Akazi kadasanzwe ka Campani 6 z’Inkotanyi zari muri CND

Поделиться
HTML-код
  • Опубликовано: 5 фев 2023
  • INKOTANYI Ep6:
    UBUTWARI BW’INGABO 600
    Kuva mu kwezi kwa cumi mu 1990 kugeza mu kwa karindwi mu 1994 Ingabo za RPA inkotanyi zagaragaje ubutwari ntagereranywa kuko Umurava wakataraboneka wizi ngabo niwo watumye zibasha kubohora u Rwanda. ibigwi byasizwe nizi ngabo ni byinshi kandi birihariye ariko mu myaka irenga itatu n’igice hari itsinda ry’ingabo zihariye nazo zakoze ibidasanzwe nazo zisiga izina ryihariye mu mateka y’u Rwanda izo nkubwira Ni itsinda rya RPA inkotanyi ryamenyekanye kw’izina ry’ingabo 600.izi ni ingabo zari mu itsinda ryaje mu mujyi wa Kigali zifite inshingano zo kurinda Abanyapolitiki 28 b’umuryango wa RPA Inkotanyi bari bategerejwe kwinjra muri Guverinoma y’inzibacyuho yaguye nkuko byari byaremejwe mu masezerano y’amahoro ya Arusha.izi ngabo 600 rero zabashije gukora akazi gakomeye zirinda aba banyapolitiki ndetse zinatabara ubuzima bw’abantu benshi mu gihe Jenoside yakorewe abatutsi yari imaze gutangira.izi ngabo 600 zasize izina ringana gutya kuburyo buri munyarwanda wese nibura rimwe yigeze kumva inkururu yihariye yizi ngabo rero mu buryo bwihariye natwe iyi ngingo ijyanye n’ingabo 600 niyo tugiye kugarukaho mu gice cyagatandatu ku biganiro byuruhererekane twabateguriye bivuga ku mateka y’Urugamba rwo kubohora igihugu.iyi ni Intsinzi Tv naho uwaguteguriye iki kiganiro ni BIZIMANA Christina jye ugiye kukikugezaho ndi Eric SAFARI .
    Mu kiganiro cyacu giheruka twagarutse ku gitero cyagabwe n’ingabo za RPA Inkotanyi cyamenyekanye “nk’igitero kitiriwe tariki ya 8” cyatangijwe ku Itariki ya 8/2/1993 cyari kigamije kwihangangiriza Perezida HABYARIMANA.
    nyuma yiki gitero rero impande zombi haba Uruhande rwa Leta ndetse na RPF Inkotanyi basubiye mu biganiro by’imishyikirano y’amahoro yaberaga I Arusha ndetse byanarangiye amasezerano y’amahoro asinywe hagati y’Impande zombi tariki 4/8/1993 ubwo Perezida w’u Rwanda HABYARIMANA Yuvenal ndetse na Chariman w’umuryango wa RPF Inkotanyi Colonel Alex KANYARENGWE basinyaga aya masezerano imbere y’intumwa zimpande zombi ndetse n’indorerezi zari muri aya masezerano.
    Aya masezerano yateganyaga ko Hazabaho gusaranganya ubutegetsi hagati y’impande zombi kuva ku mitegekere y’igihugu yo mu nzego za Gisivile kugeza ku buyobozi bw’ingabo za gisirikare na Jandarumoli.
    Aya masezerano yateganyagako ibiyakubiyemo bizashyirwa mu bikorwa nyuma y’iminsi 37 nyuma yo kuyasinya ndetse aya masezerano yanateganyaga ingabo z’umuryango zagombaga kuza kureberera ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano.izi ngabo zasabwe n’impande zombi ni ukuvuga Leta y’u Rwanda na RPF inkotanyi mu ibaruwa zandikiye Umunyamabanga mukuru w’umuryango wabibumbye Boutros Gari icyo gihe yo ku I tariki 14/6/1993.
    Gusa ibyo gushyira aya amasezerano mu bikorwa mu minsi 37 ntibyakunze kuberako ingabo za MINUAR zatinze kuza mu Rwanda ibyo bituma icyo gihe kitakubahirizwa.
    Ingabo z’Umuryango wabibumbye zahawe izina rya MINUAR ryari riyobowe n’Umunyakanada Lieutenant Generale Romeo Dallaire zose zageze I Kigali mu kwa cumi na biri mu 1993.
    Izi ngabo zikigera mu Rwanda noneho byahise biba ikimenyetso ndakuka cyo gushyira mu bikorwa ibyari byaremeranijwe mu masezerano y’amahoro ya Arusha.ubwo hagombaga kubaho kurahira hakajyaho Guverinoma yaguye y’inzibacyuho ndetse hakajyaho n’inteko nshinga mategeko.muri izi nzego zose rero zagombaga guhuriramo amashyaka atandukanye yararimo na RPF Inkotanyi kuko amasezerano ya ARUSHA yarabisobanuraga neza kandi byaremejwe ubwo rero abagombaga kuba ba Minisitiri ndetse n’abadepite bo muri RPF bagombaga kuza I Kigali kugirango barahirane n’abandi banyapolitki bo mu yandi mashyaka bagombaga kujya muri Leta imwe.
    Kugirango rero aba banyapolitiki ba RPF inkotanyi bave ku Mulindi baze I Kigali byasabye imishyikirano kugirango harebwe uko bazabaho nibagera I Kigali bazabaho ariko harebwe cyane cyane uko umutekano wabo uzarindwa nibwo RPF Inkotanyi yagaragajeko abanyapolitiki bayo bagombaga kugira inshingano muri Leta Y’inzibacyuho yaguye uko ari 28 bagombaga kujya I Kigali barinzwe n’ingabo za RPA Inkotanyi kuko umutekano wabo utari wizewe mu gihe waba ushyizwe mu maboko y’abandi. Ibyo byaremejwe ndetse binemezwa ko bazatura muri CND ahakoreraga inama y’amajyambere y’igihugu. Ingabo zagombaga kujya I Kigali zirinze aba banyapolitiki zagombaga kujya I Kigali zagombaga kuba 600 zifite intwaro zumvikanyweho kuko nyine icyari kizjyane kwari ugucunga umutekano.
    Izi ngabo 600 ziswe Batayo ya 3 zagombaha kugera I Kigali ziherekejwe na MINUAR ndetse kimwe n’abanyapolitiki kandi bo bagombaga gutura muri Hotel AMAJYAMBERE yari kukicaro k’Inama y’Igihugu y’Amajyambere CND.
    #IntsinziTV #Ingabo600 #The600SoldiersStory #Inkotanyi

