Ubumwe bw'abanyarwanda nibwo Bugomba kubahwa no Gushyigikirwa na Buri wese, ariko Yesu we adusaba kuba umwe twese abatuye isi! Kuko Kristo ataje kubw'abanyarwanda Gusa ahubwo ni uwabatuye isi bose! Imana Data se wa Yesu kristo ahe agakiza Rutangarwamaboko na Dr Rusa! Murebe kristo Yesu wavutse, akabaho mubuzima butagira inenge ,agapfa akazuka , ubu ari mwijuru kandi ari kumwe natwe muburyo bwa Roho mutagatifu aho kwita kuminsi ! Imana Ibagirire Imbabazi!
Nibyo rwose ibi bihe bya Noheli na bonne année n'ino aha mu bazungu ukwa 12 ni ukwzi kwa consommation bavuga ko Noheli ari fête de consommation rwose. Gusesa birazwi. Uretse ko bo wa mugani baba bakoze.
Abarabu bo muri Morocco bambwiye ko mu cyarabu cyabo kurya ngo babyita "KOLI". Numvise bivugika nka "Kula" yo mu giswahili. Nibuka ko Nyagasani Rutangarwamaboko yigishije ko byose bihera Africa za Tanzania ndumirwa.
Urwanda ni igihugu c' aba philosophes kabisa ndabakurikirana 5/5 gusa Dr Rusa nabonye avuga ko aba personnages bibliques ngo birabura kandi atanabayeho birya ni ibitito yaravuze ko anasenga arakora neza ubushakashatsi bwimbitse kuvy' amadini 🇧🇮🇧🇮
Njye nzigumira I Roma. Keretse ibi ngo byo kubaho bishingiye ku muco bikoze ku buryo abanyarwanda twiyunga, aho ho naza niruka. Naho ubundi byose ni iteshamutwe
Ese wa mugani ko abashinwa n'abahinde batizera iby'abakristu. Ko n'abisiraheli banditse muri Bibiliya batayizera bo bafite idini ryabo rya kiyahudi. Ubwo amaherezo ni ayahe? Niduhonoke koko.
Muri Noa Dr ? Nonese umuntu yakubeshyeye mu gitabo bukeye akora internet none niyo mushaka kumubeshyuriza ho? Cyokora mwemeyeko baturusha imitekerereze if you can't fight him Jon him
Aba bagabo RutangaRwamAboko na Rusa ndabakunda cyane. Aba nyabwenge bafite indangagaciro za kinyarwanda ❤❤
Mwakoze kutugezaho iki kiganiro ibyo muvuga nibyiza ninisomo ryiza kubakiri bato. Gusa akantu mwazakosora ubutaha uyu mubyeyi avugiramo umutumirwa cyane, bigatuma akomeza kwikiriza cyane noneho twe dukurikiye ikiganiro ntitwumve neza umutumirwa. Kuko aba yikiriza burikantu kose. Rwose ahandi byari byiza mukomerezaho u Rwanda rukeneye abantu nkamwe murakoze!👍
Mbakunda cyane ubonye mwakabaye muganira kenshi gashoboka❤
Obonye twabonye uburyo!
Agahugu kadafite umuco karazima tubeho ubuzima bushingiye kumuco Imana y'irwanda ihorana natwe❤❤❤🇷🇼🇷🇼🇷🇼
murakoze cyane mwazadufashije mukazazana na john mugabo
Imana yirwanda ihorana namwe!
Mwabagabo mwe nimukomeze mwigishe abantu kko abazungu batugize ingaruzwamuheto zibibi byabo
Murakoze cyane imana yirwanda ihorana namwe❤❤❤❤
Imana yirwanda ihorane namwe nyuma yokugenda mponoka nta noheli nta bunani cg pasika ndetse nindi migirire ya gikoroni muhorane uburambe kdi Imana yirwanda ihorane namwe
❤❤❤❤❤❤💯💯💯🤝🤝🤝🤝🤝🤝🤝 now I'm very happy in my heart ❤️❤️ nukuri ndishimye cyanee!!
