Muhorakeye de Vincent NIYIGABA (Lyrics) revisitée par Byumvuhore Jean Baptiste

Поделиться
HTML-код
  • Опубликовано: 5 сен 2024
  • Muhorakeye
    Ese nkubwire iki shenge, se nkugira nte nyabusa
    Kuki se ntagukunda, kandi narakubonye
    Seka se nawe nkubwire
    Unyumve nawe uko ushaka
    Umbwire nawe uko ubyumva
    Imana nibishaka, izaduha tubane
    Kuko ali yo yashatse, ko unkunda nkagukunda
    Twaremanywe urukundo, tugomba twese gukunda
    Uwo ali we wese ushimye, unyuze umutima wawe
    Iyo se disi nkubonye
    Undeba na njye nkureba
    Ugaseka maze nkabyumva
    Umutima ni uwo mawe, nta mwanya w'agahinda
    Mbabara ntakuruzi, unyuze umutima wanjye
    Mbabara ntakuruzi, unyuze umutima wanjye
    Inzira ni umuhanda, ijoro ni amabanga
    Kuki se ntagusura, mfite urukumbuzi !
    Nakumenye nk'uko wamenye
    Nkubonye numva ngushimye
    Nkubwiye numva urabyumva
    Umutima wanjye ukeneye, umwana mwiza nkawe
    Ngwino se mwana mwiza, ngwino umbere ibyishimo
    Ngwino Muhorakeye , ngwino umare agahinda
    Imvune nagutera, cyangwa se ibindi nk'ibyo
    Niba ubyihanganiye, ndabigushimiye
    Ibyanjye mbigize ibyawe
    Iminsi uko ingana kose
    Nyizera najye nkwizere
    Nta kindi nakubwira, gusa numva ngushaka
    Maze unyihanganire, ube Muhorakeye
    Na njye kwihanganire, tubane mu mahoro
    Na njye nkwihanganire tubane mu mahoro

Комментарии • 14

  • @akezabonita9384
    @akezabonita9384 3 года назад +2

    iyi niyo ndirimbo yatumaga abantu bakundana bakarambana
    Abahungu bakifuza gushaka Naho ibyu Ubu ni ibintu bitazamura amarangamutima yo gushaka
    Mwarakoze ❤️❤️❤️

  • @rutembesashabikumi2282
    @rutembesashabikumi2282 3 года назад +2

    This is the reason why The Almighty is keeping u alive for us and younger generations

  • @germainekabera6778
    @germainekabera6778 3 года назад +3

    Uwazakunyereka, Imana ikomeze ikuzigame

  • @ngirinshutiemmy6452
    @ngirinshutiemmy6452 2 года назад +1

    Komerezaho imana ikwagure muri buise turagukunda😍😍😍

  • @benkamanzi1643
    @benkamanzi1643 3 года назад +2

    Dukunda gahunda watangiye yogusubiramo zimwe mundirimbo zakera kandi muburyo bushya buryoheye ugutwi,uri umuhanga cyane go ahead👍👍👍

    • @JeanYohani
      @JeanYohani  3 года назад +1

      Ni ukugerageza, harimo no kugira ngo abato bashaka kuziga babashe kuzikunda kubera qualité sonore!

    • @akezabonita9384
      @akezabonita9384 3 года назад +1

      Warakoze❤️❤️❤️❤️ Warakoze ikiganiro Na nkurunziza francois nkongera kumubona koko 😍turabakunda cyane 🥰🥰

  • @hagenimanajeanclaude6135
    @hagenimanajeanclaude6135 3 года назад +4

    Ndagakunda cyane!

  • @SuperBerya
    @SuperBerya 3 года назад +2

    Kuko ari yo yashatse ko unkunda nkagukunda🌹👍🏼

    • @JeanYohani
      @JeanYohani  3 года назад +1

      Umutoma wo muri kiriya gihe!!!!

    • @SuperBerya
      @SuperBerya 3 года назад

      @@JeanYohani Amen pe!

  • @alaincedric534
    @alaincedric534 3 года назад +1

    Komereza aho

  • @intaragahangakurimurandasi5986
    @intaragahangakurimurandasi5986 3 года назад +2

    👍👍