Niyitegeka Gratien (PAPA SAVA) - IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP219

Поделиться
HTML-код
  • Опубликовано: 22 окт 2020
  • #PAPASAVA #NIYITEGEKAGRATIEN #IJAMBORYAHINDURAUBUZIMA
    Niyitegeka Gratien umaze kuba rurangiranwa muri sinema nyarwanda kumazina nka Sekaganda, Ngiga, Seburikoko, Papa Sava n’andi mazina atandukanye, Aya ni amwe muri menshi Niyitegeka Gratien yamamariyeho nk’umukinnyi wa filime ariko akaba anazwi cyane mu bundi buhanzi dore ko ari umusizi, umutahira uzobereye mu by’amazina y’inka, umukinnyi w’amakinamico, umwanditsi w’amafilime n’ibindi byinshi.
    Akora ingeri z’ubuhanzi zinyuranye nk’ Ibyivugo, indirimbo, ikinamico, filime, amazina y’inka, urwenya n’ibitutsi bitari mpangara nguhangare.
    Mu kiganiro twagiranye ushobora no gukurikira kuri RUclips Channel Dash Dash Tv, yaduhaye inzira y'inzitane yanyuzemo kugirango akabye inzozi ze, iyo nzira buriwe yamubera isomo rikomeye.
    Mu buhamya bwe Yadutangarije ko ubuhanzi bwe yatangiye kubwiyumvamo mu mwaka 1995.
    Guhera ubwo aho yanyuze hose higanjemo ibigo by'amashuri aho yize hose mu Yisumbuye na kaminuza yari ikimenyabose.
    Ashoje amashuri yisumbuye yagiye gukora akazi k'ubwarimu, Nyuma aza kubona ko kuba mwarimu abifatanya n’ubuhanzi byamugoraga cyane, ahitamo gusezera ku bwarimu.
    Akinjira mu bya sinema, izina rye ryabaye ikimenyabose ni ‘Sekaganda’ muri film ‘Zirara Zishya’.
    Iyi yayikinnye akiri mwarimu mu mashuri yisumbuye gusa mu 2015 yabivuyemo yiyegurira ubuhanzi ari nawo mwuga watumbagije ubukungu bwe kurusha imyaka yabanje.
    Uyu muhanzi w’imyaka 42 y’amavuko, ni mwene Ngarukiye Tharcice na Mukarusharaza Bernadette.
    Yavutse kuwa 25 Ugushyingo 1978 ahahoze hitwa i Byumba muri Kiyanzi , ubu ni mu Murenge wa Ntarabana muri Rulindo ho mu Ntara y’Amajyaruguru.
    Mu mashuri yisumbuye yize Ibinyabuzima n’Ubutabire muri Koleji ya Rilima, hanyuma muri Kaminuza yiga Ubumenyi bw’Isi, Ibinyabuzima n’Uburezi.
    Yarangije Kaminuza muri 2007, ahabwa impamyabumenyi mu mwaka wa 2008 mu Ishuri Nderabarezi rya Kigali[KIE].
    Niyitegeka Gratien yakoze umwuga wo kwigisha mu bigo by’amashuri bitandukanye birimo FAWE Girls School, St Ignace Mugina n’ahandi.
    Mu mashuri yigishijemo nyuma yo kurangiza Kaminuza, ahanini yatangaga amasomo mu by’Ibinyabuzima n’ubumenyi bw’Isi.
    Aho yanyuze yigisha no muri bagenzi be yabyirukanye na bo azwiho kuba ‘inkwakuzi’, kubahiriza igihe no gukorana umwete muri byose.
    Iyo uganira na PAPA SAVA, ni umuhanzi uvuga Ikinyarwanda cyiganjemo amagambo akomeye kandi adategwa, agira n’umwihariko wo kuvugana amaringoshyo menshi no kuvangamo urwenya mu buryo buryoshya ikiganiro.

