PART II: Pastor MUSISI ATI "KILIZIYA IRI MU BUYOBE RUTURA" PADIRI RUSHIGAJIKI ATI “TNIDUKORA NKAWE"
HTML-код
- Опубликовано: 27 окт 2022
- Niba hari amakuru, ikiganiro cyangwa ikindi wifuza ko twasangiza abakunzi bacu, watumenyesha uduhamagara kuri 0785455520. Ntukibagirwe gukora SUBSCRIBE niba utarabikora, kugirango ujye uba mu ba mbere bakurikira inkuru yacu.
Pasteri rwose hari ibintu muvuga ukumva harimo kwigiza nkana! None se ni gute umuntu yaba ingoro y’Imana amezi icyenda yose hanyuma ukumva ko uwo muntu ari nka maman wawe kdi na Malayika yarivugiye ko yagize ubutoni ku mana
Iby,Imana ntibisobanurwa nubwinshinshi bwamashuri kuko mwishuri umuntu yiga amaco yinda nukuntu umuntu atunga igifu cye! Ninayo mpamvu padiri asobanura ukumva aribintu yatsindagiwemo arko past yasobanura ukabona nibintu biri muriwe adashakisha umugati ahubwo ahuguza abandi ngo bave mumwijima bahungire kuri kritso.
!
paster musisi yemera Biible ese yibuka ubwo Marie yajyaga gusura mubyarawe Elisabeth nuko Elisabeth roho mutagatifu(umwuka wera) amwuzuramo ati mbekeshiki kugira ngo nsurwe na nyina wumukiza wanjye guhera ubu amasekuruza yose azakwita umuhire none Paster afata Marie akamugereranya na Nyina
Urakoze cyane Padiri kujijura abagifite imyumvire nk'iya Pastor Musisi.
Ntibizakunda peee
Numiwe pe! Uyu mupadiri ni smart pe. Azi gufata ijambo ry'Imana akarigoreka bene aka kageni kweli. Ngo amasakaramentu? Ubu ibihumbi n'ibihumbi by'abakomezwa buri mwaka mwemeza ko buzura Umwuka Wera/Roho Mutagatifu? Ubwo muvuga ko ari ukwigana ibyabaye ku ntumwa, abo bakomezwa ubwo bajye babanza bitegure nk'uko intumwa ziteguye, zigasenga zizi bibyo zirimo. Uruhinja rwemera iki koko? Ngo babatizwa mu kwemera kw'ababyeyi? Agakiza ni gatozi
Murakoze padiri Rushigajiki na pastor Musisi. Padiri arabisobanura neza ko ku cyumweru ari umunsi wa mbere. Urakoze padiri. Abakristo bo mu itorero ry'Abadiventisti b'umunsi wa karindwi bajya babivuga ugasanga abantu barabagira urwamenyo kuko binyuranye nibyo babwiwe mu mashuri no mu iyobokamana ryinshi. Musubire mu Bakristo banyu mubakuremo icyo kinyoma ko ku isabato ari ku wa gatandatu ahubwo bamenye ko ari ku wa karindwi. Birabaje kubona umuntu yiga amashuri kuva muri garidiyene abeshywa akarangiza kaminuza atazi ko ku cyumweru ariho ku wa mbere w'iminsi irindwi. Mbese ubwo mu mashuri ni nde winjijemo icyo kinyoma? Mbega uburezi bw' ikinyoma!.
Courage padiri Pierre.
Musisi gutsimbarara ni ngombwa
Kuko Niko ameze nyine. Kuriwe nyine abandi barayobye.
Muhugure agire imyumvure myiza.
Kutemera kimwe ntabwo byadutanya ahubwo byaduhuza.
Niyemere ibye yumva n'abandi abareke bemere ibyabo ariko twese duhurize hamwe.
Musisi afite imyumvire idahwitse rwose
Musisi Imana irushirize kugushoboza naho ubwira abamaze kuziba amatwi
Erega Padiri yarize cyane ntimukamuburanye theology arayibarusha cyaneeeeeeeeee
Imana ntizabahore ,ahubwo izagirire ko mutabimenye.muntu yariyanduje,Imana igena Bikilamaria na Yezu umwana wayo ngo babe ari bo bayicungura! Marie yateguwe Eva akimara kumvira sekibi nuko agenwo ko azaba Eva mushya😢 Bikilamaria nyina wa Jambo,Udusabire!!!!!
Ariko usibye ubujiji, ngo Maria akizwe na YEZU, umwana we?