Mwese ndabakunda cyane.
Ubumwe bw'abanyarwanda nibwo Bugomba kubahwa no Gushyigikirwa na Buri wese, ariko Yesu we adusaba kuba umwe twese abatuye isi! Kuko Kristo ataje kubw'abanyarwanda Gusa ahubwo ni uwabatuye isi bose! Imana Data se wa Yesu kristo ahe agakiza Rutangarwamaboko na Dr Rusa! Murebe kristo Yesu wavutse, akabaho mubuzima butagira inenge ,agapfa akazuka , ubu ari mwijuru kandi ari kumwe natwe muburyo bwa Roho mutagatifu aho kwita kuminsi ! Imana Ibagirire Imbabazi!
Ahubwo abe ariwowe Imana igiira imbabazi igukure mu bujiji
Philosopher on table of discussion ❤
Muhonoke Dukomeze twigane iyi mbonezabitekerezo (#Imbonezabitekerezo 'Filozofiya) Tumenye TUBEHO #UbuzimaBushingiyeKuMuco🙏🏿
Umva mwabagabomwe ibyo muvuga n'ukuri 100% ariko kubigeraho biragoye.
Ahakomeye niho hava amakoma Benimana muhonoke TUBEHO #UbuzimaBushingiyeKuMuco.
Igihugu cy’itagira abakuru kirumba arindaru ndagucyeje mandwa nkuru y’u Rwanda duhonoke kuko Umuco ariwo shingiro
Imana yabyaranye n'uwo yaremye. Ndumiwe koko. Ni inkoramahano
Ibyo ni ugutuka Imana! Ntabwo Imana Yabyaranye na Maria Nkuko mubigoreka ,mukabicurika ,Kandi Mukabyisobanurira uko bitari! Kuvuka Kwa Yesu ni Igitangaza Imana yakoze Cyo kwihindura Umuntu ( Incarnation) , yambara Umubiri w'umuntu anyura Munda y'umugore , ariko mumenye neza ko BITAVUYE kubushake bw'umugabo n'umugore Ahubwo ni Igitangaza Imana yakoze! Mwe kuvuga Imana ngo muyigereranye namwe Imana ntibyara Nkuko Mubyara Ibyara m'uburyo bw'umwuka!
Munyamakuru kwikiriza cyane birica umwimerere wikiganiro
Mwaramutseho Mwese!
Turagushimiye Rutanga rwamaboko kuriki kiganiro!!
Ariko Ndakwisabira ubutaha? Nuramuka utecyereje gutumira Abahanga nkaba nawe urimo, ujye utumira ni umunyamakuru w'umuhanga mu gukoresha ibiganiro, ushobora ku babaza ibibazo, ababaze ibibazo bijyanye n'insanganyamatsiko mwateguye, nibwo icyiganiro kizajya gikorwa neza natwe twahonnye duhonoke !!
Ishyuka Mwenimana, urakoze gushima no kunenga UBUZIMA ni UMWERU N'UMUKARA kandi byombi bidufitiye umumaro. Kubyo watunenze kandi tutigoragoraho, tunagushimira kwirekura ukabitunenga, reba icyo twabivuzeho hejuru ahatangirwa ibitekerezo. Dukomeze twigane Benimana Bakama n'Abakamisha kandi TUMENYE TUBEHO #UbuzimaBushingiyeKuMuco🙏🏿
Urakoze Dr Rusa amazi y'umwaka sinari nsobanukiwe iby'amezi septembre = Sept
Amahoro naganze muri mwe n'abanyu. Burya Imana iri mu bayo, nibyukuri ko dutwarwa nkabatabona Kandi tubona!. Birakwiye ko kwisubiraho!. Ijuru ntaribaho
mukomereze aho, tugarure ibyacu bityo twigobotore bariya banyagwa, John MUGABO nawe ari mumujyo wanyu muzamuganirize ubundi abato bakomeze babigireho
❤❤❤❤❤
Ndi bujumbura ababagabo barahuza
Docta rusa numuhanga :turamwemera
Mujye muhurira no kuzindi chaînes nka UKWEZI, PRIMO, UMUSEKE, n'ahandi. Nge ndabakunda
Nonese izo channel nizitabatumira bazijyanayo? Ni nko kuvuga ngo abashyitsi bagusura iwawe ngo ubutaha muzajye kuganirira muri salo yumuturanyi wawe !!!!
