Urupfu rwa Col MAYUYA warasiwe mu marembo ya Camp Kanombe yayoboraga
HTML-код
- Опубликовано: 8 фев 2025
- URUPFU RWA COLONEL MAYUYA STANSLAS
Umunyarwanda we wari ukuze cyangwa se wakurikiranaga amakuru y’u Rwanda ndetse n’umunyamahanga washakaga kuyamenya mu mwaka wa 1988 yumvise inkuru yaciye umugongo igihugu cyose kubera uburyo yavuzwe nuko yagarutsweho kenshi kubera uburyo yari iteye iyo ntayindi itari inkuru y’urupfu rw’umusirikare wari ukomeye cyane mu ngabo za Leta y’u Rwanda icyo gihe FAR akaba yari ikitegererezo kuri benshi kuburyo Perezida HABYARIMANA yamwizeraga bitangaje .uyu ntawundi nkubwira utari Colonel Stanislas MAYUYA.umusirikare wahindutse icyamamare n’ikirangirire nyuma y’urupfu rwe kubera uburyo rwagaragajwe nka kimwe mu bugambanyi buhambaye bw’ibikorwa byumwijima by’agatsiko kabamafiya ka KAZU kari karangajwe imbere na Madame Agatha Kanziga HABYARIMANA wari umugore wa Perezida HABAYRIMANA.rero mu kiganiro cyuyu munsi tugiye kugaruka ku buzima bwihariye bwuyu musirikare washimwaga n’abagenzi ariko na none turibanda cyane no ku mpamvu zihishe inyuma y’urupfu rwe ndetse nibyakurikiye urupfu rwe.iyi ni INTSINZI TV naho uwaguteguriye iki kiganiro ugiye kumva ni Bizimana Christian naho jye wagitunganije nkaba ngiye no kukigezaho ndiERIC SAFARI.
Stanislas MAYUYA yavukiye muri Komini Giciye muri Perefegitura ya Gisenyi mu mwaka wa 1943 ahitwaga mu Bushiru,aho MAYUYA yavukiye hari ibirometero bitatu uturutse aho Perezida HABYARIMANA yavukiye.
MAYUYA ni umwana wavukiye mu muryango utari uw’amikoro menshi rero yakuriye mu buzima buciciriritse nkubwa bandi bana babanyafurika ndetse n’abanyarwanda byihariye babagaho mu gihe cy’ubukoloni, yavukanaga n’abavandimwe bane barimo umuvandimwe we Nicodemu ndetse na bashiki be batatu.wirengangije amakoro makeya y’umuryango we Mayuya yari umuhanga mu mashuri kuko yize Amashuri abanza ari umuhanga bitangaje kandi wari umwana w’imico myiza ufite ikinyabupfura kidasanzwe kuburyo byatumye akomeza Amashuri ye mu Rwanda rwa mbere y’Ubukoloni aho kwiga byari bigoye hanashingiwe ku mitekerereze n’imyumvire y’abanyarwanda ubwabo bicyo gihe.
Ubushobozi bwa Mayuya bwagaragariraga ababyeyi kuburyo amaze kurangiza Amashuri ye abanza kandi mu Rwanda hatari amashuri menshi yisumbuye yo kwiga, ababyeyi be bafashe umwanzuro wo kugurisha amatungo n’ibindi byagaciro bari bafite kugirango bohereze umwana wabo ku ishuri.
Muri iyo nzira rero nibwo Mayuya yoherejwe mu gihugu cy’abaturanyi b’I Burundi aho yagiye kwiga mu ishuri ry’abafurere baba Jesuite rya College Saint Esprit ryari mu mujyi wa Bujumbura.
Abiganye nawe muri iri shuri bagaragazako Mayuya yari umusore w’umunyabigango ariko ugwa neza kandi wumwizerwa ndetse n’Umunyakuri n’Umunyempuhwe.
Mu mwaka wa 1964 ubwo yarafite imyaka 21 y’amavuko yagarutse mu Rwanda nyuma yo kurangiza Amashuri ye I BURUNDI.ubwo ni nabwo yahise yinjira mu ishuri rikuru rya Gisirikare Rya ESM ryari I Kigali.ubwo we yari Promotion ya kane.mu masomo yamzemo umwaka umwe yasohotse afite Numero ya Gisirikare ya 0030, nibwo yahise yinjira mu gisirikare cy’u Rwanda icyo gihe cyitwaga FAR.
