Nyirumuringa interahamwe zamukoreyeho ubufindo||Ubuhamya bwe buteye ikiniga||
HTML-код
- Опубликовано: 7 апр 2020
- Niba wifuza kuvugana natwe, kuduha inyunganizi ku makuru tubagezaho cyangwa ukaba ufite inkuru idasanzwe ndetse n'ubuhamya wifuza gusangiza Abanyarwanda waduhamagara kuri +250784838126
Komera bro wange nukuri ubuhamya bwawe iyo mbwumvise mpita numva ubwangye ari akantu gato cyane . Inkotanyi ndazikunda kugeza nuyu munsi ndazikunda numva iyo mbonye umusirikare wese watabaye muri kiriya gihe numva namuha ibyangye byose . nangye nizo zankuye kurabo baturanyi bari barampishe inkotanyi ndazikunda ziragahoraho ntizikababare nimiryango yazo nababyeyi bababyaye barakabaho iteka .
Sabin jya utegura amazi yo huga umutangabuhamya disi biramufasha.
Ntekereza ko amazi aba yayateguye,ariko sibyiza ko camera yafata umuntu mugihe agiye kuyanywa.
Na mouchoir disi!
None se ko bahora babimubwira kuki atabikora?? Aho gutuma abantu yatumiye bamererwa gutyo.
Nyirumuringa Ni umugabo cyane,Ni intwari,azi gutwaza atitaye ku mutwaro umuvuna. Arakomera kdi agakomeza abandi ndamuzi twize hamwe.
Komera shenge imbere Ni heza kdi nukuri Imana ijye ikomeza iguhe imbaraga zo gukmera.
Muraho neza uracyabaho iminsi myishi
L
Humura musore mwiza, Imana igufiteho umugambi mwiza. Komera
Nyagasani Imana ihabwe ikuzo kubyo yadukoreye, twavuye habiiii habi cyane, Nyirumulinga uri intwari Baho baho uragahoraho.Ese Muramu wawe aracyariho?yarwaniye ishyaka umuryango wanyu Imana izabimuhembere
Reka nanjye nkubwire ngo humura, naho igiti cyatemwa, kirongera kigashibuka! Uzabaho kuko Imana igufiteho umugambi
Ariko urandijije wee😭😭😭😭Imana yonyine izakumpere ubuzima bwiza ntuzahangayike rwose .Gusa mfite amatsiko sister wawe wakurwanyeho yaba akiriho nawe??? Nonese uwo muramu wawe nawe aracyahari??mu ijuru hari Imana ishobora byose kdi izakwihere ijuru igihe nikigera mana wee😭😭😭
Nyirumuringa humura nturi wenyine turikumwe mwana wu Rwanda♥️
Humura.Turasenga ngo ntibizongere .am sorry for what you went through.Turashima Imana yakurokoye.Your loved
Ndabizi nshuti yangye uburyo kwishuli bambajije ubwoko bwangye ntabuzi interahamwe kazi yatwigishaga ikankubita inkoni 20 nkavirirana amaraso nkananirwa kugenda brorher wangye wigaga kuricyo kigo yigaga mumwaka wa 6 niwe wantahanye ampetse nzira yuko ntazi ubwoko bwangye ibyo bintu singya mbyibagirwa mubuzima bari barateguye umugambi wo kutuzimya burundu ariko basanze Imana ikunda abatutsi cyane humura nshuti yangye turiho kandi tuzabaho .
Ayi weeeeee nda rize ndahogora, mbega umubabaro na gahinda. Komera peeeeee ntakindi na kubwira gusa Imana Ishimwe kuba yarabarokoye.
Humura muvandimwe nturiwenyine kandi ukomere nturi wenyine Imana igufiteho umugambi mwiza..
Much love!!
