Uwo yangeneye ingabire yanjye (+lyrics) - François Nkurunziza - Rwanda

Поделиться
HTML-код
  • Опубликовано: 5 сен 2024
  • Uwo nahoze ntegereje kera
    Nkeka ko uba/kuba ingabire nahawe
    Nk’uko Rurema igenera abandi
    Ndaye ndibwigure ihogoza
    Uwo (ya)ngeneye ingabire yanjye
    Uhorane Imana, Mumararungu ;)
    Ugire aho uvuka, ngire abo nsanga
    Dusabanye amaboko yacu
    Maze dusangire n’abakunzi
    Uwo (ya)ngeneye ingabire yanjye
    Inzu ya njyenyine ivuga inunu
    Hehe no kuyisubiramo ukundi
    Nkunze ahubwo imbaga nyamwinshi
    Izadushengerera ku bwawe
    Uwo (ya)ngeneye ingabire yanjye
    Ikuzo untamilije ni ryinshi
    Sinshidikanya kuba imanzi
    Mu bo tubana uzampe umwanya
    Nyure mu rubuga nshize amakenga
    Uwo (ya)ngeneye ingabire yanjye
    Bazakuvuga byinshi cyane
    Habe abagushuka, habe abagutuka
    Icyakora nzakulikiza ibyanjye
    Ngutezeho kugarura umutima
    Uwo (ya)ngeneye ingabire yanjye
    Maze dute ibyo bamwe batinya
    N’ibyatanije abatali bake
    Kuko twe ubwacu tuzigorora
    Tugahanana; duhana imbabazi
    Uwo (ya)ngeneye ingabire yanjye
    Ntacyo nzakurenza na kimwe
    Kuko biva mu maboko yawe
    Nudasiba kungura urugo
    Ukabyibwira ntabiguhase
    Uwo (ya)ngeneye ingabire yanjye
    Haliho abana bagira iwabo
    Hali n’abandi bagira ibyago
    Umenye utagilira n’umwe inabi
    Imbabazi ubaha zizagusiga
    Uwo (ya)ngeneye ingabire yanjye
    Ubyare ibikuze urerere Imana
    Ureme abantu bazishobora
    Ushake yuko bamera neza
    Igihugu kibone ingabo n’abageni
    Uwo (ya)ngeneye ingabire yanjye
    Dutengamaye mu mulyango
    N’abadusanze batangare
    Abasore n’inkumi barore kure
    Bige gutsinda sinamenye.
    Uwo (ya)ngeneye ingabire yanjye
    ("Uwo yangeneye ingabire yanjye" ~ François Nkurunziza, Rwanda)

Комментарии • 49

  • @mugiranezapatrick3985
    @mugiranezapatrick3985 2 года назад +12

    Ark abantu dukunda uyu musza twarebye uko tumutumira akaza kudutaramira koko ataratabaruka 🙏

  • @NGOBYIDUHETSE
    @NGOBYIDUHETSE 24 дня назад +1

    Indirimbo nziza cyane n’ijwi rigoroye🫶🏾 ariko byari kurushaho kuba byiza hajemo amashusho yawe ubwawe!

  • @adamfidele3790
    @adamfidele3790 3 года назад +7

    Yoyoyoyo iyindirimbo ndayumvishe numva amarira ambunze mumaso yuzuye urugwiro urukundo ubuganzo rwose inyibukije byinci mubuzima ndashaka kuzajya nyiririmbira umudamu wanjye hagati aho ababahanzi rwose uwiteka azabampere ingororano Hank kwisi nomwijuru

  • @josephdavid9032
    @josephdavid9032 3 года назад +6

    Waooo sinjya mpanga kumva iyi ndirimbi uhora arishya mumtwi yanjye

  • @akezabonita9384
    @akezabonita9384 3 года назад +8

    Yohhh ndakwibuka cyane ❣️Iyaba nazakongera kukureba disi 🥰urukumbuzi rwawe ruranyishe
    Numva bavugako wagiye Belgique Ariko Iyaba nakubonaga nkaguhobera bigatinda 😍 Hari igihe ukunda umuntu birenze 🤦‍♀️ ikiza mu burayi abacuranzi baho biyereka abakunzi babo
    Nziko twahuye mu bihe bya amage😢wararirimbaga waragerageje kudusetsa 😍 Ubu umuze kuba umukambwe mukuru aho uri Ariko abagukunda turacyagukunda uwazampa nkongera ku kubona ho rimwe 💕

  • @ngirabakunzietienne150
    @ngirabakunzietienne150 Год назад +3

    Nyamuneka Iyi ndirimbo irarimbitse . Kuburyo iyo iza kuba ikinyobwa Mari kuvuga ngo karengetse.

  • @mataratarasebantu7287
    @mataratarasebantu7287 9 месяцев назад +1

    Indirimbo z'uyu musaza ndazikunda rwose.

  • @MukandayisengaFrancoise-uq8ug
    @MukandayisengaFrancoise-uq8ug 29 дней назад

    Harimo ubutumwa pe turayikumda

  • @smish60
    @smish60 5 лет назад +9

    iyi ndirimbo nari nzi ko ari njye uyigira njyenyine. Irimo ikinyarwanda gikaze!