Karinijabo bravo, dukeneye part 3 kugira dusobanukirwe neza
woow turabakurikiye! Yego Padiri;hugura uwo mu pasteri! Ariko rero usibye Roho Mutagatifu biragoye kukumva. Imana ibimufashemo
Birababaje cyane ko abayisilamu baha agaciro kurusha bamwe mubitandukanije na Kiriziya gatolika.
Past urihuta cyane nukuri bagushakire igihe kinini na padiri aze nanjye nzaza wenda
Umva pastor, yoba kiliziya uyihorere.
- Yesu/Yezu ubutumwa bwiza yabuhereye m'Umuryango wiwe n'abamwumviye bakamukurikira, muntumbero yokwizera nogukizwa.
- Yesu yagendanye na Mariya nambere yuko asamwa, amaze gusamwa kugeza avutse kugeza, kugeza asubiye mw'ijoro nan'uyu munsi.
- Mariya yagendanye na Yesu Umwana wiwe muri vyose na hose.
Rero ntagihe nakimwe Mariya, Yozefu/Yosefu n'abandi bagendanye na Yesu BATABAYEHO BADAKIJIJWE.
Mana yanjye. Ndebye iki kiganiro, ntekereza ko naganiriye neza kandi ibikubahisha. Ibihuza abantu biguturukaho bizabahuze, ibihabanye nawe ari na byo bibatanya uzabiduhishurire maze udukebure. Ubundi udufashe kuba umuryango umwe, abana bunze ubumwe bagukikije kandi bavuga rumwe
haaaa,ariko hari akantu yakubajije ati niba hari ibyo muhiriraho ,mukaba mubona ko hari ibindi mudahiriraho kandi ari bibi kuki buri wese yagumya kunangira ntashake guhinduka?Birumvikana ko ihuriro ry'amadini hari ikibyihishe inyuma kandi wibuke bibiliya ivuga ko tugomba kugira ubumwe bwo kwizera niba mutizera bimwe mwahuza iki,gute?imana ikomeze kutwigisha nakunze ikiganiro muzongere muganire
Ariko pad ngo nti mutenga naraherutse nuwatashye ubukwe bwa gipani mumuhagarika cg mwarabiretse?
Halleluiiiaaa ntago Yesu yazanye amahoro mu isi ahubwo umwanzi w umuntu azaba uwo munzu yeee kubera ko abantu ntibashaka Yesu barashaka imigenzo
Uaq
Yesu yaravuze ngo mwene so nakora nabi umuhane niyanga umushyire babiri niyanga mumufate nkumupagani kuri mwe
Bibiliya iravuga ngo buri wese akiranuke neza mwitorero rye. So ntabwo Imana izatubaza ukwemera ko muyandi madini. Buri wese acunge izamu rye.
Ngo buri wese akiranuke mu itorero rye? Byanditse he?
Pastor musisi uri umuswa cyane rwose muri theology niba uvugako Mariya ari sinner rwose.
Ni siner kuko yasamanywe icyaha
Amahoro cyanee ! None kubera iki Musisi uyu munsi yavuze ibintu en desordre. Ibintu bya Past Musisi ntibyumvikanye neza kubera yabivuze mu kavuyo, yihuta, adatanga n'ingero zo mu byanditswe byera. Past. Musisi yavuze ibintu ameze nk'ubikura mu mutwe wiwe gusa rero biragoye ko Padiri yasobanukirwa neza utamwigishije wifashishije ingero zo mu byo asoma kumbure mu gihe cyo kugendererwamo YESU arashobora kumwihishurira agahita abyumva vuba. Shalom !
Impamvu yavuze ibintu en desordre ni uko yarari kuvuga ibyo adahagazeho bishingiye ku ihangana gusa apana gushingira ku kuri na bibiliya. Yahuye n'umugabo umurusha ubumenyi biramucanga
Muzaduhe part 3
Murakoze
erega padiri uramurenganya ibyumwuka bisobanuzwa umwuka
Pastor Musisi ni umunyabwenge kandi afite Roho Mutagatifu
Abanyamadini ndabakunda cyane.
Padiri, komera turi kumwe.
Hano uhita ubona uwasomye bibiliya nuwaduzwemo ibintu kuva i Roma sha
Nyajubahwa Padiri, ntabwo numva impamvu ufite umwanya wo kujya impaka n'umuntu utuka Bikiramariya ngo ni umunyabyaha. Ariko ntacyo hari benshi biyeguriye uriya umutima wababaye kandi utagira inenge kubera abo bose bamuhinyura ndetse n'abandi bose bamwanga.