Комментарии • 81

  • @irakozeira7513
    @irakozeira7513 9 месяцев назад +4

    Dashimu nukuri ndagukunda rwarukundo rukaz kubaho ntagufise ninko guhomba kazoza ihice kimwe iam from 🇧🇮🇧🇮🇧🇮🇧🇮

  • @twizeyimanamamerithe297
    @twizeyimanamamerithe297 3 года назад +6

    Dashi Mwaratubeshye papa sava Niwe Jambo Ryumwaka

  • @jomasalim9078
    @jomasalim9078 3 года назад +3

    Ibiganiro vyaw biratwubaka cyane imana irushirizeho kukuja innere mubikogwa vyaw vyiza 💖💖💖💖

  • @udushyatvsubscribe8153
    @udushyatvsubscribe8153 3 года назад +7

    Ok dashimu ndagunze cyane pe uyumu Tonto yakenewe kbsa

  • @mugisharegis
    @mugisharegis Год назад +1

    Muri number one 1😅😊❤😢😮😅❤

  • @Quo254
    @Quo254 3 года назад +4

    Dash Dash nkunda ibiganiro byawe cyane ,gukusanya iriyanyurabwenge ndabikunda cyane ariko ikintu tugiye gupfa ni uko utwicira urulimi.sinumva ukuntu wiga amashuri yose wize,ukaba uzi gukora ibyo ukora ariko ukaba utazi gutandukanya ingombajwi "n" n,igihekane"nt"ingombajwi"m"n'igihekane "mp".urugero:uvuga "umunu "aho kuvuga "umuntu",ukavuga "imano"aho kuvuga "impano"iyo uhageze rero ibyo uvuga biryana mu matwi cg ubutumwa utanga bugahindura umwimerere ndetse n,inyito.gerageza ukore imyitozo mu kuvuga ibihekane.Ndagunda ariko komeza ubushakashatsi n,ubwo ntakuzi.😁

  • @ndahimanacharles2454
    @ndahimanacharles2454 3 года назад +2

    Dashimu ndakwera cyane uzabwire igihe usobanurira amazina.

  • @bernardettenyirakanani1752
    @bernardettenyirakanani1752 3 года назад +2

    Murakoze cyane dashim 👍👍👍 uyu mugabo turamukunda cyane Kandi nawe turakwemera. Uzadushakire Ismaël Mwanafunzi turamukeneye.

  • @kazungurazaro2479
    @kazungurazaro2479 3 года назад +38

    Ngaho abamukunda muri film nimuzimpe

  • @niyigenajaenpierre1365
    @niyigenajaenpierre1365 3 года назад +1

    Dashimu ndakwemera wambwiye umuti utagoye ubu nakize imyate ! Gusa ndashaka ko uza tubwira ukumugabo yakwirinda kuzana inda nicyo yakora ibaye yaraje .ndakwemera

  • @EricNyiringabo-cw4we
    @EricNyiringabo-cw4we 18 дней назад

    Hy dashim ndagukunda cyane

  • @melissaishimwe4229
    @melissaishimwe4229 3 года назад +5

    Arasetsa pp Sava.numuhanga.

  • @SandraUwizeye4467
    @SandraUwizeye4467 4 месяца назад

    Thank you
    Uzatubwire no kuri mwanafunzi

  • @ntakirutimanadeo6880
    @ntakirutimanadeo6880 2 года назад

    Dashim ni Tuyizere Leonidas mu Ngororerero Dashim ndagukunda cyane pe! Niko nkukurikira nicecekeye. Uzongere utubwire kuri Thereza wikarikuta. Gumaguma dashim wacu.

