Maj Gen TURAGARA wayoboye Batayo yitwa Oscar mu Bitero by'i Byumba
HTML-код
- Опубликовано: 23 дек 2024
- Mu duce twose twagezwemo n’Urugamba rwo kubohora igihugu nta na hamwe hasigaranye amateke akomeye kandi aremereye mu mitwe y’abanyarwanda nkahitwa Ku Murindi hari muri Perefegitura ya Byumba ubu ni mu karere ka Gicumbi.aha ku murindi haniswe ku Murindi w’Intwari habaye ibirindio bikuru bya cyangwa se High Command ya RPA Inkotanyi ndetse haba n’ikicaro gikuru (General Head quarter) y’Umuryango wa RPF Inkotanyi mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu. ndetse nubu iyo uhageze uhasanga bimwe mu birango byayo mateka.rero harihariye gusa twe icyo tugiye kugarukaho si ukongera kuhavuga ahubwo tugiye kukubwira uburyo aha hantu haje kugera mu maboko y’ingabo za RPA Inkotanyi mu bitero byiswe ibyo kwigarurira ibice bya Byumba byabayeho nyuma gato yo kwigarurira ubutaka bwiswe Agasantimetero.iyi ngingo yo kwigarurira Ku Mulindi ndetse n’ibice bihegereye nibyo tugiye kugarukaho mu gice cya Kane cy’ibiganiro byihariye twabateguriye ku mateka y’urugamba rwo kubohora .iyi ni Intsinzi tv jye waguteguriye iki kiganiro ndi BIZIMANA Chrsitian naho jye ugiye kukikugezaho ndi Eric Safari, Mbahaye Ikaze
.
Nyuma yaho ibitero byo kwigarurira AGASINTEMERO byari bimaze kurangira umugaba mukuru w’ingabo za RPA Inkotanyi Major paul KAGAME yarafite ikindi gitekerezo cyari kihariye icyo niko kandi kazi yari agiye guha abasore be bari bamaze kugaragaza ubushobozi bwo guhangana na FAR.
Mu buryo bwamayeri y’intambara umugaba mukuru w’ingabo yari akeneye kwagura agasintemetero yari amaze kwigarurira kandi yagombaga guhita abikora ako kanya mu gihe Ingabo za FAR Zari zicyakira ukuntu zari zimaze gutakaza intambara zitisnzwe mu buryo bisa nibyazitunguye.
Ubwo rero Ingabo za RPA Inkotanyi zari zigiye kwerekeza mu bitero byiswe intambara ya Byumba.
Nkibisanzwe nkuko twabigarutseho kenshi kugirango umugaba muruku wa RPA Inkotanyi afate icyemezo cyo kohereza ingabo ze ahantu runaka mu rugamba yagombaga kuba ahizeye neza kuko yabaga ahafite amakuru ahagije.
Nubu ngunbu yahaye amabwiriza abari bashinzwe gushakisha amakuru bohereza abatasi bajya gutata bimwe mu bice bya Byumba bamuzanira amakuru aha hari mu mpera z’Ukwezi kwa Kane mu mwaka wa 1992.abatasi bagiye gushakisha amakuru muri iki gice bari abinararibonye rikomeye kuberako iki gice cyagombaga kwitabwaho mu buryo bukomeye kandi cyarimo n’ibirindiro byinshi by’ingabo za Leta.
Ibice byagombaga kugabwamo ibitero harimo umujyi wa Byumba,Kivuye, Manyagiro,Gishambashayo,Gatuna,Kaniga na Murindi aha hose harebwe neza uburyo bwose ibirindiro by’ingabo za Leta byari biteye haba mu buryo bwo bw’ibikoresho ndetse n’umubare wa Gisirikare. Raporo yose imaze kugera mu biganza by’umugaba mukuru yahise abibona ko noneho ingabo ze zari kugera icyo zikora gusa kuri iyi nshuro hari harimo indi mibare yihariye kuberako nubwo hari ibice bya Byumba byagombaga kwigarurirwa ariko hari n’agasintemetero kagombaga kurindwa kandi cyane rero kuri iyi nshuro iyi ntamabara yagombaga gusaba byinshi.