Mukomeze muduhe amasomo murakoze
Nibyo rwose ibi bihe bya Noheli na bonne année n'ino aha mu bazungu ukwa 12 ni ukwzi kwa consommation bavuga ko Noheli ari fête de consommation rwose. Gusesa birazwi. Uretse ko bo wa mugani baba bakoze.
Mbe Bumva mwumvise....? Urumva ko bo babizi neza ko Ari umushinga w'ubucuruzi bakoze rero nabo mwe mukawakira nk'iby'umwuka n'agakiza n'Iterambere kandi Ari icinyizamuco n'ihonyantekerezo, Muhonoke Benimana TWIGE kandi TUMENYE TUBEHO #UbuzimaBushingiyeKuMuco🙏🏿
Abarabu bo muri Morocco bambwiye ko mu cyarabu cyabo kurya ngo babyita "KOLI". Numvise bivugika nka "Kula" yo mu giswahili. Nibuka ko Nyagasani Rutangarwamaboko yigishije ko byose bihera Africa za Tanzania ndumirwa.
I love your comment that is through
Rutangarwamaboko azabaha ukuri peeeeeee!!!!!
Ngaho nibabyumve byibura bahonoke twabona amahoro
Bamvadimwe ibiganiro byanyu birashimisha muza kore amafilime❤
Urwanya Yesu/Yezu Umwami n' Umukiza wacu.umwami akorera azamuhemba
Ayinya!
Rutanga uzajye uhana abarozi bamaze abantu
Muzakomeze mukorane ibiganiro turebeko twasubira ku isoko.
Momente zo mu kinyarwanda.
Umuntu Ashobora kuzisoma Muzinzi ndimi!🤔. Nabwo ntarinziko Bishoboka😅. Mugire Amahoro y'Imana ❤
Dr.Rusa, muzadutegurire ikiganiro kubijyanye n'icuruzwa ry'abacakara.
Uyu mugabo uganira nta Rutangarwamaboko bigarsgara yifashe peeeee!!!!! Ba Proud uvuge
Bizafasha abanyafrica
Bizaza abantu bagenda bahumuka
Muraho @rutangarwamaboko nashak kumenya icyo uvuga kuri meditation esa hari isano ifite mu muco nyarwanda
Amaholo.benimana,
Muraho neza mwa mfura mwe zuje ubuhanga.
Njye nkunda uburyo mwigisha
Muzadukorere ubusesenguzi kuri Bibiliya, cyane ko handitswemo amateka y'abayisiraheli, abaromani n'abagereki.
Kuki aribyo batwigisha, bihurirahe na Afurika yacu, Ingobyi y'ubuzima bwa Muntu?
Africa Yacu
#Kama yacu #Abakama n'#Abakamisha, #Benimana 👌🏿
Bavandimwe rero dusangiye urugendo rwo kwiga no kwigisha njye nanubu ndacyibaza impamvu abantu twanga kumva ukuri kandi ntakuntu muba mutagize mukutubwira ukuri ndetse munaduha ibimenyetso bifatik. Gusa nizera ko ubuhoni bwatugiyemo dutojwe igihe kirekire akaba arinayo mpamvu no guhonoka bizadutwara igihe kirerekire ntimuzacike intege kuko izi nyigisho niyo zitagirira abariho ubu akamaro bizagirira akamaro abazadukomoka ho.
SEKA GASANI K'I RWANDA, Rusekere rugubwe neza,
Rutsindire umwanzi wo mu kirambi n'#UmuroziUvukaiShyanga
Garika ibiganza utugabire #Rugaba, #Rwagisha, #Rugabo maze Twishyuke mu Rwanda umu 🙏🏿
Muraho @rutangarwamaboko nashak kumenya icyo uvuga kuri meditation esa hari isano ifite mu muco nyarwanda ?
