Umugore we asa na nyina wishwe||Abana babo baratangaje||Inkuru ya Jaguar warokotse||

Поделиться
HTML-код
  • Опубликовано: 16 окт 2024
  • Kalisa Emery[uzwi nka Jaguar] avuga ko yarokokeye ku Kimironko aho ababyeyi be batemewe n'interahamwe mu 1994. Nyuma yashinze urugo azana umugore usa na nyina wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi; abana yabyaye yabahaye amazina asa n'ay'abavandimwe be bishwe, ndetse aba bana be basa neza neza na barumuna be bishwe....#Kwibuka26

Комментарии • 431

  • @EmeryKalisa87
    @EmeryKalisa87 4 года назад +91

    Murakoze cyane kubwamagambo meza aryoshye mukomeje kungaragariza, Imana yo mwijuru ikomeze kubaba hafi nimiryango yanyu...

    • @marieclaireumuhire1252
      @marieclaireumuhire1252 4 года назад +2

      Komera kdi Imana igufitiye umugambi mwiza

    • @mrt.1950
      @mrt.1950 4 года назад +9

      Jyewe muvandimwe duhuje byinshi arko ndumva hari icyo natekereje arko nsanga ntagikoze,kwita abahungu banjye amazina yabarumuna banjye na bakuru banjye.Gusa mfite umwana umwe wavutse aza neza ari photocopie ya Mukuru wanjye...Nubu ndamureba nkumva biranyuze.Komera bro.

    • @fhvthtya9152
      @fhvthtya9152 4 года назад +3

      Rwose uri imfura cyane, ndabakunze, gusa akabazo wamubajije ngo aragukunda ate udafite umuryango karambabaje nanjye ,kuko siniyumvisha ko hari uwakwibaza ibyo; nanjye nabuze ababyeyi ngana nkawe ariko sinabaza umuntu gutyo ahubwo njye numva bizaba ari byiza cyane uwo Imana yangeneye naba ari umwana wababaye cyane gutyo maze nkamukunda cyane kuko njye ndakomeye Imana yaranyomoye pe,nawe igukize muvandimwe .
      Uri umugabo mwiza cyane inyuma kandi n ibikuvamo biragaragara ko uri na mwiza imbere,rwose ndebye iyi video kubera wowe,uri mwiza cyane kandi n umugore wawe na we ni mwiza shenge.Imana ibateteshe rwose ,ndabakunze.

    • @EmeryKalisa87
      @EmeryKalisa87 4 года назад +3

      @@fhvthtya9152 urakoze cyane nshuti. Mbere na mbere tujye twizera Imana ntacyo itakorera umuntu igihe nyacyo cyijyeze

    • @EmeryKalisa87
      @EmeryKalisa87 4 года назад +1

      @@mrt.1950 humura muvandi. Hari uburyo bwinshi twibukamo abacu, kandi uwo usa na mukuru wawe. Niko Imana yabikoze ajye agufasha kubibuka, ari nako uharanira gutera imbere muri byose. Baho nabawe

  • @musabwasoniangelique1988
    @musabwasoniangelique1988 4 года назад +35

    Yooo Pastor Mpyisi n'abahungu be bagufashe neza barakoze n'ukuri n'ababyeyi Imana ikomeze ibahe umugisha

    • @fhvthtya9152
      @fhvthtya9152 4 года назад +5

      Mpyisi ni imfura, njye numvise uko yahungishije Kigeli akamurwanaho kugeza no kurwana ku murambo we ngo atabarizwe mu Rwanda ,sha Mpyisi ni imfura pe,ni igisobanuro cya za mfura za kera kuko nizo mfura pe ,iyaba twese twazigiragaho.