    • @Muragemwiza
      @Muragemwiza  5 лет назад

      "playlist" yawe yihagazeho ubwo ! dusangize n'izindi

    • @smish60
      @smish60 5 лет назад

      @@Muragemwiza iza Nkurunziza zo ndazifite nyinshi...uzambwire uko nazisangiza kuri chaine yawe

    • @kubwayodamour2847
      @kubwayodamour2847 5 лет назад +2

      mbega indirimbo abahanzi bacyera murabambere kabisa
      izindirimbo ndazikunda

    • @Muragemwiza
      @Muragemwiza  5 лет назад

      @@smish60 urakoze cyane ! Ndareba liste y'izo nsanganywe ubwo uzadusangize twese ku zisigaye.

    • @aimeevalerykabanyana4778
      @aimeevalerykabanyana4778 5 лет назад

      😘😘😘 ninziza nukuri.💖

  • @jovenanamalwa8925
    @jovenanamalwa8925 3 года назад +2

    Yewewe iyo numvise izi ndilimbo zinyibutse nyogokuru mukoze MWe mwese mushirayo izi ndilimbo

  • @uwimanasylimina2942
    @uwimanasylimina2942 3 года назад +2

    Wawooooo,indirimbo irimo amagambo meza cyaneeeee

  • @twizeyimanagilbert838
    @twizeyimanagilbert838 4 года назад +4

    Nkunzimbaga nyamwinshi izadushengerera kubwawe kbx

  • @mrgooner62
    @mrgooner62 8 месяцев назад

    Ni nziza pe! Mana yanjye,ndayikunze rwose

  • @NiyitegekaJanete
    @NiyitegekaJanete 2 месяца назад

    incredible ancient song

  • @ndagijimanaleonard276
    @ndagijimanaleonard276 2 года назад +1

    Ni nziza cyane 💞

  • @tuyisengedidier2385
    @tuyisengedidier2385 3 года назад +3

    nange nitoraguriye ingabire'umurage mwiza 'mpita mbona aho kugama izuba aya masaha.

  • @sibomanafestus8687
    @sibomanafestus8687 2 года назад

    Mukuri iyo wumva izindirimbo Nawe ugita Ubuntu pe

  • @esperancemukandera2565
    @esperancemukandera2565 5 лет назад +4

    uwo nahoze ntegereje kera olalalalalalalalal ndunva urumeza

  • @MUKANGIRAAPOPHIA
    @MUKANGIRAAPOPHIA 3 месяца назад

    Inyikirizo yakurangiza nibitero ntibyoroshye

  • @FredinandNtawakuwoyahaye
    @FredinandNtawakuwoyahaye 4 месяца назад

    Nibyiza cyane

  • @ericmabano8897
    @ericmabano8897 4 года назад +2

    nukur nibyiza

  • @mushtvonline1706
    @mushtvonline1706 Год назад

    Takua icyamamare

  • @royalhousetv338
    @royalhousetv338 2 года назад +1

    Igihe cyose numvise iyi ndirimbo amaria arisuka nka kwibuka turi ingara muri Tanzania ndibuka umbwira ko ugiye mu RWANDA ariko utizeye umutekano wawe niko byakugendeye inkotanyi ngo zakubujije ibwami zikubuza naka Rubanda. Ubu ndabizi ko utakiri mu Rwanda rw'inkotanyi tuzahora tukwibuka muhanzi witeka ryose

  • @ngwinondeberosine5103
    @ngwinondeberosine5103 5 лет назад +2

    Ziza cyane

  • @sibomanafestus8687
    @sibomanafestus8687 2 года назад

    Ugira sorry, ndumva abazikunda turi benshi kd ni Byiza

  • @Kimolivier1
    @Kimolivier1 5 лет назад +1

    Cyane

  • @mugishadavid9635
    @mugishadavid9635 5 лет назад +1

    mbega byiza nayiherukaga kera. nkurunziza aracyabaho?

    • @Muragemwiza
      @Muragemwiza  5 лет назад +2

      yego, ubu nkwandira, aracyariho.

    • @alberickadomo1923
      @alberickadomo1923 5 лет назад +1

      Ariko disi. Kuki hatakibaho abahanzi bene aba? Amagambo yonyine na guitare imwe biryoshye kurusha.Abirirwa bahondagura ibintu ntazi.voila un artiste!!!!. Aracyariho ubundi????

    • @augustinmujyambere1396
      @augustinmujyambere1396 4 года назад

      Yambusana
      Ni nziza pe. Uyu murilimbyi rwabaye mu kigo cy'amashuli kumwe atangira gukirigita gitari. Lugage mwiza warakoze aliko uzanshakire n'iyitwa NYIJYANIRA.

    • @wamupepe120
      @wamupepe120 4 года назад +1

      Ni Sawa bivugo byee.

    • @ntagandajanvier8750
      @ntagandajanvier8750 3 года назад

      Oya nkurunziza yari umuhanga ariko yaratabarutse