Akazi kadasanzwe ka Campani 6 z’Inkotanyi zari muri CND
HTML-код
- Опубликовано: 5 фев 2023
- INKOTANYI Ep6:
UBUTWARI BW’INGABO 600
Kuva mu kwezi kwa cumi mu 1990 kugeza mu kwa karindwi mu 1994 Ingabo za RPA inkotanyi zagaragaje ubutwari ntagereranywa kuko Umurava wakataraboneka wizi ngabo niwo watumye zibasha kubohora u Rwanda. ibigwi byasizwe nizi ngabo ni byinshi kandi birihariye ariko mu myaka irenga itatu n’igice hari itsinda ry’ingabo zihariye nazo zakoze ibidasanzwe nazo zisiga izina ryihariye mu mateka y’u Rwanda izo nkubwira Ni itsinda rya RPA inkotanyi ryamenyekanye kw’izina ry’ingabo 600.izi ni ingabo zari mu itsinda ryaje mu mujyi wa Kigali zifite inshingano zo kurinda Abanyapolitiki 28 b’umuryango wa RPA Inkotanyi bari bategerejwe kwinjra muri Guverinoma y’inzibacyuho yaguye nkuko byari byaremejwe mu masezerano y’amahoro ya Arusha.izi ngabo 600 rero zabashije gukora akazi gakomeye zirinda aba banyapolitiki ndetse zinatabara ubuzima bw’abantu benshi mu gihe Jenoside yakorewe abatutsi yari imaze gutangira.izi ngabo 600 zasize izina ringana gutya kuburyo buri munyarwanda wese nibura rimwe yigeze kumva inkururu yihariye yizi ngabo rero mu buryo bwihariye natwe iyi ngingo ijyanye n’ingabo 600 niyo tugiye kugarukaho mu gice cyagatandatu ku biganiro byuruhererekane twabateguriye bivuga ku mateka y’Urugamba rwo kubohora igihugu.iyi ni Intsinzi Tv naho uwaguteguriye iki kiganiro ni BIZIMANA Christina jye ugiye kukikugezaho ndi Eric SAFARI .
Mu kiganiro cyacu giheruka twagarutse ku gitero cyagabwe n’ingabo za RPA Inkotanyi cyamenyekanye “nk’igitero kitiriwe tariki ya 8” cyatangijwe ku Itariki ya 8/2/1993 cyari kigamije kwihangangiriza Perezida HABYARIMANA.
nyuma yiki gitero rero impande zombi haba Uruhande rwa Leta ndetse na RPF Inkotanyi basubiye mu biganiro by’imishyikirano y’amahoro yaberaga I Arusha ndetse byanarangiye amasezerano y’amahoro asinywe hagati y’Impande zombi tariki 4/8/1993 ubwo Perezida w’u Rwanda HABYARIMANA Yuvenal ndetse na Chariman w’umuryango wa RPF Inkotanyi Colonel Alex KANYARENGWE basinyaga aya masezerano imbere y’intumwa zimpande zombi ndetse n’indorerezi zari muri aya masezerano.
Aya masezerano yateganyaga ko Hazabaho gusaranganya ubutegetsi hagati y’impande zombi kuva ku mitegekere y’igihugu yo mu nzego za Gisivile kugeza ku buyobozi bw’ingabo za gisirikare na Jandarumoli.
Aya masezerano yateganyagako ibiyakubiyemo bizashyirwa mu bikorwa nyuma y’iminsi 37 nyuma yo kuyasinya ndetse aya masezerano yanateganyaga ingabo z’umuryango zagombaga kuza kureberera ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano.izi ngabo zasabwe n’impande zombi ni ukuvuga Leta y’u Rwanda na RPF inkotanyi mu ibaruwa zandikiye Umunyamabanga mukuru w’umuryango wabibumbye Boutros Gari icyo gihe yo ku I tariki 14/6/1993.
Gusa ibyo gushyira aya amasezerano mu bikorwa mu minsi 37 ntibyakunze kuberako ingabo za MINUAR zatinze kuza mu Rwanda ibyo bituma icyo gihe kitakubahirizwa.
Ingabo z’Umuryango wabibumbye zahawe izina rya MINUAR ryari riyobowe n’Umunyakanada Lieutenant Generale Romeo Dallaire zose zageze I Kigali mu kwa cumi na biri mu 1993.
Izi ngabo zikigera mu Rwanda noneho byahise biba ikimenyetso ndakuka cyo gushyira mu bikorwa ibyari byaremeranijwe mu masezerano y’amahoro ya Arusha.ubwo hagombaga kubaho kurahira hakajyaho Guverinoma yaguye y’inzibacyuho ndetse hakajyaho n’inteko nshinga mategeko.muri izi nzego zose rero zagombaga guhuriramo amashyaka atandukanye yararimo na RPF Inkotanyi kuko amasezerano ya ARUSHA yarabisobanuraga neza kandi byaremejwe ubwo rero abagombaga kuba ba Minisitiri ndetse n’abadepite bo muri RPF bagombaga kuza I Kigali kugirango barahirane n’abandi banyapolitki bo mu yandi mashyaka bagombaga kujya muri Leta imwe.