Uwo bikira ni mwene adamu kandi bibiriya iravuga bose bakoze ibyaha ntibashyikira ubwiza bw Imana Abaroma 3:23, kandi na Yesu kugirango aneshe icyaha yabanjye kuba icyaha uzasome 2 abakorinto 5:21 , ikibazo murasomerwa ntimusoma niko kabi
haaaaa,mureke twige bavandi kandi twige gutekereza maze kubona ibaruwa abera banditse ingaruka zayo ngo muzabigishe gusoma no kubara ariko ntimuzabigishe gutekereza!aha niho ruzingiye
Icyo nemera nuko amadini mazanano mugihe cy’ubukoroni yose ari imico y’ibindi bihugu naho kwitana bamwana kwayo ntibikwiye kuko buriwese aherera muruhande ya yobotse Gaturika n’umubyeyi w’ubukristo aba protesta n’abana b’ibirara.
Kwita Bikiramariya umunyabyaha ni icyaha gikomeye, ahubwo ugire vuba wihane icyo cyaha ugisabire imbabazi . None se uwo Yesu uvuga biramushimisha??? Harimo icyaha cy'ubwirasi no guhinyura. Ariko nta rubanza nciye.
Padiri komeza uhugure uwo muntu ndumva nta bumenyi afite
ubwose Imana yacisha umwana wayo ahantu handuye ko uvuga ngo ni umunyabyaha malayika yaravuze ngo yuzuye ingabire ni gute umuntu wuzuye ingabire aba umunyabyaha
Ingabire nibivuga umugisha cg impano c? Ibyo ntibikuraho kuba umuntu yakora icyaha
@@bwanakwelimoses545 none grace bivuga iki nikimwe na sanctification ni ukuvugako ko yuzuye ubuntu bwimana cg ubufasha bwimana ubwose yacumura gute cg wumva Imana yacisha umwana wayo munzira yanduye irimo ibyaha cg mwuka wera nkuko mumwita yajya mumuntu wumunyabyaha nkuko yamugiyemo agasama ntamugabo sinzi uburyo mwumva ibintu Imana ica ahantu handuye kandi yera gute nuko naho hantu hagomba kwera
Nta na hamwe muri Bible hagaragaza ko Mariya atandukanye n'inindi biremwa muntu ( Kandi uwabyawe n'umugore wese yasamanywe icyaha uretse yesu wavutse kubwa roho mutagatifu(no sinniful nature or DNA
noneho uvuze ko Imana yacishije umwana wayo mubyaha yavutse mubyaha ntago Imana yatura ahantu handuye kuko icyaha kiratwanduza iyo ukoze icyaha umubiri wawe uba ingoro yasatani ubwo uwatwaye umwana wImana mundaye yanatewe inda na Roho mutagatifu niwe wita umunyabyaha ngo ukeneye kubireba muri bibiliya
Ariko tujye twubahana, Rev. Pastor! Buriya iyo uganira n'umuntu uvuga ko "idini rye riri mu buyobe" ndetse ko "ari ryo ryazanye ubuyobe bwose" uba wumva ari imvugo ya gipfura yo gushyikirana? None se ni gute wemera kuganira n'umuyobe ndetse wapfuye nk'uko wavuze inshuro zirenze imwe uti: "Murapfuye birarangiye"? Hanyuma se niba Kiliziya yabanje kubaho iri mu buyobe, amatorero y'Abaporotesitanti n'andi yayakomotseho nyuma nayo akaba ari mu buyobe, kuko uvuga ko nta dini urimo (dore ko "yose ari maraya"), icyo usengeramo kikaba atari idini, ni ukuvuga ko Roho mutagatifu/Mwuka wera atari ahari mu myaka yose ishize kuva imisengere n'imyemerere nyayo "ihinduwe n'umwami Constantin" (nk'uko wabivuze) kugeza igihe uziye ugashinga iryo "Torero"? Yari yaragiye he se? Yaba yari yarasuhutse cyangwa yaratembereye? Yari yaragiye mu kiruhuko se? Ese muri iyo myaka yose hari harabuze undi ubikwiye yanyuraho ngo agaragaze uko kuri uvuga ku buryo yategereje iyi myaka yose? Ubu rero kandi isi yose yarayobye uretse wowe? None byaba ahubwo bibusanye n'ibyo?
You made the word of God of none effect because of your tradition Jesus said
2 Bami 18:3-4
[3]Uwo akora ibishimwa imbere y'Uwiteka nk'ibyo sekuruza Dawidi yakoraga byose.