Impore Nyirumuringa Imana iragukunda cyane. Iyo mbonye ubuhamya bwawe bituma nongera gukomera nkumva ko hari ibiruta ibyange, kandi nkunda ko uziririkana ineza wagiriwe twese tuge dukomeze tuyizirikane tudahwema nihagira uho tugiye guhwema tuge dususubiza amaso inyuma twibuke byabihe tutari tuziko umwijima uzavamo umucyo, ntabwo nange nzibagirwa iryo jambo humura nari umwana muto nkawe ariko icyo nibuka nibuka ko haje abasirikare benshi beza barebare bamenye ko hari umwana usigaye kandi aho narindi hari hagoye kuhagera ariko baraje bambonye barampumuriza bari bafite amakuru yange yose ntabyinsi bambwiye. Gusa ndabashimiye Imana izabahe imigisha myinshi.🙏🙏🙏🙏🙏🙏🙏🙏
Omg: you are a testimony!!!!I can’t believe it. God has a plan for you.... I salute your brother in law... he was able to make a difference...
Theo pole lmana iragukunda
Mpore komera, abavugako itabaye nuko bafite ipfunwe ryibyo bakoze, ariko hari Imana isumba byose
Mpore bambe komera humura Turagukunda!Mana warakoze Nkotanyi mwe muri indashyikirwa mwarakoze !!!!
Uzagera kure cyane Kandi uzasohoza umugambi Imana yarifite ikurokora:Humura bambe!!!!
They came with God
Son beau-frère Imana imuhe umugisha
Muzatubwire amakuru y’a muramu we. Nagirango abantu nk’abo ni izingiro ry’ubwiyunge. Komera Nyirumuringa ,iki gihugu gikeneye umuti ushaririye .
Twebwe iwacu baduteye le 8/04 mumasayine nibwo batwaye famille yangye yose babatwara kuva uwo munsi sinongyeye kubabona Gusa nyuma nibwo naje kumvako babishe 9/04 bukeye bwaho nangye kandi narumuhererezi iwacu Gusa nakijijwe nuko harumwana w'Umuturanyi twari duturanye wari yaraye iwacu twakundaga gukina twaraniganaga muwaka kabili primer , Mama wuwo mwana yabonye badusohoye murupangu badutwaye ahita avugango uyu mwana nuwangye noneho nangye ahita afata ukuboko nawamwana we noneho interahamwe zihita zikomezanya ababyeyi bange nabakuru bangye nabashiki bange , twari famille yabantu 10 ariko narokotsemo njyenyine , Gusa ndashima Imana kuko itemeyeko umuryango uzima ubu narasigaye kandi ndiho nzabaho , nshuti yangye humura twarasigaye umugambi bari bafite ntabwo bawugezeho kuko bari baziko ntamututsi uzongyera kubaho . ariko ntabwo bizongera kubaho .
Humura nabo bahemutse nta mahoro bazapfa bazerera
Mpore cane. Nshimye caane uyo mugore w umubanyi yarokoye izina ry umuryango wawe kugira izina ntirihanagurike. Nshimye cote positif ubivugana . Kurya Imana yarokoye ubuzima bwawe wirinde kwigira icavu , usenge , urondere iterambere ryawe n umuryango Imana izoguha.. Mpora mbabazwa n abandika muri commentaires ngo abahutu bose baragahera.. Bose si babi kandi bose ntibishe kandi abahutu bari mu bihugu vyinshi vyo muri Afrika kuko n abo bita LES BANTOU mu vyigwa vya kahise( histoire). Nta bwoko buhona kuko na HITLER yatwara ubudagi vyaramunaniye guhonya abayahudi. Mpore mpore.
Ohhh my God utuyehe ubu nunva twaba ishyuti pe mbega ibyago harigihe mbyishiraho nkunva ubwenge burandenze pe , ariko muhumure, ikindi uzazungure urugo rwa papa wawe uzi fashije igitabo ca yosuwa ukuntu yabaye intwari nukuntu karebu yarinshyutiye karebu akazungura, iheburoni. So ndunva twaba ishyuti bikunze murakoze.
Humura maama! Imana irakwikundira!