  • @NYIRABURINDWIPauline
    @NYIRABURINDWIPauline Месяц назад

    We love you❤❤

  • @user-ht3pq7qe3m
    @user-ht3pq7qe3m 4 месяца назад

    Sha Kbs Turagukunda

  • @mukabuteraodette7553
    @mukabuteraodette7553 2 года назад

    Kbsa ayo magambo nisawa cyane, yavuze ukuri kbsa 👍

  • @gasasirafabie.2199
    @gasasirafabie.2199 3 года назад +9

    dashim nangayuko.udasubiza mn

  • @VIBLAISE680
    @VIBLAISE680 Год назад

    Papa sava ararenze

  • @rutayisirejohn2216
    @rutayisirejohn2216 3 года назад +4

    Dash turakwemera t2

  • @BikorimanaJeandamour-om9je
    @BikorimanaJeandamour-om9je Год назад

    Ndakwemer

  • @nizeyimanamac737
    @nizeyimanamac737 3 года назад +3

    Dashim turakwemera kuko uratwubakacyane urumutaramu KBS urimwarimuwunyabwenge turakwizera

  • @angeuwimana1332
    @angeuwimana1332 3 года назад +1

    Dash uzivugeh ndakwemer foo

  • @niyongeresylvestre3578
    @niyongeresylvestre3578 3 года назад +1

    Ndakengurutse. N'ivyiza ko iyo umuntu agihumeka gukoresha inguvu

  • @EricNyiringabo-cw4we
    @EricNyiringabo-cw4we 18 дней назад

    Ndifuza guhura nawe nkakugisha inama

  • @rutayisirejohn2216
    @rutayisirejohn2216 3 года назад +6

    Uyu arerenze t2

  • @paulinebyukusenge6438
    @paulinebyukusenge6438 3 года назад +9

    Hhhhhhhh mbega papa sava ararenze pe koko ntibakabeshye ngo tuzatandukanywa n'urupfu kd mupfa na msg

  • @havugimanadaniel3792
    @havugimanadaniel3792 3 года назад

    Ndemeye Koko iyo uhingana inzara. Nibwo umenya agaciro kumusaruro

  • @uramyealexis2616
    @uramyealexis2616 3 года назад +4

    Amagambo akomeye kbx thx!!!

  • @nshimiyimanaisaac7583
    @nshimiyimanaisaac7583 2 года назад

    Ndakwemera nkemera nibyo uvuga

  • @bonheurnzomukunda4515
    @bonheurnzomukunda4515 Год назад

    Ndabakunda kubiganiro mutegezaho twasaba muzemuvugeho claris karasira nawe muzabamukoz

  • @twagirayezujeanpierre7724
    @twagirayezujeanpierre7724 3 года назад

    Dwose uyuniwemuntu ntajyanumva harya ngo ni sava cg nisavayiva🤔 afitijwi yesuwe gs arashoboye cyane 😏

  • @ndahiroderrickalter2912
    @ndahiroderrickalter2912 3 года назад +4

    Thanks a lot sir ......
    Nibikunda uzatubwire kuri Dmx Earl Simmons

  • @praiserecordsofficial3324
    @praiserecordsofficial3324 3 года назад +1

    turatwemera cyane

  • @bushombetv6477
    @bushombetv6477 3 года назад +7

    Uzatubwire no kuri amag the black, nawe numva anyubaka

  • @aimepacifiquenduwimana1533
    @aimepacifiquenduwimana1533 3 года назад +5

    Ndagukeneye wasap yawe nizingahe

  • @melissaishimwe4229
    @melissaishimwe4229 3 года назад +5

    Dashimu may God bless you.

  • @emmanuelmugabo693
    @emmanuelmugabo693 3 года назад +1

    uzaduhe ijambo ryahindura ubuza Genelare Fred gisa rwigema

  • @niyitegekagerard6009
    @niyitegekagerard6009 3 года назад +2

    Uwomugabo ararenze

  • @maniraguhafidele7476
    @maniraguhafidele7476 2 месяца назад

    Good

  • @Iribaryagakiza786
    @Iribaryagakiza786 3 года назад +1

    Ndamwemera sana

  • @user-of5kr2uy4r
    @user-of5kr2uy4r 5 месяцев назад

    Nisawa uwomugabo

  • @jaysonkayz2648
    @jaysonkayz2648 3 года назад +4

    Ibikorwa byawe nibyiza Cyane kandi biradufasha ukomereze shop.

