Mu bwenge bwinshi, Batayo 5 z'Inkotanyi HE Kagame azohereza i Kigali gufasha Lt Gen Kayonga wari CND
HTML-код
- Опубликовано: 11 фев 2025
- INKOTANYI Ep7:
URUGAMBA RWO GUHAGARIKA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI
Ntangira iki kiganiro ndagirango nkubwire ikintu ushobora kuba wumvise ubwambere kandi nifuza ko wajya wibuka ni uko mu Isi yose Igisirikare cya RPA Inkotanyi aricyo cyonyine cyatangije urugamba rwo guhagarika Jenoside ndetse kikabigeraho ubwo yahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse ibyo bihita Bigira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul KAGAME umujenerali wenyine w’umunyabigwi wayoboye urugamba rwo guhagarika Jenoside.ibi nkubwiye ushobora kuba utabyumvise neza ariko reka mbigusobanurire.ubundi Jenoside zabayeho mu isi zose zagiye zihagarikwa biciye mu gutsinda intambara ariko bikaba nkibihuriranye ubwo Abakoraga Jenoside bagatsindwa intambara bigatuma Jenoside ihagarara ariko mu kurwana umugambi wo guhagarika Jenoside utarimuri gahunda yabatsinze intambara.ingero Jenoside yakorewe abayahudi yahagaritswe kuberako ingabo zishyize hamawe zari ziyobowe n’abanyamerika n’abasoviyete zatsinze Abanazi ba Adolph Hitler ariko mu kurwanya abanazi ntamugambi wo guhagarika Jenoside yariririmo ndetse yewe na Jenoside yakorewe abayisilamu babanyabosiniya bo mu gace ka Srebrenca yahagaze kubera Ibitero by’indege by’umuryango wa Otan byari bigamije guhagarika intambara zo mu cyahoze ari Yugslavia. Izi jenoside zahagarikwaga nta mugambi wa kuzihagarika waruhari ariko RPA Inkotanyi yo yatangije Intambara ku ngabo za Leta FAR imwe mu mpamvu zatumye urwo rugamba rutangira harimo guhagarika Jenoside yaririmo ikorerwa Abatutsi rero natwe mu gice cya Karindwi ruhererakane rw’ibiganiro bivuga ku mateka y’urugamba rwo kubohora igihugu tugiye kugaruka kuri uru rugamba rwo guhagarika Jenoside rwa RPA Inkotanyi.iyi ni Intsinzi Tv.uwaguteguriye Iki kiganiro ni BIZIMANA Christian jye ugiye kukikugezaho ndi Eric SAFARAI, mbahaye Ikaze.
Mu gice cya Kanombe cya Kanombe mu mujyi wa Kigali Tariki 6/4/1994 mu masaha yo hagati ya saa mbili na 20 na Saa mbili na 30 z’ijoro haturikiye indege Falcon 50 yari itwaye Perezida Yuvenal HABYARIMANA Wari Perezida w’u Rwanda icyo gihe maze Iramuhitana apfana n’abandi bantu 11 barikumwe nawe muri iyi ndege harimo na Perezida w’u Burundi Cypriano NTARYAMIRA.mu maperereza yakozwe n’abahanga kubijyanye n’impanuka z’indege bagaragaje ko iyi ndege yarasiwe mu kigo cya Gisirikare cya Kanombe cyangwa hafi yacyo mu gice cyagenzurwaga n’ingabo za Leta y’u Rwanda zicyogihe FAR bigizwemo uruhare na bamwe mu bahezanguni n’intagondwa z’abahutu bashakaga gukora jenoside.
Perezida HABYARIMANA amaze gupfa Abahutu babahezanguni bo muri MRND,CDR,AKAZU ndetse no mu yandi mashyaka yo mu gice cya hutu Power bahise babigira Urwitwazo maze Batangiza Umugambi karahabutaka wo gutsemba Abatutsi bose guhera ku musaza ukuze kurusha abandi kugeza ku mwana warukiri mu nda ya Nyina bazizwa ko ari Abatutsi.
Imwe mu nyandiko zihambaye zagarutse kubijyanye n’indege ya Perezida HABYARIMANA yakozwe na Komisiyo Mutsinzi ikanasohora Raporo yitiriwe Mutsinzi yasobanuye neza ko Perezida HABYARIMANA agipfa ako kanya amategeko yahise atangwa ku ngabo za Leta maze bariyeli zikwizwa mu mujyi mu duce twose noneho Abatutsi batangira guhigwa bukware haherewe kubari batuye I Kanombe Ahitwa mu Kajagari ndetse n’abari abari batuye hafi yo kwa Perezida HABYARIMANA bahise bicwa muriryo joro ndetse hari ningo zabanyapolitiki batavugaga rumwe na Leta ya HABYARIMANA batabarizwaga mu gice cya Hutu Power zahise ziterwa bamwe muribo batangira kwicwa.
Ku munsi wakurikiyeho tariki ya 7/4/1994 mu gitondo cya kare umugambi wa Jenoside wari watangiye gushyirwa mu bikorwa mu gihugu cyose aho abatutsi bicwaga uturutse ruhande ntayindi mpamvu yo kubaza uretse kuba uri umututsi gusa byahitaga bituma wicwa.
Ubwo indege yari imaze ya HABYARIMANA yari imaze kuraswa igashya igakongoko Ingabo za RPA Inkotanyi zo muri Batayo ya 3 zari muri CND zahise zimenyesha Ku birindiro bikuru bya RPA Inkotanyi byari ku MULINDI ubwo ni naho hari ikicaro gikuru cy’umiryango wa RPF Inkotanyi.
Muri ayo masaha ya saa mbili ku Mulindi abari bahari kimwe n’abandi banyarwanda batandukanye barimo bareba umupira w’igikombe cya Afurika k’ibihugu CAN cyo mu 1994 aho iryo rushanwa ryari rigeze muri kimwe cya kabiri cy’irangiza aho uyu mukino wabaga muri iri joro wahuzaga Mali na Zambia waberaga mu mujyi wa tunis muri Tuniziya.uyu mukino ni niwo umugaba mukuru w’ingabo za RPA Inkotanyi Jenerali Majoro Paul KAGAME yararimo areba kimwe n’abandi bose ubwo yabwirwaga ko indege ya Perezida ishobora kuba yari imaze kuraswa.
#Inkotanyi #IntsinziTV #PaulKagame