Wararokotse nti bazazima❤
Ibi birarenze bavandimwe! Gusa Nyirumuringa humura nturi wenyine kandi komera.. Ziriya nyamanswa zizabona ingororano
Imana ikomeze ikurinde nukuri kdi Mana ujye uha inkotanyi umugisha w'uburyo bwose
sha nanjye sinzi icyo baheraho bavuga ko nta genocide yabaye ariko umugambi bari bafite ntibawugezeho.ntitwazimye turiho
Pole sana kaka!
Nikimwaro no gukorwa nisoni ntakindi kibibatera
Mana we
Birababaje cyane pe
Sabin uzajye utegura amazi yo kunywa bifasha umuntu ubabaye
😭😭😭😭😭 Humura Nyirumuringa! Imana yarakwimanye mu maboko y'interahamwe zizi ko byarangiye none uriho, uri intwari sinabona uko mvuga! Mpore kandi nturi wenyine. Imana ikomeze ibe mu ruhande rwawe n'urwa abarokotse bose.
Mana weeee uyu muhungu muzi muri unilak ariko uko namubonaga burigihe amarira yaragwaga nkumva ndamutinye weee.nkumva siniyumvisha uburemere bwumutwe arwara kubera ibikomere afite kuijosi.Gusa Imana izajye imuha ibimunezeza kuko yarababaye sana
😭😭😭 humura Rwanda 🇷🇼 ntibizongera..
Yoooh Sabin, ubu buhamya buteye ikigongwe.
Mpore mugenzi. Imana yagukijije niyo izokubeshaho. KOMERA NCUTI
Ayiiiii impore mama iyo mihoro mana weee komera ntawica uw iwimana yahyizeho ukuboko gusa kumutima warakomeretse aliko humura nubwo bitorohye nk umuntu byabayeho🙆♂️🙊
Komera muvandi ...Imana ishimwe yakurokoye mbega imirimo Y’Imana
Yooo imporeeeeeeeeeeee,humura nturi wenyinee,komera kdi ukomeze gitwari mama,ntibyoroshye mfura yabeza
ufite ubuhamya bukomeye cyane kandi bubabaje gusa ndashimira Inkotanyi zakoze akazi gakomeye k'ubutwari nanubu kagikora Imana ikomeze kuturindira intore izirusha intambwe president wacu PK
Mbonye umugabo w'umunyembaraga. Humura kubaho nibwo butwari. Nubishobora ubu buhamya uzabwandike kuko ni imfashanyigisho ikomeye ku hazaza h'U Rwanda. Komera
Mana we ushimwe kubera ko Uzi kurinda
Komera mama
Impore dada
Humura
ark mana haribintu birenga umuntu p usibye kugushima nokugusaba imbarag zo gukomera
Komera NYIRUMURINGA KOMERA HUMURA😭😭 !IMANA MUSUMBABYOSE IHARIRWE IKUZO NIBISINGIZO yakoze igitangaza ukabaho ! Inkotanyi zarakoze cyane , nta jambo twabona ribisobanura . IMANA izabiture karijana!
😢😢Mana weee amarira arandenze. Ariko mushike wawe yaribyaje?ndi kwibyiza ukuntu yibyaje agaca uruzogi 😢...IMANA ibafiseho umugambi munini cyane...
Imana n'umukozi wumuhanga
Imana ikuvure ibikomere by'imbere mumutima niby'umubiri
Ntukazime
Rwose iyi nzira irakomeye cyane Imana ikomeze kukwagura munzira nziza mufite.
Imana igufiteho umugambi mwiza Reba ukuntu baguciye imitsi yomumutwe yingenzi Ariko ukaba ugihumeka humura rwose Imana yaguteguriye ubuzima bwiza .kdi komera.
Sabin sha muhereze ikirahuri abobeze umuhogo,ibyarikuvuga biragoye kuko birasaba imbaraga zikomeye💔😭😭
Mana we😭😭😭😭😭
pole bambi muvandimwe,Imana iyo itashyizwho iherezo ninde wagishyiraho?Humura nturi wenyine kandi iguhe umugisha kubwo umutima ufite w imbabazi,kubabarira biromora
Nukuri komera kdi urakomeye rwose gusa Imana yakurokoye kubwumugambi ukomeye.........#gusamwa kubwo gusana
#inkotanyi 👏👏👏
😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭birandenze mbuze icyo narenzaho.Komera kibondo Imana aho niho yagaragarije ububasha bwayo maze ikorera mu nkotanyi urarokoka .Sabin ndagushimiye kuba wamutumiye ubu buhamya buba bukenewe
Baramubwiye ngo humura shenjye! Yooo! Manushimwe wagutije ubuzima! Be blessed petit frère! Sinali mu Rwanda aliko twababaranye namwe!