[4]Asenya ingoro, amenagura inkingi, atema Ashera, avunagura igishushanyo cy'inzoka Mose yacuze mu miringa, kuko kugeza icyo gihe Abisirayeli bari bakicyosereza imibavu. Bacyitaga Nehushitani.
Yes ibiduhuza nibiduhuze nukuri padiri
Urakoze rwose
Musisi sinzi niba azi Imana. Abaye ayizi ntiyagaciriye imanza Imana abandi bemera.
Ijambo niryo ribacira ho iteka nkuko umwami yabivuze muri Yohana 3:17-19
njye nize byinshi ahubwo muzongere mutegure ikindi kiganiro
pastor ngaho tekereza kabiri Bikira Mariya yari kubyara umwana w'imana ntagatifu we Atari mutagatifu nonese ko uvuga ngo kiliziya yabitse bibiliya kugirango muzaze kuyikiniraho nkibyo urimo ngo watangije urufatiro woe c urinde? Ko yezu kristu we ubwe yivugiyeko petero arurutare kdi urwo rutare azarwubakaho kiliziya nububashya bwikuzimu ubutazayi nyeganyeza woe niyo mana ukore murumva muzayi nyeganyeza nange soreze kuri Bikira Mariya wemera umwana na se ariko ntiwemera mama wumwana ukwemera kwawe gushingiye kuki niba utemera ubutatu butagatifu?
Ikosa Katorika ikora, nuko itigera itanga iyo mirongo yo muri Bibliya mugihe bategura abakira ama sacrements.
Imirongo yo muri bibiliya irahari rwose nta n'isakaramentu Gatolika itanga ritagaragara muri Bibiliya hari n'agatabo kabigenewe kabisobanura neza kakagaragaza iyo mirongo bityo uzegere paruwasi ikwegereye bazakakugurisha 1000 Frw ugatahane ugasome witonze
Musique yaratsinzwe impaga muri débat
Kiliziya gatolika yanyuze muri byinshi byiza ndetse n' ibibi, byayubatse igaragiwe na Roho Mutagatifu. Aba ba Musisi baje batarataza basoma Bibiliya macuri. Nibashyire agapira hasi bige.
Kuvugangomaria numunyabyaha.ahubwo wihane icyocyaha ukoze
Mbega ubuyobeee weeeee ngo divayi substance ni Yesu
Aho ni divayi yagiye kimusaraba ni ikimenyetso papa ibyo bakufuzemo ngo murimbuke mwese hariya i Roma ntago uzi umugambi uriyo
🤔
Padiri, komera kandi wibuke ko Bikiramariya ahora avuga ko abakristu bose bazahurira mubuvumo bumwe basenga mu bwihisho igihe cyo gutotezwa .
Bazatoteza abakristu bose cyimwe, bityo uwibwira ko ahagaze neza aritonde atagwa.
Bikira maliya yabivuze muyihe bibiliya ni ntagatifu cg utwo dutabo nitwo tuzabakoraho wasomye bibiliya ukareka gusomerwa
Ikindi Musisi yemeye amasakatamentu abiri gusa yirengagiza ko mu Ibyakozwen'intumwa hagaragaramo isakaramentu ry'ugukomezwa Kandi bakagaragaza ko kubatizwa gusa bidahagije. Soma Ibyakozwen'intumwa 8:14-17 na 19:5-6 aho bigaragazwa neza ko mu gukomezwa twakiriramo imbaraga zihariye za Rohomutagatifu turamburirwaho ibiganza
Urakoze Muvandi Ange
Umwuka wera aratweza mu gihe twemeye kuba muri Christ.
Padri afite ukuri kujyanye n'idini ye Kandi arabizi.
Past Musisi ni free nawe asobanura neza Umwuka wera.
Amahoro muri Christ ahorane namwe
Padiri ntako utagize ngo ubwire musisi ariko yanze kumva ariko twebwe tubakurikira turabyumvanezarwose
Musisi lmana ikwihishurire ukoresha ubumenyi bwawe
Umuntu yize imyaka umunani théologie na philosophie nuwablotse bible atigez avyigira ntiboshobora kwumvikana ntibangana
Musisi byamucanze pe hhhhhh tega amatwi bwana musisi wumve. Naho guhangana ni zero
Bikiramariya ari mw'ijuru
Bikiramariya ni umwamikazi wisi nijuru
Bikiramariya ni isugi
Bikiramariya ahora adusabira ku mwana we Yezu Kristu. Aramutse arekeye aho kudusabira ntabwo tuba tugihumeka.