Muri icyo gihe Umugaba mukuru w’ingabo yohereje Batayo 6 mu bice yashakaga ko RPA Inkotanyi yigarurira.izo Batayo zari Yankee yari iyobowe na Komando NYAMURANGWA Fred,Charlie yari iyobowe na Komanda KIIZA Wilex,Alpha yari iyobowe na Komanda KAZUNGU Wilson,Oscar yari iyobowe na Komanda TURAGARA Augustin,Delta yari iyobowe na Komanda KAYITARE Vedaste ndetse na Batayo ya 17 yari iyobowe na komanda KAREBA Alfred.
Muri izi Batayo 3 muri zo Iyitwa Oscar,Delta na Batayo ya 17 zari zifite inshingano yo kugaba ibitero ku kigo cya Gisirikare cya Byumba mu mujyi ndetse izindi Batayo za Yankee,Charlie na Alpha zari zifite inshingano zo kugaba ibitero mu tundi duce dutandukanye nyuma yaho urugamba rwa Byumba rutangiriye izi Batayo ziyongereyeho Batayo ya Bravo yari iyobowe na Komanda Peter BAGABO.Ibitero by’I Byumba byari biyobowe na Komanda TWAHIRWA Dodo nk’umugaba w’Igitero.
Ibitero bimaze gutangira Batayo za Delta, Oscar na Batayo ya 17 zahise zigaba ibitero ku mujyi wa Byumba ubwo niko kurundi ruhande Batayo za Yankee,Charlie na Alpha zarimo zigaba ibitero mu tundi duce haherewe ahitwa Kaniga,Gatuna ubwo yo byari bibaye ku nshuro ya Kabiri, ndetse ibitero byagabwe ku bindi birindiro byarimo ibya Manyagiro,Bungwe, Gishambashayo na Kivuye.
Mu guhangana n’ibirindiro by’ingabo za FAR zari mu mujyi wa Byumba batayo ebyiri za Delta na Batayo ya 17 zarashe ikigo cya Gisirikare cya Byumba ubwo ni mu gihe indi Batayo ya Oscar yajyanye nizi zindi muri iki gitero yo yari yagiye gufungwa umuhanda wa Byumba -Kigali na Byumba -Gatuna mu rwego rwo guhagarika Ubufasha bwose bwari kuza gutabara ingabo zari I Byumba.
#IntsinziTV #Inkotanyi #PaulKagame
Mwarakoze cyane mwabaye inkotanyi cyane mwateye icyirenge mu cya rwabugiri inkotanyi cyane
Byumba yambere sha umuriro waratse rest in paradise ndugu Japan oc moral nizindi ntwari twahaburiye tuzahora tubibuka
Mary mwana ariko nari mari
He is afighter thats what i can say on Afande Turagara iwas in his Osar bn in 1991 while in mutara. Always with moral on war. While dancing kishakamba after taking over the deffences of enemy.
Aziz au
thank all your participation in our Country
Welcome beautiful
Ok
Thks for your service ❤️
I know this Guy, he is a great and generous Man, brave man and strong, he was ruling the the south country battalion when I was starting my secondary studies, he was a man born to be a soldier.👍👍
War will always be won by those who have a pure and legitimate motive .
Thanks to our Heroes .
Your names will forever be ingraved into our African sacred books and our hearts
Rwanda has never had good motives. You have to stop before your destruction. Violence will never bring peace, but with sauvage like rwadan government, there is no need for dialogue. 😡🤬😡😡😡😡😡💣💣
Cyakoze Aya ni amateka nabuzukuruza bacu bagomba kuzamenya kbx
Umugaba w'ingabo yarafite ubuhanga bwihariye kurugamba
Yoo mana wee murebe ukuntu peace yari très jeune! Mbega ngw'imyaka irihuta!
Cyane pe gusa baba bamaze nogukura ujyereranyije nigihe baba bamaze mukazi
Nsabiye inkotanyi guhora mubiganza bya nyagasani ziragahora kungoma
Mwarakoze kuturwanaho
Mwarahabaye mwabagobomwe bituma nahandi hari hageramiwe muharokora
inkotanyi is life
Bhih😊ib😊ibiibh😊ib
Nib bi bro bivi jij i bib😊😊ibhijhhin
Hano waribeshye delta gari to owe na kareba bn 17 ni late ngumbayingwe.