Muhungu mwiza humura nkotanyi mwarakoze cyane
Mana warakize kubwumuvandimwe uzamurinde kugeza ushaje.
Imana yarakoze kukurokora niyo gushima twivuye inyuma ariko umunsi buri munyarwanda yavuze uko ubwicanyi bwamubayeho benshi bazaba ibiragi😥😥😥
pore chuti iyakwaruye mururiya muriro izakomeza ikurinde kd izakugiriraneza
Sabin, nubona ko afite inyota, ubuhamya nk'ubu kubuvuga neza, bisaba ko unywa amazi byibura akongera akagarura imbaraga
Impore sha Théo,Imana yo mw'ijuru igukomeze cyane Kandi burya nta joro ridacya .
Komera ushikame muvandimwe Sabin amazi abakenewe mu gihe umuntu ari gutanga ubuhamya
Ariko Mana yajye sinzi igihe nzumva nkomeye pe gusa Imana ijyimpa kubabarira kuko ibibihe birangora cyane.impore muhungu mwiza
Komera mama, Imana ifite icyo yagusigarije
Ndagukomeje mwana wiwacu , humura, ngusabe ibuka Aho wavuye, utange umusanzu wae kubyo Imana idukorera, ibuka muvandi, nshimishinjwe no kubaho kwaweeeee, humuraaa, nawe ibuka wica imanza, tuza senga iyagukuye hariya ntaho yagiyeeeee
Imana ikomeze kukuzima caaane.
Ariko muramwawe yoba agihari ?
Sha nawe yarabaye intwari niba akiriho, uzomukunde kuko yakubaye hafi. Imana izomuhe iherezo ryiza
Sabin wapi kabisa uyo arandenze. Amarira arsnyishe. Sabin ! Ndagusavye tumuhumurize pe.
Komera sha Theo,humumura Imana irakuzi
Humura rwose nubu Imana iragukunda cyane kdi izi impamvu yakurokoye rwose yagirango uzatange ubuzima nkuko ubikora
Imana ikomeze ikurinde kdi turagukunda . Humura nturi wenyine.
Imana ishimwe kubona wararokotse mugenzi! None hari ikintu urakora co gushimira Imana yaciye ku nkotanyi, ngo urokoke? Kuko wakoze igikorwa kikomeye co kubabarira abagusavye imbabazi. Urazoziha n,abatazigusavye, abakiriho n,abatakiriho,kuko ubuzima buri mu minwe y,imana . Gutanga no gusaba imbabazi si inguvu zacu, ni iz,imana.
Tweho turi ba ntamagara. Urakoze kuri iyo ntahe.
Oooooh mbega ubuhamya ,this making me crying,gsa ibi nibihamya bigaragarira abahakana ko genocide yabaye gsa imana ishimwe kukiriho
Tv online ndazikunda ziradufasha twebwe dutuye mumahanga kumenya amakuru. Keep it up brothers
Ariko uzi ko musetsa none, abo bicaga icyo gihe ..nabo ko bari online, ushaka bavuge neza inkotanyi....zatumye muriho mukanashobora kuvuga ibyo bakoze muri 1994
Shenjye amarira y'umugabo atemba ajya munda😥😥
oh Jesus
The sister was such a brave and strong woman ! And God bless the brother in law too for choosing love and good !
