General Bizimungu Augustin wayobo ye FAR muri Jenoside ni muntu ki?

Поделиться
HTML-код
  • Опубликовано: 7 июн 2022
  • "JENERALI AUGUSTIN BIZIMUNGU: UMWICANYI WAMAZE ABATUTSI"
    Jenerali Augustin BIZIMUNGU niwe mugabo wayoboye igisirikare cya FAR mu minsi yacyo ya nyuma ubwo cyahanganaga n’inkotanyi za RPA Inkotranyi mu rugamba rwa nyuma iki gisirikare cyarwanye aho FAR yaririmo itsemba abatutsi ishaka kubamara ngo inatsinde RPA burundu aho hari muri Jenoside yakorewe abatutsi. rero mu mezi atatu kuva mu kwa kane kugeza mu kwa karindwi mu 1994 .uyu BIZIMUNGU niwe wari umugaba mukuru w’ingabo wa FAR niwe watangaga amabwiriza yose yo gutsemba abatutsi bikozwe n’igisirikare mu gihugu hose.ibi rero bimugira umwe mu baza imbere y’abandi bose mu bafite amaraso y’abatutsi ku biganza bye.Jenerali BIZIMUNGU uretse gutsemnba abatutsi yanakoze ibishoboka byose mu gutegura ibikorwa byo kongera gufasha abajenosideri kugaruka guhungabanya umutekano w’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi byumwihariko imitwe yiterabwoba yashingiwe mu nkambi zo muri Congo ipanga kongera gutera nu Rwanda ;iyi mitwe nayo niwe wari uyiyoboye.uyu mugabo w’Umwicanyi wamennye amaraso y’abatutsi benshi aho yishe abasivili yagombaga kurinda niwe tugiye kugarukaho mu kiganiro cyacu cyuyu munsi.iyi ni intsinzi tv.uwaguteguriye iki kiganiro ugiye kumva ni BIZIMANA Christian naho jye wagitunganije mu majwi nkaba ngiye no kukikugezaho ndi ERIC SAFARI.Mbahaye Ikaze.
    BIZIMUNGU Augustin yavutse tariki 28/8/1952 muri Komini ya MUKARANGE muri Perefegitura ya Byumba.uyu mugabo nyuma yo gukura yerekeje mu bijyanye n’igisirikare nkuko benshi bari baravutse mu gihe cye babonaga igisirikare nk’umwuga watuma bagera ku nzozi zabo.
    Byaranamukundiye rero arazamuka kuburyo mu gihe yarafite imyaka 42 y’amavuko ubwo hari mu mwaka wa 1994 yaramaze kugera ku ipeti rya Lieutenant Colonel. Iri peti ntabwo ryari ryoroshye kurigeraho mu bihe bye.uyu BIZIMUNGU iri peti yaramaze kugeraho ryanamuhesheje umwanya wo kuyobora ingabo muri Perefegitura ya Ruhengeri.
    Gusa na none yari umuntu wizewe cyane mu kazu Kuberako uretse kuba yari umuhutu yanavukaga mu gice y’amajyaruguru y’igihugu ahitwaga mu rukiga ubwo rero we ntamiziro yarafite yari kumubuza kuzamuka mu gisirikare nkuko byagendekeraga abatutsi cyangwa se abahutu babanyenduga gusa no kugirango umututsi ajye mu gisirikare byabaga ari inkuru. ibi byose bikomatinirijwe hamwe byari byaramuhinduye umuntu ufite ingengabitekerezo y’u rwango ku batutsi mu buryo butavugwa.uyu BIZIMUNGU yari umuhezanguni bizwi. Ntiyakozwaga ibyu kuntu abatutsi nabo bahabwa uburenganzira nkabandi baturarwanda.kuriyi ngingo nawe yari yihariye ukwe.
    Mu gihe yarari mu Ruhengeri adaheruka n’I Kigali habayeho icyakwitwa amahirwe kuriwe nyamara byari kimwe mu bintu bibi byabayeho mu mateka y’u Rwnada ubwo tariki 6/4/1994 ubwo indege ya Perezida HABYARIMANA Falcon 50 yagabwagaho igitero igashya igakongoka agapfana nabo bari barikumwe ibi byahise byifashishwa n’abahutu bintagongdwa maze bashyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside wo gutsemba abatutsi. Mu bahitanywe n’iki igtero cyagabwe ku ndege ya Falcon 50 ya Perezida Habyarimana harimo na Jenerali Majoro NSABIMANA Deogratias wari umugaba mukuru w’Ingabo w’Igisirikare cya FAR.
    Mu ijoro rya tariki ya 6/4/1 994 Indege ikimara gushya igakongoka. Colonel Theonetse BAGOSORA yabaye nkuwigarurira ubutegetsi ndetse atangira guhabwa icyubahiro nkicyumukuru w’igihugu ndetse n’umuyobozi mukuru w’igisirikare.
    Muri ryo joro hahise haterana inama y’Akanama k’abasirikare kahise kigarurira ubutegetsi kabwambura abasivili.ako kanama kari kayobowe na Colonel BAGOSORA ubwe. Aka kanama muri iryo joro kahise gatangira gutekereza ku muntu uwari ugiye gusimbura Jenerali NSABIMANA wari umaze gupfa akayobora FAR mu ntambara yari igiye guhanganamo na RPA Inkotanyi ndetse no mu bikorwa byo gutsemba abatutsi bafatwaga nk’abanzi b’igihugu.
    Mu nama yabo basirikare BAGOSORA yazanye izina rya Colonel RUSATIURA Leonidas ngo abe ariwe uhabwa uwo mwanya ariko abandi basirikare baritera ishoti bararyanga noneho nibwo yazamuye irindi rishya ariryo Lieutenant Colonel BIZIMUNGU Augustin ubwo ninwo bwa mbere Augustin BIZIMUNGU yatangiye gutekerezwaho ariko ntiyahise yemezwa kuko BAGOSORA yahise yerekeza mu Rugo rwa Perezida HABAYRIMANA I Kanombe ahari Nyirabuja Agatha KANZIGA HABYARIMANA wahaga umugisha buri cyemezo cyarimno gifatwa muri ako kanya ka nyuma y’urupfu rw’umugabo we.uyu niwe wafataga icyemezo cya nyuma.