  • @nadineirankundakalisa3520
    @nadineirankundakalisa3520 4 года назад +1

    dadira mama ,Imana ishimwe ko muri ishusho nziza yumuryango wa kalisa Louis,Imana ibahe👏 umugisha 💕 kdi Izabubakire ufite umugore uzi ubwenge kdi unakijijwe,urugo rwubakiye ku Mana rurakomera, umugambi w'Imana ni mwiza kuri mwe, Edith Imana iguhe umugisha , kdi Umuryango wa Pastor Mpyisi Imana iwuhe umugisha

  • @mugishaparfait3932
    @mugishaparfait3932 4 года назад +1

    Imana yo mwijuru ibakomereze amaboko nimigisha yo mwijuru ndayibasabiye kd ibubakire urugo rube rwiza cyane

  • @uwanyiligiramarieclaudine8568
    @uwanyiligiramarieclaudine8568 4 года назад +2

    Murakoze! Edith na Jagwa mukomere kandi mukomeze kubana n'Imana. Edith komeza gutetesha Jagwa kandi Imana ibiguhere imigisha! Icyubahuro cyibe icy'Imana yongeye kugarura amashusho y'abavandimwe ba Jagwa

  • @akashejaclara2826
    @akashejaclara2826 4 года назад +4

    Uhabwe umugisha mubyeyi mwiza wabaye umuremyi we nyuma yagahinda ko kubura umuryango(abantu ntimunyumve nabi burya Imana irema umuntu akiri munda ya maman we iyo amaze kuvuka asigara aremwa nabantu nindi bimukikije). kandi aragaragara ko yitaweho

  • @niyogakizadenyse6551
    @niyogakizadenyse6551 4 года назад +4

    Jaguar Imana igukomeze cyane mubuzima bwa buri munsi, Edith Yesu aguhe umugisha cyane kwita ku mugabo Imana yaguhaye,kandi Yesu akomeze aguhe imbaraga zidasanzwe .Imana izabahe ijuru.

  • @UFBenie
    @UFBenie 4 года назад +2

    Nta kintu kinshimisha nko kubona umunezero n'ibitwenge by'umuntu wabanje kunyura mu buzima bukakaye nk'uyu muvandimwe Emery pe! Nshimye Imana ku bwawe, Uwiteka yakire ishimwe ryanjye ni ukuri! Imigisha y'Ijuru muhumure wowe n'umuryango wawe (You + Edith + Kids) izabahoraho ibihe byose kugeza no ku buzukuruza. Moreover, pass on my deepest thanks to your lovely wife for having been part of your milestones of joy and blissfulness indeed. Lots of love to your outstandingly awesome family. ❤️❤️

    • @EmeryKalisa87
      @EmeryKalisa87 4 года назад +1

      Thank you so much. God bless you

  • @fhvthtya9152
    @fhvthtya9152 4 года назад +43

    Yo aba bantu ni imfura rwose, Imana ishimwe ko yabarinze bambe.muri beza cyaneeee.Imana ibahe kuramba muzuzukuruze ,mugire ubuvuvi, murakeye pe muri beza mbisubiremo.
    Icyakora iby amafoto birancanze ,ndasetse pe kandi ndanatangara kuko Imana iratangaje, ni ukuvunga ngo Imana yamugaruriye umuryango pe,umugore we birananiye kumutandukanya na nyina, n abana babo birananiye kubatandukanya n abavandimwe be,nawe ubwe birananiye kumutandukanya na se,cyore yewe izo nterahamwe zaramwaye kuko abagiye nukuri Imana yarabagaruye da,njye ndumiwe pe.
    IMANA IRANTANGAJE BIRENZE UKWEMERA ,MUVANDIMWE WOWE RWOSE URI KA GATI KATERETSWE N IMANA,NI UKURI UZARAMA PE,IMANA IRAGUKUNDA CYANE ,NJYE IBI BIMBEREYE IBITANGAZA NZAJYA MPORA NDEBERAMO GUKOMERA KW IMANA PE, NDUMIWE PE.

  • @fidelekimararungu5671
    @fidelekimararungu5671 4 года назад +2

    Edith Imana iguhe umugisha Imana yabahuje ifite intego yo kugirango ubere ibyishimo umugabo komeza ube Esther wurugo Ikindi abahuye nayamateka bose Mukomere mwihangane

  • @chriss4789
    @chriss4789 3 года назад

    Jaguar Imana iguhe umugisha wowe nu muryango wawe Imana yaguhaye igikundiro

  • @jeanbampoye3216
    @jeanbampoye3216 4 года назад +14

    Umubyeyi Mpyisi Imana nukuri izamuhembere inshingano z'ububyeyi yakoze!