Mayuya yari umwe mu bantu bisanga kwa Perezida Habyarimana kuko aho yakoreraga akazi he hari haturanye n’inzu ya Perezida Habyarimana. Mu bimenyetso ntagereranywa byagaragazaga ubucuti bwa Habyarimana ndetse nicyo yarasobanuye kuri we nuko buri tariki 1/7 uko u Rwanda rwabaga rwizihiza umunsi w’ubwigenge uyu mugabo ariwe wayoboraga akarasisi ka Gisirikare.uretse n’ibingibi Mayuya yazamutse yihuse maze agera ku ipeti ryari rikomeye muri iyo myaka rya Colonel kuko Jenerali yari umwe mu gihugu akaba Perezida Habyarimana gusa rero kugera kuri iyi ntera yo kugira ipeti nkiringiri byari ikintu kitoroshye.
Mu buzima busanzwe mayuya yari umugabo wakundaga umuryango we aho yarafite umugore umwe n’abana bane , MAYUYA yashimishwaga cyane no kumva indiimbo z’ubuhanga bwagatangaza z’umuhazni w’ikirangirire uhuzwa n’ishusho ya Muzika witwa Mozart.
Buri munsi wa gatandatu mu cyumweru ubwo hari ku isabato Mayuya yajyAga gusenga. Na ne yarazwi nk’umuntu wakundaga kureba umupira wamaguru ndetse n’umukino w’intoki wa Basketball.
Mu muco wa MAYUYA bitandukanye n’abanyarwanda benshi bo mu bihe bye yari umuntu ukunda gusoma kuko kenshi yagaragaraga mu mujyi wa Kigali agura impapuro z’ibinyamakuru mpuzamahanga bya Time Mgazine,Le Monde ndetse n’ibindi bitandukanye ubwo niko n’ibitabo byubwoko bwose byabaga biri iruhande rwe ahongaho.
Mu mitekerereze yihariye we yumvaga ko kugirango igihugu gitere imbere abana bose bagombaga kujya mu ishuri.
#IntsinziTV #ColonelMAYUYA
Uri umusazi wa munyamakuru we! Mayuya ntabwo yari muri 11 camarades ahubwo icy utazi avukana na Bizimungu Pasteur wakigoryi we!
Ubwo urivugisha ute Koko buriya uzi ikinyarwanda mujye muvuga neza uretse kwigirishwa
Uyu munyamakuru yikosore mumivugire ye rwose, ni ukwangiza ururimi
Ibyo uvuga nukuri pee afite ijwi ryiza ariko aravuga nabi Ikinyarwanda..ndebera Pereziidaa,Igisiiriikaare..,nib ushaka ko tukumva ikosore kd nibyo uri kwigira,uratuma inkuru yawe itaryohera abayumva,Dusigasire ururimi Rwacu ,urashyira ubutinde kumagambo ahwo bidakwiye,
Nubigoryi yabikoze abishaka😂
Ikirangiriiiire; Ubushiiiru, Pereziiida; igice yakuriyeeeemo, Igisirikaaare; mu kwezi kwa 3 hagaaati;Ukwezi kwa Maaata; Umunsi Birori afaaatwa ; ukwezi kwa kaaane, barategereje baraheeeba; ...
@@ingadiandianemayuuuyaaa! Narinzi ko ari njye bujena kbsa..
Intsinzi TV ndabemera cyane kabisa. Murasonanutse. Ndabakunda.
😢
Icyiza nuko abamwishe cg abamwicishije nabo kanombe yababereye kanombe koko👌
Yishwe nabandese😅komupfakuvuga ubikuyehe
Iki kinyarwanda uvuga wapi, kereka Nina ari igishinwa
Geregeza ukoreshe ijwiryawe uvugeneza urekegusa nuwigana ijwiryundimuntu ukurikize ibyotwira amasaku yijwi kuko ntago biryoshye nagato dukoreshe impano zacu
kbs akomeze avuge uko yavugaga mbere njye mba numva aribyo byiza pee
Yego rwose harikuntu uyu munyakuru avuga with a wrong kinyarwanda accent.
Avuga amakuru meza nakosore ayavuge neza.