Impore komera nshuti turi barumuna bawe, uzandike igitabo bizafashe nabazaza nyuma yacu🙏🙏 #Kwibuka26
Nukuri turashima Imana ninkotanyi muri Rusange
Nyirumiringa nukuri Imana yamurokoye kugirango azabe umuhamya wibyabaye
Kdi kumugambi wayo mwiza
Ariko nagize amatsiko
Muramu wawe(umugabo wa mushiki wawe)
Umwe wakudwanyeho nagutererane kugeza kugupfa
Ntakwihakane nkuko abandi babigenje aracyabaho🙄🤔🤔🤔nukuri Uwo Mugabo nintwari
Nakubazaga niba acyiriho
Twibuke twiyubaka 💪duharanira kubaka urwanda rwunze ubumwe
Never again😭😭😭😭😭
Impore shenge, humura komera ukomeze umutima. Uri intwari komeza utwaze. Imana yakoresheje inkotanyi zakurokoye wowe nabandi bose zashoboye kurokora. Uri ishema ry igihugu. Abavuga ko Genocide itabayeho si uko batabizi, ni ikimwaro cy ibyo bakoze, bari baziko batemye ibiti namashami yabyo ntibibuka ko hari imizi. Baho kandi ubeho neza. Ibuka wiyubaka. Humura komera. Inkotanyi ndazikuuunda ni imfura zifite umutima w impuhwe. Zarakoze cyane Imana ibahe umugisha.
Abahakanyi ba jenoside yakorewe abatutsi bumve ko batazigera batsinda ukuri
Birababaje caane
Guhakana ibintu nkibi biteye agahinda🇧🇮😢😢😢
Komeza ukomera muvandimwe, amashami yashibutse kumayaga ntibazazima duhari warababaye ariko icyatumye urokoka kizatuma ukomera
Umutoni Yvonne Ayiiiiiii mbega ibintu bimbabaje ndababaye cyane umutima urimo gutembamo marira ariko humura imana iracyagufiteho umugambi
Humura Rwandaaaa,mwarakoze nkotanyi=ubuzima.
Komera kdi ukomere Nyakubahwa He .Pk kuko aho uri nku mubyeyi ntabwo biba bikoroheye mubyeyi.
Imana ikomeze ikuturindire
Komera muhungu mwiza. Kandi Imana yo mwijuru yakurinze kandi inkotanyi zokabyara zirakabaho pe uwavuga ibyazo ntawabirangiza nizo gushimwa cyane.nawe nkwifurije kubaho.
Mana we pole sana brother nukuri nagahinda pe.gusa Imana yarigufiteho ubushake humura kbs.
😭😭😭😭😭😭komera muvandimwe. Nabandi mwese dusangiye amateka. Ahwii🙌. Turikumwe 🇨🇭💞
Ariko mana koko 😭😭😭 sifite icyonavuga ndakibuze gusa komeza wihangane muvandi imana niyo nkuru
Komera kibondo ! Ntaco uzoba . Sabin merci. Yuriko turarira we !
Komera Nyirumuringa! Uzabaho neza ,ariko ntabwo twamenye aho muramuwe yaje kujya. Niba yarahunze cg yarishwe nawe kuko ntumvise niba baragumye kwihisha hamwe mumasaka. Be strong my friend.
Muringa yatubwiyeko muramu we yahunze inkotanyi zije akabasigaho kuko Atari kubona aho abacisha munterahamwe
Yoo mbega muramu wawe w'intwali!!! Nizereko mwamwituye ineza y'ubutwali yagize kuko abenshi babahembye kubabika Prison . 😢
@@Queen-ze1tm
Ukoresheje imvugo mbi ngo abenshi ababahembye kubabika muri prison ntawuriyo arengana ubuse abahutu bahishe abantu birirwa bashimirwa ntubabona iryojamborivuze byinshi ndakugaye kuko yabakoze neza barashimiwe abariyo bariguhanirwa ibyobakoze nubwo ntagihano wabona kibakwiye
@@dusabeassumpta4450 Niba ntabo uzi byabayeho ntibivugako abandi tutabazi. Yego ndabiziko bashimirwa ariko ninkuko hariho abatarabishimiwe. Uravuga ibyuzi nange nkavuga ibyo nzi . Uretse na prison hari nabicwaga . Uzaze nkwereke famille yahishe abantu bageze nko kuri 15 ntanisazi bigeze bakoza urwara biberaga murugo barinze abo bahishe ariko icyo inkotanyi zaje zikabakorera Imana yonyine niyo ibizi cg keretse uhiboneye aho zabashyize nibwo wenda wabyemera . Urusasu 🔫🔫🔫🔫🔫🔫🔫🔫🔫🔫🔫🔫🔫
@@Queen-ze1tm hari abakizaga bamwe bakajya kwica ahandi ariko nkuyo muramuwe urumva nuwo gushimirwa
Un très grand témoignage, je remercie Dieu pour sa miséricorde, sa bonté et ses bienfaits manifestés sur ta vie. La méchanceté de l'être humain me dépasse.