Tuzabigarukaho uko tuzabona akanya. Reba Ikigisho kitwa: Guterekera
Mushake uburyo twajya duhamagara tukabasobanuza hanyuma tukabaha ninyunganizi
Ikindi cyibazo nibaza muri bibiliya kuki Imana yashimye dawidi yishe goriyati ntiyiahimire dawidi abyara mukuru wa Salomon ikamureka agapfa
Icyo gitabo cyerekana ibihe byakera cyaboneka he?
Murakoze!
Mbega biryoshye murakoze kudukora kumaso dore baministiri bumuco dukeneye ngabo mureke kutubeshya.
Ariko wa mugani byahishwe abahanga Rutanga we 😊😅 yemwe amayobera matagatifu abaho. Ngaho namwe mumbwire. Ushobora kureba umugore ufite Inda y’iminsi ibiri ukambwira umwana uzavamo uko azaza asa? Icyo human doctors bakora is just to watch a miracle being done ariko ntibaba bazi neza uko uwo mwana azaza asa. Urwo si urugero ruto cyane rw’iyobera? Erega iby’Imana ntibyakwirwa mu bwonko bwacu.
Abanyafrica babaye ibyaremwe bishya 'gusa ntibyari bikwiye
Muzadufashe kwegera Minisiteri y'Uburezi irashuka abana. Ntabwo bakiga ikinyarwanda ntabitabo byo gusoma ahubwo bahata kwiga mu ndimi zamahabga kandi nabarezi ntibazizi. Ndi uburayi ariko mbona bo biga mu ndimi zabo ariko twebwe twaribwe pe. Ibitabo byo Kinyarwanda ntibikibaho, ibyo twasomaga kera. Musange abayobozi bihinduke biturutse mu burezi. Murakoze
Urwanda ni igihugu c' aba philosophes kabisa ndabakurikirana 5/5 gusa Dr Rusa nabonye avuga ko aba personnages bibliques ngo birabura kandi atanabayeho birya ni ibitito yaravuze ko anasenga arakora neza ubushakashatsi bwimbitse kuvy' amadini 🇧🇮🇧🇮
Dukomeze twigane Benimana, Bakama n'Abakamisha Tumenye TUBEHO #UbuzimaBushingiyeKuMuco🙏🏿
Rutangarwamaboko nzahonoka harahugejeje urukundo mubantu Imana y'urwanda ucyeza mbona ntanege ifite kuko abantu baranganye, nibibi biriyongera.
Imana y'i Rwanda ishimwe yo n'#AbazimuBacuBatazima Nyagasani 🙏🏿 Dukomeze twigane Benimana Bakama n'Abakamisha mubisangize n'abandi nabo bahonoke TUBEHO #UbuzimaBushingiyeKuMuco🙏🏿
AbaMasai ko abanzi Bari akaga! Babakubise inshuro🤔 na magingo aya kandi aba Masaï bafite imbaraga
Bamvadimwe ndabakurikira murashimisha ibyobyotse mumvuga nukubishira muri sidema byagira agacyiro
Njye nzigumira I Roma. Keretse ibi ngo byo kubaho bishingiye ku muco bikoze ku buryo abanyarwanda twiyunga, aho ho naza niruka. Naho ubundi byose ni iteshamutwe
Ese kwiga amasomo yubuzima bushingiye kumuco bisaba iki?
Kemeti generation
NIYITEGEKA Gratien (PAPA SAVA) nawe arabyumva kandi yafasha kubigeza kuri benshi impinduka zikihuta, mureke duhindure isi yacu tuyigire uko ikwiye kumera
Icyo gitabo se twagikura he koko?
Librarie Ikirezi, yahavuze.
Ese ubu akadogo ubuyobozi bwakemeza?
