Gupfa yarapfuye, ariko se Col BAGOSORA ni muntu ki?

Поделиться
HTML-код
  • Опубликовано: 17 апр 2023
  • COLONEL THEONESTE BAGOSORA NI MUNTU KI?
    Colonel Theoneste BAGOSORA ni izina rizwi cyane iyo rihujwe na Jenoside yakorewe abatutsi kuko ni gake wasanga ikintu kivuga ku itegurwa n’ishyirwamubikorwa rya Jenoside yakorewe abatutsi ngo gisige BAGOSORA. Kuri bamwe niwe Mucurabwenge wa Jenoside uza imbere y’abandi bose hari abanditsi bamwise Henrich Himmler w’Umunyarwanda.HIMMLER ni Umunazi wayoboraga Itsinda ry’abadage b’abanazi rya Schutz Staffer na rifatwa nk’ubwonko n’imashini ya jenoside yakorewe abayahudi ya Holocaust cyangwa Shoah rero BAGOSORA agereranwa na Himmler kubera Uruhare rwe muri Halacaust bakagaragaza ko Bagosora na Himmler ari bantu bamwe mu bijyanye no gukora Jenoside.uyu BAGOSORA yagaragagaye mu migambi karundura yo gutsemba abatutsi kurusha undi wari we wese.BAGOSORA ashinjwa byinshi mu Gutsemba abatutsi.uyu BAGOSORA niwe wari ukuriye akanama k’abasirikare bakuru kashyizweho na Perezida HABYARIMANA kiswe “Le Cerveau du Genocide “ cyangwa se Ubwonko bwa Jenoside.uyu rero Theoneste BAGOSORA niwe tugiye kugarukaho byihariye mu kiganiro cyuyu munsi byinshi mu byaranze ubuzima bwe kandi benshi batamumenyeho ariko turaza no kwitsa ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe abatutsi.iki ni ikiganiro IBYAHISHWE wateguriwe na BIZIMANA Christian naho jye ugiye kukikugezaho ndi Prudence NSENGUMUKIZA.Mbahaye Ikaze.
    Uyu BAGOSORA Theoneste yavutse tariki ya 16/8/1941 avukira mu cyahoze ari Komine GICIYE muri Perefegitura ya Gisenyi ubu ni mu karere ka Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba. uyu kandi yarafite umuvandimwe we umwe n’abashiki be bane.uyu BAGOSORA ni umugabo washatse afite umugore ndetse bakaba baranabyaranye abana batari bake kuko bari bafitanye abana umunani gusa nkuko bigaragara mu nyandiko ikubiyemo ibyurubanza rwe yo mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ruba I Arusha yanditswe mu mwaka 2008 igaragaza ko umwe mu bana be yapfuye azize Impanuka y’imodoka.
    BAGOSORA yabyirukiye mu Rwanda rwari mu Bukoloni bw’ababiligi ariko aza kubasha kujya mu ishuri aho yize amashuri abanza n’ubundi mu gace yakomokagamo ndetse aza no gukomeza amashuri y’isumbuye mu Iseminari yo ku Nyundo. Akirangiza amashuri yisumbuye yahise yerekeza mu ishuri rya Gisirikare aba ahisemo umwuga atyo.