Ark mana kuki wemey ko uvwoko wireley buhinduk bunyamasw😭😭😭.iyo numv ibintu byabay mbanumva umeng uyombabdiho narikugira icyonkor ishano rigahagarara ark imana ihe umugish umunt yakoreyemw amahor akabonek🙏🏻.pole mugabo mwiza kandi humur imana ifise umugambi kubayo😭😭
Maweee humura nshuti yangye unyibukije abaturanyi bacu bampishe bampisha murwina rwari murugo rwabo bataragamo ibitoki bakantwaramo ntaramenya ibyaribyo nkajya mvugango nibareke tujyanemo numwana wabo witwaga Samwel kuko twiganaga yarinshuti yangye Maze Mamawe akambwirango ningemo vuba vuba ngo harabantu bashaka kuza kunyica nkibaza icyo bampora kandi bo mbona ntakibazo bafite ariko Mana uzandinde kuzongera kubona ibyo nabonye
Humura ntibizongera.
Ndabakunda kand nunva ibiganiro byanyu cyane gusa birunvikanako nawe utarumeze neza kubwo inzira zuwomuvandimwe yacyiyemo gusa uzamutubarize, ese muramuwe aracyariho? Nibarihose baracyarikumwe,umwana wamushikiwe bakuye munda yabayeho ,mamawe se yabayeho nyuma yogufata akuzukuruke uruzi rukabata iburundi,mushikiwe babanye muribyo bibazo byose umwanawe yabayeho,sawa mba Texas nkunda ibiganiro byanyu biratwubaka murakoze kand muvandimwe komwera ukomeze nabandi unabaha nubuhamya bwibyabaye thx brothers.
Mungu ni mwema Mungu atusimamie🙏 Sisi wote ni ndugu pole sana Ndugu 🤞
Mbegaaa 😢 Humura Théophile,be strong. Nyagasani akomeze kugukomeza.
Njya mbura ijambo mvuga iyo numvise ubuhamya nk'ubu, nsanga hari byinshi birenze ubwenge bwa muntu mbyibazaho cyane, nkibaza icyo twari twacumuye na n'ubu sindakimenya. Gusa Imana yonyine yomora ibikomere izaguhoze. Humura shikama, iyakurinze iracyari ku ngoma
Impore muvandi .Imana yakurokoye igufiteho umugambi .Twizeye ko ibyabaye bitazongera .
Komera muvandi kdi komeza utwaze, kuba wararokotse ni ukubishimira Imana
Humura nturi wenyine.
Manawe😥imana iguhe gukomeza kwihangana 🙏and God bless everyone who tried to save you 🙏
Kbsa
ukwiye kwandika igitabo cy'ubuhamya kd komera Imana yawe igufiteho umugambi muremure! Kabeho!!! sugira!!! shibuka ntukazime!
Ntawe ujy'apfa mbere yo Gupfa kwe. Nyirumuringa. Humura nta gikomere nakimwe Yesu Kristo Umwami wacu atomora Ni we ikiza agahinda n' umubabaro watewe. Ujye ikunda gusoma ijambo ry' Imana. rizajya rigufasha gusubiramo imbaraga.