Kandi ntacyo muzabikoraho kandi igihe nikigera mwese muzabihishuriwa.
Kudasoma wee ni ikibazo yesu ibyo yavuze byose koko wumvisemo ko mama we azajya amugezaho ibyifuzo musome bibiliya ivanjiri yose uyisomere uve mugusomerwa ubwo butabo bwamafuti buzarimbuza abantu, ikibazo cyanyu murasomerwa ntimutahe mungo zanyu ngo musome ahubwo mugategereza kuzasubira murusengero kucyumweru bongere babasomere
Ako ubu tuvunwa niki ibyo bizanano ntaw’utazi uko byaje nababizanye cyereka ubaye ufite ikibazo kimyumvire. Iwacu iki kidahari tujya kuvunwa nibyiyo ngo ugaya itwari ziwabo bucya yimuka!
karinijabo uzashake undimuntu ufite sheni hakurya yubuzima na rutangarwamaboko tugumye twige
none se washyiriraho Yezu urufatiro wowe
Pastor ntucike intege igihe cyose ukuri kuravuga .Nugusanzwe abantu ntibakwemera nkanswe ukw Imana kubasaba kwihana no kwizera Kristo no kuyoborwa numwuka wera ? Ntibizakorohera pe Satani wumucyo yarabarangije
Oya Muvandi;wituka ibyo utazi.Nimufashe hasi agapira p
Ariko Pastor arabizi ko Biblia yiha gusobanura ngo neza yateguwe Kandi igatunganywa ndetse ikamurikwa na Gaturika? Ibindi ni nko gusiga amarangi inzu urubatse warangiza ukayiyitirira Kandi ifite nyirayo.
Watubwira impamvu kera Eglise catholique yemereraga abihaye Imana kurongora nyuma ikabikuraho? , Papa wabikuyeho?
Musisi uretse kumusengera ntakindi aziko ari we uzi ibyimana gusa kandi akabya kwishyira hejuru mumafuti kd mukomeze mumuhugure
Ahubwo se Ko mwihandagaza urabona uretse Yezu wenyine wamugenderera urabona amasengesho yamubasha arayahe
Padi ntukajye mu mpaka nk' izi weeeee🤦 ngo abagaturika Bari mu buyobe?!!!!! Pasteur we ntugacire imanza abo mudahuje ukwemera, jya urwana n' ibyawe. Kila mtu na mzigo yake.
Holly Kandi ifite icyasha? Sinsobanukiwe.
Ni holy kuko uwayishinze ari holy! Three times holy. Ikaba inyabyaha kubera ko igizwe n'abanyabyaha
@@vibes9367 umusobanuriye neza cyane nabonye aho pastor ahagera akaburanya padiri nkako mwitorero rye ntabanyabyaha babamo
Paster Musisi ko atemera ibyandistwe ndagirante,Marayika w'Imana yatumwe kumukobwa wisugi witwa Mariya siko Bible ibivuga?gusa sindumuheza nguni mubyamadini🤷
Wabwirwa n'iki umupagani uri umuntu nkawe? Ubwo si uguca imanza?
Padiri ati "isabato ya kiyuda igomba guca bugufi". Mbese isabato y'umunsi wa karindwi ni yabayuda gusa? Data wo mu ijuru yayiruhutse abayuda batarabaho mu irema. Itangiriro 2:2-3. Padiri ntakatubeshye. Data wo mu ijuru yongera kwibutsa ati "Wibuke kweza umunsi w'isabato". Kuva 20:8. Ijambo ry'Imana ndarikunda rwose. Ibivuzwe n' uhoraho bitandukanye nibivugwa n' abanyedini rwose. Uhoraho asoma imitima yacu twese azi ko twibagirwa. None ko Mbona abapadiri n'abapasiteri bibagiwe ijambo ryavuye mukanwa ka Data wo mu ijuru, ubwo abo bayobora bo babibagiza ijambo rya Data wo mu ijuru bingana iki?. Padiri ati "intumwa zaratenaga ku cyumweru zikamanyagura umunsima , na Yezu niho yababonekeye ,niho Yezu yazutse ndetse na roho mutagatifu niho yamanukiye intumwa". Ibyo nibyo. Ariko no ku isabato barateranaga kandi no ku isabato yarababonekeraga ku yabonekeye Yohana ku munsi w'umwami Yezu ariho ku isabato. Yezu ni umwami w'isabato. Kuba intumwa zarakoraga n'amateraniro yo mumibyizi ku wa mbere w'iminsi irindwi ntabwo bivuzeko ariwo munsi Imana yategetse. Kuba abadive bakora amateraniro yo mu mibyizi ku cyumweru Imana ikabasanga ntabwo bivuze ko ubwo Imana ihinduye ibyo yavuze. Imana ntiyivuguruza. Nokuba Kiliziya Catholic yakora amateraniro yo mu mibyizi ku isabato ntabwo bivuze ko ariwo munsi bemeza ko wategetswe n'Imana. Ikibihamya ni amahame yo kwemera bagenderaho. Nyamara hari nibindi byo mu nzadiko za Pawulo yanditse bigorekwa ngo bashyigikire ibinyoma. Nkaho avuga ngo ntimugacirane imanza ku bwo kuziririza iminsi n'amasabato, Hakirengagizwa impamvu nyamukuru yabiteye ko abayuda bari banze kristo nyirisabato bagahora bagenza agakosa kose intumwa zikora nkuko bagenzaga kristo bamushakaho ikosa nyamara yateranye ku isabato. Nyamara iyo tuvuze isabato birasekwa kandi nabandi usanga bavuga ku cyumweru babikomeyeho. Ku bwibyo umudendezo wa buri wese wubahwe kuko na sekibi aracyariho. Murakoze.