Kayitare yari opération commandant
Dusangize ayo makuru
Dusangize ayo makuru
Sir turagara yari isi waw
Intinzi TV ndabakunda cyn mwazatubwiye amateka ya kayitare intare batinya
Muzadushakire amateka yu mwana wari muri iyi modoka wambaye ubusa hejuru uri muri double kabine inyuma niba akiriho nuko yitwa kuko nawe nintwari yari muto ariko uzi icyo ashaka
Inkotanyi ni isi ni byose
Affande Kazura lake wayikoze neza nabagenzi bawe
Merci
Quel détermination !!!
Turagara yari umusirikare w'intashyikirwa wamariye igihugu akamaro. Uyu mugabo kandi ntiyari azi gusoma no kwandika ariko yari yarigishije gusoma map icyongereza cy' urugamba n' ibindi. Ariko yar azi amateka y' igihugu cye n' ururimi rwe . Ubu benshi mu rubyiruko b' izi ntwari banze Ikinyarwanda n' amateka yarwo ese mama biteguye kurwannira Ubwongereza ?
Hano byinshi kubayobozi baribayoboye izi bataillons ntabwo aribyo.
Niyi opération.
Wawooo
Ntawabona lgihembogihwanyenibyomwakoze
Kwitanga kwinkotanyi bitubere igicumbi cyamahoro ubutwari
urugamba ruraryoshye kubyumva
APR Oyeeee
Mwabagabomwe ngewe amatekayanyu yokubohora lgihugu numvandushijehokubakunda
Nkunda inkotanyi nibo basirikare nemera muri africa naho ubu ntabasirikare bahari afande kagame yayoboye abahungu bintwari kabisa naho ureke abubu
Nubu abavutse Ku nkotanyi ni abasirikare beza cyane,nibo barinze igihugu cyacu,nibo barimo kugarura umutekano hirya no hino Ku Isi.
Kumunota WA 19 uyumunyamakuru aracyabaho mbese yitwande
Muzatubwire amateka.ya kayitare ntare batinya
Nimwivugire ba sha Umunyamerika yarabasunitse abaha ibikoresho, none abo ba commanders bari he?
Ark abfaransa bafashije baracyanafasha interahamwe
Rwanda we ,ubu uyu yibeshye akegera umupaka nta ruhushya aya mateka wahita uyasiba ,
where were UGs' Army.
Il est presque minuit
Turagaara ntago Ari turagara
Mupenzi,
Izina rya TURAGARA jye nendaga kurihuza n'Umuryango w'Abaturagara bakomoka kuri Muturagara wa NDOBA wa NDAHIRO Ruyange rwa Yuhi Musindi Umwami w'u Rwanda.
Niba ataribyo abaryitwa bambabarire cyane kuko ni igitekerezo cyanjye.
Yego nibyo inkomoko ni iyo rwose , he is my Uncle ...
Ohhhho uwo niwe wamaze imiryango cu yogatsindwa
Uri ikigoryi Sha. Abazi ubutwari bwe nabarokotse ubwicanyi bw interahamwe n'abahutu bamacyakubiri Banga u Rwanda, no bazi ubutwari bwacu.
Babaga muri FAR cg bari interahamwe?
Mwizi wakwanzi ni wewe kagame
Afande kiiza willex waduha kumateka ye??murakoze
Nanjye ngize amatsiko ye, KIIZA Willex, kuko mperutse kumara umwanya kumva ye i Kanombe ndeba aho intwali zaduhaye ubuzima ziruhukiye.
Muruhukire mumahoro Nkotanyi dukunda
Muhungu wacu kdi dukunda cyane, uduha amakuru meza, ariko mbere yo kubisoma ujye ubanza ugishe inama uko babisoma cyane cyane ku bijyanye n'ibyo utagize amahirwe yo kubonamo amahugurwa. Oscar, ntabwo basoma ngo "Osikari"
mureke kutubeshya sha , Turagara arihe???toka kule wa kibwa we
Woe nubundi uri injiji ntawakwitaho niba utamuzi x?ninde ukwishingiye komanyoko🖕
Why u dont respect leaders? He has contributed to the country what u cant do yourself. Im alive today because of Afande Turagara! he saved mylife when iwas left on battlefield in Bushara and he forced them to come back and pick me when the enemy had sorounded me and ihad bullet wounds that if they never came back for me iwouldnt alive today. Respect to all comrades that was in Oscar batalian 1991 u can remember me by name Jogo meddy. Long live R.p.f.
Maj.Gen Turagara is commandant of General headquarter now
@@mosesmugisha4270 I respect true leaders like HE Kagame
@@kasukumediatv7854 Kagame is not a leader, he is a rebel