  • @dianeingabire1776
    @dianeingabire1776 4 года назад +3

    Famille nziza cyane Imana ibahe umugisha cyane. Ndanezerewe kubwa Jaguar Imana yahojeje amarira pe. N umudamu we mwiza cyane

  • @floflokanya3512
    @floflokanya3512 4 года назад +5

    Pole Jaguar yoo birababaje cane ariko guma kwihangana kandi Imana ihezagire madam wawe.
    Yoo mana yanj yo mwijuru ndasavy uhe umutima wokwihangana no kwibagiriza ivyo Jaguar yaciyemwo umuhe ivyiza vyose 🙏🇧🇮🇨🇦

  • @GandhiManzi
    @GandhiManzi 4 года назад +19

    this couple really looks like Jaguar's family ..... oohh so cute

  • @Shimz14
    @Shimz14 4 года назад +16

    Imana yadukoreye ibikomeye none natwe turishimye, Judith & Jaguar ibyanyu imana ibirimo be blessed 🙏

  • @kamarizaclementine9786
    @kamarizaclementine9786 4 года назад +1

    Yooo Imana ikomeze kubaba hafi disi. Mbega imfura.Komeze umuteteshe arabikwiye gerageza umwibagize n'Imana ikomeze kubasetsa yabahaye n'abana beza

  • @Bobajolie
    @Bobajolie 4 года назад +5

    Uyu maman arasa cyane na Nyirabukwe nukuri namayobera pe!gusa n’Imana yashatse kukomora ibikomere disi byinshi wanyuzemo komera wingane Imana yagusumbushije umuryango wawe

  • @marionmugabo9637
    @marionmugabo9637 4 года назад +21

    Mbega abantu beeza Imana ibahe umugisha cyane, muri intwari,,,,,beautiful couple,,,,,,God bless yr family, love ❤️ to Bellisee and David 💕

  • @henrietteikirezi1974
    @henrietteikirezi1974 4 года назад +1

    Ndarizeee ariko ndize ay'ibyishimo ko Imana yaguhaye umugore mwiza kdi utangaje... Imana ikomeze kububakira🙏🙏🙏

  • @kabayizawilly6659
    @kabayizawilly6659 4 года назад +1

    Birababaje kandi biranashimishije kuba warongeye kubona umuryango bazukiye mu bana bawe ndetse Imana iguha n'umufasha mwiza , komera kandi ukomeze wihangane Imbere ni heza

  • @thegospel4395
    @thegospel4395 4 года назад +2

    🇧🇮Mukomeze kwihangana, be blessed

  • @danielcyiza7991
    @danielcyiza7991 4 года назад +5

    Ishami ry'ibyishimo ryashibutse mu ishavu shaaa!Imana ibakomeze bavandi!ntibyari byoroshye ntitugaheranwe n'agahinda.

  • @jacquelinejackie7
    @jacquelinejackie7 4 года назад +2

    Imana ikomeze ibane namwe, uwo mutima mufite muzawuhorane, biragoye kwiyumvisha ibyababayeho. La foi fait vivre!!!!

  • @mugiranezabonheur9832
    @mugiranezabonheur9832 4 года назад +1

    barasa cyane disi gusa bazashishoze neza ndabona harimo isano

    • @EmeryKalisa87
      @EmeryKalisa87 4 года назад

      Twarashishoje cyane peee... Ntaryo

  • @umulisagrace5048
    @umulisagrace5048 4 года назад +1

    Nibitangaza kubona ya mafoto, Imana yamugaruriye abo yabuze bose niyo gushimwa

  • @MsDenaiz
    @MsDenaiz 4 года назад +2

    Ariko Maaana...
    Barahemutse baragapuuu

  • @fatinaumutoni9605
    @fatinaumutoni9605 4 года назад +9

    Yoooo Umuzuko wabo Ni uyu disii Imana Ikora ibyayo🙏 Komera Cyne Emery Imana yaragushumbushije Bambee Wibarutse Abavunyi 🥰😍

  • @elysendayishimye6958
    @elysendayishimye6958 4 года назад +3

    nukuri Imana yarakoze kubaka umuryango nkuyu rwose it'so amazing birashimije cyane rwose

  • @kirabograce425
    @kirabograce425 4 года назад +1

    Imanikomeze kubakomeza mubyo mukora byose

  • @joeka5457
    @joeka5457 4 года назад +6

    Emotions zanyishe nabuze icyo mvuga, gusa Imana yama intangaza pe it's magic. Imana ikomeze kubasetsa iteka ryose

  • @ndungutseaime5278
    @ndungutseaime5278 4 года назад +1

    Ooohh Jaguar twiganye kukigo kimwe Apace Kabusunzu vraiment!