Gwi musisi ntirubisigura neza .padiri akoresh ubwenge urundi vyarucanze
Pastor AFITE ubujiji budasanzwe.
Pasteur bisobanura amagambo menshi? padiri bisobanura kuvuga macye n'ubwitonzi no kurasa kuntego
Byiza cyane
Ubu biroroshye kumenya uvuga ukuri nuvuga ikinyoma kuberako icyo amadini yashakaga chari garagaje nibyiza kumenya ibyimana ubimenyeshejwe nayo arko abenshi batubwira ibyo babwiwe naba bakuriye mumadini yabo
Nkandi na pawulo yaravuze ngo nameze kumuha satani uwo ukora nabi kugirango ahari ubungo bwe bukire nubwo umubiri warimburwa
To study theology without philosophy is like to miss way
Urakoze pe
I think it is impossible.
Musisi ni intagondwa. Yumva ko ariwe uzi Bibliya wenyine.
Padiri ngushimiye uburyo usobanurana ubwenge nukuri nukuntu utari agressif mu kiganiro.
Bikiramariya yarakujijwe asumba abamalayika. Ubu asangiye na Kristu imitsindo, aganje iteka hamwe nawe.
Aho ni muyihe bibiliya ko twese yaturutishije abamalayika di ko ariko abaheburayo 1 havuga ni bikira maliya gusa
Hhhhj mujye musoma ijambo muve muri utwo dutabo twabazaniye kurimbuka
🤩
Ariko njyewe abantu baransetsa yaba uwo pastor ya padiri Bose ibyo bavuga kuri njyewe biri useless ubundi se kiriziya gatorika is it a thing or a group of people? Ubundi namwe ubwanyu mubanze mwirebe muri Bantu ki? Ikindi mutazi rimwe na rimwe amadini nyabona as a way of separation kubwibyo rero Imana yaremye umuntu ntago yaremye amadini.
Ibitaduhuje kandi aribyo bikuganisha mukurimbuke nkureke urimbuke
we rero yarayubatse kdi nububasha bwa shitani ntibuzayitsinda
Padiri, wibagiwe gusomera Musisi mu 1Abanyakorinti 10:14-19 kugirango yemere neza ko Yezu ari muri Ukarisitiya. Ku mubatizo n'ubwo wamubwiye ibyabereye mu rugo rwa Koruneriyo aho kuva ku muntu mukuru, umwana kugeza ku mucakara bose babatijwe, unamwibutse ko mu 1Abanyakorinti 15:29-30 abakristu bambere babatirizwaga ababo bapfuye nkanswe abazima
Aho ni murwego rwo kunenga ibyo bakoraga ko bizeraga umuzuko mubikorwa byabo ariko ntibikabeho icyo cyanditswe ntikivuga aba kristo ntimukayobe
Nuko uti abana nabo bose bajujwe umuka wera bavuga kundimi
Ibyo ntaho biri ko impinja zabatijwe zavuze kundimi icyo bibiriya itavuze ntukagitekereze ni ubuyobe
Indimi se zo murazemera di ko ntarumva umu padiri uzivugaho ko abakristo banyu bo bitakunda
Kandi na nubu ibyaha byabapfuye nabyo birahongererwa
Ubwo se bivuze ko twakora ibyaha ngo runaka azatubatirizwa,ahubwo mureke twige kuko mbona ko benshi batavuga ibyo bazi nibisobanutse ntidusoma
Aho kujya izi mpaka twakwibanda mu gukwirakwiza ubutumwa bwa Kibeho.