Комментарии • 90

  • @michaelngabo4112
    @michaelngabo4112 Год назад +4

    #Inkotanyi imana yonyine izabiture ineza yayo. Mwarokoye bene_Rwanda mubakura ku ngoyi y' abicanyi nabahotozi.
    Mutwubakiye u Rwanda rubereye bose!
    Mbasabiye umugisha ku mana. Nyagasani azongere ubwenge n' ubutwali# Inkotanyi❤

  • @abagihanaofficial4092
    @abagihanaofficial4092 5 месяцев назад +4

    Inkotanyi nubwenge zigira ntago imirwano yarikuzisanga muri Senide ngozibyemere GS RDF INKOTANYI RESPECT ❤

  • @ntakirutimanaissa4482
    @ntakirutimanaissa4482 Год назад +5

    Mukomere cyane
    Mpano y'Abanyarwanda
    We love you so much

  • @lobservateurthinkrwanda6512
    @lobservateurthinkrwanda6512 Год назад +5

    Mwarakoze bavandimwe bacu, mwagaruye ubuzima mu Rwanda

  • @NyandwiCasim
    @NyandwiCasim 3 месяца назад +1

    Mwarakoze cyane nizereko imana izabahemba cyagihugu cyitarangwamo umwiryane Asante muyobozi wacu mwi

  • @consoleeumulisa6396
    @consoleeumulisa6396 Год назад +6

    Ndabakunda. Gusa .Immana ikomeze intabwe Zacu .✌️💪💪👏👏❤️🇷🇼🇷🇼🇷🇼

  • @NdayambajeAnastase-bs2cl
    @NdayambajeAnastase-bs2cl 3 месяца назад

    Ingabo 600 barakoze kandi imana yabarinze ikomeze kurinda urwanda ndetse nabanyarwanda nisi yose❤

  • @Moneyhunterrwanda
    @Moneyhunterrwanda 3 месяца назад +2

    RDF INKOTANYI RESPECT 💕

  • @HyacintheMbasabire
    @HyacintheMbasabire 3 месяца назад

    Imana yarakoze yo yabagize abacunguzi b'abaana b'u Rwanda yabinaga ko muzaboshobora maze namwe mubikora mutiziganya kuburyo mweye no kumena amaraso mwarakoze cyane nukuri

  • @musonintaganzwa6008
    @musonintaganzwa6008 5 месяцев назад +1

    Mwarakoze inkotanyi kubwogukundigihugu mwabohoye abanyarwanda

  • @janvierlion751
    @janvierlion751 Год назад +6

    Mwarakoze cyane nkotanyi nziza

  • @Rwakayiro
    @Rwakayiro Год назад +10

    Asante sana bahungu bacu
    Ndabyibuka cyane le 08/02/1993
    Dukubita FAR tukabageza Shyorongi

    • @bobm4381
      @bobm4381 Год назад +2

      @Roger nawe le 8/02/1993 dukubita Ex.FAR kuva za Tumba i Rulindo tukabageza za Shyorongi sinzibagirwa ba Commanders baribayoboye Urwo rugamba, Gen Ibingira, Late Col Bagire, Col Nyamurangwa nabandi.......

