ababyeyi babo batababwira byose. Ni byiza ko abana banajya baza barangije licences.Akaza muri master. Ari mukuru byibuze.

  • @Paradiotv
    @Paradiotv 5 месяцев назад

    N'umugore mwiza IN &out

  • @alianemusabyemariya9488
    @alianemusabyemariya9488 5 месяцев назад +3

    Seriously Rose munsabire invitation ya visit Canada ubundi nzirwarize kuko avuze ko akunda gufasha, nshaka kujya Canada ngerageze amahirwe

  • @dnk3852
    @dnk3852 5 месяцев назад +3

    Hari benshi binyegeza kubera community zaba Rwanda na Burundi bagira insaku nyiinshii
    Bigatuma umuntu ata envie yogu socialisinga nabo agira

    • @rwandacentreottawa5894
      @rwandacentreottawa5894 5 месяцев назад

      Ibyo nibintu tugomba kurwanya cyane kuko ntabwo byubaka cg bifafasha our youth

    • @inor8458
      @inor8458 5 месяцев назад

      Yemwe hari abanyarwanda bataturutse direct mu Rwanda bagiye bava za Tanzania, Malawi, Congo… iyo muhuye ukabisanzuraho ngo ni uko muvuga ururimi rumwe , iyo bamenyeko wowe wavuye Kigali barakwanga bakajya birirwa bagutuka, bagucyurira. Bafite mind iteye ubwoba. Njyewe mba Granby/ Québec ariko hari umugi duturanye sinanatinyuka kujyayo pe.

  • @shengeodrc3103
    @shengeodrc3103 5 месяцев назад +2

    Ako kantu k,amasogisiiii karansekeje😂😂😂😂😂 Sha murakavuze,nibuka ukuntu,iyo byanze upfa kumuha isogisi ubonye hafi.
    Ongeraho nako gutinda gato yagera aho afata 🚌 yakererwa 2mins agasanga iramusize. Ibintu ni kumurongo ndakurahiye.

  • @alphonsegateyityi4128
    @alphonsegateyityi4128 5 месяцев назад +2

    Ubivuze neza Odette! Koza abakecuru nta kinegu kirimo. Akazi ni akazi kakagutunga. Jye nzagir'Imana mu masaziro yanjye nzabon'unyoza. Rose ndamukunda nishimiye kubona ko wamuntanze! God bless you 🙏🏿 Louise from Quebec City 😘

  • @yamuragiyeodetha4775
    @yamuragiyeodetha4775 5 месяцев назад

    Uzandandire akazi turitiranwa notes Odette😊

  • @kazungu0
    @kazungu0 5 месяцев назад

    Uwo mu mama yuje urukundo, umuco, n'uburere. Rurema imuhaze uburame, kandi, ishya n'ihirwe niryo tumwifurije.

  • @MarieMUREKATETE-ve3eq
    @MarieMUREKATETE-ve3eq Месяц назад

    BYIZA CYANE RWOSE UYU MUDAMU ARATANGA INAMA NZIZA NUKURI

  • @alianemusabyemariya9488
    @alianemusabyemariya9488 5 месяцев назад +2

    Rose munsabire invitation ubundi nzirwarize ibindi

    • @bonifaciohabby
      @bonifaciohabby 5 месяцев назад

      @@alianemusabyemariya9488 ca mu gikari

  • @mercijesus-m2n
    @mercijesus-m2n 5 месяцев назад +1

    Murasa neza babyeyi🥰🥰🙏🏾🙏🏾

    • @dianekanyamuneza193
      @dianekanyamuneza193 5 месяцев назад

      Umvugiye ibintu pe, barasa neza, bambaye neza👌👌

  • @gihundweprojectrw380-uu2wd
    @gihundweprojectrw380-uu2wd 5 месяцев назад +3

    Burya iyo umuntu azi icyo ashaka akigeraho tu

  • @GisakaMabano-k5e
    @GisakaMabano-k5e 12 дней назад

    Ntazibana zidaterana amahembe, mulihanganirana.

  • @MushimiyimanaCharlotte-h6u
    @MushimiyimanaCharlotte-h6u 4 месяца назад

    Uje ukenewe mubyeyi muduhe Numero yanyu

  • @Twese.01
    @Twese.01 5 месяцев назад +4

    Hano muri Canada abahaza babanza kuraba ibyo biga kuko ibyo byama universités na masters bihemba ama $ make ugereranyije nuwize umwuga. Twe twize ama universités hano dukora mubya gouvernement ariko urebye ama $ tubona ari hasi par rapport yabize za écoles professionnelles.

    • @Blandine-eb7wn
      @Blandine-eb7wn 5 месяцев назад

      Imyuga ihemba neza no muri USA!