  • @lilly4660
    @lilly4660 4 года назад +3

    Aww, Imana ninziza peee, yakugaruriye umuryango ibinyujije mu bana, and your wife is beautiful too, she strikingly resembles your mother

  • @umutoniuwasejeanyumutoni5917
    @umutoniuwasejeanyumutoni5917 4 года назад +1

    IMANA yarakoze koyabarokoye wasigaye mucyimbo cyane , imigisha impande zose

  • @tuyishimeborris3010
    @tuyishimeborris3010 4 года назад +4

    Ngewe ndatunguwe najyaga mbona ayo mafoto simbisobanukirwe murasa cyane muri jagwa haribyo mbigiyeho aho mutuye ndahazi nzinezako tuzahura kuko nkeneye inama zanyu cyane

  • @fifiwm602
    @fifiwm602 4 года назад +5

    Woow Icyo uzaba Imana iba ikizi, yakwihereye umumalaika. Kugira umufasha mwiza ntako bisa, yakurutira benshi muhuje amaraso! Que Dieu vous bénisse ibviza biri imbere 🙏

    • @mukobwajanajacky7647
      @mukobwajanajacky7647 4 года назад +2

      Imana yo kabyara yagize neza ibonakowabuze abawe iguha kubona umugore usana mama wawe, akubyarira abana beza basa nabavukanyi bawe!!!! Humura imana yakugaragarije urukundo igukunda ibicisha mukugushumbusha abavandimwe bawee pee. Ndabakunze.

    • @frankmupenz9197
      @frankmupenz9197 4 года назад

      Yoo thanks Edith for being such a darling to your man kandi nawe jaguar komeza gufasha Edith ntibimogore otherwise God bless u guys

  • @christinesafari237
    @christinesafari237 4 года назад

    Imana ibahe umugisha
    Mutwaze gitwari. Kandi Imana ninziza yagushumbushije abana ni umugore w' urukundo.

  • @olgarwabigwi3246
    @olgarwabigwi3246 4 года назад +21

    Umudamu mwiza❤️❤️ uri impfura

  • @adolphrunyambo3392
    @adolphrunyambo3392 4 года назад +1

    Mana amarira yibyishimo nagahinda byandenze gusa jaguar familly mururugero rwiza rwumuryango wagarutse ndashima imana ko bataheze sabin nawe be blessed papa

  • @phionahmugisha8782
    @phionahmugisha8782 4 года назад +1

    Unva, imana yamugarurije umuryango we pe. Ahubwo mama yaje ari guardian Angel through Edith,nabana. God bless them. I love you from Kampala

  • @iraguhaliliose4512
    @iraguhaliliose4512 4 года назад +1

    Mana urakomeyeee gusa ndumva mbashije kumirwa ukuntu koko basa abana basa nabavandimwe ni Imana yagira NGO imuhoze imushumbushe disi ndabikunze cyane ,Edith imana iguhe umugisha mwinshi bari abanga imfubyi kuko ntamiryango imana izaguhe ijuru Jaguar ukomere waboneye igihozo pe

  • @uwimanaaimee765
    @uwimanaaimee765 4 года назад

    Yes jaguar ,very nice family love you more be blessed

  • @johnhagerimana1639
    @johnhagerimana1639 4 года назад +1

    Imana yagure umuryango wanyu bambe Kandi Jagual ujye ushima Imana yaguhaye umudamu mwiza Kandi wabonye mama wawe komera

  • @trinitytv7605
    @trinitytv7605 4 года назад +1

    God brought yo family back ts waoo

  • @mukankindijosiane2574
    @mukankindijosiane2574 4 года назад +3

    Nshimye Imana cyaneeeee wa munyamakuru uwiteka aguhaze agakiza keeee

  • @josianeniyonkuru7999
    @josianeniyonkuru7999 4 года назад +14

    Edith nawe Imana iguhe umugisha mwinshi uri umugore mwiza biragaragara, warakoze gusubiza ibyishimo Emely. Warakoze ku mukunda utitaye kubyo yanyuzemo byose. Imana izakomeze ibubakire, mukomeze mugire urugo rwiza. Mbifurije imigisha yose itangwa n'Imana.

