Muhorakeye (+lyrics) - Vincent Niyigaba - Rwanda

Поделиться
HTML-код
  • Опубликовано: 19 мар 2020
  • Bamwe dukunze kumenyera uyu muhanzi Niyigaba mu "izuba rirarenze" ( • Izuba rirarenze [versi... ). Umuteze amatwi wumva akenshi abwira umuntu akunze umuri kure. No muli iyi Muhorakeye hali aho tubisangamo. Ibyo ali byo byose, icyo arunduriraho ni ukubana n'inshuti ye kandi mu mahoro.
    Mumfashe dushimire L. Murekezi wayiduhaye cyo kimwe n'uyu musore w'i Huye uyisubiramo neza • Video iyo yirirwa nta rungu !
    Lyrics:
    =====
    Ese nkubwire iki shenge
    Se nkungire nte nyabusa
    Kuki se ntagukunda
    Kandi narakubonye
    Seka se nawe nkubwire
    Unyumve nawe uko ushaka
    Umbwire nawe uko ubyumva
    Imana nibishaka
    Izaduha tubane.
    Kuko ali yo yashatse
    Ko unkunda nkagukunda.
    Kuko ali yo yashatse
    Ko unkunda nkagukunda.
    Twaremanywe urukundo
    Tugomba twese gukunda
    Uwo ali we wese ushimye
    Unyuze umutima wawe
    Iyo se disi nkubonye
    Undeba nanjye nkureba
    Ugaseka maze nkabyumva
    Umutima ni uwo mawe
    Nta mwanya w'agahinda
    Mbabara ntakuruzi
    Unyuze umutima wanjye.
    Mbabara ntakuruzi
    Unyuze umutima wanjye.
    Inzira ni umuhanda
    Ijoro ni amabanga
    Kuki se ntagusura
    Mfite urukumbuzi
    Nakumenye uko wamenye
    NKubonye numva ngushimye
    Nkubwiye numva urabyumva
    Umutima wanjye ukeneye
    Umwana mwiza nkawe.
    Ngwino se mwana mwiza,
    Ngwino umbere ibyishimo.
    Ngwino Muhorakeye
    Ngwino umare agahinda.
    Imvune nagutera
    Cyangwa se ibindi nk'ibyo
    Niba ubyihanganiye
    Ndabigushimiye.
    Ibyanjye mbigize ibyawe.
    Iminsi uko ingana kose
    Nyizera nanjye nkwizere
    Nta kindi nakubwira
    Gusa numva ngushaka
    Maze unyihanganire
    Ube Muhorakeye
    Nanjye nkwihanganire
    Tubane mu mahoro.
    Nawe unyihanganire
    Ube Muhorakeye
    Nanjye nkwihanganire
    TUbane mu mahoro.
    ('Muhorakeye ~ Vincent Niyibaga, Rwanda)
  • ВидеоклипыВидеоклипы

Комментарии • 26

  • @HABAKURAMBAJeandeDieu
    @HABAKURAMBAJeandeDieu Месяц назад

    Turabakunda cyane❤

  • @zahramohamed446
    @zahramohamed446 3 года назад +1

    Ahwiiii mbega indirimbo imbijije ibyuya mbega amagambo umuvandimwe umpaye izina ryayo arakoze cyane 🙏

  • @clementineuwimana9061
    @clementineuwimana9061 4 года назад +1

    Nziza cyaneeee! Iyi ndirimbo yaherekeje ubuto bwacuu!!! Murakoze cyaneeee!!!

  • @hodi-karibu
    @hodi-karibu 4 года назад +2

    Murakoze cane !! Muhezagirwe cane goseeee

  • @christianishimwe6244
    @christianishimwe6244 4 года назад +1

    Narinzi ko yitwa nkubwire iki none ni muhorakeye! Muzadushakire indirimbo yitwa mukeshimana niyitwa akagwa naragowe

  • @akezabonita9384
    @akezabonita9384 3 года назад +4

    Romantic ❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️ Kuki byavuye kera bakajya batundirimbira 🌹🌹🌹🌹🌹🌹😍😍😍bakajya banyiteteshereza gutya bampozahoza😅😅😅😅🌹🌹🌹🌹🌹🌹🌹🌹bahungu mu menyeko utu turirimbo tugera ku mushaha 💕💕💕💕💕💕💕💕💕💕💕💕💕

