Izuba rirarenze [version originale] - Vincent NIYIGABA - Rwanda

Поделиться
HTML-код
  • Опубликовано: 14 окт 2024
  • Izuba rirarenze
    Ngiriya imwe y'abashumba
    Inka z'iwacu ziratashye
    Abiriwe iyo barinyakura
    Ab'imuhira barihanagura
    Icyuya mu gahanga
    Dore umunsi uragiye
    Icyuya mu gahanga
    Umunsi urashize.
    Ukwezi kuracanye
    Inyenyeli nazo ziraje
    Ikamba ryazo rirazisaga
    Rirasabagira ku ijuru ry'iwanyu
    Ngo ikirere cy'iwacu ni ko kabyino
    Ngaho se jya mu nzu,
    Dore imbeho ni yose
    Genda ufate agapira,
    Ukinge mu gatuza
    Ibitotsi ni byinshi
    Urugendo na rwo ni rwose
    Uyu munsi sinkikubonye
    Fata iyo nzira
    Imwe yo mu nzozi
    Duhurire iyo mu mpinga y'imisozi
    Iwabo w'abatashye
    Aho dukura abana
    Mu mpeta y'umubano
    Ni ibanga rya gihanga
    Nkundira ngukunde
    Nzabone icyo nkubwira
    Kizagukura amahwa mu nda
    Ibimbuza ni byinshi
    Sinshoboye kuza
    Wowe umanuke dore ukwezi kuraka
    Uze nkuganirire
    Uragenda wishimye
    Nanjye kandi ubwanjye, ndaba nshize agahinda.
    Niba uje ntumbone
    Umbabarire mugenzi
    Ntabwo bizaba ali ukukwanga
    Nawe urirebera
    Iyi si iravuna
    Tuyirukankamo dushaka kubaho
    Wowe aho uli hose jya wibuka utakambe
    Untambire ubishaka nanjye nige gutamba
    Untambire ubishaka nanjye nige gutamba
    Untambire ubishaka nanjye nige gutamba
    Untambire ubishaka nanjye nige gutamba

Комментарии • 182

  • @ingabireuwasegisele5305
    @ingabireuwasegisele5305 3 года назад +171

    ucyumva iyi ndirimbo muri 2021 ampe like

  • @Kaisteve
    @Kaisteve 4 года назад +114

    Ninde wundi wumva izindirimbo akarira 😭😭😭😭

  • @donatienmajyambere6609
    @donatienmajyambere6609 Год назад +18

    No muri 2023 iyi niyo iri ku isonga kuri playlist yanjye. It is the nice song forever

  • @dancillemukayigire
    @dancillemukayigire 8 месяцев назад +11

    Iracyakunzwe

  • @liliosemimi2812
    @liliosemimi2812 4 года назад +23

    Iyi ndirimbo nyikunda kubi inyibutsa hambere urwanda abantu bagikundana

  • @vestineuwayesu8961
    @vestineuwayesu8961 Год назад +7

    Ngewe inyibutsa kera iyotwabaga tuvanye na mama guhinga nimugoroba.

  • @KasandeJoyce
    @KasandeJoyce 10 дней назад +1

    Iyi ndirimbo ndayikunda cyaneeee iramunkubuza

  • @ancillamukarubuga1241
    @ancillamukarubuga1241 4 года назад +20

    RIP Vincent & Mariette, urwo mwakundanaga rwereye benshi imbuto nziza

    • @Briella-u1i
      @Briella-u1i 4 года назад +2

      A M, Vincen yaba yarasize abana niba uzi famille ye? Baba hehe?

  • @Briella-u1i
    @Briella-u1i 4 года назад +21

    Fata iyo nzira imwe yo mu nzozi, duhurire iyo mu mpinga y’imisozi, iwabo w’abatashye, aho dukura abana, mu mpeta y’umubano.... mbega mbega aba kera nabo barimbaga kuri mwene za ngingo nk’abubu ariko bakazimiza!! Nice song and thank you much Murage Mwiza!

    • @oliviernkurunzizabrd8198
      @oliviernkurunzizabrd8198 4 года назад +1

      Nanj nariko ndayumva neza bury sinzi impamvu songs za #saa moya baziduho2

    • @Briella-u1i
      @Briella-u1i 4 года назад +1

      Olivier, bakomeze baziduhe, isaha iyo ari yo yose, ni nziza.

