Super Manager - IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP238

Поделиться
HTML-код
  • Опубликовано: 7 сен 2024
  • #IJAMBORYAHINDURAUBUZIMA
    Uyu munsi mu Ijambo Ryahindura Ubuzima, Ngiye kuvuga kuri SUPER MANAGER, ni umuhanzi, umwanditsi w'indirimbo, umuririmbyi, umucuruzi, umushoramari, umukire n'ibindi byinshi utarondora.
    Uyu mugabo yavukiye mu ishyamba, ababyeyi be bari aborozi b'inka, bombi ntawari warabashije kwiga.
    Akaba Yavukiye i Karagwe (Cyampesha) ho muri Tanzaniya, murabizi iby'amateka y'u Rwanda ababyeyi be bari barahungiye Tanzaniya.
    Mu nkuru yabwiwe na Se, dore ko Nyina yitabye Imana Super Manager akiri muto, Se yamubwiye ko Yavutse Inka zabo zimuka, Mama we amubyarira mu ishyamba munsi y'igiti cy'umunyinya.
    Ninayo mpamvu Super Manager atazi imyaka ye, ku ndangamuntu handitseho ko yavutse tariki ya 1 Ukuboza 1984, gusa iyi ni imibare y'imihimbano kuko mubyukuri atazi itariki yavukiyeho.
    Mu mwaka w'i 1990 nibwo ababyeyi be bahungutse baza mu Rwanda, babanje kuba i Kibungo, Nyuma ababyeyi be baza kwimukira mu Mutara, na magingo aya niho bagituye.
    Amashuri abanza yayize i Rukira muri Kibungo, Ayisumbuye ayiga kuri ASPEC i Kibungo, yaje gusubira muri Tanzaniya agiye kwiga muri Kaminuza muri University of Dare - Salam.
    Muri Kaminuza yize ubwarimu, akaba yaranigishije muri Tanzaniya ndetse yigeze no kuba Directeur w'ikigo kimwe cyo muri Tanzaniya.
    Ku bijyanye n'impano yo kuririmba, avuga ko yabitangiye akiri muto, ariko akabifatanya no gukina umupira w'amaguru, yari umuhanga cyane mu mikino y'ibigo by'amashuri.
    Ageze muri Kaminuza, impano ye yaramukurikiranye, ashinga itsinda rya Muzika ryitwaga "Flash Makers" ryari ririmo n'umwe mu bahanzi bakomeye ubungubu muri Tanzaniya witwa Darassa.
    Ubwo icyo gihe ibyo gukina umupira yahise abihagarika, kuko yabonaga muri Kaminuza hari abamurenze mu bushobozi bwo gukina.
    Ahubwo iby'umupira byagarutse nyuma yo gusoza Kaminuza, noneho yinjira mu bucuruzi bwo kugurisha abakinnyi, aza no kugira amahirwe yo kujya kubyigira mu Budage.
    Yagize uruhare mu kugurisha abakinnyi barimo, Kagere Meddie, Jacques Tuyisenge, Bashumba Abouba, ndetse byakarusho yanagurishije Farouk Miya mu ikipe ya Anderckt yo mu Bubiligi aba umukinnyi wambere w'umugande ugiye gukina ku mugabane w'i Burayi.
    Yabikoreyemo amafaranga mesnhi cyane kuburyo yivugira ko amafaranga yamunyuze mu ntoki arenga Miliyari y'amafaranga y'u Rwanda.
    Yavuye kure habi agera kura heza, abikesheje gukora cyane, no kubyaza umusaruro amahirwe yose yagiye abona.
    Ikiganiro kirambuye twagiranye mwagisanga kuri RUclips Channel Dash Dash TV.
    Kugeza ubu ni umunyamuziki wabigize umwuga ndetse akaba anakora ubucuruzi mu mupira w'amaguru.
    Mu muziki yitwa 2 TEN izina yiyise kubera amagambo atatu agenderaho (Tuza, Tekereza, Ntiwihebe), Azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo Sheilla, Najyaga Nkumva, Back to Me n'izindi.

Комментарии • 108