Uyu mugabo yifashe peeeee
Uyo muvyeyi arikiriza un peu exagéré. Ça dérange un peu
Yesu ntiyabatijwe kugirango akire icyaha cy'inkomoko! Ahubwo yabatijwe kugirango ,adukangurire kwitabira umubatizo! Umubatizo ntukuraho icyaha ,ahubwo usobanura ko twemeye Gutandukana n'ibyaha no kwemera Gupfana na kristo ,tukazukana nawe muburyo bwa Mwuka! Aho rero niho Duhera tubatiza abamaze kwihana ,no kwemera Kristo nk'umwami n'umukiza, tugahamya binyuze mumubatizo ko dutangiye Ubuzima bushya muri kristo Yesu! Nta narimwe rero Utizera Yasobanura Ijambo ry'Imana kuko Iby'umwuka bisobanurwa N'umwuka wera!
Mu mwuka....? Ayinya! Mu cyuka ahubwo gusa. Uratera imigeri ku mihunda Mwenimana honoka bwarakeye ntihakiri ninjoro wige kandi Umenye UBEHO naho ibindi urabivugishwa n'uburozi bw'umurozi uvuka ishyanga bukikuzahaje, zahuka uhembuke, honoka Mwenimana TUBEHO #UbuzimaBushingiyeKuMuco.
Ibiganiro byanyu nibyiza ariko sibyiza ko uwo muyobozi wikiganiro yajya yikiriza akantu kose. Atuma tutumva neza. Bigaragara ko we ntacyo aba azi agenda asubiramo ibyo muvuze.
Bahonoke 😅
Ikibazo wowe Rutangarwamaboko ibyo uvuga uhuza n'abakristo ugahuza n'uburayi cg abazungu ba Anselme bo mu 1500 biba binyereka ko ntacyo Uzi Ku bukristo, rero nibura umenye ubukristo bwa nyabwo kuko ntabwo ubukristo ari ibyo bya Noheli uribeshya!
Uranegurira Abazimu mu ndaro Mwenimana, ugomba kuba utazi uwo uriho ubwira iby'ubukirisitu n'ibyo Amadini Muri rusange! Komeza wige n'utarambirwa bizarangira nawe ugize amahirwe yo Kumenya ubone UBEHO KUKO UMUCO ARIWO SHINGIRO 🙏🏿
Eh ben! Dis donc !
Aha twiga kandi tugatanga ibitekerezo mu Kinyarwanda cy'Umuco wacu kinoze kitavangavanze Benimana mubyubahirize TUBEHO #UbuzimaBushingiyeKuMuco🙏🏿
Ukukuri niko kuzatubatura nitukwitaho
Rwose TUBEHO #UbuzimaBushingiyeKuMuco🙏🏿
Bible yatangiye kwandikwa Gihanga NGOMIJANA asigaje imyaka 2650 ngo abeho! Njye sinshyigikiye ko abantu basesagura ,ariko Yesu Kristo ni Umwami w'Ijuru n'isi kandi ni Ubuzima bwacu! Aravuga ,arakora turamwumva kandi tubana nawe Iminsi yose! Niwe byishimo byacu ,ibinyuranye nawe ntamumaro byatugirira ahubwo byadusubiza inyuma!
Amen. DATA WA TWESE umwami n umukiza wacu!
Ayinya! Iyaba samenyaga ko ayo mateka y'iyo myaka uvuga nabyo twabyandikiwe n'abo batindi b'ishyanga wajyaga kumenya impamvu ibyacu babishyira nyuma mu myaka nabyo ibyabo kandi bibye umu bakabishyira imbere mu myaka. Waba se Uzi ko u Rwanda Ari #Inda isamirwamo kandi rukaba n'inda ibyara UBUZIMA Butazima ahubwo nabwo buhora bubyara ubundi bigakomeza bityo bityo arinabwo buryo abantu bakwiriye ku Isi yose baturutse Muri iyo Nda....? Gumana natwe ushake kandi Wige Umenye Umura-jye (UMURAGE) utagajuka uhishe Muri ya nzu ya #Kinyarwanda y'i Bwami, sura mu Bicumbi ku IKIGO NYARWANDA CY'UBUZIMA BUSHINGIYE KU MUCO Muri Gahunda y'#UbushakashatsiBushingiyeKuBikorwa n'#UbukerarugendoBushingiyeKuMuco wige imbonankubone TUBEHO #UbuzimaBushingiyeKuMuco. Vunyisha kuri #0788514177 usabe gahunda ikunogeye yo gusura no Kwiga Umenye UBEHO.