    • @christinesemuto940
      @christinesemuto940 5 месяцев назад +2

      ​@@Blandine-eb7wnimyuga ihemba neza no muri Europe. Akazi ka office wapi bigirira

    • @girukwishakaevelyne4470
      @girukwishakaevelyne4470 5 месяцев назад

      @@Blandine-eb7wnkabisa Imwuga niyo ihemba offices ,Ni mingara

    • @mariembasabire
      @mariembasabire 5 месяцев назад +1

      Erega niyo mpamvu abana barangiza high school, ntibakomeze kwiga bakifatira umwuga

  • @GisakaMabano-k5e
    @GisakaMabano-k5e 12 дней назад

    Gukora muli Maison de repos ubyiga imyaka itatu ukabona Diplomes then ukajya gushaka akazi. Salaire de base 2000 euros/month. Abatoragura imyanda hanze babyiga amezi 7 bakajya gushaka akazi salaire de base 1800 euros/ month salaire de base nyuma yu mwaka 2500 euros.

  • @the_voice_of_women_tv
    @the_voice_of_women_tv 5 месяцев назад

    Oooo mbega ikiganiro kiza ❤

  • @winfredingabire5794
    @winfredingabire5794 5 месяцев назад +1

    Turakurikiye👌

  • @EpiphanieMukeshimana-l7q
    @EpiphanieMukeshimana-l7q 5 месяцев назад +2

    Abantu mushaka akazi mu Budage mushake aho bigisha ikidage aho mu Rwanda hari Niveau hano bagusaba rero nukora Examen ukayitsinda uhita utangira kwaka Visa birihuta cyanee. Naho abantu mwumvako ibibihugu mwapfa kubona invitation ntibyoroshye peeee.Kdi abantu barimo umuntu wese afite uburyo azamo.ntago bose baza kimwe.Rero ushaka Ubudage nukwiga Ikidage kdi ukaza gusa nuwibagiwe ko ufite za Diplom zaho.Iyo waba ufite yose PHD...Utangira hasi bareba ururimi rwabo ubundi niba ushaka gukomeza muri Donaine yawe ubwo uzakora indi Examen yikidage bita C1 niyo iguha amahirwe yogukomeza muri University. So Niveau zikidage ni A1,A2,B1,B2,hakaza rero C1.ariko wize aho mu Rwanda bigusaba kugera kuri B1.❤❤❤

    • @janviermuhire689
      @janviermuhire689 5 месяцев назад

      Nikimwe na Scandinavia

    • @Paradiotv
      @Paradiotv 5 месяцев назад

      Mukeshimana ubaze s byukuri

  • @ugiriwabomarieclaire9502
    @ugiriwabomarieclaire9502 5 месяцев назад

    Ibyo uyu mubyeyi avuga rwose

  • @Millerjo
    @Millerjo 4 месяца назад

    Aliko rero mujye musobanulira abantu; iyo milimo icililitse ni iyacu tutigiye hano; aliko abana bacu iyo baje bakajya mu mashuli biga imilimo mwita yo hejuru; uwanze kwiga cg n'umuzungu wananiwe kwiga yibera muli za warehouse ntabwo azajya muli healthcare(nursing ,pharmacy or any kind of engineering etc...). Ubwo rero kubwira abanyarwanda ngo abantu baba muli Amerika baterura amakarito cg boza abasaza ni ukubayobya. Ukuli ni uko niyo waza ukuze aliko ukiga umwuga ubona akazi keza; aliko abaza bafite abana ntibiborohera bahitamo guterura amakarito bakarera abana !! Koko ibyo yababwiye ko ibyo ushaka byose wabibona aliko AT A PRiCe !!!

  • @loulouInga
    @loulouInga 4 месяца назад

    Mubyeyi cyeretse udashonje nibwo wateka ntulye. Ikindi abanya Rwanda batera ibibazo nibacye batanga ibisubizo, ababyeyi basunika abana babo mukinyarwanda nibyiza ko bamenya umwirabura uvugana cg; aho umwana wawe agenda, wowe ufite umutima mwiza, aliko hali abagome bakwangiliza kandi abana ntibabimenya! Koko bajye babohereza baciye akenge kugira ngo bimenye. Abanyarwanda baragoye numuvandimwe ntibyoroshye kubana nawe ahubwo uba wishakira umwanzi, no kurerera undi ntibyoroshye!

  • @mercijesus-m2n
    @mercijesus-m2n 5 месяцев назад +1

    Odette turagusuhuje

  • @violettekarekezi3730
    @violettekarekezi3730 5 месяцев назад

    Ibyo uyu umubyeyi avuga nikobimeze canada 🇨🇦 yose pe, Cyane ku ubabyeyi bohereza abana bato kwiga nibyo mubakurikiranepe, canada 🇨🇦 nta mikuno.muri beza mwembi mwakoze kutuganiriza ❤️❤️

  • @claudinemukandoba
    @claudinemukandoba 5 месяцев назад

    Hello, Rose byashoboka kumpa number za Odette, ndamushaka cyane!