    • @mbayinekdavid2348
      @mbayinekdavid2348 Год назад

      @akeza bonita, urakagira ugukunda akanezeza umutima wawe

  • @dineclaudine9530
    @dineclaudine9530 4 года назад +3

    mbega amagambo mezaaaa ♥️♥️♥️♥️🌹🌹

  • @khloecalala7606
    @khloecalala7606 Год назад +1

    Uziko umuntu udashatse umunyarwanda aba ahombye! Ubu se iyi mitoma bayigutera muzindi ndimi bikaryoha uku?😭😭😭♥️♥️🥹🥹🥹😻😻😻😻😻😻😻😻😻♥️♥️♥️♥️♥️♥️♥️♥️mbega imitoma shahu nange nshaka uzajya antura akakaririmbo uziko byatuma umuntu aba muri rya juru 😊

  • @alexkabeho5609
    @alexkabeho5609 8 месяцев назад

    I can't believe it, so nice

  • @irabarutainnocent6934
    @irabarutainnocent6934 Год назад

    Ninziza cyane

  • @aimeedefiston1787
    @aimeedefiston1787 5 месяцев назад

    Iyi ndirimbo nyikunda bikabije urakoze cyane pe

  • @rugeva0532
    @rugeva0532 4 года назад +2

    Uwanyigisha gucuranga iyi ndirimbo wenda nkarekera ho. Nazayiririmbira umugeni wanjye ku munsi w'ubukwe na nyuma yaho.

    • @liberakurorafrancoisregis8718
      @liberakurorafrancoisregis8718 4 года назад +1

      nabonye ukunda iyi ndirimbo nkajye pe, byo gusara kabisa, gusa kuyicuranga ntigoye cyane , iyi ndirimbo orginal najye narinaryibuze kuri youtube pe, uwakoze upload yayo yarakoze Imana imuduhere umugisha

    • @khloecalala7606
      @khloecalala7606 3 года назад

      Romantic as hell 🥰😍

    • @ngiruwonsangajean2717
      @ngiruwonsangajean2717 3 года назад +1

      uzanshake nyikwigishe nta minerval nzakwaka

    • @rugeva0532
      @rugeva0532 3 года назад

      Ngiruwonsanga , nakubona gute? Mbaye nshimiye

    • @rugeva0532
      @rugeva0532 3 года назад

      @@ngiruwonsangajean2717 nakubona gute? Mbaye nshimiye

  • @janeakingeneye3938
    @janeakingeneye3938 2 года назад

    Indirimbo nziza cyane rwose

    • @hitamungujeandamascene5710
      @hitamungujeandamascene5710 Год назад

      WUMVISE ABAHNZI NYABO UREKE BA BANDI BAJYA MURI SYNTHETISEUR BAGAHONDAGURA IBIGOMA BISAKUZA NTIBITUME UBUTUMWA YATAMBUKIJE BWUMVIKANA

    • @gasabatoturikumana9880
      @gasabatoturikumana9880 Год назад

      @@hitamungujeandamascene5710 buri muhanzi agira stire ye.

  • @uwabagiranadine9565
    @uwabagiranadine9565 3 года назад

    Wonderful song

  • @maka_el_mathan
    @maka_el_mathan Год назад

    My fav😊😊😊

  • @rugeva0532
    @rugeva0532 4 года назад +5

    Mana yanjye weeeee!! Yewe nyiri iyi channel we, ntiwakumva ukuntu unkoreye umuti! Iyi ndirimbo nari narayibuze, kuburyo najyaga mpimba inyito ntazi kuri RUclips kugira ngo ndebe ko nayibona, ariko ngaheba. Nkibaza ukuntu abantu bose bahurira ku ndirimbo 2gusa za Niyigaba, ariko iyi nkumva impora ku mutima ariko nkabura aho nyikura. Ni ukuri ifite amagambo meza n'injyana nziza. Mbonye iyi channel yazanye indirimbo abandi babuze.! Nabibonye aho nabonye indirimbo ya kizito audio yitwa" Nibutse" nongera mbona Indi ya Alexis kagame, nizindi ntasanzwe mbona. Umva iyaba byashobokaga ngo nkore subscribe irenze imwe. Kuko ndishimye cyane. Ndagushimiye cyane kuba waratekereje gushaka indirimbo abandi babuze.

    • @muhozaange9099
      @muhozaange9099 3 года назад

      Sha aba barabasizi kweri naho ubu nabahanzi kabisa
      L

  • @Rwaka250
    @Rwaka250 3 года назад

    Tumenye insigamigani nyarwanda"umusazi arasaraa akagwa kwijambo"
    ruclips.net/video/t_dm8AH0ikQ/видео.html