    • @uwimbabaziesperance8478
      @uwimbabaziesperance8478 5 месяцев назад

      Mwibuke iyamunani tubanse mubiraye tubahasumuriro basab'imishyikiranoo❤❤❤

  • @Kayiranga50
    @Kayiranga50 3 месяца назад

    Okay, nimukomereze aho,
    Muri inkotanyi koko, God bless you.

  • @EphraimRwanyonga
    @EphraimRwanyonga Год назад +1

    Tugomba guhora twibuka ubutwari bwinkotanyi kugirango dukomeze kubakira kurufatiro rwiza rwazo kwisonga H.E PAUL KAGAME ikomeje kudatezuka kubaka ubumwe bwa nyarwanda no guteza imbere igihugu muri rusange❤

  • @kwizerapaul3096
    @kwizerapaul3096 5 месяцев назад

    Ubutsinzi bwInkotanyi ni,ntasimburwa mwisi ibigwi byinkotanyi tuzahora tubisigasira urukundo zadukunze niwomurage wacu Inkotanyi cyane

  • @user-pu5yu5wn7x
    @user-pu5yu5wn7x 5 месяцев назад

    Ibi ni urugero ku muntu wese w'urubyiruko,ndi umwe mubatabawe aho umuntu yari mu mara abira ntawaguha n'amazi.ntacyo narenzaho ni vigumu.asante sana kazi munazofanya .asanteni sana.❤❤❤❤

  • @nshimiyimanabowazi
    @nshimiyimanabowazi Год назад +5

    Mukomere cyane

  • @IngabireNana
    @IngabireNana Месяц назад

    Inkotanyi ❤❤❤❤❤❤❤❤❤

  • @NDIZEYEDonatien-sj4bk
    @NDIZEYEDonatien-sj4bk Год назад

    Nkotanyi cyane! Muri ubuzima kweri! Buri munsi nzagendera ku ndangagaciro mbaziho kd mbafatiraho byose mfite.

  • @user-lq9vw9bf1r
    @user-lq9vw9bf1r 5 месяцев назад +1

    Inkotanyi mwarakoze cyane icyo na bitura na mashengesho Ku man a!!

  • @ngirinshutijeandedieu7860
    @ngirinshutijeandedieu7860 Год назад +2

    Mwarakoze inkotanyi

  • @ruvumerajeandedieu9188
    @ruvumerajeandedieu9188 3 месяца назад

    Turabakunda numutima wacyu wese mwakoze ibyubutwari kandi Imana yabibashobonje tuyishime nayo nihoraho

  • @user-py7hq5mi5b
    @user-py7hq5mi5b 3 месяца назад

    Until now biragaragarako mutihutira intambara😢
    Ibintu byose nigakegake!
    Inkotanyi muri abanyamahoro😢❤❤❤

    • @Irabizi
      @Irabizi 3 месяца назад

      Ninabahanga bro

  • @elienteziryayo3767
    @elienteziryayo3767 4 месяца назад +1

    Aba nibo nkotanyi cyane naho abubu bubakira kubyo mwubatse basore bato muri ingabo ndabakunda nimwe banjye naho abubu babe maso babigireho bareke ubutesi

  • @ngangolouise6306
    @ngangolouise6306 5 месяцев назад

    Inkotanyi ku❤❤❤❤❤❤❤

  • @ntihaboseelise2510
    @ntihaboseelise2510 5 месяцев назад

    Mwarakoze cyane Nkotanyi, twabigiyeho byinshi kandi hagowe uzishora kurwanda tuzamuha isomo atazibagirwa ubuzima bwe bwose.

  • @uwimbabaziesperance8478
    @uwimbabaziesperance8478 5 месяцев назад

    Ndabakuuuunda,sinabona icyo mvuga❤❤❤❤❤❤

  • @abagihanaofficial4092
    @abagihanaofficial4092 5 месяцев назад

    Ark Isi nigitangazape GS Imana nirubasha ibaze koko ababantubose uwaba akiriho numusazape abandi barapfuye yewe dukorera Imana hakirikare.