    Igisirikare cyari mu mahitamo asumba ayandi ku basore babanyarwanda barimo babyiruka mu myaka ya 1960 ubwo ni mu gihe u Rwanda rwarimo rusohoka mu Bukoloni kuko abasore benshi bo muricyo gihe cye byumwihariko abavukaga mu majyaruguru y’igihugu babibonagamo amahirwe akomeye yo kubona inzira yo kubaho.rero uyu BAGOSORA yinjiye mu ishuri rya Gisirikare mu 1962 ubwo yarafite imyaka 21 y’amavuko ntahandi yerekeje uretse kujya kwiga mu ishuri ry’aba ofisiye bakuru I Kigali(Ecole d’Officiers de Kigali) nyuma ryaje kwitwa ( Ecole Superieure Militarire) ESM. Aha rero yaharangije mu mwaka wa 1964 afite ipeti rya Sous Lieutenant akirangiza ishuri yahise yoherzwa gukorera ku Kibuye nk’umuyobozi w’itisnda ry’abasirikare mu matsinda yakoreraga muri ako gace (Platoon Commander) ariko aho ntiyahatinze kuko yahise yimurirwa I Nyanza ndetse nyuma anajyanwa I Butare.
    Mu 1965 yahawe kujya mu mahugurwa ya Gisirikare mu Bubiligi maze avayo mu 1966 ahita yoherezwa gukorera mu Ruhengeri ariko ntiyahatinze kuko aho yahise azamurwa agahabwa kuyobora ikigo cya Gisirikare cya Gako n’inshingano yakoze kuva mu kwezi kwa gatandatu kugeza mu kwa cumi na biri mu mwaka wa 1966.aho yahavuye ajya kuyobora ikigo cya Gisirikare cy’I Butare aho yamaze umwaka wose wa 1967 muri uyu mwaka mu kwezi kwa kane nibwo yazamuwe ashyirwa ku ipeti rya Lieutenant.
    Aha I Butare naho yarahavanwe maze yoherezwa kuyobora ikigo cya Gisirikare cya Cyangugu aho yamaze umwaka umwe n’Igice.ubwo byari bigeze mu mpera z’umwaka wa1969 noneho yavanywe I Cyangugu agirwa umuyobozi w’ikigo cy’imyitozo cya Kanombe ayobora iki kigo cy’imyitozo nibwo mu mwaka wa 1970 yagizwe Capitain mu ngabo z’u Rwanda .
    Mu mwaka wa 1972 noneho BAGOSORA yagizwe umuyobozi w’ingabo muri Kigali.izi nshingano yazimazeho umwaka umwe ahita agirwa umuyobozi mukuru wa Military Police mu 1973 aho inshingano z’ibanze z’iri shami mu Gisirikare biba ari ukugenzura Ikinyabupfura cyabasirikare.uyu mwanya yawugumyeho kugeza mu 1980. Gusa na none mu mwaka wa 1973 Theoenste BAGOSORA Theoneste yashyigikiye bikomeye mwene wabo bakomokaga hamwe mu Bushiru ku Gienyi ariwe Jenerali Majoro Yuvenal HABYARIMANA mu migambi yo guhirika ubutegetsi yakozwe tariki 5/7/1973 ubwo HABAYARIMANA afashijwe n’abasirikare bakuru icumi nawe wa cumi n’umwe biyise Inshuti z’uwagatanu Nyakanga bahirikaga kubutegetsi Perezida KAYIBANDA Geregori .ubwo kuva icyo gihe rero ubutegetsi bwahise bujya mu maboko yabiyitaga abahutu b’abakiga bo mu majyaruguru maze BAGOSORA nawe atangira gukomera buhoro buhoro. hagati aho mu gihe yayoboraga ishami rya Military Police BAGOSORA yazamuwe mu ntera mu mapeti ubwo mu mwaka wa 1977 yagirwaga Majoro.
    #IntsinnziTV #TheonestBagosora #Genocide
    NIBA UKUNDA IBIGANIRO BYACU KORA SUBSCRIBE

