Michael Scofield - IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP248

Поделиться
HTML-код
  • Опубликовано: 15 сен 2024
  • #IJAMBORYAHINDURAUBUZIMA
    Wentworth Miller ni umukinnyi wa filime wamenyekanye cyane ubwo yakinaga filime y’uruhererekane ya Prison Break imwe mu zakunzwe cyane aho akinamo yitwa Michael Scofield.
    Wentworh Miller benshi bazi ku izina rya Michael Scofield yavutse ku itariki ya 02 Kamena 1972.
    Ni umwanditsi wa filime, arazikina ndetse akanaziyobora.
    Gukina yitwa Michael Scofield muri filime y’uruhererekane imwe mu zakunzwe na benshi yitwa Prison Break byatumye aba ikirangirire ku isi .
    Yavukiye mu bwongereza mu gace ka Chipping Norton, Oxfordshire abyarwa n’ababyeyi b’Abanyamerika .
    Nyina Joy Marie ni umwarimu naho se Wentworth Earl Miller II, aburanira abandi(avocat) ndetse n’umwarimu .
    Ibisekuru bya Miller biri hafi kusi hose kandi biratangaje.
    Ise umubyara ni umwirabura ufite inkomoko muri mu bihugu binyuranye aribyo :Africa na America( African-American), Jamaica, Ubwongereza, Ubudage, na Isiraheri .
    Nyina wa Miller ni umuzungu ufite inkomoko muri Burusiya , Ubufaransa, Syria, Libani, ndetse no muri Swede .
    Muri 1990 nibwo Wentworth Miller yarangije amashuri ya Kaminuza y’icyiciro cya kabiri muri Princeton University , mu buvanganzo bw’icyongereza(English literature).
    Mu gihe yigaga yakundaga kujya mu matsinda anyuranye yo kuririmba.
    Muri 1995 nibwo Wentworth Miller yagiye I Los Angeles ho muri Leta zunze ubumwe za Amerika kwiga ibigendanye no gukina filime(Acting career).
    Miller yatangaje ko byari ibintu bikomeye kuri we.
    Ati “ Cyari gihe kinini uva aha ujya hariya, harimo gutsindwa kenshi ndetse n’ibizazane byinshi kuburyo byari bingoye.
    Gusa numvaga nshaka kubimenya nkuko nkenera umwuka wo guhumeka, byari ibintu nagombaga gukora.”
    Muri 1998 nibwo Miller yagaragaye muri Filime ya mbere ica kuri televiziyo yitwa ‘Buffy the Vampire Slayer’ Aho yakinaga ari umunyeshuri uhinduka ikinyamaswa cyo mu Nyanja.
    Muri 2002 nibwo yatangiye gukina nk’umwe mu bakinnyi b’ibanze.
    Muri 2003 yabaye umukinnyi wungirije muri filime yitwa 'The Human Stain' akinana na Nicole Kidman.
    Muri 2005 nibwo yatowe nka Michael Sciofield wagombaga gukina muri filime y’uruhererekane ya Prison Break ya Televiziyo ya Fox.
    Muri iyi filime ari nayo yatumye yamamara ku isi hose aba ashaka gukiza umuvandimwe we Lincoln Burrows gucika urupfu nyuma y’uko ahamijwe icyaha cy’ubwicanyi atigeze akora.
    Muri iyi filime kandi arangwa n’amabara aba amushushanyije ku mubiri(Tatoo)ari nazo yifashisha mu buryo bwo gushaka gucikisha umuvandimwe we wari warakatiwe urwo gupfa.
    Kumucikisha n'ibindi byose akina abikorana ubwenge bwo kurwego rwo hejuru ari nacyo yakundiwe na benshi mu babashije kureba Prison Break.
    Prison Break yarangijwe gukinwa muri 2009, ikaba ifite uduce 81(episodes).
    Michael Scofield yagaragaye mu mashusho y’indirimbo 2 z’umuhanzikazi w’umunyamerika, Mariah Carey.
    Izo ndirimbo ni ‘It's Like That’ na ‘We Belong Together’.
    Michael Scofield yagiye akina muri filime zinyuranye ari nako yandika izindi.
    Wentworth Miller yatangiye kwandika filime mu mwaka wa 2013, atangirira kuri filime ikanganye yitwa ‘Stroker’.
    Mu kwezi kwa Nyakanga 2014 byatangajwe ko azagaragara muri Filime y’uruhererekane yitwa 'The Flash' kuri ubu yamaze gusohoka ndetse akaba agaragara bwa mbere muri iyi filime mu gace ya kane(episode 4) y’igice cya mbere(season 1).
    Muri The Flash akina nka Leonard Snart / Captain Cold.
    Hari amakuru yigeze gutangazwa ko Wentworth Miller(Michael Scofield ) yaba ari umutinganyi(akunda abagabo bagenzi be/Gay).
    Muri 2007 yahakaniye ikinyamakuru InStyle kubivugwa ko ari umutinganyi.
    Muri 2013 nibwo yagaragaje ko afitanye isano n’abatinganyi aho yanze kujya mu festival ya filime yaberaga mu Burusiya yitwa Saint Petersburg International Film Festival.
    Mu ibaruwa yanditse ayishyira ku rubuga rwa GLAAD yavugaga ko atewe agahinda no kuba igihugu cy’Uburusiya gifata nabi abaturage bacyo b’abatinganyi.
    Yemezaga ko atajya mu birori byateguwe n’igihugu gifata nabi abantu bateye nka we ndetse bakabuzwa uburenganzira bwo kubaho no gukundana uko babishaka kumugaragaro.
    Muri 2013 Miler yatangaje ko akiri muto (afite imyaka 15)yagerageje inshuro nyinshi kwiyahura mbere y'uko muri Nzeri 2013 yerura ku mugaragaro ko ari umutinganyi .
    Ubuzima bwe busanzwe
    Miller aba mu mujyi wa Los Angeles, afite bashiki be babiri : Leigh na Gillian.
    Afite ubwenegihu 2:Umunyamerika n’umwongereza.
    Nyuma yaho akinnye muri Prison Break ikamugira icyamamare, uyu musore abaho mu buzima bwihariye(private), iyo atari mu kazi aba yibereye mu rugo rwe.
    Akunda koga(swimming), gusoma ibitabo ndetse no gusohokera mu maresitora mu mpera za week end.
    Akunda kujya kandi mu ishuri ry’ubugeni riherereye I Chicago muri USA ryitwa ‘The Art Institute of Chicago ‘ kuko yemeza ko umuziki, gushushyanya , filime n’amakinamico bibarizwa muri rirya shuri byose byafasha umukinnyi wa filime mu kazi ke.

Комментарии • 53