  • @kalalatech3491
    @kalalatech3491 Год назад +3

    Asante sana RPA

  • @kagangaregallican304
    @kagangaregallican304 Год назад +3

    Love you so much our heroes.

  • @BisetsaRuhumuriza
    @BisetsaRuhumuriza 3 месяца назад

    Mwakoze Nkotanyi

  • @GilbertNiyibizi-ox8be
    @GilbertNiyibizi-ox8be 4 месяца назад

    Mwarakoze kubohora urwanda nkoranyi dukunda

  • @YamuremyeEugene
    @YamuremyeEugene 4 месяца назад

    Nkotanyi murintwari❤

  • @user-zw9py5bj6s
    @user-zw9py5bj6s Месяц назад

    Mwarakoze basa bacu tubakuriri ngofero mumutima

  • @munuanaanysia
    @munuanaanysia Год назад +3

    Inkotanyi muzahora imbere kugeza kwiherezo..

  • @HategekimanaDesire-pb8sn
    @HategekimanaDesire-pb8sn 2 месяца назад

    Mwarakoze cyane

  • @user-gx3nc3bg1p
    @user-gx3nc3bg1p 4 месяца назад

    Shukulani Sana ndugu zangu❤❤❤

  • @user-eu7vz3kq9q
    @user-eu7vz3kq9q 5 месяцев назад

    Nzagwa inyuma yinkotanyi

  • @basirimucharles8326
    @basirimucharles8326 3 месяца назад

    ❤❤❤❤❤❤❤

  • @user-if2ug3vl6x
    @user-if2ug3vl6x 5 месяцев назад

    Mwarakoze rwose

  • @NdayambajeAnastase-bs2cl
    @NdayambajeAnastase-bs2cl 3 месяца назад

    Mwarakoze

  • @denisentore4980
    @denisentore4980 2 месяца назад

    Iteka iyo mbabona Mfura zacu nuzura amarira yibyishimo😭😭🫡mwarakoze kurokora abacu nkotanyi 🫡

  • @NyamwasaPatrick-zx3hn
    @NyamwasaPatrick-zx3hn 3 месяца назад

    I will

  • @nivegofficial769
    @nivegofficial769 5 месяцев назад

    Inkotanyi oye oye oye

  • @user-dr2ek5mv8u
    @user-dr2ek5mv8u 5 месяцев назад

    Nibyo rwabinume yakoze akazi ke ariko wibuko utari we gusa hari imbunda nyinshi zari muri za etage jye ndibuka ko nari nfite GPMG hariya kumihanda wa kakiru turimo turasa kukabindi ntekereza ko rwabinume we yahamaze agahe tago cyane ahita aza munsi yacu