    • @fhvthtya9152
      @fhvthtya9152 4 года назад

      Ngo kumukunda atitaye kuki?hahhhh rwose wowe urasekeje pe.

    • @mahoroclaudette8781
      @mahoroclaudette8781 4 года назад

      Oooooooooooooh🤦 nukuri uyu muryango ndawishimiye Sabin nawe IMANA ijye iguha imigisha ura twubaka pe. Kd Edith nawe warakoze kuba igisubizo cya Jaguar IMANA ibarinde cyane kd ikomeze Jaguar kd ibahe imbaraga muri byose kd muzagumane urwo rukundo🙏

  • @mutesirose9631
    @mutesirose9631 Год назад

    Madam warakize kuduhoreza umwana kdi warakize kumutega amatwi Uri brave Uri umyembaraga Imana iguhe umugisha pe

  • @mbabazidodo8780
    @mbabazidodo8780 4 года назад +5

    Ikiganiro nukuri kirimo inyigisho kiza umuryango ndawukunze Ni ijuru rito good bless you

  • @auroretuyizere4212
    @auroretuyizere4212 4 года назад +2

    Jaguar uziko narinziko wavuye Uganda. Uracyazi kuririmba? Muri college Gitwe na Apace ndakwibuka cyane

    • @EmeryKalisa87
      @EmeryKalisa87 4 года назад

      Ehh okey UGANDA sinijyeze mbayo rwose

  • @Resurrected_with_Christ
    @Resurrected_with_Christ 4 года назад +1

    Imana ihe umugisha muzehe pastor Ezira Mpyisi yakubereye umubyeyi. Uriya musaza afite umutima wagutse cyane Imana imuhe umugisha. Imana kandi ihe umugisha umugore wawe yakubereye umubyeyi akubera incuti akubera umugore. Mukomeze mukundane Imana izabageza kuri byinshi. Imana imurinde imuhe kurama. Kuko aramutse apfuye wakomereka kurushaho. Imana ibarindire ubuzima.

  • @usabuweraemmanuelfavorable4014
    @usabuweraemmanuelfavorable4014 4 года назад +25

    Sabin Uhawe umukoro WO kuzabagarura muri cya Kiganiro cy'Abashakanye baduhe inkuru irambuye y'urukundo rwabo.

  • @agneskayitesi
    @agneskayitesi 4 года назад

    Imana ibakomeze rwose

  • @denisrudof2123
    @denisrudof2123 4 года назад +2

    Iyi nkuru nubwo ibabaje ariko iranyubatse cyane. Courage Family Jaguar.

  • @nyirahagenimanadative3461
    @nyirahagenimanadative3461 3 года назад

    Wow!!ndabikunze cyanee nahoraga mukurikirana kuri Facebook ariko bikacanga cyanee nkabona madam ubundi nkabona pct ya nyirabukwe ariko nkabona n’umuntu umwe God bless u cyanee

  • @jacquelinemukumbane5445
    @jacquelinemukumbane5445 4 года назад +2

    Nukuri Imana nigitangaza bavandimwe!!!!! Mureke twese twubahimana kuko idufitehumugambi bagenzi.

  • @chuj9034
    @chuj9034 4 года назад +9

    Imana ikomeze ibarinde.
    Jaguar, aho ababyeyi bari mu ijuru baranezerewe.

  • @alineniyibizi1497
    @alineniyibizi1497 4 года назад +2

    Incwiii urasa na basaza banjye disi we muribeza rwooooose Imana ishimweko yakurokoye papa ihabwe icyubahiro Imana ikomeze ibarinde numuryango wawe ♥️

  • @kellianimugire1347
    @kellianimugire1347 4 года назад +1

    Mbere na mbere mbanje kubasuhuza
    Nukuri nange numiwe ariko Imana yaramusimbuje nahumure ntacyo acyibaye mbifurije kubyara nabandi benshi murakoze

  • @nsasadikidaniel6098
    @nsasadikidaniel6098 4 года назад +9

    Plz Imana ijya yongera kubiba imbuto nshya rwose mbega urukundo ruryoshye we mama uzamufate neza kd uzagororerwa shenge👌👌👌👌👌👌👌👌👌