  • @ruhindagoffrey5843
    @ruhindagoffrey5843 3 года назад +15

    Iyindirimbo Inyibutsa Umubyeyi wandeze nkiri muto Mukamazimpaka Mukamurigo Cecile wa Sebahaya Yoronimu umwana wo MU Miyange ya Rwamagana RIP yarayindirimbiraga kumugoroba twicaranye hamwe nizindi nka Kanjogera injonge,Ngarambe na Nsibira nyirampfumugabo,Urukundo n'igitagaza hari nko muri 1978

  • @einsteinvalence628
    @einsteinvalence628 5 лет назад +33

    Sha mbega indirimbo nziza inyibutsa iwacu nibuka inka zitaha tukaja gukama ninjoro mumvura,,,, I miss those days back ubu isi yarashaje

  • @habiyamberetheonesterashid6953
    @habiyamberetheonesterashid6953 5 лет назад +8

    Mana we iyi ndirimbo uwayihanze uzamuhe Ijuru inyibutsa kwa sogokuru mucyaro inyibutsa byinshi Mana ndakwinginze uhe Urwanda umugisha kuko Urwanda rurihariye

    • @mukamuhirejanviere2377
      @mukamuhirejanviere2377 4 года назад +2

      Inyibutsa nyogokuru akiriho yatwicaje abazukuru ngo aturirimbire byabaga ari mumataha y'inka bagahumuza akaduha amata tukinywera none ababisha baradutanyije

  • @damassibomana5540
    @damassibomana5540 3 года назад +28

    Suis Congolais de la ville de Goma province du Nord-Kivu. Depuis la jeune enfance mon Père suivait ce morceau musical sur la chaîne Nationale Rwandaise,quand le Rwanda et le Zaïre( RDC) avaient des relations bilatérales énormément merveilleuse Merci infiniment à l'artiste.
    Trop des soucis en kinyarwanda...

  • @antoinettemutamuriza5665
    @antoinettemutamuriza5665 2 года назад +2

    Turacyahari no muri 2022, Insubije mubuto bwange, inyibutsa ukuntu nakundaga radio! cyane cyane mugitondo saa kumi nimwe no kumanywa mundirimbo zintashyo.

  • @niyzi1245
    @niyzi1245 2 года назад +3

    Iyindirimbo abayumva nibake kuko gusa iconzimwo nindirimbo yigishegu gikomeye gutahura abayisobanukiwe nkuko nayumvise nimumpe like nihehe mumpinga yimisozi ahobashobora guru abana

  • @umunyagihuguamahoro132
    @umunyagihuguamahoro132 4 года назад +86

    This song reminds me that time we been coming back to our lovely Rwanda from different nations. Radio rwanda izikina kenshi disii😥 so emotional

    • @twagirayezuinnocent6552
      @twagirayezuinnocent6552 2 года назад

      +q

    • @gatwa96
      @gatwa96 2 года назад +4

      True ❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️❤️💯💥

    • @samuelwilson7478
      @samuelwilson7478 2 года назад +2

      gjb

    • @TEACHA101
      @TEACHA101 Год назад +1

      At least you,you were able to go back. Uzi amamilioni yabandi atabasha kujyayo kandi abyifuza?

    • @m.a7605
      @m.a7605 11 месяцев назад

      ninde wakubujije kujyayo?

  • @mwalichristiane2370
    @mwalichristiane2370 4 года назад +35

    This reminds me my beautiful childhood memories

  • @NyiranezaClarisse
    @NyiranezaClarisse Месяц назад +1

    Njye mba numva mfite irungu ryinshi😞😞😞💔

  • @sadikibasabose3067
    @sadikibasabose3067 6 лет назад +16

    Njyewe ndayikunda cyane inyibutsa nkirumwana ndagiye Inka ari nimugo Inka zirigutaha

  • @belindakabeja9388
    @belindakabeja9388 4 года назад +5

    Izi ndirimbo zitwibutsa cyera u Rwanda rukiri rwiza. Ndibuka cyera mu giturage ku mugoroba dukina n’abana b‘abaturanyi twishimye tubana na bose...

    • @mylyrics4259
      @mylyrics4259 4 года назад

      Yego disi ndabyibuka dukina under the moonlight tukahava twoga ibirenge duhita tujya kuryama for sure I miss those beautiful memories

  • @John-ch1np
    @John-ch1np Год назад +11

    It's 2023, am still here. Am I alone?