Kugirango rero aba banyapolitiki ba RPF inkotanyi bave ku Mulindi baze I Kigali byasabye imishyikirano kugirango harebwe uko bazabaho nibagera I Kigali bazabaho ariko harebwe cyane cyane uko umutekano wabo uzarindwa nibwo RPF Inkotanyi yagaragajeko abanyapolitiki bayo bagombaga kugira inshingano muri Leta Y’inzibacyuho yaguye uko ari 28 bagombaga kujya I Kigali barinzwe n’ingabo za RPA Inkotanyi kuko umutekano wabo utari wizewe mu gihe waba ushyizwe mu maboko y’abandi. Ibyo byaremejwe ndetse binemezwa ko bazatura muri CND ahakoreraga inama y’amajyambere y’igihugu. Ingabo zagombaga kujya I Kigali zirinze aba banyapolitiki zagombaga kujya I Kigali zagombaga kuba 600 zifite intwaro zumvikanyweho kuko nyine icyari kizjyane kwari ugucunga umutekano.
Izi ngabo 600 ziswe Batayo ya 3 zagombaha kugera I Kigali ziherekejwe na MINUAR ndetse kimwe n’abanyapolitiki kandi bo bagombaga gutura muri Hotel AMAJYAMBERE yari kukicaro k’Inama y’Igihugu y’Amajyambere CND.
#IntsinziTV #Ingabo600 #The600SoldiersStory #Inkotanyi
#Inkotanyi imana yonyine izabiture ineza yayo. Mwarokoye bene_Rwanda mubakura ku ngoyi y' abicanyi nabahotozi.
Mutwubakiye u Rwanda rubereye bose!
Mbasabiye umugisha ku mana. Nyagasani azongere ubwenge n' ubutwali# Inkotanyi❤
Inkotanyi nubwenge zigira ntago imirwano yarikuzisanga muri Senide ngozibyemere GS RDF INKOTANYI RESPECT ❤
Mukomere cyane
Mpano y'Abanyarwanda
We love you so much
Mwarakoze bavandimwe bacu, mwagaruye ubuzima mu Rwanda
Mwarakoze cyane nizereko imana izabahemba cyagihugu cyitarangwamo umwiryane Asante muyobozi wacu mwi
Ndabakunda. Gusa .Immana ikomeze intabwe Zacu .✌️💪💪👏👏❤️🇷🇼🇷🇼🇷🇼
Ingabo 600 barakoze kandi imana yabarinze ikomeze kurinda urwanda ndetse nabanyarwanda nisi yose❤
RDF INKOTANYI RESPECT 💕
Imana yarakoze yo yabagize abacunguzi b'abaana b'u Rwanda yabinaga ko muzaboshobora maze namwe mubikora mutiziganya kuburyo mweye no kumena amaraso mwarakoze cyane nukuri
Mwarakoze inkotanyi kubwogukundigihugu mwabohoye abanyarwanda
Mwarakoze cyane nkotanyi nziza
Asante sana bahungu bacu
Ndabyibuka cyane le 08/02/1993
Dukubita FAR tukabageza Shyorongi
@Roger nawe le 8/02/1993 dukubita Ex.FAR kuva za Tumba i Rulindo tukabageza za Shyorongi sinzibagirwa ba Commanders baribayoboye Urwo rugamba, Gen Ibingira, Late Col Bagire, Col Nyamurangwa nabandi.......
Mwibuke iyamunani tubanse mubiraye tubahasumuriro basab'imishyikiranoo❤❤❤
Okay, nimukomereze aho,
Muri inkotanyi koko, God bless you.
Tugomba guhora twibuka ubutwari bwinkotanyi kugirango dukomeze kubakira kurufatiro rwiza rwazo kwisonga H.E PAUL KAGAME ikomeje kudatezuka kubaka ubumwe bwa nyarwanda no guteza imbere igihugu muri rusange❤
Ubutsinzi bwInkotanyi ni,ntasimburwa mwisi ibigwi byinkotanyi tuzahora tubisigasira urukundo zadukunze niwomurage wacu Inkotanyi cyane
Ibi ni urugero ku muntu wese w'urubyiruko,ndi umwe mubatabawe aho umuntu yari mu mara abira ntawaguha n'amazi.ntacyo narenzaho ni vigumu.asante sana kazi munazofanya .asanteni sana.❤❤❤❤
Mukomere cyane
Inkotanyi ❤❤❤❤❤❤❤❤❤
Nkotanyi cyane! Muri ubuzima kweri! Buri munsi nzagendera ku ndangagaciro mbaziho kd mbafatiraho byose mfite.
Inkotanyi mwarakoze cyane icyo na bitura na mashengesho Ku man a!!
Mwarakoze inkotanyi
Turabakunda numutima wacyu wese mwakoze ibyubutwari kandi Imana yabibashobonje tuyishime nayo nihoraho
Until now biragaragarako mutihutira intambara😢
Ibintu byose nigakegake!