  • @uwimanaaimee765
    @uwimanaaimee765 4 года назад

    Barasa cyane kbs

  • @umulisagrace5048
    @umulisagrace5048 4 года назад +2

    Madam jagual, Imana iguhe umgisha uri umufasha ukwiriye jagual rwose

  • @callixtethacienne4755
    @callixtethacienne4755 4 года назад +4

    Bavandimwe duhoberane, dufatane mumugongo, nti byoroshye kubura abawe. Maman wanjye simuzi, sinzanamubona byararangiye mbega agahinda? mwe mufite ababyeyi mujye mushima, twe twababuze ingaruka nubu zi turiho pe.iyo ubuze nyoko ukiiri muto biba birangiye, upha utagize inshuti igukunda mubihe byose.

    • @lauraogola5084
      @lauraogola5084 4 года назад

      Yoo Rose ihangane komera nubwo bigoye

    • @Byosebyiz
      @Byosebyiz 4 года назад +1

      @angel123995 impamvu yavuze kuriya.burya ntanshuti yakunganira maman wa kubyaye, burya nyina w'umuntu niwo muti.uvura indwara zose ndetse n'umutima.nanjye ndabihamyako kubura maman arikintu gikomeye.mukomeze mukomere abacu tuzabasanga aheza mu ijuru.

  • @lus4277
    @lus4277 4 года назад +1

    Yooo Imana mwiringiye ikomeze ibahe umugisha utagabanije!!! Muri beza rwose murashimishije ❤️ Imana yita ku mfubyi, ikazibera umubyeyi turayishima. Birambabaza cyane kubona ukuntu abana bose barokotse nyuma bakaba mu ma familles bahangayitse cyane, familles ntizibabanire ahubwo bakabarya! CYane cyane iyo abo bana babaga barasigaranye imitungo y’iwabo!!!! Uzi kugirwa imfubyi, ukamugazwa na rubanda, warangiza nyokorome, so wanyu, nyoko wanyu se etc bakakurya aho kuguhoza!!!!!

    • @EmeryKalisa87
      @EmeryKalisa87 4 года назад

      Nibyo byambayeho. Gusa ubu ndashima. Murakoze

  • @rwabusisihonore
    @rwabusisihonore 4 года назад +2

    Jaguar, impore ma ma❤ washibutseho imbuto , uri ishusho yabawe . Imana ikomeze ku kurinda.

  • @munezeronyamata5349
    @munezeronyamata5349 4 года назад +14

    Ndumiwe cyakoze imana nigitangaza imana ibahe umugisha murugo rwanyu

  • @nunuuali5316
    @nunuuali5316 4 года назад +1

    Imana yakire ababyeyi nabavandimwe bawe, kandi Imana ikomeze igukurize umuryango

  • @josianeniyonkuru7999
    @josianeniyonkuru7999 4 года назад +6

    Jaguar komera, humura Imana yatumye urokoka igufitiye umugambi mwiza. Ababyeyi nabo muvukana bari aheza kandi tuzongera kubabona ndabyizeye. Ntuheranwe na gahinda, komera kugira ngo ushobore kurera abo Imana yaguhaye. Nishimiye ibyo Imana yagukoreye kandi ibyiza biri imbere. Nzajya mbasengera, kandi mukomeze mwegere Imana cyane. Much love

  • @leonardmurangwa3467
    @leonardmurangwa3467 4 года назад +11

    God bless ur wife Jaguar she's humble

  • @lindajoasine8806
    @lindajoasine8806 4 года назад +1

    IMANA ikomeze ibarinde kandi ibahe umutima wakwihangana

  • @papaeldon9547
    @papaeldon9547 4 года назад +1

    God I great Jaguar ndakwibutse naragukundaga nuko twaburanye ariko ubu buhamya bwawe bunkoze kumutima ariko nshimishijwe nuko Imana yaguhaye umuhoza kdi ushoboye Imana iguhe ihumure

  • @upendo1
    @upendo1 4 года назад

    Uyu muryango uhabwe umugisha. Nyagasani akomeze imitima yashavuzwe n'amateka y'ahashize.. Nyabuneka nta keza ko kugira inda nini.. Abantu tugiye tunyurwa ibi byose ntibyaba.. #Twibuke Twiyubaka kd tuniga isomo ryo kunyurwa no gukunda uko tubayeho.