  • @uzamukundavava711
    @uzamukundavava711 2 года назад

    Dashimu ndagukunda cyane

  • @nizeyimanadezire2065
    @nizeyimanadezire2065 Год назад

    Nazakubonagure uraryosha amakuru mubihindura ubuzima

  • @imanzidenny5734
    @imanzidenny5734 3 года назад +1

    courage muvandimwe

  • @bunyetv48
    @bunyetv48 2 года назад +1

    Uzadukorere Naka Neymar

  • @jmbwanandeke7995
    @jmbwanandeke7995 2 года назад

    Ndamufana pe.

  • @bingirapaul795
    @bingirapaul795 2 года назад

    Thx lot dashm

  • @udushyatvsubscribe8153
    @udushyatvsubscribe8153 3 года назад +1

    Uzaduhe igice cyakabir 2 bro

  • @dusengimanarongin6236
    @dusengimanarongin6236 2 года назад

    Dash Dash, Uzaduhe part 2 ye please

  • @mizerojanvier4541
    @mizerojanvier4541 2 года назад

    Dash ngenkwemera bihambaye kuburyo watumwe rimwe narimwe kwishuri nkarota kugirango nkunve umfashije navugana nawe

  • @havugimanapatrick3185
    @havugimanapatrick3185 2 года назад

    Nkunda ibiganiro utugezaho amahirwemasa

  • @uwavutsenezajeanpaul3383
    @uwavutsenezajeanpaul3383 3 года назад +1

    Nice

  • @liverwst4042
    @liverwst4042 3 года назад +1

    Thx

  • @FurahaNibishaka
    @FurahaNibishaka Месяц назад

    M😊😮

  • @swanaOfficial7077
    @swanaOfficial7077 5 месяцев назад

    Kiyanza village Ntarabana sector

  • @pastorminanijustin8129
    @pastorminanijustin8129 3 года назад

    Uzadushkere amhta bachan and Rani Mukherjee

  • @samedjadavideduard4816
    @samedjadavideduard4816 3 года назад +1

    dash part 2 please

  • @yustylefashion8866
    @yustylefashion8866 3 года назад

    courage

  • @blessingsjolam8162
    @blessingsjolam8162 3 года назад

    Komera ncuti
    Hano HARIMWO ivyubaka vyinshi

  • @user-fv2sn7js7g
    @user-fv2sn7js7g 2 года назад

    Komera ndamukunda cane

  • @cizigamyejacqueline
    @cizigamyejacqueline 5 месяцев назад

    uratubwir amatek ya ndimbati simbon bary kamw

  • @twizeyimanafrancoisdassise1888
    @twizeyimanafrancoisdassise1888 3 года назад

    Bavuga Kiyanza

  • @nizeyimanamac737
    @nizeyimanamac737 3 года назад

    Ubutaha uzatubwire kuri amag the black haribyinshibyubwenge

  • @asmahsonia8399
    @asmahsonia8399 3 года назад +3

    hahahhhahah

  • @rugt4788
    @rugt4788 3 года назад +1

    ariko kuki utaravuga kuri fred rwijyema

    • @DashDashtv
      @DashDashtv  3 года назад

      Bisaba kubona imbwirwa ruhame yavuze ndetse n’inyandiko z’ibyo yavuze, Kuri Rwigema biragoye kubinona, hari abantu ntegereje ko bamfasha kubibona nimbibona nzamukoraho, kuri murandasi ntabwo biriho pe.

  • @mgsh7125
    @mgsh7125 3 года назад +2

    Nange ndi Umu philosophy Uzamvugishe 0786441287

    • @labaica2509
      @labaica2509 3 года назад

      Dashim muraho wazatuvuganiye muntara tukajya tubumv merereye lubavu gusa uzasubiremo mubutu sese seko

  • @odettetwiringiyimana9974
    @odettetwiringiyimana9974 3 года назад +1

    Papa sava ararenze