Комментарии • 24

  • @user-ez9wi4xi8c
    @user-ez9wi4xi8c 4 месяца назад +5

    Bazapfa bangaraaaa ipuuuuu 🔥🔥🔥🔥

  • @enjoyafricatv
    @enjoyafricatv Год назад +1

    #ENJOYAFRICATV asante sana. JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI N'URUGAMBA FPR INKOTANYI YARWANYE RWO KUYIHAGARIKA BYOSE NI UKURI KW'AMATEKA YU RWANDA.

  • @ishimwefabrice4831
    @ishimwefabrice4831 2 года назад +2

    Turabakurikira kand turabakunda ark mujye mutujyezaho amaukur yabamwe muabasiri bi nkotanyi murakoze

  • @kamalikawaa3851
    @kamalikawaa3851 2 года назад +3

    NABWO WAKWICA ABATUTSI NGO UZABEHO KWISI AMAHORO

  • @edarantes505
    @edarantes505 2 года назад +2

    Bavandi bishatse kuvuga ko iyo igisirikare cyiganjemo cyane ubwoko runaka, icyo gisirikare cyiba arigihezanguni ?

  • @nsengiyumvaaugustin3114
    @nsengiyumvaaugustin3114 2 года назад

    Amateka yanyu arabogamye cyane

  • @kajukatitus9092
    @kajukatitus9092 2 года назад +1

    Quelle philosophie d'orienter le pouvoir chez banyenduga ?

  • @nizeyimanajeandediue9238
    @nizeyimanajeandediue9238 Год назад +1

    Pasiter Bizimungu wamusimbuy akorik?

  • @user-yu3sz3os2g
    @user-yu3sz3os2g 3 месяца назад

    Eeh murakoze none umunsiwe yakoziki?

  • @ruziraguhungaemmenuel5179
    @ruziraguhungaemmenuel5179 2 года назад +1

    Abanyarwanda bamenye neza inyungu zibibi,abo bose bishe inzirakarengane bahuye nibibazo bikaze,so abanyarwanda Bose mushyire hamwe mwubake urwababyaye mumahoro.