  • @uwamariyaantoinette2480
    @uwamariyaantoinette2480 4 года назад

    Uru rugo Imana iruhe umugisha ruzabane mu mahoro arambye! Jaguar be strong warashibutse abo bana uzajye ubareba bakumare agahinda na madame agutere morale buhoro buhoro uzibagirwa imibabaro

  • @francoisendayishimiye9576
    @francoisendayishimiye9576 4 года назад +1

    Imana yaramushumbushije disi umuryango we

  • @jeannekamuhanda7926
    @jeannekamuhanda7926 4 года назад +1

    Imana iratabara kandi irasubiza

  • @rwabusisihonore
    @rwabusisihonore 4 года назад +1

    Devil still working kweli , how someone dislike this testimony??? Thank you dear brother Jaguar for sharing your testimony.

  • @fanibazanuwofanibazanuwo135
    @fanibazanuwofanibazanuwo135 4 года назад +1

    Yooo uyu kugore we ni imfura mama !Jaguar courage kongera kubaho nibwo butwari .
    Umubano wanyu ukomere nicyo mbifuriza 👍🏿

  • @bimenyimanakundarichard6936
    @bimenyimanakundarichard6936 4 года назад +9

    Yooooo, mbega ubuzima bushaririye wabayemo Nshuti muvandimwe Jagual, nubwo twabanye muri chorale vers sion Apace sinarinziko wahuye nubuzima bushaririye bigeze aho, komera Kandi Imana irakuzi Nshuti. Ibyiza birimbere don't worry!

  • @sylvestrejuniorhabimana3190
    @sylvestrejuniorhabimana3190 4 года назад +1

    Imana igukomeze hamwe n' umuryango wawe , gusa uri umugabo w' umwana mwiza pe Imana ijye iguha umugisha ku bwitange, umurava no gufasha ntacyo witayeho.

  • @soson1075
    @soson1075 3 года назад

    Munteye marira gusa kubera kuntu mugore wawe asa na mama wawe ni YESU wabikoze

  • @dadaester9270
    @dadaester9270 4 года назад +2

    Courage mon frère yesu niwe papa wawe. Je suis aussi ta sœur
    Ariko interahamwe ni shetani

  • @phionahmugisha8782
    @phionahmugisha8782 4 года назад +1

    Ariko mana yomwijuru.yarakomeye disi, njye narize ndunva nigaye kandi we akomeye. Imana ibahe umugisha.

  • @kekeuuu4757
    @kekeuuu4757 4 года назад +1

    Umuryango mwiza cyane Imana ibahe umugisha umudame biragaragara kwarumwana mwiza turabihanganishije muribibihe

  • @musabyimananadia7989
    @musabyimananadia7989 4 года назад +2

    Barasa cyane pe cyane noneho uwomwana beliz na beliz wundi ni bamwe pe

  • @nsabimanaaugustin1327
    @nsabimanaaugustin1327 4 года назад +1

    Oooh Mana yanjye! Imana ikomeze kubaha umugisha muryango wa Kalisa & Edith. Inkuru yanyu irimo imbaraga zifasha benshi! Kalisa komera dukomeze dukomeze kugana aheza, Imana yaguhaye umugisha iguha Edith , wakubereye umugisha muri byose. Edith be blessed for the support to your dear husband! You're a blessed couple!

  • @bossbijeneza1437
    @bossbijeneza1437 4 года назад

    Manawe warakoze cyane guhi muriza benedanta kubura family Arko imana yagushumbushinje umugore mwiza

  • @nelienyinawabera4727
    @nelienyinawabera4727 4 года назад +1

    Murakomeye bambe urukundo rwanyu rurashimishije Mukomeze guharanira ijuru.

  • @mattynotvshowrw2576
    @mattynotvshowrw2576 4 года назад +11

    Abahakana Genocide y'akorewe Abatutsi 😭😭😭. mana komeza aba babyeyi,kandi Uhabwe Icyubahiro ko wabarokoye 🙏🙏pole Bavandimwe

  • @vanessavanny4940
    @vanessavanny4940 4 года назад +2

    So amazing ...Jaguar ndamuzi i gitwe atuje cyane... Imana ikomeze ibubakire ibabe hafi... thx To Edith....
    And God bless ur family.

