Muhorakeye de Vincent NIYIGABA (Lyrics) revisitée par Byumvuhore Jean Baptiste
HTML-код
- Опубликовано: 5 сен 2024
- Muhorakeye
Ese nkubwire iki shenge, se nkugira nte nyabusa
Kuki se ntagukunda, kandi narakubonye
Seka se nawe nkubwire
Unyumve nawe uko ushaka
Umbwire nawe uko ubyumva
Imana nibishaka, izaduha tubane
Kuko ali yo yashatse, ko unkunda nkagukunda
Twaremanywe urukundo, tugomba twese gukunda
Uwo ali we wese ushimye, unyuze umutima wawe
Iyo se disi nkubonye
Undeba na njye nkureba
Ugaseka maze nkabyumva
Umutima ni uwo mawe, nta mwanya w'agahinda
Mbabara ntakuruzi, unyuze umutima wanjye
Mbabara ntakuruzi, unyuze umutima wanjye
Inzira ni umuhanda, ijoro ni amabanga
Kuki se ntagusura, mfite urukumbuzi !
Nakumenye nk'uko wamenye
Nkubonye numva ngushimye
Nkubwiye numva urabyumva
Umutima wanjye ukeneye, umwana mwiza nkawe
Ngwino se mwana mwiza, ngwino umbere ibyishimo
Ngwino Muhorakeye , ngwino umare agahinda
Imvune nagutera, cyangwa se ibindi nk'ibyo
Niba ubyihanganiye, ndabigushimiye
Ibyanjye mbigize ibyawe
Iminsi uko ingana kose
Nyizera najye nkwizere
Nta kindi nakubwira, gusa numva ngushaka
Maze unyihanganire, ube Muhorakeye
Na njye kwihanganire, tubane mu mahoro
Na njye nkwihanganire tubane mu mahoro
iyi niyo ndirimbo yatumaga abantu bakundana bakarambana
Abahungu bakifuza gushaka Naho ibyu Ubu ni ibintu bitazamura amarangamutima yo gushaka
Mwarakoze ❤️❤️❤️
This is the reason why The Almighty is keeping u alive for us and younger generations
Uwazakunyereka, Imana ikomeze ikuzigame
Komerezaho imana ikwagure muri buise turagukunda😍😍😍
Dukunda gahunda watangiye yogusubiramo zimwe mundirimbo zakera kandi muburyo bushya buryoheye ugutwi,uri umuhanga cyane go ahead👍👍👍
Ni ukugerageza, harimo no kugira ngo abato bashaka kuziga babashe kuzikunda kubera qualité sonore!
Warakoze❤️❤️❤️❤️ Warakoze ikiganiro Na nkurunziza francois nkongera kumubona koko 😍turabakunda cyane 🥰🥰
Ndagakunda cyane!
Kuko ari yo yashatse ko unkunda nkagukunda🌹👍🏼
Umutoma wo muri kiriya gihe!!!!
@@JeanYohani Amen pe!
Komereza aho
Thanks
👍👍