Hhhhh! Ubundi se niba phylosophy ( ibitekerezo ) bya RUTANGARWAMABOKO ,yizera ko ABANTU Bose batuye Isi baturutse mu Rwanda , ubwo mbonye ko ntamuntu Ujijutse numwe wakurikira RUTANGARWAMABOKO! kuko nawe Azi neza ko yigisha ibitari ukuri Ahubwo nibyo Yihimbiye ubwe!
Ese RUTANGARWAMABOKO aratwigisha, akanaduha reference ku byo yiyandikiye ubwe, yarangiza akatubuza kwizera ibyo twandikiwe n'abandi, mbega tumwizere kuko tuvuga ururimi rumwe gusa cg? Ese amateka yo kwandika ko atari aya kera, by'umwihariko hano iwacu, ayo mateka Rutangarwamaboko atubwira yayabwiwe nande? Mbese ko inkuru mbarirano ituba twamenya dute ibyo ahimba yongeramo cg ibyo agabanyamo? Imyizerere ni amahitamo kuko byose bibamo amayobera menshi, ni aha muntu kwihitiramo
Iyo miringa yo kukaboko umuntu ushaka kuyigura yayikura he?murakoze
Mubanyururu
Ese wa mugani ko abashinwa n'abahinde batizera iby'abakristu. Ko n'abisiraheli banditse muri Bibiliya batayizera bo bafite idini ryabo rya kiyahudi. Ubwo amaherezo ni ayahe? Niduhonoke koko.
Si uko se Benimana! Muhonoke TWIGE kandi TUMENYE TUBEHO #UbuzimaBushingiyeKuMuco🙏🏿
Mwebwe Murabasazi
Ntago arabasazi my dear ababantu banditse ibitabo byimana bari bafite target ya business kandi bayigezeho kuko baziko baragiye abantu kandi nibyo umunsi wa Noheri nitariki bicaye barahimba ntawuzi neza igihe yesu yavukiye wibukeko na film ye iwayikinnye akiriho.Abazungu ndabumva bazi ukuri ntiwababeshya bizihiza noheri nka party kwishimisha gusa ibyimisengere nibyabirabura batazi igihugu kirwana nikindi.
Nonese Bagirango Bosebakwemera kitwe Nkawe
@@rasputina-t5d kitwe ni wowe wita abantu abasazi niba utemera kimwe nabantu ujye ubatega amatwi ubundi ukuremo ibyawe wigendere kuko baba bafite choice yo kwemera uko babishaka.
Banza Wige Umenye UBEHO ubone kuvuga Mwenimana🙏🏿
Rusa n'uyu escron mbona bararindagiye
Muri Noa Dr ? Nonese umuntu yakubeshyeye mu gitabo bukeye akora internet none niyo mushaka kumubeshyuriza ho? Cyokora mwemeyeko baturusha imitekerereze if you can't fight him Jon him
For some points they are not sure.
The objective is not set.
Nowa 6 😂
Ibyo ubyumvise ku munota wa kangahe Mwenimana....? (Muri Nowa....?) Bibaye byabaye byaba ari ururimi rwanyereye (lapsus linguae) Kuko ari Dr. Rusa ari na Nyagasani Imandwa Nkuru y'u Rwanda Muganga RUTANGARWAMABOKO nta numwe utazi neza amazina y'Ibitabo biri Muri bibiliya (biblos) n'ibibyanditsemo kuko twabyize kandi tukabikoraho ubushakashatsi bucukumbuye. Ahubwo Wenda umuntu Yaba yashakaga nko kuvuga kubwa Nowa, mu gihe cya Nowa, ibya Nowa,....nk'ibyabaye icyo gihe arinabyo Dr. Rusa yakomojeho avuga ko muri izo nyandiko zo Muri bibiliya kubya Nowa n'ahandi harimo amakabyankuru y'ibinyoma no kubwira abantu nk'abadatekereza cyangwa batazigera batekereza. Dukomeje kubashimira ko mudukurikira n'Ibitekerezo mukomeza gutanga. Muhonoke Benimana TWIGE kandi TUMENYE TUBEHO #UbuzimaBushingiyeKuMuco.