  • @yvettemukamutara3590
    @yvettemukamutara3590 4 года назад

    Imana ishimwe cyane ko ifite imbaraga zo kutugarurira ibyo twabuze tukiri kwisi Edith Imana iguhe umugisha ururugero rwiza .
    Imana ikomeze ibubake muri byose

  • @nyamigaelle691
    @nyamigaelle691 4 года назад +3

    Incwii ❤️❤️❤️❤️❤️ murakabyara muri imfura. Ntimukababare muri family nzizaaaa ❤️

  • @tvshows6389
    @tvshows6389 4 года назад +3

    Yoooh wihangane Jaguar! Kdi uve mu gahinda katazagutera uburwayi ahubwo haranira gukomera no kujya imbere, kdi imana ihe umugisha Madame wawe agumye agukunde kdi akwiteho, nawe sabin ni byiza cyanee ibyo wakoze byo guha agaciro abakorewe Genocide yakorewe abatutsi

  • @Umukizabetty
    @Umukizabetty 4 года назад

    Jagua ihange arko ujye gushima Imana Imana cyaneee yaguhaye umuryango mwiza ikiruta byose yaguhaye umugore ugukunda nawe ujye umukunda ❤

  • @nikezaqueen9952
    @nikezaqueen9952 4 года назад +2

    Imana ishimwe kubyo yabakoreye byose hari impamvu Jaguar yasigaye. Imana ishimwe.

  • @bellamukarage5451
    @bellamukarage5451 4 года назад +1

    Yoooo to be honest with you amarira aranyishe kandi nanone ndishimye cyane for this testimony, Kalisa keep moving forward, and Edith thank you for being a such beautiful soul, you are a true blessing to all of us ,May God bless your marriage nanjye nabuze family yose ndumwana muto ariko Imana ishimwe yadukujije

  • @irababarirarestuta9503
    @irababarirarestuta9503 4 года назад

    Dushimwe imana kubyuyu muryango mwiza .God bless u

  • @bj2907
    @bj2907 4 года назад +6

    Imana igufiteho umugambi wa mugabo we humura kubayarakugabiye umugore wumutima mwiza , kdi biragaragarako yarezwe rero uwiteka yaraguhojeje kdi ahugana niheza

    • @umutoniwasejeannine3896
      @umutoniwasejeannine3896 4 года назад

      Mana weee Imana iratangaje,pe Abanyarwanda baciye,umugani ngo umuntu arapfa,akazukira mu mwuzukuru,abawe bapfuye,bazukiye,mu bana bawe Jaguar ujye uhora,wishimye,kuko Imana yaragushumbushije pe

  • @mugabeyvette3610
    @mugabeyvette3610 4 года назад +2

    Sabin Merci bcp🙏🙌, Gukomeza kuduha, témoignage zidufasha muri bibihe 🙏 Jaguars nagirango nkubwire ko, Imana yaragushumbushije, kandi nagirango , nkubwire HUMURA ! profite ta familles ababyeyi bawe bakoherereje, Nabo ntibarikure murikumwe, la preuve tes enfants et ta magnifique femme 🙏Tugomba kubaho tukanaberaho nabacu bagiye. Imana ibarinde.

    • @mahoroclaudette8781
      @mahoroclaudette8781 4 года назад

      Nukuri Edith aranshimishije oooooooh maamawaaaaaaaanjye 👌 IMANA ibarindese nabana banyu pe kd Sabin wakoze kubwiyi nkuru kd twibuke abacu bazize genocide yakorewe abatutsi kd twiyubaka

  • @akashejaclara2826
    @akashejaclara2826 4 года назад +2

    Oooh nubwo yababaye ariko Imana yahisemo kumuhoza amarira inyuze mugusa kwabo yabyaye nabo bavukana kandi nakomere aho yavuye niho habi imbere niheza

  • @dhrj.nijoehire7483
    @dhrj.nijoehire7483 4 года назад +5

    Edith , you are an amazing grace to your husband but you are so special to everybody of yoour leasterners from Isimbi TV. Nize byinshi kuri wowe , uwo mutima ntago ari umutima usanzwe , that is a right Jesus christ's heart. May the Lord Jesus strengths you all. I love your special and beautiful kinds

  • @hopepierrette7040
    @hopepierrette7040 4 года назад +1

    Imana irakomeye