  • @furahauwera3505
    @furahauwera3505 5 месяцев назад +1

    Jewel maze 27 nubatse rero birashoboka

  • @mercijesus-m2n
    @mercijesus-m2n 5 месяцев назад +1

    Canada oyeeeee

  • @maniratungageorge6797
    @maniratungageorge6797 5 месяцев назад

    Ubushuhe wabuhunze twebwe buraturembeje 😂imbeho iragutegereje😂

  • @Blandine-eb7wn
    @Blandine-eb7wn 5 месяцев назад +2

    Canada na USA system nizimwe. Akazi kose nakazi ko gatanga $!Kandi biterwa ni umuhamagaro w'umuntu. Urugero Nutritionist bo mu Rwanda baba bicaye muri bureau ariko USA ni feet to feet! Nibyombo barabyoza iyo dishwasher atabonetse! Ibisobanuye neza Madame Odette.

  • @thebestgamersnl9122
    @thebestgamersnl9122 5 месяцев назад

    Ndagushimiye kuko wavuze ukuri abantu baza kuvuga amagambure ya buraya baze bunve iki kiganiro. Ushaka kuzamuka iburayi arazamuka ushaka kuba imbwa nawe amarembo arafunguye. Ndagushimiye mbikuye kumutima. Gufasha ni umutima ukunda kuko no mu Rwanda hari abamillionaire kurusha I burayi ariko ibintu tuzabisiga

  • @nahimanagogo8863
    @nahimanagogo8863 5 месяцев назад +2

    Ikintu gitandukanya ingo muri Canada nakazi ko murugo 80%

  • @S.N-td1mz
    @S.N-td1mz 5 месяцев назад

    Ibyo uvuga ni ukuri. Gusa koza abakecuru nzagushaka ubinshiremo neza njye ntabwo biranzamo nubwo najye arivyo nkora.

  • @rwandamum8323
    @rwandamum8323 5 месяцев назад

    Ooooh urumubyeyi mwiza mama.mpafite umwana nari kubahuza,nta number bashyizeho ariko.

  • @eddienziza9177
    @eddienziza9177 5 месяцев назад +2

    😍😍😍😍😍😍😍😍😍

    • @mamabebeto3610
      @mamabebeto3610 4 месяца назад

      Uwo Mubyeyi Odette turamushimiye. Immana. Imukomereze Ingabire. Yamuhaye

  • @picho8156
    @picho8156 5 месяцев назад +1

    Nuko arimibereho yo gushaka frw naho depression yo yagusaza pe Rwanda yacu uri nziza

  • @rwandamum8323
    @rwandamum8323 5 месяцев назад +1

    Duhe numéro ye rosé tv

  • @mariembasabire
    @mariembasabire 5 месяцев назад

    Erega ikibazo cyabagabo bacu kubera,uko bakuze bumva ngo umugore niwe ukora imirimo yose yo murugo banze guhinduka pe,niyo mpamvu kubatihangana baratana rwose, kuko abagabo benshi iyo yakoze akazi kamafranga abayumva byose birangiye ntumubaze ibindi

    • @GiseleUwera-m6g
      @GiseleUwera-m6g 5 месяцев назад

      Uko ni ukuri umuco wacu wagize umugabo umuntu wo kwicara ibintu byose akabikorerwa, kenshi ugasanga imvune zose z'urugo ziri ku mugore. Ibi rero iyo bageze za burayi umugabo agakomeza wamuco yakuriyemo ugasanga umugore yikoreye responsibilité zose z'urugo iyo bikunaniye niho atangira kuvuga ko umugore yamusuzuguye kubera ko amubwiye ati koropa inzu nanjye nteke. ngizo za divorces nyinshi zibera iburayi.

  • @caritasinamuzima2859
    @caritasinamuzima2859 5 месяцев назад +1

    Imodoka ningenzi kuko bus zitesha umwanya

  • @fabricetwizeyimana6020
    @fabricetwizeyimana6020 5 месяцев назад +1

    ❤❤❤

  • @philos7597
    @philos7597 5 месяцев назад +1

    Maze hano muri Belgique kubyiga ni 2 ans kandi Diplôme ibona umugabo igasiba undi!