  • @user-if2ug3vl6x
    @user-if2ug3vl6x 5 месяцев назад

    Umva Uzaruyobore Rwose Wafurawe Birakubereye

  • @sportsviewTV-eg7ev
    @sportsviewTV-eg7ev 3 месяца назад

    Harakabaho Inkotanyi

  • @leodomirturikumana8890
    @leodomirturikumana8890 4 месяца назад

    Fine

  • @NikiGorges
    @NikiGorges 3 месяца назад

    ❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤

  • @SmilingGamingHeadset-xe7mt
    @SmilingGamingHeadset-xe7mt 4 месяца назад +1

    ayamateka arakenewe

  • @user-hm7zo2gq9t
    @user-hm7zo2gq9t 4 месяца назад

    Thank all brothers & sisters we appreciate for ur achievement until now

  • @philotheenibigira4988
    @philotheenibigira4988 4 месяца назад

    Inkotanyi babay abamalayika barungitswe n'Imana yarabagiy imbere

  • @munuanaanysia
    @munuanaanysia Год назад +2

    Murinyamibwa na Data yariwe nashibutse heza koko mwubahwe mfura nziza

  • @user-yy7vo1vt7e
    @user-yy7vo1vt7e 3 месяца назад

    RPA yaritanze kokoo

  • @mosessunte7151
    @mosessunte7151 5 месяцев назад

  • @user-if2ug3vl6x
    @user-if2ug3vl6x 5 месяцев назад

    Komera Musaza Ndakwishimiye Cyane

  • @angedushime6898
    @angedushime6898 Месяц назад +1

    Ikikiganiro nyikundakubi

  • @user-pf1lg7kj9u
    @user-pf1lg7kj9u 4 месяца назад

    Biraryoshye kumva WAGIRA ni film nari ndimo ndeba

  • @DangoInnocent
    @DangoInnocent 3 месяца назад

    Nyakubahwa kagame nda gukunda

  • @BADBYBADET
    @BADBYBADET 3 месяца назад

    Nkotanyi urintwari

  • @uwamahoroliliane-mz6zq
    @uwamahoroliliane-mz6zq 3 месяца назад

    Nimwubahwe iteka ryose

  • @bigtv630
    @bigtv630 5 месяцев назад

    Izo n inkuru z'ubuswa.Igihe Nico kizotinda gishira ukuri ahabona

  • @emmanuelbizimungu4840
    @emmanuelbizimungu4840 3 месяца назад

    IBIGANIRO BYIZA RWOSE MUKOMEREZE AHO

  • @EphraimRwanyonga
    @EphraimRwanyonga Год назад

    Kudashima ubutwari bwinkotanyi nukunanirwa kumenya ukuri

  • @gahiregustave9269
    @gahiregustave9269 5 месяцев назад

    Gutanga nomero ya Colonel Willy bamuhigisha satellite nundi uwariwe wese ndumva mwabyirinda.

  • @tugirimanaelias9951
    @tugirimanaelias9951 Год назад +6

    We love you all inkontanyi

  • @user-hi9zc7ro8f
    @user-hi9zc7ro8f 3 месяца назад

    Inkotanyi mwarakoze kumena amaraso ngo murokore benshyi bato batarigito

  • @lobservateurthinkrwanda6512
    @lobservateurthinkrwanda6512 3 месяца назад

    Ese iyi channel mwarafunze?

  • @musangamfuracelestin6629
    @musangamfuracelestin6629 4 месяца назад

    Ndabaza Urwanda rwari rwaboshwe nande gute ? Nonese ko Urwanda rwari rutuwe nabanyarwanda kucyi abo aribo inkotanyi zitumvikanye nabari kubutejyetsi bikarinda bijyera aho mukoresha imbunda kujyezaho abanyarwanda banjyirika kariya kajyeni, nubu mbona icyibazo cyijyikomeje ? 5:52 5:56

  • @namirembedenise3393
    @namirembedenise3393 5 месяцев назад

    Arikomurabeshye😳😳kondeba amashusho namazu byomutwereka aribyubu??

  • @nafood3285
    @nafood3285 Год назад

    CND

  • @HarerimanaJmv-sg2vs
    @HarerimanaJmv-sg2vs 5 месяцев назад

    Inkotanyi zubahwe

  • @user-fn6tq5ku2t
    @user-fn6tq5ku2t 5 месяцев назад

    Cheval de troie

  • @munuanaanysia
    @munuanaanysia Год назад

    Nimwe ntumwa zayesu mwashyize mubikorwa ibyanyu ndavuga abahutu. Arko ugifite icyogitekerezo aribeshya uzazamura agahanga azisanga ikuzimu mwanyana zimbwa mwe

  • @user-fz3ku7vv3m
    @user-fz3ku7vv3m 5 месяцев назад

    Rwari rwaboshywe nande x

  • @leonpierrerusanganwa
    @leonpierrerusanganwa 11 месяцев назад

    Twagiramungu nta bwenge agira

  • @erickarangwa949
    @erickarangwa949 4 месяца назад

    Inkotanyi= Ibinywamaraso!

    • @emmanuelndagijimana8874
      @emmanuelndagijimana8874 3 месяца назад

      Ese wowe urinde witwa inkotanyi Ibinywamaraso?
      Mwabuze amahoro kubera mwahekuye U Rwanda. Mwari muziko tutazakura, mwari muziko u Rwanda ruzimye ariko imigambi mibisha yayu Inkotanyi zayiburijemo.
      ubu twariyubatse kandi dukomeje kubaka urwatubyaye.

    • @erickarangwa949
      @erickarangwa949 3 месяца назад

      @@emmanuelndagijimana8874 genda gacyr sha ngo nta mvura idahita! Ubwo bwishongozi ufite one day buzashira.
      Kuberako wabaye brain washed ibyo umuntu yakubwira byose ntiwabibona. Igeragereze hari nabandi bakurushaga ingufu bazikoreye cg bakoranye nazo bamaze kuba expired!

  • @NdaruhutseSamweri-zl2oe
    @NdaruhutseSamweri-zl2oe 3 месяца назад

    Boneri

  • @NdayambajeAnastase-bs2cl
    @NdayambajeAnastase-bs2cl 3 месяца назад +1

    Ingabo 600 barakoze kandi imana yabarinze ikomeze kurinda urwanda ndetse nabanyarwanda nisi yose❤

  • @sportsviewTV-eg7ev
    @sportsviewTV-eg7ev 3 месяца назад

    Harakabaho Inkotanyi