Mu bihugu byo mumajyepfo y'Amerika abantu benshi bakomeje guhindurwa by'ubutumwa Bikiramariya atanga iKibeho.
Hhhhhhhh satani yabahumye amaso aba bwira ko ari bikira mariya kd ni abadayimo bihindura malayika nkuko ijambo rivuga namwe ngo mariya yaje disi poreeee
Haaa,imizinga yavuyemo imyibano,buryango gato karakura pe,kiriziya gatorika nireke kuyobya abantu ibajyana mwirimbukiro bene kariya kageni,abantu barahumutse ntitukimira bunguri ibyo baduhaye byosa
Nahose mwe muragira NGO tumire bunguri ibyanyu!!
Ariko se iyi myambarire yateye koko,ndebera uwo wambaye ishati ya Rose ukuntu ibipesu bigiye guturika. Mujye mwihesha agaciro ,izina ryuwo mukorera ridatukwa kubwanyu
Musisi rwose! Hhhhhhhhhhh!
Ngo amadini yose ni maraya. Ubwo nawe ni umwana wa malaya! Akumiro ni amavunja.
Holly and what? Ikinyoma cyambaye ubusa busa. Ibi intama nizo zibasha kubyumva gusa.
Wadusobanurira impamvu Eglise catholique ishingiye kuri Pétero intumwa hari ubutumwa bwiza yagiye irigisa nka Évangile ya Marie Magadalena yahamagariraga abantu kuba libre bayinyonze ntibayandike muri bible? Watubwira impamvu Papa umuntu nkatwe ucumura mumwita Saint Père , kandi ibiganza bye nabyo byanduye nk,ibyumwana w,munntu wese bishobora guhindura umuntu umutagatifu? Ese wemeranya n, abantu bavuga ko umuntu ashobora kugerageza gukora ibyiza ariko adakwiye kwitwa umutagatifu ?
Ubu se ko twita umuntu intwari, ni uko nta cyaha na kimwe aba yarakoze?!?!
Itonde
Ariko uyu mu Pastor ibintu avuga abona bimaze iki?
Ahubwo uyu yazana ibice mubantu.
Niba satani yarahawe igihe gito ngo agire abo ayobya uzamubuza se kandi Imana yaramwihoreye?
Reka guca Imanza ntuwuzi ukuri kose cyeretse Imana yonyine
Aho kumva musisi nakumva kanyobya ngo azasenya kiriziya yubake indi mbega umwibone weee akwiye gusabirwa
nuko ntabushobozi bwo kumwumva ufite
Ni ajye kwihingira ibigori n' aho ubundi ibindi ntabishoboye 😅
Padiri arabisobanura neza ubumwe buruta ubutane
Pastor aravuga nkabona Ari sekibi uvuga muri we.
Afite amahane menshi numujinya nokuburana kdi ibintu yabyumvise neza kuko nkurugero padiri yamusobanuriye ibijyanye na ukaristiya amubwira namasomo agera kuri 3 mubyanditswe byera ntashaka kumvikana yarangiza Ati harya kiriziya ayifata nkiki kdi mumujinya ukabije
Musisi ko mbona yavangiwe?
Krizia catholic yubahwe 😫
Umukoroni yageze ku ntego kabisa, tubatanye tubayobore. Mwembi muri abahanga, ariko ko mwamenye Kristo, yo nzira, ukuri n'ubugingo, ibindi bibatanya murashaka ibyo kumaza iki?
Ibyo nibyo ukwiye kwumvisha Musisi naho Padiri we niyo position ye.
Padi hari ibibi twitiziho , n,ibibi abandi batuziho! Ese niba ntakugoye wambwira ibibi ubona nawe wanenga muri Eglise catholique ?
Batisimu iratweza rwose !!!
reka reka ,twemere kwiga kandi tujye dufata umwanya dutekereze kubintu tutari tuzi
Iki kiganiro kirimo ubwenge pe. Padiri werekanye ko koko ibyo urimo wabyize ukanabisobanukirwa. Ariko musisi aracyafite byinshi byo gusobanukirwa
Azabisobanukirwa giheki ko ashaje
Uvuze neza ko aribyo yigishije ariko nta bibiliya ibirimo
Mbega padiri!