Комментарии • 48

  • @user-uv1th2jv5p
    @user-uv1th2jv5p Месяц назад

    Uwari kumweka aho u Rwanda rugeze muri Africa ahhhhhh

  • @Sangano_Igor
    @Sangano_Igor 3 месяца назад +4

    Umusirikare wakunze igihugu cye, aranagikorera! Thank you Colonel Bagosora!

    • @ancillebayisenge8226
      @ancillebayisenge8226 3 месяца назад +1

      Yesuu!!hhh yewe burya ntacyo wakora Kagame afite akazi

    • @jean6030
      @jean6030 3 месяца назад +2

      Kuko yari yuzuye ivangura se?!!
      Yabaye intwari kuko yateje amage yatumye ugenda isi yose n'amaguru uhunga aho gutura utuje ukubaka igihugu cyawe?!
      Yabaye intwari kuko yatumye ba so na so wanyu bayoboka uburoko kubera kwica inzirakarengane?!
      Yabaye intwari kuko yasize igihugu cyuzuye imirambo, impfubyi n'abapdakazi?!
      Emera urumuri rukumurikire uve muri uwo mwijima w'ubugome ukurimo kuko nukomeza kuwukerensa ntuzatwara abo wanga gusa, uzanatwara abo ukunda.

    • @Sangano_Igor
      @Sangano_Igor 3 месяца назад

      @@jean6030 intwari byavuze he? Naho ibyo guhunga byo bireke kuko wenda ntacyo ibiziho! Ubuse Rujigiro ari aho ari ubu ari ukubera? Rwigara iyo ashobora nawe aba yarabunze, ubwo rero ingabo itsinzwe ntiyamanike nawe urabyumva, kandi si ntiyatsinzwe n’ubutwari bwabo barihanganye! Yatsinzwe kubera embargo! Naho abari mu magereza 70% ni inzirakarengane kandi nawe urabizi!

    • @manxst3887
      @manxst3887 3 месяца назад

      Aragakore mumase "ntamurozi wambuze umukaraza Koko

    • @jean6030
      @jean6030 3 месяца назад

      @@Sangano_Igor Niba ubwenge bwawe bukubwira ko ari inzirakarengane ntcyo umwana w'umuntu yakora ngo uhinduke muzima. Tukweretse Imana.

  • @afazarimarcel1819
    @afazarimarcel1819 3 месяца назад +2

    AbanyaRwanda baravugaga ngo izina niryo muntu bagosora arakagosorwa niminsi

  • @ingabireangel4093
    @ingabireangel4093 3 месяца назад +1

    Amasura yabahutu yose arasa ndebera amateka yabo bose 😮😮

  • @Inter-market
    @Inter-market Месяц назад

    Nakabure urwanda yokababara.

  • @MUKANGIRAAPOPHIA
    @MUKANGIRAAPOPHIA 2 месяца назад

    Ibaze ayo mashuri yose yize ,ariko akaburamo ubwenge bwo kumva ko gutsembatsemba abantu nta kiza kizavamo,yewe buriya bwoko ubwenge bwarabihishe

  • @user-ny7dm1qb7r
    @user-ny7dm1qb7r 3 месяца назад

    Yarafite izina rikanganye !

  • @ignatianakagi9052
    @ignatianakagi9052 Год назад +2

    Imisoro ya data, mama na sogokuru yaramwigishije, ahitamo kubatsemba adasize n'incuke...Ese umusirikare wica abaturage yarahiriye kurinda bamwita iki koko, si aho babuze...

    • @joyeuseumwari7617
      @joyeuseumwari7617 Год назад

      Nikirwari nikibwa ningegera mbese nagende ise satani arasanga yumusasiye bunini babane iteka ryose mwisi yabicanyi

    • @j.c.maxima816
      @j.c.maxima816 Год назад

      Ikigwari (not ikirwari)!

    • @earlybird8087
      @earlybird8087 Год назад

      Imana izabimubaza mwana wa data byose azabyushyira

  • @julesjules1833
    @julesjules1833 3 месяца назад

    Iyo numvise ubutindi nubuhanya bwugo ubugome ndengakamere bwiyinterahamwe mbura ubwuka wo guhumeka, niba Koko Imana Rugira izabaza abantu ibyaha byabo, nizeye ko uyu azabazwa ibipima amatoni nimibare yinzirakarengane zazize ubugome bwe🙆🙆

  • @ancillebayisenge8226
    @ancillebayisenge8226 3 месяца назад

    Ngo garura uwapfuye tuburane!ese ukuzimu ko kwamwemera! Ijuru ngo rigira imbabazi ariko Mana yange