Ntawe ufitanye ikibazo namwe ahubwo mugifitanye namwe ubwanyu kuko mushaka kumvako abantu bagomba kumva ibintu kimwe namwe ,mukaba muri kuburana ntawe muburana nawe.kuki uvunwa n' umutwaro utikoreye???ubu rero mwitoye mwigize intiti abandi bose mubise injiji kuko batumva ibintu kimwe namwe?nta nkumi yigaya koko!
Fata akanya ubanze wige umenye UBEHO ubone kuvuga Mwenimana KUKO UMUCO ARIWO SHINGIRO 🙏🏿
none c muganga ibyo wita ubuhone ngo nubu kristu; nkange wabivukiyemo nkabikuriramo kandi nkaba mbikurikiza ntawe mbangamiye bikaba ariwo muco wanjye nimyemerere yanjye ikibi cyangwa icyaha naba mfite nikihe? kandi unsubize.
Ngo ngusubize rero nk'uko wabinsabye ushimikiriye Mwenimana. Umuburagasani Macaulay, Umwe mu bitwa abavumvuzi(explorers), kandi ari intasi, w'umwongereza amaze kuzenguruka no kugeta Aziya n'#Africa asubiye iwabo mubingereza atangariza imbere y'Inteko ishingamategeko ya Leta zunze ubumwe z'Ibibungu by'Abongereza (United kingdom) ati: " Nazengurutse Ubuhinde, Nazengurutse Africa, sinigezebonayo umuntu usabiriza, sinigeze mbonayo umuntu wiyandarika,...abo bantu b'indangagaciro zihambaye zityo nasanzeyo, sintekereza ko dushobora kubigarurira ngo tubagire ingaruzwamuheto. Icyakora ndatanga igitekerezo: tubashije kuvuna igufa ry'urutirigongo rwabo, niko kubakura ku Muco n'imyizerere yabo ya Gihanga, tugasimbuza imyemerere yabo ya Gihanga iyacu, tugasimbuza UMUCO wabo uwacu, tubakura ku myigishirize yabo ishingiye ku Muco wabo tukabisimbuza ibyacu, tukabakura ku ndimi zabo Gakondo tukazisimbuza icyongereza, kuburyo tubahuza iby'iwabo bagasogara bifuza kandi biyunvisha ko igiturutse Iwacu aricyo kintu cyiza kandi kigezweho, icyo gihe tuzaba tubagize ishyanga ry'ingaruzwamuheto ariryo twabifuzagamo."
Undi rero ngo baramunwiye bati: Have yewe #Kirazira gucana inkwi zo mu irimbi, nawe ati: Iwacu se ko arizo gusa nakuze ducana twabaye iki? Uretse Mukuru wanjye wavutse apfuye, n'undi wamukurikiye agahita yipfira atamaze igihe, na Murumuna wanjye uriya wavutse ahinamiranye, nanjye ukunze gusesa ibintu ku mubiri, uretse ko nisiga uduti bukagenda bikagaruka, ubundi twabaye iki....? Undi aba yamaze guhonga mu maso agahinda kamwishe, ati: ngo ntacyo mwabaye...? Yewe n'uko mwabaye kuramaze!
None rero nawe ukaba uri umunyaraanda w'abanyarwanda bakabaye babaho UBUZIMA BUSHINGIYE KU MUCO wabo wa Kinyarwanda ubu ukaba ntan'isoni ufite zo kwirata ko ubukirisitu ARIWO Muco wawe, ngo icyaha ufite ni ikihe....? Ashwi ntacyo rwose komereza aho !