Inkotanyi muri abanyamahoro😢❤❤❤
Ninabahanga bro
Aba nibo nkotanyi cyane naho abubu bubakira kubyo mwubatse basore bato muri ingabo ndabakunda nimwe banjye naho abubu babe maso babigireho bareke ubutesi
Nuko wareshyaga nyine
Inkotanyi ku❤❤❤❤❤❤❤
Mwarakoze cyane Nkotanyi, twabigiyeho byinshi kandi hagowe uzishora kurwanda tuzamuha isomo atazibagirwa ubuzima bwe bwose.
Ndabakuuuunda,sinabona icyo mvuga❤❤❤❤❤❤
Ark Isi nigitangazape GS Imana nirubasha ibaze koko ababantubose uwaba akiriho numusazape abandi barapfuye yewe dukorera Imana hakirikare.
Asante sana RPA
Love you so much our heroes.
Mwakoze Nkotanyi
Mwarakoze kubohora urwanda nkoranyi dukunda
Nkotanyi murintwari❤
Mwarakoze basa bacu tubakuriri ngofero mumutima
Inkotanyi muzahora imbere kugeza kwiherezo..
Mwarakoze cyane
Shukulani Sana ndugu zangu❤❤❤
Nzagwa inyuma yinkotanyi
❤❤❤❤❤❤❤
Mwarakoze rwose
Mwarakoze
Iteka iyo mbabona Mfura zacu nuzura amarira yibyishimo😭😭🫡mwarakoze kurokora abacu nkotanyi 🫡
I will
Inkotanyi oye oye oye
Nibyo rwabinume yakoze akazi ke ariko wibuko utari we gusa hari imbunda nyinshi zari muri za etage jye ndibuka ko nari nfite GPMG hariya kumihanda wa kakiru turimo turasa kukabindi ntekereza ko rwabinume we yahamaze agahe tago cyane ahita aza munsi yacu
Umva Uzaruyobore Rwose Wafurawe Birakubereye
Harakabaho Inkotanyi
Fine
❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤
ayamateka arakenewe
Thank all brothers & sisters we appreciate for ur achievement until now
Inkotanyi babay abamalayika barungitswe n'Imana yarabagiy imbere
Murinyamibwa na Data yariwe nashibutse heza koko mwubahwe mfura nziza
RPA yaritanze kokoo
❤
Komera Musaza Ndakwishimiye Cyane
Ikikiganiro nyikundakubi
Biraryoshye kumva WAGIRA ni film nari ndimo ndeba
Nyakubahwa kagame nda gukunda
Nkotanyi urintwari
Nimwubahwe iteka ryose
Izo n inkuru z'ubuswa.Igihe Nico kizotinda gishira ukuri ahabona
IBIGANIRO BYIZA RWOSE MUKOMEREZE AHO
Kudashima ubutwari bwinkotanyi nukunanirwa kumenya ukuri
Gutanga nomero ya Colonel Willy bamuhigisha satellite nundi uwariwe wese ndumva mwabyirinda.
We love you all inkontanyi
Me to , I love them
Inkotanyi mwarakoze kumena amaraso ngo murokore benshyi bato batarigito
Ese iyi channel mwarafunze?
Ndabaza Urwanda rwari rwaboshwe nande gute ? Nonese ko Urwanda rwari rutuwe nabanyarwanda kucyi abo aribo inkotanyi zitumvikanye nabari kubutejyetsi bikarinda bijyera aho mukoresha imbunda kujyezaho abanyarwanda banjyirika kariya kajyeni, nubu mbona icyibazo cyijyikomeje ? 5:52 5:56
Arikomurabeshye😳😳kondeba amashusho namazu byomutwereka aribyubu??
CND
Inkotanyi zubahwe
Cheval de troie
Nimwe ntumwa zayesu mwashyize mubikorwa ibyanyu ndavuga abahutu. Arko ugifite icyogitekerezo aribeshya uzazamura agahanga azisanga ikuzimu mwanyana zimbwa mwe
Sintumwa ahubwo numpano y'Imana
Kd ntugatukane
Utazaba nkabo
Njya wihangana unarrenzeho
Sibyiza kugaragaza icyinyabupfura gicye sugatukane sibyiza twiyubahe twiyubaka
Rwari rwaboshywe nande x
Twagiramungu nta bwenge agira
Inkotanyi= Ibinywamaraso!
Ese wowe urinde witwa inkotanyi Ibinywamaraso?
Mwabuze amahoro kubera mwahekuye U Rwanda. Mwari muziko tutazakura, mwari muziko u Rwanda ruzimye ariko imigambi mibisha yayu Inkotanyi zayiburijemo.
ubu twariyubatse kandi dukomeje kubaka urwatubyaye.
@@emmanuelndagijimana8874 genda gacyr sha ngo nta mvura idahita! Ubwo bwishongozi ufite one day buzashira.
Kuberako wabaye brain washed ibyo umuntu yakubwira byose ntiwabibona. Igeragereze hari nabandi bakurushaga ingufu bazikoreye cg bakoranye nazo bamaze kuba expired!
Boneri
Ingabo 600 barakoze kandi imana yabarinze ikomeze kurinda urwanda ndetse nabanyarwanda nisi yose❤
Harakabaho Inkotanyi