Dashim - IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP218

Поделиться
HTML-код
  • Опубликовано: 7 сен 2024
  • #DASHIM #IJAMBORYAHINDURAUBUZIMA
    Amazina ye yiswe n'ababyeyi ni DUSHIMIMANA JEAN DE DIEU.
    Uyu mugabo yavukiye mu cyahoze ari Kibuye ubu ni mu karere ka Karongi, Yize amashuri abanza muri Ecole Primaire Rwamuramira, ayisumbuye ayiga muri Ecole Secondaire de Gasenyi.
    Kaminuza, igice kimwe yakize mu ishami ry'itangazamakuru muri Institut Catholique de Kabgayi (ICK), ayakomereza muri Christian University of Rwanda.
    Ni imfura mu bana bane ba Vuguziga Abel na Nyina Mukandoli Rachel.
    Ni Umwishywa w'umuhanzi wamenyekanye hano mu Rwanda , Bizimana Loti wakunzwe mu ndirimbo nyinshi nka Nitwa Patro, Ntamunoza n'izindi, uyu muhanzi akaba n'umuvandimwe wa Prof Malonga Pacific wamenyekanye mu bwanditsi bw'ibitabo.
    Dashim nawe ni umuhanzi, yaririmbye indirimbo zitandukanye zirimo "Gasaro ka Mama, Mpemuke ndamuke, Bakunda Umurambo n'izindi.
    Mu buzima busanzwe ni umwanditsi w'ibitabo, ni umuvugabutumwa, ni umuririmbyi, ni umunyamakuru, yivugira ko ari n'umuhanuzi, avuga kandi ko afite isezerano ry'Imana rigomba gusohora agihumeka, ibi byose abenshi babimumenyeho ku izina rya DASHIM, akaba askunzwe guhimbwa DASH DASH.
    Dashim ni izina yahawe n'umukinnyi w'umunyamahanga bakinanaga umupira w'amaguru akiga mumashuri yisumbuye, uwo mukinnyi yarimuhaye kuko atashobora kuvuga neza izina DUSHIME bamuhamagaraga.
    Abamuzi kera bavuga ko uyu mugabo yakuze ahimbwa akazina ka KAZUBWENGE, yakuze ari izina adakunda kuko ryatuma yihatira gusoma cyane ngo atazaba umuswa agasebya iryo zina, Ibi byatumye akora cyane aharanira kugaragaza ko izina ariryo muntu koko.
    Avuga ko inkomoko y'iri zina yabwiwe ko ari akazina yahawe na Se akiri uruhinja, ngo nyina yajyaga ajya kukazi akagahinja kakaryama, kagasinzira kagatuza, nyina yaba ataravuga n'ijambo na rimwe ariko ari hafi avuye ku kazi aka gahinja kagahita gakanguka kagatangira kurira, ibyo byabaye inshuro nyinshi, Se abyitegereza aza kuvuga ati aka kana kazamenya ubwenge, ngayo nguko uko iryo zina ryaje.
    Kubera umupira w'amaguru yahimbwe utundi tuzina twinshi nka DIHNO, Double D n'ayandi.

Комментарии • 340