  • @rindaubuzimabwawefamily1071
    @rindaubuzimabwawefamily1071 2 года назад

    ruclips.net/video/8QMsc-EWns4/видео.html
    Gusepfura burya biravurwa.
    Fasha abababajwe n'isepfu 👆🏼
    ruclips.net/video/35OnBXyufD0/видео.html
    Nukomeza kurya ikigori gutya uzagira ibihombo bikomeye.
    Birababaje pe! uzabura icyo washakaga!!👆🏼.

  • @Isidore-bv3mu
    @Isidore-bv3mu 2 года назад +2

    Ngira ngo uwahanuye indege ni we ufite amaraso y'abanyarwanda ku ntoki no mu mubiri wise. Amaraso arasama reka igihe kizivugira.

    • @ericmugarura1250
      @ericmugarura1250 2 года назад

      Ko Samora Machel yahanutse mundege Hari abishwe?

  • @honbon250crypto9
    @honbon250crypto9 2 года назад +2

    Mutubwire kubyinambara irikubera muri congo

  • @mulisajaenne820
    @mulisajaenne820 4 месяца назад

    Uyu mugabo yakoze ikosa yemera gutsindwa agahunga kandi yari guhindura intambara ikayigira guerrilla bakajya mu misozi bakarwanira aho , amasasu barikujya bayaka inkotanyi gusyo bagahangana n, embargo bari bafatiwe na onu kuko abacengezi barabishoboye birakoreka barwnishaga amasasu batse inkotanyi ,abayoboraga izi ngabo ba azicuze ikosa bakoze .

  • @frankminani2265
    @frankminani2265 2 года назад

    Urakomeza uti general Gatsinzi! Hahahah bafata kuva k'umuvumba kugera nyagatare castar arwaye asimbuwe na Gatsinzi wari waramaze kwinjira inkotanyi byagenze bite...!

  • @edarantes505
    @edarantes505 2 года назад

    Harya sindikubwabo yarashinzwe iki mbere yokuba perezida ?

  • @mukasineannick3925
    @mukasineannick3925 2 года назад

    Ikibazo abatutsi bakora amanyanga menshi iyo bari kubutegetsi maze kubibona pe . Urwanda rufite umuco wihariye . Umwana utanganiriye na Se ntamenya icyo sekuru yasize avuze.... Abatutsi bishyira hejuru kuva na kera.... Gusa 1994 ntabundi buryo bwari buhari kuko FPR inkotanyi bari bamaze gukoza agati muntozi.......ibyabaye 1994 ngo amasaka yari yegereye urukungu yaranduranywe narwo.... Urwanda rwari rwuzuyemo z'amaneko nkuko Hon. Tito Rutaremara yabidusobanuriye..... Ngo natwe tushyishoze....

    • @freddyyoutube
      @freddyyoutube Год назад

      Abatutsi baratsinze bazahora batsinda FPR niyo yonyine ishoboye kuyobora u Rwanda 🇷🇼 ntago ifite amacakubiri numutima wuzuye urwango nkawe.

  • @frankminani2265
    @frankminani2265 2 года назад +1

    Ariko ibicucu by'abanyamakuru bya ba extremists nk'aba kweli!
    Ngo barebye abavuka mu nduga kugira ngo genocide izashoboke kdi yihute! Wa gicucu we wiyibagije ko Dr sindikubwabo yari presida w'inteko inshinga mategeko kdi itegeko nshinga ry'u Rda icyo gihe ariwe ryagenaga nk'usimbura presida igihe cy'amage!

  • @frankminani2265
    @frankminani2265 2 года назад

    Umva wowe fack journalist nkeka igihe kizaduha igisubizo," vaux mieux tard que jamais"

    • @ericmugarura1250
      @ericmugarura1250 2 года назад +1

      Ukuri kuraryana,ariko ntiwicuza abo watemaguye ubaziza uko baremwe? Ubuse amaraso yabo wishe,imiryango yazimye Hari inyungu? Niyo mpamvu babivuga ukenda kwimanika,ni ikimwaro

    • @frankminani2265
      @frankminani2265 2 года назад

      @@ericmugarura1250 hababara ukozwemo ukubwira ko njye batanyiciye ni nde se! Ese uri prophet kuburyo aho uri aho ubona ufite ibiganza byuzuye amaraso n'utabifite! Ne jamais juger un livre @partir de son couverture, nkeka ari nacyo gituma ahanini abanyarwanda bicana, ubu ukaba urangije kuruncira, ushyizeho umufuniko, oh lala!