Yoooo Amana ushimwe kwarirewewe wenyine ujyuturinda mukaga warakoze kubarokotse mana ushimwe nokubowakoresheje kugirango uyumunsi habe harabakiriho bavuga imirimo yamabokoyawe
Ihanga
Sinabona uko mbwira abarokotse Genocide ya korewe abatutsi 1994, imana ishimwe kubwo kurokoka kwanyu. Icyo navuga mpumuriza mwese #Nti muzazime twararokotse. Special Thanks ku nkotanyi mwabaye imfura cyane kdi mwagize umutima w'imana muri kiriya gihe. @Muringa wakoze cyane kubwo kudusangiza ubuhamya bwawe.
Mushiki wawe nintwari
Mw’ijuru hari Imana, uri ubuhamya bufatika, imana nsenga izakomore, iguhe icy’umutima wifuza..ntukazime..Humura iyakurokoye genocide, izagukiza umutima ukomeretse..numiwe gusa 😞!
Komera shikama Ntirumuringa.Papa wawe yaranyigishije kandi yari imfura cyane.Nyagasani yiboneye ibitambo. Imana izaduhe ijuru nta kindi.
😭😭😭😭😭 story yawe inteye agahindape
Komera cyane ✊🏾
Imana izaguhe ibyiza kw’isi no mw’ijuru 🙏🏾
😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭imana ninziza
Humura muvandimwe mwiza Gos is good all the time
Mpore mama😭😭😭😭😭😭twararokotse kandi tuzabaho neza😭😭😢😢😢😢😭😢
Manaweee😭😭😭😭 nukuri uyu ndamuzi yigeze kuduha ubuhamya . ubuhamya bwe burandiza cyane ariko nshuti yangye komera ntabwo uri wenyine kandi haracyariho icyizere cyo kubaho . abavugako nta Genocide yabayeho barambabaza cyane.
Uriho kubwumugambi wi Imana izakunezeze nicyo nagusabira muvandimwe
I'm crying
Manawe kuki ureka ibibibaho
Isi n'abantu
Gusa njyewe ndumiwe kbs ! ariko uri umugabo kd uzakomera, Imana yakurokoye humura izagukorera byinshi byiza nukuri, Imana izakube hafi kuko uri umugabo , abashatse kukwaka ubuzima kiriya gihe icyonzi cyo baramwaye tu !
Mpore muvandi kandi komeza utwaze. Iyi nimwe mu mpamvu Imana ikoresheje INKOTANYI yaturokoye. May God comfort and bless you
Umva inkotanyi ese mvuge iki zirakabyaraaaaaaaaaaa gusa
Inkotanyi mubawe, mwarakoze God bless you always 🙌🏾 💖
Komera komera mwana w'Imana🙌Ndizera ko ubu wamaze kwakira Yesu nk'Umwami n'Umukiza"Inkotanyi zaragakoze rwose"Umunsi twahuye nzakunganira k'Ubuhamya.Hanyuma jyewe aho narindi mu ijoro ryo kuya 6/4/1994,Akazi karatangiye muma saambiri n'igice z'ijoro.Nimukomere kdi mugire Umutima w'Imbabazi!
Umva Bro jye ndi Tanzania ubunarize nahogoye gs imanayo yaradukundaga niyompamvu tutazimye jye ndimumahanga kubera ibyabaye abatutsi imana irabakunda nubwo abisi batabakunda
Birandenze pe! Gusa Imana yaguhishe ngo uzerekane gukomera nubuhanga bwayo. Genocide yarabaye kandi turwanye twese ko itazongera . Dukundane
Komera shenge ark c ubu mwazize iki koko😭😭😭😭
Urakoze kudukomeza.Abafite umutima nkuwo ni bacye. benshi bumva dukabya
None harabirirwa batuka inkotanyi kandi zarakijije abantu benshi
Jya wihangana kandi Imana ijye ikurinda kubabara. Urakoze kudusangiza ururugendo
Imana iracyakurinze ihangane ukomere gusa birababaje ibyakubayeho birenze ubwenge
Komera musore wacu.Ntibizongera.Dufite Imana n"Inkotanyi.Igihugu cyacu kitubikiye amateka n' amakuru menshi.Turibuka bariya bose batabashije kurokoka.Kwibuka biri mu gisobanuro cyo kurokoka.