Colnel Mayuya lmana imwakire
Turabubona ubutwari intwari zagize muri mwebwe Afande HE President Paul kagame . kuva mubohoye igihugu mugahagarika Genocide yakorewe abatutsi1994 ubu Rwanda niyambere muri Africa,Iyagatandatu kwisi mwisuku numutekano no kurwanya Covid19 🙏🇷🇼
Harya Col.MAYUYA yarasiwe i KANOMBE cg mu mu mugi?? Ndumva hari mu masaa sita
Uburyo wivugishamo ikinyarwanda ntabwo bikwiye umuntu ukuze. Please
Birori yari Sgt,
Ntamakuru mfite kuri habyarimana
Uyumugabo azareke kujyatugezaho amakuru yo kuntsinzi ubundi ( PLUDENCE NSENGUMUKIZA ) niwe warushoboye naho uyu ERIC SAFARI azabireke rwose ntampano afite
Habyarimana yakundiraga Mayuya ko atavanguraga abantu,kandi Habyarimana we akaza ku isonga mu kuvangura!Mwagiye mureka guteza urujijo mu bantu ariko!
Ni ukuvangavanga! Ni nk'aho tuvuga ko Habyarimana yateguye genocide hanyuma abasirikare be bakamwica ngo bayishyire mu bikorwa!
Indirimbo yahimbwe na appolinaire
Ivuga nguki
uburyo uvugamo biteye asyii kd uvuga ibintu byiza😮💨😮💨😮💨
Umva uvuga nabi si nzi igituma utabikosora kandi bishoboka
Umva mbese uburyo uri kwivugisha Ikinyarwanda nabi. ngo Igisirikaaare. Ngo Hanyarimaaana 😁😁😁😁😁
Biryana mu matwi kubi
@@bizashira2108 hahhaha ibaze nukuri.
Bigeraho bikandambira
Yapfanaga iki na Pasteur Bizimungu?
Batubwire
None ifoto ya mayuya niyihe? Nuyu yari afise akaradio?
Ijwi ryiza ariko uvuga nabi. Kandi ufite amakuru meza
Muretse umunyamakuru aduwe za ma informations, svp , ibindi mubishize mu MIFUKO. Nibyo DUSHAKA. Izo ma fanatisme BÊTE zagize ibitangaza !!!
GUKWEDUURA INYUGUTI BIRENZE IBIKENEWE birabishya imvugo:
Ikirangiriiiire; Ubushiiiru, Pereziiida; igice yakuriyeeeemo, Igisirikaaare; mu kwezi kwa 3 hagaaati;Ukwezi kwa Maaata; Umunsi Birori afaaatwa ; ukwezi kwa kaaane, barategereje baraheeeba; ...
Ni no
😢🎉🎉🎉🎉🎉🎉🎉🎉😢😢😢😢😢😢😮
Uyu mugabo aravuga nabi pe bituma kumva inkuru ze zibiha,ntago warenza 3min
Ugomba kujya uvuganeza nkumunu wumugabo
Birori yari sergent bamufashe ashaka guhungira i Burundi. Yari umututsi watumwe n,inyenzi ari mu mahugugwa mu bufransa. Bateye muri 90 batarabanje kwitegura? Reka kubeshya rubanda.
Mpa amakuru neza weee
Ako kazu katwiciye ama famille natwe n ibyinshi bzkoze bibi
None se habyara ni mayuya?
Vugako yarumuhanga😅😅
Mayuya iyo yigira mu nkotanyi kera?
Turabemera
E
Ese Mayuya yapfuye muri 1988 imyaka ibiri mbere yuko intambara itangire 😳
Inkotanyi zanze amasezerano ya arusha,hariho plan yo kwiharira ubutegetsi.
M
Ariko rero hindura iyo mvugo uvuge nkawe nyine
Buriya wasanga nawe bavuze ko ari RPF yamwishe.
Ariko nta gvrnt itica,ariko iya habyara yari danje
Uravuga ute koko kandi uravuga important info...but ukuntu ubivuga
Njye hari andi makuru mfite kuri ibi ;Ariko ni kuri uyu wamurashe n’iherezo rye.
None se ubushakashatsi ko butanatubwiye niba umuryango we ukibaho ?
Ese bari mu RWANDA cg baba hé?
Babashije kubaho se??
Uzasabe umwqnya uyaduhe
Ntabwaruko bavuga ikinyandwa muze
Banza nawe umenye kucyandika
Abana be baracyariho c babahe?
uyu mutype nkunda ukuntu avuga gusa nkabikunda kurushaho iyo avuga arandanga kwakundi yavugaga mbere ashyiramo ubutinde kumagambo amwe namwe
Ahubwo iyo numvise uko yivugira inkuru mpita nyikunda!
Nihatari kbsa politique ntamikino
Propaganda😅😅
vyimvikana k ub'umuntu bwari kuri Mayuyu vyerekana k atari kubana naba génocidaire bicogihe