Imana y' u Rwanda (Igice cya 2)/ Antoine Rutayisire, Rutanga na Mugabo John

Поделиться
HTML-код
  • Опубликовано: 19 окт 2024
  • Mbere y' Umwaduko w' Abakoloni, u Rwanda rwasengaga Imana imwe yaremye byose na Bose. Aho imyemere mva mahanga iziye, ubunyarwanda bwari bwubakiye ku Mana y' i Rwanda bwarahazahariye bitewe no kwinjira mu madini atandukanye, nayo atandukanyije Imyumvire ku Mana:
    Iki kiganiro rero kikaba gisesengura aho iby' u Rwanda byapfiriye n' uburyo byakosorwa ariko bihujwe n' Ibihe.

Комментарии • 10

  • @rusineruhinda9987
    @rusineruhinda9987 2 года назад

    Yesu ntiyigeze idini rwose pasitori. Yesu yabaye ho nk'umuntu uharanira kubaho nkw'abantu kandi yashakaga ukwishyira ukizana kw'Abayahudi. Amateka ye areba cyane Abayahudi kurusha Abanyarwanda.

  • @jean6030
    @jean6030 2 года назад

    Imitekerereze y'umunyarwanda ikwiye kubakwa mu buryo buhamye yubakiye ku kumenya uko imyemerere y'abanyarwanda yari yubakitse. Ibyo bizafasha n'abayoboka amadini yaje nyuma kuyayoboka bafite imitekerereze ihamye. Kandi byakorwa habayeho ibitabo bifatika birimo ubu bumenyi kandi bikanakoreshwa mu mashuri iyo higishwa religion.
    Akenshi kutamenya kwacu gutuma tuvuga ngo Imana y'abanyarwanda yari Imandwa na Nyabingi kandi atari byo. Ariko aba bagabo ibyo basobanuye bigaragaza ko abanyarwanda bari bazi Imana y'Ukuri nkuko n'abazungu babyivugiye. Kuba umunyarwanda yatandukira agakora ikibi ni nkuko n'ukomeye k'ubukirisitu yisanga yakoze ibyo ubukirisitu butemera.

    • @urwanamizatv9554
      @urwanamizatv9554  2 года назад

      Ndagushimye cyane kubw'ibi bitekerezo by'inyambwa.

  • @ironman5034
    @ironman5034 2 года назад

    Murakoze kubiganiro muduha bituma tumenya neza uko u Rwanda rwahoze, ndagira rero mbasabe kugice cyambere abatumirwa bawe bavugaga ko hari ibindi "twabonye mbere" ndagira menye link nasangaho ikiganiro mwagize muvuga kubyabaye mbere murakoze

    • @urwanamizatv9554
      @urwanamizatv9554  2 года назад

      Uraho Bwana Iron? Ndumva nta bindi byabaye mbere bifite uriya mutwe! Wasanga ari umunyamakuru Basile wabivuze akurikije abandi yaba yaratumiye mbere yacu!

  • @rusineruhinda9987
    @rusineruhinda9987 2 года назад +2

    Gusa amateka y'Abayahudi afite aho ahuriye na Misiri kandi Misiri ifite aho ihuriye n'u Rwanda. Ikibazo ni uko kugeza ubu abenshi tutaramenya ko Bibiliya ikomoka mu Misiri.
    Itangiriro 10, 6. Bene Hamu ni Kushi na Misirayimu, na Puti na Kanani.
    Itangiriro 10, 7. Bene Kushi ni Seba na Havila, na Sabuta na Rama na Sabuteka, bene Rama ni Sheba na Dedani.
    Itangiriro 10, 8. Kandi Kushi yabyaye Nimurodi, atangira kuba umunyamaboko mu isi.

  • @bikinoflorent1341
    @bikinoflorent1341 2 года назад

    Aha Rutayisire arimo kwibagirwa amahame y'ubupfura, kwemera kw'abanyarwanda kwiri gushingiye k'ubupfura kuko nibwo bwari mwuka Mana w'Abanyrwanda, rero kuba warabandwaga ugasambana cg ukuba inka ya runaka ntacyo byangiza ku mwuka Mana wa Kinyarwanda.
    Icyiriho ntamfura yibaga cg ngo ikore ibindi runaka bizira.
    Nyamara ino mandwa nubwo yibaga inka yarunaka kuko ubumandwa bwayo bwabaga buciriritse ariko kuko yari inafite kamero mwuka Mana wa Kinyarwanda kuki yatinyaga kugambanira iyamukamiwe? Nuko hejuru y'imandwa habaga ubupfua aribwo mwuka Mana kazi ye.
    Aharero ndemezako kubandwa kutariwo mwuka Mana wa kinyarwanda ahubwo mwuka Mana wa Kinyarwanda wari UBUPFURA.

    • @urwanamizatv9554
      @urwanamizatv9554  2 года назад

      Bwana Bikino, ndagushimye cyane ku bw'ibi bitekerezo byiza utanze .