    • @janviermuhire689
      @janviermuhire689 5 месяцев назад

      Na Finland ni ibiri ni gice

    • @Gwiza737
      @Gwiza737 5 месяцев назад

      Twebwe hano Germany ni imyaka itatu kubyiga ariko Iyo umuntu asoje ifranga riba rijejeta

    • @mariembasabire
      @mariembasabire 5 месяцев назад +1

      Ibaze disi nigihe kinini pe, ariko hano USA uziko nabyize amezi atatu, iyo utsinzwe usubiramo kandi yo ni CNA, ufasha umu nurse, haribindi bita DSP cg caregiver gufasha abantu bakuze, disability wiga hasi yayo mezi

    • @SylvieNiyo
      @SylvieNiyo 4 месяца назад

      Hano Norway ni 2yrs kumuntu yamaze amashuri 12,
      Uwutayafise ni 4yrs.
      Utigeze uja mwishuri ugomba kuba warakoze muri vyo i myaka 5 100% kugira bakwemerere gukora exam

  • @muragijimanastella6513
    @muragijimanastella6513 5 месяцев назад +1

    Ubwo mubyeyi naduhe number ze

  • @muragijimanastella6513
    @muragijimanastella6513 5 месяцев назад

    Ubwo mubyeyi naduhe number ze 15:43 15:46

  • @IMANISHIMWEEmmanuel-db7is
    @IMANISHIMWEEmmanuel-db7is 5 месяцев назад +2

    That's nice conversation from classic women mindset✓✓.

  • @theogenemazimpaka8423
    @theogenemazimpaka8423 5 месяцев назад

    Abagore bakunda kuyikubira kuko nibo aba yanditseho bakayima abagabo bakabipfa rero

  • @ri9283
    @ri9283 5 месяцев назад

    😂😂 unyibukije amasogisi yabana hano muri Amerika iyo bagiye ku ishuli ntawubona umwanya wo kwambara amasogisi asa ikisekeje nukuntu umuntu abimenyera 😅

  • @inor8458
    @inor8458 5 месяцев назад +1

    Hari abirirwa badu critiqua ngo twoza abakecuru n’abasaza bakagirango wararyamye urabyuka uhita ujya gukora ako kazi. Ntibazi imvune umuntu anyuramo abyiga na budget yabyo.
    Igisekeje ni uko usanga uguseka arinawe ukubwira ngo ko bimeze nabi wanyoherereje kugafaranga kdi we ari umukozi wa l’état wicara muri bureau Kigali. Mujye mwubaha akazi kadutunze turi benci kdi gatinze nabo twasize Kigali.

    • @laylamaya6974
      @laylamaya6974 5 месяцев назад

      Suko se . Kandi barabgiza bakagusaba amafaranga

    • @munezerojosiane4535
      @munezerojosiane4535 5 месяцев назад

      Yoooo pole nimba basuzugura akazi kawe . Ark nibaza ko abo arabatesi kuo kurijye akazi ni akazi

    • @inor8458
      @inor8458 5 месяцев назад

      @munezerojosiane sha byihorere. Ariko nanjye iyo hagize uvuga ngo nywe nywe nywe abana nukuri ndabona minerval bitazavamo mbabarira undwaneho. Mpita mvuga nti: ubuse wakoza abakecuru ukagira icyo usigarana muvandi? Ahita yivugisha ngo sha ni ukuri burya sinabivugaga nkomeje pe. Nanjye nti njyewe narabikomeje rwose.

    • @inor8458
      @inor8458 5 месяцев назад

      @layla ntukabahe rwose ni abanenganenzi kdi bo ntacyo bibereyeho.

  • @MurekateteCloudine-yr5bg
    @MurekateteCloudine-yr5bg 5 месяцев назад +1

    Yooo uri umubyeyi mwiza ko nifuza gushaka ikintu nakora wampaye igishoro

    • @ikagi-k8u
      @ikagi-k8u 5 месяцев назад +2

      ngo, aguhe igishoro? uabona ari banki se
      ntubona ko inama aguhaye ari igishoro. muvane amabiko mu mpuzu.

    • @theworldwelivein222
      @theworldwelivein222 5 месяцев назад

      😂😂😂😂😂😂😂😂😂

  • @gahongayirelillian966
    @gahongayirelillian966 5 месяцев назад +1

    Nuwa university ya mbere nimuto keretse nibura masters

    • @Twese.01
      @Twese.01 5 месяцев назад

      Na masters wapi ntakigenda biraterwa na domaine. Ni benshi twazigize dusanga bisanzwe sana, abize ibintu bya formation professionnelle usanga bari muma 75$/h mugihe benshi bafite masters usanga turi between 30-45$/h.

    • @Paradiotv
      @Paradiotv 5 месяцев назад +1

      ​@@Twese.01😅si urwumwe

  • @theogenemazimpaka8423
    @theogenemazimpaka8423 5 месяцев назад +1

    BAKUNDA GUPFA AMAFARANGA YABANA CYANE

    • @Blandine-eb7wn
      @Blandine-eb7wn 5 месяцев назад

      So crazy ubwo se kweri izo money ko umuntu azisiga! Birababaje!