Iyi ni imwe mu ndirimbo nziza, zihanitse mu busizi, zijimije cyane, mu za Nkurunziza. Usanga inganzo y'ubusizi iganza ibisigaye, ugasigara urwana no kumva icyo umuhanzi yashatse kuvuga. Hari n'izindi nziza nk' Ikigeni (yo njya nyibona aha), Impumeko y'amahoro (yo sindayibona aha), itangira itya: Si ukwitsitsa ku dutsinda Dutsimbaraye ku ngeso mbi Zitsindagira ibidakwiye Bikubiyemo imbogamizi (...). Hari n'izindi nka "Utambiye ineza", "Umwana nk'abandi", "Usigare amahoro", "Naragukunze rurakeba"... mbese indirimbo za Nkurunziza zitazwi na benshi ni nyinshi!
Gukosora igitero cya 2:
Henga twibere muhire
Hana ubuhwa buhanda umutima
Bwo mu ruzitiro rw'ubwiyoboke
Mu ngo zugururira bose
Amahoro yerekeza irya ubwoba
Uwigorora aba ashira impumu
Ndagushima Philbert, ndakosoye hasi muli text. Ndakurahiye, nkaba nali kuzumva ko avuga "ubuhwa" !!!
Iyi ni imwe mu ndirimbo nziza, zihanitse mu busizi, zijimije cyane, mu za Nkurunziza. Usanga inganzo y'ubusizi iganza ibisigaye, ugasigara urwana no kumva icyo umuhanzi yashatse kuvuga. Hari n'izindi nziza nk' Ikigeni (yo njya nyibona aha), Impumeko y'amahoro (yo sindayibona aha), itangira itya:
Si ukwitsitsa ku dutsinda
Dutsimbaraye ku ngeso mbi
Zitsindagira ibidakwiye
Bikubiyemo imbogamizi (...).
Hari n'izindi nka "Utambiye ineza", "Umwana nk'abandi", "Usigare amahoro", "Naragukunze rurakeba"... mbese indirimbo za Nkurunziza zitazwi na benshi ni nyinshi!
Philibert N Ndifuza ko twaba hamwe (in touch), Bwana we!
None ntibikwiye ko tuzisangiza abakunda ibihangano by'uyu musizi n'umwimerere ubihatsemo ? :) Duherutse kubikomozaho. Twungurane inama. Mbaye ngushimiye
wagize kutuzanira n'uyu muranzi wa Nkurunziza izi zari zarabuze neza neza uwigorora,usigare amahoro,naragukunze rurakeba...
uyu munyakibungo rwose yari azi i Kinyarwanda gitsitse...
UWIGORORA ABA ASHIRA IMPUMU
Ntawe ubiba urukungu akomeje
Nta n'uwisasira ubwe urutare
Ntawe uvukana imitware yose
Uwanga kwivugira mu bwere
Iyo yigorora ashira impumu
Uwigorora aba ashira impumu
Henga twibere muhire
Hana ubuhwa buhanda umutima
Mu ruzitiro rw'ubwiyunge
Mu ngo zugurulira bose
Amahoro yerekeza iby'ubwoba
Uwigorora aba ashira impumu
Mfasha umusangiro w'itabaro
Dusanganye iteme ry'amahoro
Uko zagabwemo zima zose
Zambukire ku maboko yacu
N'ibigwi by'ingalisi biraguma
Uwigorora aba ashira impumu
Kwaya ni ugutanga indenzwa
Naho umutima ni ukuzigama
N'utagorora aba yitoza
Ikaba umubono w'ingiro ye nzima
N'iyo nta hururu n'ipfukire.
Uwigorora aba ashira impumu
Ntaho ineza yavutsa imihigo
Uwaya amagana mu butayu
Agahora ahanze amaso impinga
Abayitambira baca ibyanzu
Kuko baturanye nta mwaga.
Uwigorora aba ashira impumu
Ingoro nini icinyiye umuhezo
Irutwa n'itongo ry'umukunzi
Ukwiringira kwibeshya
Ni ukurwanya ibitagwa nabi
Ndavuga ko uwigorora ahirwa
Uwigorora aba ashira impumu
Amahoro ahoze ni aya bose
Nk'uko ubwenge bugira benshi
Ubugiraneza ni wo mutungo
Imererwaneza ni ho rivuka
Tugambane guhiga ineza
Uwigorora aba ashira impumu
Good
Whaooo
❤❤
Ariko se ko numva indirimbo ze zari zirimo impanuro kuki twumva ko yahunze ubutabera bw'urwanda kubera jenoside? Ibi bintu bijya bimbabaza pe
Iki Kinyarwanda kirakomeye ubwere niki?