Uwo yangeneye ingabire yanjye (+lyrics) - François Nkurunziza - Rwanda
HTML-код
- Опубликовано: 5 сен 2024
- Uwo nahoze ntegereje kera
Nkeka ko uba/kuba ingabire nahawe
Nk’uko Rurema igenera abandi
Ndaye ndibwigure ihogoza
Uwo (ya)ngeneye ingabire yanjye
Uhorane Imana, Mumararungu ;)
Ugire aho uvuka, ngire abo nsanga
Dusabanye amaboko yacu
Maze dusangire n’abakunzi
Uwo (ya)ngeneye ingabire yanjye
Inzu ya njyenyine ivuga inunu
Hehe no kuyisubiramo ukundi
Nkunze ahubwo imbaga nyamwinshi
Izadushengerera ku bwawe
Uwo (ya)ngeneye ingabire yanjye
Ikuzo untamilije ni ryinshi
Sinshidikanya kuba imanzi
Mu bo tubana uzampe umwanya
Nyure mu rubuga nshize amakenga
Uwo (ya)ngeneye ingabire yanjye
Bazakuvuga byinshi cyane
Habe abagushuka, habe abagutuka
Icyakora nzakulikiza ibyanjye
Ngutezeho kugarura umutima
Uwo (ya)ngeneye ingabire yanjye
Maze dute ibyo bamwe batinya
N’ibyatanije abatali bake
Kuko twe ubwacu tuzigorora
Tugahanana; duhana imbabazi
Uwo (ya)ngeneye ingabire yanjye
Ntacyo nzakurenza na kimwe
Kuko biva mu maboko yawe
Nudasiba kungura urugo
Ukabyibwira ntabiguhase
Uwo (ya)ngeneye ingabire yanjye
Haliho abana bagira iwabo
Hali n’abandi bagira ibyago
Umenye utagilira n’umwe inabi
Imbabazi ubaha zizagusiga
Uwo (ya)ngeneye ingabire yanjye
Ubyare ibikuze urerere Imana
Ureme abantu bazishobora
Ushake yuko bamera neza
Igihugu kibone ingabo n’abageni
Uwo (ya)ngeneye ingabire yanjye
Dutengamaye mu mulyango
N’abadusanze batangare
Abasore n’inkumi barore kure
Bige gutsinda sinamenye.
Uwo (ya)ngeneye ingabire yanjye
("Uwo yangeneye ingabire yanjye" ~ François Nkurunziza, Rwanda)
Ark abantu dukunda uyu musza twarebye uko tumutumira akaza kudutaramira koko ataratabaruka 🙏
Indirimbo nziza cyane n’ijwi rigoroye🫶🏾 ariko byari kurushaho kuba byiza hajemo amashusho yawe ubwawe!
Yoyoyoyo iyindirimbo ndayumvishe numva amarira ambunze mumaso yuzuye urugwiro urukundo ubuganzo rwose inyibukije byinci mubuzima ndashaka kuzajya nyiririmbira umudamu wanjye hagati aho ababahanzi rwose uwiteka azabampere ingororano Hank kwisi nomwijuru
Waooo sinjya mpanga kumva iyi ndirimbi uhora arishya mumtwi yanjye
Yohhh ndakwibuka cyane ❣️Iyaba nazakongera kukureba disi 🥰urukumbuzi rwawe ruranyishe
Numva bavugako wagiye Belgique Ariko Iyaba nakubonaga nkaguhobera bigatinda 😍 Hari igihe ukunda umuntu birenze 🤦♀️ ikiza mu burayi abacuranzi baho biyereka abakunzi babo
Nziko twahuye mu bihe bya amage😢wararirimbaga waragerageje kudusetsa 😍 Ubu umuze kuba umukambwe mukuru aho uri Ariko abagukunda turacyagukunda uwazampa nkongera ku kubona ho rimwe 💕
Akeza Bonita.ntabwo Ari Belgique .
@@gatesiemerance5589 niba uzi amakuruye wayadusangije se abamukundaga ko waba ukoze
❤
Nyamuneka Iyi ndirimbo irarimbitse . Kuburyo iyo iza kuba ikinyobwa Mari kuvuga ngo karengetse.
Indirimbo z'uyu musaza ndazikunda rwose.
Harimo ubutumwa pe turayikumda
iyi ndirimbo nari nzi ko ari njye uyigira njyenyine. Irimo ikinyarwanda gikaze!
"playlist" yawe yihagazeho ubwo ! dusangize n'izindi
@@Muragemwiza iza Nkurunziza zo ndazifite nyinshi...uzambwire uko nazisangiza kuri chaine yawe
mbega indirimbo abahanzi bacyera murabambere kabisa
izindirimbo ndazikunda
@@smish60 urakoze cyane ! Ndareba liste y'izo nsanganywe ubwo uzadusangize twese ku zisigaye.
😘😘😘 ninziza nukuri.💖
Yewewe iyo numvise izi ndilimbo zinyibutse nyogokuru mukoze MWe mwese mushirayo izi ndilimbo
Wawooooo,indirimbo irimo amagambo meza cyaneeeee
Nkunzimbaga nyamwinshi izadushengerera kubwawe kbx
Ni nziza pe! Mana yanjye,ndayikunze rwose
incredible ancient song
Ni nziza cyane 💞
nange nitoraguriye ingabire'umurage mwiza 'mpita mbona aho kugama izuba aya masaha.
Mukuri iyo wumva izindirimbo Nawe ugita Ubuntu pe
uwo nahoze ntegereje kera olalalalalalalalal ndunva urumeza
Inyikirizo yakurangiza nibitero ntibyoroshye
Nibyiza cyane
nukur nibyiza
Takua icyamamare
Igihe cyose numvise iyi ndirimbo amaria arisuka nka kwibuka turi ingara muri Tanzania ndibuka umbwira ko ugiye mu RWANDA ariko utizeye umutekano wawe niko byakugendeye inkotanyi ngo zakubujije ibwami zikubuza naka Rubanda. Ubu ndabizi ko utakiri mu Rwanda rw'inkotanyi tuzahora tukwibuka muhanzi witeka ryose
Yebabawe ubu ntibyakunda ko aza murwamubyaye koko 😭😭
Ziza cyane
Ugira sorry, ndumva abazikunda turi benshi kd ni Byiza
Cyane
mbega byiza nayiherukaga kera. nkurunziza aracyabaho?
yego, ubu nkwandira, aracyariho.
Ariko disi. Kuki hatakibaho abahanzi bene aba? Amagambo yonyine na guitare imwe biryoshye kurusha.Abirirwa bahondagura ibintu ntazi.voila un artiste!!!!. Aracyariho ubundi????
Yambusana
Ni nziza pe. Uyu murilimbyi rwabaye mu kigo cy'amashuli kumwe atangira gukirigita gitari. Lugage mwiza warakoze aliko uzanshakire n'iyitwa NYIJYANIRA.
Ni Sawa bivugo byee.
Oya nkurunziza yari umuhanga ariko yaratabarutse