  • @umulisajamvier2099
    @umulisajamvier2099 Год назад +1

    ESE BURIYA ROHO YE IZABASHA KUBANA NIZINDI ROHO YAKUYE MUMUBIRI AZIHEMUKIYE CYANE

  • @murwanashyakagilbert3119
    @murwanashyakagilbert3119 День назад

    Sanga sekibi

  • @gervaisdsabemungu
    @gervaisdsabemungu 3 месяца назад

    Na muramu we Kamali Isaac uri mu Bufaransa akwiriye kugezwa imbere y'Ubutabera.Akomoka mu yahoze yitwa Komini Nyabikenke

  • @turikumwedididier8030
    @turikumwedididier8030 Год назад

    Ntago yapfuye kuko ntiyapfa iyo mbwebwe ilya abapfu😢😢

  • @user-uk4ud4wy1g
    @user-uk4ud4wy1g Месяц назад

    Ateye ubwoba

  • @user-ln5kx7hr1x
    @user-ln5kx7hr1x 4 месяца назад +1

    Interahamwe zirasa kwer Reba ukuntu gisa kwer

  • @Gasoro165
    @Gasoro165 Год назад +1

    Hhhhhhhh sekibi wagirangonamitima bagirag ESE kk babayeh iman izabibabaze

  • @earlybird8087
    @earlybird8087 Год назад

    Imana izamubibazwa byose muri details!

  • @user-tz4qv9bu1d
    @user-tz4qv9bu1d 3 месяца назад

    Umurambo ni umurambo dukiranuke kumuntu witabye imana ubundi niwe nanyagasani

  • @MUKANGIRAAPOPHIA
    @MUKANGIRAAPOPHIA 2 месяца назад

    Ariko bijye bibera abantu isomo,ko kugira nabi ntamumaro,yatsembye abatutsi,yumva agiye kubaho neza atareba umututsi mu jisho rye,ariko yatangiye uburoko1996,urumva ntagihe yagize cyo kunezerwa nkuko yabyibwaga

  • @user-ny7dm1qb7r
    @user-ny7dm1qb7r 3 месяца назад

    Canke ninde ? Who nkown!

  • @chriss-jen
    @chriss-jen Год назад +3

    Yewe nisura ye ni ya shetani sekibi👹

  • @emmanuelngabo8250
    @emmanuelngabo8250 8 месяцев назад

    Nyamara asa na nahimana padiri

  • @BayinganaHussein
    @BayinganaHussein 3 месяца назад

    1:33 1:33

  • @user-hh4vu7hv8f
    @user-hh4vu7hv8f 3 месяца назад

    Ngo Bagosora yishe Habyarimana? Nabahinde icyo kinyoma nticyabafata

  • @user-xm1rk4yv3j
    @user-xm1rk4yv3j 3 месяца назад

    Ntamahoro yabanyabyaha

  • @user-xm1rk4yv3j
    @user-xm1rk4yv3j 3 месяца назад

    Ngo so ntakwanga akwita nabi

  • @yvesbigirimana8130
    @yvesbigirimana8130 Год назад

    Akora ukwasa

  • @bismillahtv1596
    @bismillahtv1596 3 месяца назад

    Hhhhh Bagosora rwose kuba warapfuye utagarutse ngo urebe Kigali Rwanda ndumva bimbabaje ariko satani ubu arakwicariye......

  • @user-xm1rk4yv3j
    @user-xm1rk4yv3j 3 месяца назад

    Ubwose mu iseminari yigaga iki

  • @user-zv7vv8ym5l
    @user-zv7vv8ym5l 3 месяца назад

    subu yarapfuye agera ikuzimu koko ?? 😢😢

  • @user-fz8jw1mh5i
    @user-fz8jw1mh5i 3 месяца назад +1

    Aho ari ategereje urubanza rwisumbabyose

  • @MUHAWENIMAValens
    @MUHAWENIMAValens 5 месяцев назад +1

    Mwe mumutuka mu murusha iki

  • @HategekimanaJean-uq3uw
    @HategekimanaJean-uq3uw 3 месяца назад

    Arakagenda buhiriheri iyi mbwa yumuhutu

  • @uwangabejanet5493
    @uwangabejanet5493 3 месяца назад

    Arakagasora amabere yanyina shitani gusa