Ngo bible irimo ijambo ry'Imana n'irya muntu???? Ngo mwuka wera yakoze icyaha cyo,kubakumbanya???
Abemerera mwuka wera kubayobora barabyumva, ariko abirata insengero z'ibitabashwa n'imitungo itagira uko ingana ntibateze kubyumva!
Ni yo mpamvu padiri uri aha ari guhakana ibyanditswe kdi akagaragaza ikinyabupfura gike.
Bibiliya idusaba guhugurana ubugwaneza, mwigeze mubona Musisi asakabaka??? Abahawe ubwenge mwe murabibona, ariko abaswa ntacyo bakumva usibye gukuza impaka
Muzadusobanurire kiliziya ivugako nyuma ya yezu bikiramariya atongeye kubyara kd andi matorero akavugako yambaye ababandi bana mudusobanurire
Abo bavuga abandi bana ntibabatwereka
@@Padiripierrot haraho bible igaragazako yakobo ari mwenese wayesu
@@jakyjaky816 Hhhh sh musoma Bibiliya incuri.Roho Mutagatifu abafashe pe.Nonese urugero rwa hafi abo musengana mu itorero ko mwitana bene so ubwo muvindimwe munda y'umubyeyi w'umubiri? Yohani ava indimwe na Yakobo kuri Mariya wundi utari Nyina wa Yezu Yoh19,25 ; abo bombi bakaba ari Bene Zebedeyi Luka5,10. Mk10.35.
Kuba ari Bene Zebedeyi reba na Mt20,20 hati nuko Nyina wa Bene Zebedeyi.......; ubwo niba bavuze Nyina wa Bene Zebedeye(Ubwo s uwo Nyina Uvugwa ni Bikira Mariya koko? Oya. Ahubwo reba Nyina wa Yakobo twabwiwe muyindi vangili Lk24,10. Akaba ari nawe Nyina wa Yohani Nyine.
Kubibona biragusaba guhuza amavanjiri yombi kandi witonze.Menya ko hari ba Mariya benshi bavugwa muri Bibiliya:Mariya Nyina wa Yezu.Mariya Mukaklewofasi/Mukakilopa na Mariya Madalena.Nuko rero MARIYA SALOME( Nyina wa Yakobo&Yohani ari nabo Bene Zebedeyi, kd Nyina wa Yakobo bakaba bamutweretse aho biherereye Nyine).
Bikaba byaratewe n'abigisha za Bibiliya biganishiriza aho amarangamutima&ibyiyumvo byabo biberekeje,kimwe n'izindi nyito z'ikinyarwanda zidahuje neza n'ibiri ukuri(muyiswe BIBILIYA YERA) nabyo byayobya abantu. Eg: Mu yera hagize hati Bene Nyina ba Yezu! Muby'ukuri ni abavandimwe munyito y'inshuti za Yezu cg mu miryango. Izo nyito zishobora kunyurana bitewe n'uburyo bunyuranye ijambo UMUVANDIMWE ryumvikanamo.Muby'ukuri Si bari benenyina ba Yezu icyakora ni abo mu miryango yo kwa Mariya Nyina wa Yezu.
Mt 13:54-56
[54]ajya mu gihugu cy'iwabo, aheraho yigishiriza mu masinagogi yabo, bituma batangara bati “Ubu bwenge n'ibi bitangaza uyu yabikuye he?
[55]Mbese harya si we wa mwana w'umubaji? Nyina ntiyitwa Mariya, na bene se si Yakobo na Yosefu na Simoni na Yuda?
[56]Bashiki be na bo bose ntiduturanye? Mbese ibyo byose yabikuye he?”
Ntimusoma peeee murasomerwa pe
Mt 13:54-56
[54]ajya mu gihugu cy'iwabo, aheraho yigishiriza mu masinagogi yabo, bituma batangara bati “Ubu bwenge n'ibi bitangaza uyu yabikuye he?
[55]Mbese harya si we wa mwana w'umubaji? Nyina ntiyitwa Mariya, na bene se si Yakobo na Yosefu na Simoni na Yuda?
[56]Bashiki be na bo bose ntiduturanye? Mbese ibyo byose yabikuye he?”
Padili arimo arabogamira kw'idini rye .ntasobanura in General . icyubahiro muha BIKIRAMARIYA sicyo kuko YESU niwe nzira gusa yukuri .twizere Yesu gusa not BIKIRAMARIYA kuko numuntu nkatwe. gusa agomba icyubahiro nkumubyeyi wa YESU