  • @UwingabireAIMEEALPHONSINE
    @UwingabireAIMEEALPHONSINE Месяц назад

    Inyibutsa uburyo bacurangaga nimugoroba imirimo yomugikoni irimbanyije.
    Ntimugasaze mwamfuramwe

  • @uwinezasandrine5661
    @uwinezasandrine5661 4 месяца назад +1

    Ndayikunda cyane iranurisha❤❤

  • @iyamuremyemodeste5804
    @iyamuremyemodeste5804 5 лет назад +5

    wow mundirimbo iyi niyo nkunda muzacyera radio rwanda yayishiragamo hagati saa 17h 30 na 18h narinkirimuto cyane ayo masah babaga bacyura inka ihene abandi batetse abana ducyina kwihishana ibintu bicyiriho abantu bagisabana sha none ubu buriwese na smart phone ye ntacyo abandi bamubwiye

    • @mucyouwera8712
      @mucyouwera8712 5 лет назад +1

      Iyamuremye Modeste hahahaha aliko dii unyibucyije Kyle cyane icyo gihe nalumwana mtoo ukubagana cyane! niga kukama! ndibuka hali mlamu wanje yali umjeni atinya halugulu! akaba alimo yunva iyindilimbo, nuko iladio ndaihubukana nyijana mlugo mnka balimo bakama mlugo! hakaba halinka yigisazi cyane!! intela umjeri ihamya radio ilaswanyuka! ihitaizima akokanya! shaa uwomnsi nakubiswe nkizo akabwana namlamuwanjye!

    • @yagizeneza123abraham6
      @yagizeneza123abraham6 5 лет назад

      nibyo kbs

  • @niyigenadidier6340
    @niyigenadidier6340 Год назад

    Bushombe
    Ndagushimiye
    Kubwumwanya uhaye keleli
    Ukamwumva

  • @Joy-ig4vx
    @Joy-ig4vx 6 лет назад +17

    Love love this song . I used to sit beside the radio all the time it was playing . Karahanyuze ntazikuruta .

  • @ericirankunda5077
    @ericirankunda5077 4 года назад +2

    Iyi ndirimbo ndayikunda pe, aba basaza bari abahanga mubuhanzi cyane.

  • @musoniaimable3293
    @musoniaimable3293 8 лет назад +10

    Murakoze kutugezaho iyi ndirimbo turayikunda kbsa

  • @ndwaniyefelicien7840
    @ndwaniyefelicien7840 4 года назад +1

    Imana igibaha umugisha mufite umuco.

  • @celestinkazoya5397
    @celestinkazoya5397 2 года назад

    Rwose iyi ndirimbo inyibutsa byinshiiiiii, tujye twemera ko abahanzi babayeho , gusa izi ndirimbo zisobanuye byinshi ku muryango nyarwanda

  • @DusabeAllen
    @DusabeAllen 7 месяцев назад +1

    Cyera harih urukundo nukur

  • @Mugishareponse
    @Mugishareponse 2 года назад +4

    Iyonyumvishe
    Inyibustaryishi

  • @BasiliceMukantwali
    @BasiliceMukantwali Месяц назад

    Turabakunda❤

  • @kubwumukizapeace2357
    @kubwumukizapeace2357 4 года назад +3

    Waoo inyibukije byishi @kwivuko

  • @elieserntacungira9101
    @elieserntacungira9101 Год назад

    Nti mugasaze mfura z'u Rwanda mweeeee 👋🙏👍👏🤩

  • @jacklineingabire3811
    @jacklineingabire3811 4 года назад +3

    N inziza we. Zirandiza

  • @Harerimanairene2
    @Harerimanairene2 10 месяцев назад

    Ahaaaa every time I remember you because this song

  • @joselynemukarushema433
    @joselynemukarushema433 3 года назад +9

    Daddy I your family we never forget you

  • @mavugocharles7021
    @mavugocharles7021 6 лет назад +8

    mbega indirimbo inkumbuje iwacyu ndi buka tuga gukama inka kukiraro munvura imana iguhezagire muhanzi mwiza

  • @proudshooti1
    @proudshooti1 2 года назад +8

    i love the melody OMG!

  • @DusabeAllen
    @DusabeAllen 7 месяцев назад

    Iyo nunvise iyo ndirimbo amarira aragwa kbs

  • @charlymmusic
    @charlymmusic 2 месяца назад

    Super chanson!

  • @NayiturikiElizabethqueen
    @NayiturikiElizabethqueen Месяц назад

    Ndabakubakunda birenze nuko bitekereza

  • @nduwamariyajeannette3410
    @nduwamariyajeannette3410 7 лет назад +16

    What a nice song! I like it so much

  • @ndungutsealexis8657
    @ndungutsealexis8657 5 лет назад +12

    2019 now still listening this song #hit like you are here.

