URUGAMBA RW’IMINSI 330: Inkotanyi zafashe umusozi wa Shonga Inzirabwoba zinanirwa kuwubambura neza.

Поделиться
HTML-код
  • Опубликовано: 6 сен 2024
  • Umugaba mukuru wa RPA Inkotanyi, Maj Gen Paul Kagame icyo gihe , ubu Nyakubahwa Perezida w’u Rwanda, yakoreshe ubuhanga yihariye mu rugamba rwo kubohora u Rwanda. Nyuma y’iminsi 28 y’urupfu ku Nkotanyi uhereye tariki ya 1 Ukwakira ukageza taraiki 28 Ukwakira 1990 Maj gen Paul Kagame yazanye amayeri yihariye we ubwe yo gutsinda Ingabo za Leta. Nkivuga ibi nahita nkwibutsa ubwo yafata Umwanzuro wo kuva mu Birunga akaza mu cyahoze ari Komine Muvumba mu Ntara y’Umutara aho yarwaniye na FAR amezi 11 akabatsinda bagatatana maze agahita afata n’ibice binini bya Perefegitura ya Byumba akahaba kugeza tariki 7 Mata 1994 ubwo yahavaga azanye n’Ingabo ze mu rugamba rwo guhagarika Jenoside no gutabara abaicwaga bose ari ko anakomeza kubohora u Rwanda.
    Umusozi wa Shonga rero wari uriho Batayo ya BRAVO yarwanishijwe na Afande Col DODO TWAHIRWA igihe kinini wabaye umusozi w’ingirakamaro ku Nkotanyi ku buryo amateka y’ibyahabereye byigwa nk’amasomo ahamabaye yasizwe n’ubuhanga bw’Inkotanyi.

Комментарии • 24

  • @user-zp8oi5gy2p
    @user-zp8oi5gy2p Месяц назад +2

    Nkunda inkuru zagisirikare mwazaduhaye umusirikare warwaniye ijari hano mugasata akatuganirira kbs cyane cyane uriya wakoreshaga imbunda Nini yateraga ibisasu kukigo cya gisirikare cya mokigari nahandi

  • @user-hm1iy1sv8j
    @user-hm1iy1sv8j Месяц назад +1

    Urakoze cyane unyibukije byinshi

  • @humura11c96
    @humura11c96 Месяц назад

    Inkotanyi n'ubuzima❤❤❤❤❤❤❤❤❤

  • @user-rl2dx3on7m
    @user-rl2dx3on7m Месяц назад

    Aha n'iwacu nzi inzu kuyindi isambu kuyindi ariko ndimuto nabwo narimpari nibyiza kutubwira amateka yaharanze ❤❤❤

  • @Plus4TV250
    @Plus4TV250 Месяц назад

    Iki kiganiro gikoze neza cyane cyane nice documentary pe uyu mugabo arasobanura neza neza urabona ko ibyo avuga turi kubibona uko urugamba rwagenze

  • @manirahochristophe9410
    @manirahochristophe9410 Месяц назад +1

    Sha mwari mufite strategy zifatika kweli

  • @masaididas9757
    @masaididas9757 Месяц назад

    Mwarakoze cyane nkotanyi

  • @rukundolukatony5064
    @rukundolukatony5064 Месяц назад +2

    Uzengeremo akantu ko kuzana abaharwanye,kuko wowe Uba ubara inkuru,rimwe na rimwe ukaba wanabeshya

    • @bobm4381
      @bobm4381 Месяц назад

      Suko se aravuga Inkuru yabariwe cg yumvise so It is not Interested at All

  • @cedricdaay3299
    @cedricdaay3299 Месяц назад

    Mwarakoze cyane

  • @kingnicolas7262
    @kingnicolas7262 Месяц назад +2

    Murakoze kutugezaho uko byagenze. Mujye muduha abarwanye urugamba nibo baduha amakuru yizewe. Thank you

    • @bobm4381
      @bobm4381 Месяц назад

      Yego rata Umbaye kure mbangukoze muntoki uyu icyo akora nukuvuga nawe ibyo yabwiwe kandi ntabwo avuga uko Urugamba rwagenze cg ngo aduhe Ingero.

  • @Nkotanyi1990
    @Nkotanyi1990 Месяц назад

    Kuri TITRE Ya Video Uzawandikaho Site Ugezeho
    Biraducanga Kumenya Site Ugezeho

  • @sahacedric1072
    @sahacedric1072 Месяц назад

    Aya mateka ndayakunda cyanneeee

  • @Iyakanwa
    @Iyakanwa Месяц назад

    Respect to afande Dodo

  • @MURENZIBashir-ug3mz
    @MURENZIBashir-ug3mz Месяц назад

    Uzadushakire amateka yahantu habaye trining na sickby byinkotanyi nyuma ya ntamuhemuhemure mukagera murakoze

  • @titititi5515
    @titititi5515 Месяц назад

    Muzadufashe ibiganiro byose mujye mwongeraho site No( eg: site 8)

  • @intarebatinya5326
    @intarebatinya5326 Месяц назад

    Karama ndayibonye disi, narahabaye na Tiger one

    • @bobm4381
      @bobm4381 Месяц назад

      Ahubwose kuki atarimwe muza kubitubwira aho kuvugwa numu sivili wabibariwe utazi aho biva naho bijya

  • @bobm4381
    @bobm4381 Месяц назад +1

    Ariko uyu Ibyo asobanura usibye kuba yarabibwiwe haribyo azi? Twifuzaga cg Twasabaga ko Byazajya bivuga Nababibayemo batubwira cg baduha ningero kandi barahari ba Sam Kaka, Dodo, Musitu, Gashumba, Kabarebe we harigihe abivugaho ariko twifuza ababibayemo

  • @Iyakanwa
    @Iyakanwa Месяц назад

    Kabuga Sha
    Twarashe FAR tubabuza kugemurirwa neza neza aho niho naboneyeko tuzafata leta

    • @NKWASIBWEMoses-se1lq
      @NKWASIBWEMoses-se1lq Месяц назад

      Uribuka fand Kanimura kumusozi wa Mukoki ukoyabuzagamahoro.

    • @mukahigirolaurence688
      @mukahigirolaurence688 Месяц назад

      Hari ukuntu FAR yajyaga Ngo muri attack shonga mbese hakurya y',umuvumba yitwaje intwaro bien, inkotanyi zikayiha gasopo kuburyo hatahaga mbarwa, barabakubitaga bakicuza.

    • @bobm4381
      @bobm4381 Месяц назад +1

      Kuki se atarimwe mutaza kubitubwira? Gusa mwarakoze Nkotanyi nkaka muvuze konyine njye kandutira ibyo uyu yavuze byose