  • @ahmadalkhmaeseh3686
    @ahmadalkhmaeseh3686 4 года назад +4

    Murakoze cyaneee.

  • @mugishamediatv1
    @mugishamediatv1 Месяц назад +1

    Who is with me 2024?

  • @rwimirajames6631
    @rwimirajames6631 6 лет назад +5

    Unanikumbusha zamani kweli kaka yangu jamani ziripendwa kweli

  • @nkubirindolijoseph6431
    @nkubirindolijoseph6431 3 года назад +4

    This song is so nic
    It reminds me my childhood
    When i visited my grandparents

  • @vincentmutaganda4246
    @vincentmutaganda4246 5 лет назад +7

    Ariko mbaze ababantu barapfuye bose jyenda Rwanda wabuze abantu

  • @jamesnsanzimanansanzimana9120
    @jamesnsanzimanansanzimana9120 4 года назад

    Sha karahanyuze zarizo pe kd ntabihembo bakoreraga kwarugushimisha abanyarwanda ,ark ubu nuku tubwira ngo dukande SBR

  • @bimenyimanadamien8612
    @bimenyimanadamien8612 7 лет назад +6

    Ndishimye cyane kuko mbonye iyi ndirimbo.

  • @mukamuhirejanviere518
    @mukamuhirejanviere518 4 года назад +1

    Ziranyubaka kuko nziza abantu bakera barahimbaga

  • @NSENGUMUREMYIPascal-s6n
    @NSENGUMUREMYIPascal-s6n 3 месяца назад

    Even if I born in 2011 I love this song

  • @bonifacehakizimana1178
    @bonifacehakizimana1178 8 лет назад +9

    iyi indirimbo Ni nziza cyane

  • @musabwaconcorde8638
    @musabwaconcorde8638 6 лет назад +5

    Iyindirimbo najye ndayikunda cyane Ninziza knd ntisaza

  • @josephhagaba511
    @josephhagaba511 Год назад

    For sure it is so emotional

  • @BeckMadeline-g5m
    @BeckMadeline-g5m 12 дней назад

    Iliana Turnpike

  • @divineingabire614
    @divineingabire614 4 года назад +2

    Mbega ijyi ryiza Augustin Kayijuka 🤩 dommage qu'il n'est pas mentioné

    • @Muragemwiza
      @Muragemwiza  4 года назад

      Et donc morceau appartiendrait à "Augustin Kayijuka" ? ;) Merci d'avance pour les détails.

    • @divineingabire614
      @divineingabire614 4 года назад +1

      Non il ne lui appartient pas, ils l'ont composé ensemble. Je pense just qu'on devrait mentionner au moins tout les artistes qui ont participé.

  • @ishimweclaude7516
    @ishimweclaude7516 2 года назад +3

    Who is still listening in end of 2021

  • @bernadettemukamukwiye5301
    @bernadettemukamukwiye5301 7 лет назад +3

    murakoze kundirimbo nziza cyane sijya nyihaga.

    • @innocentkamanzi5631
      @innocentkamanzi5631 6 лет назад

      Bernadette Mukamukwiye shn ninziza nanjye nago njya nyihaga

  • @mendezapoccalypto7534
    @mendezapoccalypto7534 4 года назад +3

    " wowe umanuke dore ukwezi kuraka" manuka nkuganirire uragyenda wishimye...mu mpinga y imisozi...ahava abana....mbega mbega mbega,,,,imizimizo iri aha...yebaba we...uziko type aririmba utitonze utamenya abyo aribryo...

  • @abizeraassoumpta9543
    @abizeraassoumpta9543 3 года назад +1

    I like it more ,am thankful to u vicent

  • @UwinezaDiane-it3ne
    @UwinezaDiane-it3ne 5 месяцев назад

    Iyo ndirimbo irayoboye izanjye

  • @esthermukamana4245
    @esthermukamana4245 6 лет назад +2

    Murakoze kuriyindirimbo nziza kbs

  • @smish60
    @smish60 8 лет назад +8

    urakoze cyane kubw'iyi ndirimbo nziza

    • @Muragemwiza
      @Muragemwiza  8 лет назад +2

      Nawe urakoze cyane Samuel ! ;)

  • @imanisamuel9587
    @imanisamuel9587 5 лет назад +5

    i'll be listening to this song

  • @abiymekuria2693
    @abiymekuria2693 5 месяцев назад

    Best 1❤

  • @ingabirejustine1795
    @ingabirejustine1795 4 года назад +1

    yoo dis izi ndirimbo ziranyubaka

  • @scotbatrichard6336
    @scotbatrichard6336 2 года назад +3

    Rwanda 💚💚❤️🍂

  • @SIBOMANAEMMANUEL-e3l
    @SIBOMANAEMMANUEL-e3l Месяц назад +1

    WOW

  • @fidelemubiligi2402
    @fidelemubiligi2402 3 года назад

    Ziranyubaka cyane

  • @Harerimanadamas
    @Harerimanadamas 3 месяца назад

    Aruko ndumva arixawa2

  • @TabathaBailey-g2b
    @TabathaBailey-g2b 12 дней назад

    Wiza Radial

  • @ntakirutimanamanasse2190
    @ntakirutimanamanasse2190 5 лет назад +13

    ibi bituma ndushaho gutekereza umuco nyarwanda

    • @ignatianakagi9052
      @ignatianakagi9052 3 года назад

      Nanjye ni uko Manasseh, uwo mutuzo uri mu ijwi ridasigana n'injyana y'bitekerezo...Great culture muvandi.

  • @nzabonimpacyprien162
    @nzabonimpacyprien162 3 года назад

    Ni byiza

  • @christianministries2188
    @christianministries2188 5 лет назад +3

    Umuziki uyunguruye, urimo inganzo

  • @JosephBahati-t5u
    @JosephBahati-t5u 11 месяцев назад

    Murahoneza nitwa Bahati kwiga guitar nkayimenya wanca angahe mfite ukwezi kumwe niba uba ubona byakunda nimero yanjye niyi wampamagaraho kuri WhatsApp

  • @JamesCarroll-n2u
    @JamesCarroll-n2u 12 дней назад +1

    Oberbrunner Tunnel

  • @HazelFast-n5v
    @HazelFast-n5v Месяц назад

    Wisozk Overpass

  • @kamanziwilliam3960
    @kamanziwilliam3960 5 лет назад +6

    Rwandan original, seriously I am telling u

  • @ndayanbajeappolinaire6329
    @ndayanbajeappolinaire6329 6 лет назад +7

    Ndayumva nkarira nukuri

    • @saiftoky2899
      @saiftoky2899 5 лет назад

      amarira peeee

    • @Kaisteve
      @Kaisteve 4 года назад

      Najye sha 😭😭😭😭😭😭

    • @jackson-od8nx
      @jackson-od8nx 3 года назад

      Kurira nibyiza ikibi ni uguhisha amarangamutima

  • @moiserugomwa7868
    @moiserugomwa7868 3 года назад

    Fatiyonzira

  • @SaulPenny-v9m
    @SaulPenny-v9m 23 дня назад

    O'Reilly Spur

  • @jamesndayishimiye1448
    @jamesndayishimiye1448 3 месяца назад

    2024 ❤

  • @МстиславЕсаулов
    @МстиславЕсаулов Месяц назад

    Keenan Valley

  • @valencemyr4693
    @valencemyr4693 6 лет назад +2

    Ni nziza cyane

  • @uwizeyetheogene2759
    @uwizeyetheogene2759 4 года назад

    Umuntu uyikunda ayihabwa gute?

  • @VirgilJirsa-d8t
    @VirgilJirsa-d8t 5 дней назад

    Ariel Lock

  • @thetruegalactus7988
    @thetruegalactus7988 6 месяцев назад

    2024 ✨👐🏿✨

  • @JohnHadley-y3o
    @JohnHadley-y3o 24 дня назад

    Bahringer Court

  • @GuillermoMcGann-o8s
    @GuillermoMcGann-o8s 12 дней назад +1

    Teagan Keys

  • @JedMcwilliam-y4k
    @JedMcwilliam-y4k 12 дней назад

    Kessler Forges

  • @wamupepe120
    @wamupepe120 4 года назад

    Aaaaa, nyenyeli ,aaa, c'est type ni mukongomani ,peee, ati ,kundaaa,ooooo.

  • @funnyworld534
    @funnyworld534 9 месяцев назад

    Here I am 29/12/2023 2:00

  • @SpartaMotivate
    @SpartaMotivate Год назад

    2023💙💛💚

  • @hamzatv1-g4n
    @hamzatv1-g4n 2 года назад +1

    I remember In p3

  • @mwananguarstide3737
    @mwananguarstide3737 5 лет назад +7

    Nikeza KBS!!!

  • @rolandwinter9260
    @rolandwinter9260 9 дней назад +1

    Ariel Land

  • @giffahleah8011
    @giffahleah8011 Год назад

    Rip Mzee k