Video ya NAHIMANA Ferdinand, umunsi bamukatira burundu nawe ati barambeshyera.

Поделиться
HTML-код
  • Опубликовано: 19 дек 2021
  • NAHIMANA FERDINAND NA JEAN BOSCO BARAYAGWIZA
    Ni bamwe mu bantu basenye u Rwanda bifashishije itangazamakuru,kenshi bagaragazwa ko aribo bacurabwenge bo kwifashisha ubu buryo bwitangazamakuru kugirango abahutu bakangurirwe kwica abatutsi. Aba bagabo nkubwira ni NAHIMANA Ferdinand na BARAYAGWIZA Jean Bosco .aya mazina arazwi cyane uretse mu Rwanda bavuka bakuriye bakanahasagiga amateka y’abagabo babagome ndetse babicanyi bagize uruhare mu kwica miliyoni irenga y’abantu barimo abana bibitambabuga,ibibondo n’ibisekeramwanzi ndetse yewe kugeza no kubasaza n’abakecuru rukukuri. No mu mahanga abangaba barazwi cyane kuko nyuma yo guhunga bava mu Rwanda mu gihe Jenoside yakorewe abatutsi yahagarikwaga n’ingabo za RPA Inkotanyi. Aba bagabo barahunze ariko bose barafatwa bajyanwa I Arusha muri Tanzania maze urubanza rwabo rwitiriwe itangazamakuu rumenyekana imihanda yose. Aba rero banahamijwe ibyo byaha baranakatirwa aba rero mu kiganiro kihariye tugiye kugaruka kubuzima bwihariye bwaba bombi bazwi cyane ariko bakaba barasize amateka y’inkoramaraso zabicanyi batagira impuhwe n’imbabazi.NAHIMANA na BARAYAGWIZA nibo ngingo yihariye tugiye kuvugaho.iyi ni Intsinzi Tv.iki kiganiro uwakiguteguriye ni BIZIMANA Chrsitian naho jye ugiye kukikugezaho ndi prudence NSENGUMUKIZA.Mbahaye Ikaze.
    Reka mpere kuri NAHIMANA Ferdinand.NAHIMANA Ferdinand yavutse tariki 15/6/1950 avukira muri Komini Gatonde muri Perefegitura ya Ruhengeri,yize Amashuri ye kugeza arangije muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda aho guturuka mu mwaka wa 1977 NAHIMANA Ferdinand yabaye umwarimu w’amateka wunganira( Assistant Lecturer in History) muri Kaminuza y’u Rwanda.
    Mu mwaka wa wakurikiyeho mu 1978 yatorewe kuba umuyobozi wungirije wa Faculte y’Indimi muri Kamunuza y’u Rwanda.ndetse hashize imyaka ibiri mu 1980 noneho yatorewe kuba umuyobozi wa Faculte ndetse yagumye kuri uyu mwanya kugeza mu 1981.
    Kuva mu 1981 kugeza mu 1982 noneho yatorewe kuba Perezida wa Komite Nyobozi muri Kaminuza y’u Rwanda Campus ya Ruhengeri cyangwa se Nyakinama.
    Mu 1983 kugeza mu 1984 yabaye Umunyamabanga mukuru w’ungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Ruhengeri.nyuma yicyo gihe Nahimana Ferdinand yahise ajya kwiga muri Kaminuza yo mu Bufaransa ya Universite Paris IV aho yavanye impamyabushobozi yikirenga mu mateka tariki 21/11/1986.
    Amaze kuvayo yakomeje kwigisha amateke muri Kaminuza y’u Rwanda.mu myaka ihera yikinyacumi cya 1980 yahawe ikiraka na Leta ya HABYARIMANA ndetse n’akazu muri rusange ko gukora ibishoboka byose agasenya ikinyamakuru cyari cyarazengereje ubutegetsi bwa Perezida Habyarimana cya KANGUKA. Cyari icya RWABUKWISI Vincent LAVI.uyu mugabo NAHIMANA Ferdinand yayoboye ikipe yatekereje gushyiraho ikindi kinyamakuru cyahangana na KANGUKA aricyo kiswe KANGURA kigahabwa NGEZE Hassan.
    #IntsinziTV #BarayagwizaJeanBosco #NahimanaFerdinand

Комментарии • 44

  • @luizfigo1133
    @luizfigo1133 2 года назад

    Thx Chris

  • @Mani6560Xv
    @Mani6560Xv 3 месяца назад

    Mbega agahinda.Imana igende imbere igihugu cyacu cy'u Rwanda.Mwakoze cyane Munyamakuru kujya muduha amateka

  • @user-ti9mc5ti8e
    @user-ti9mc5ti8e 3 месяца назад +2

    Kazenze, Ngenda, Gashora, kayove muri Kinunu, Mubuzanza

  • @manzichristian7310
    @manzichristian7310 2 года назад +6

    KABUGA azapfa nk'IKIMONYO,nyagupfana agahiri n'agahinda.umva izo ngegera bakoranye.uwabanyegereza nkabihanira

  • @luizfigo1133
    @luizfigo1133 2 года назад +5

    Ooohh noneho wemera ko genocide yabayeho sha gabanya ibyo uvuga aho ibyo wakoze urabizi uzarinda ubasangayo iteka ubyibuka ko wabatanze ukoresheje uwo munwa

  • @francoissibomana6758
    @francoissibomana6758 2 года назад

    Icyo utazi ni uko bivanguye n'umuryango wahuzaga abanyeshuri bigaga muri Kaminuza y'u Rwanda, AGEUNR bashinga undi muryango wiswe LIDER,LIGUE DES ETUDIANTS RWANDAIS

  • @HJ22.B
    @HJ22.B 2 года назад +9

    Mu by'ukuri ndi uwushimira kuri izi videos

  • @abelmusengimana4244
    @abelmusengimana4244 10 месяцев назад +1

    Ndebera ibyo bigoryi byari bifite ibimwete,...... Plus jamais le génocide

  • @MargaretNyiramongi-yy9hd
    @MargaretNyiramongi-yy9hd 3 месяца назад +1

    Ikyiza nukobazapfa kandi bazalinda bapfa badafite gize amahoro

  • @user-ti9mc5ti8e
    @user-ti9mc5ti8e 3 месяца назад

    Aba bahenzanguni nibo bishe Habyalimana imaze imyaka ngyeragyeza gukurikira ibyavugwa cyera ikintu nabonye n’immunise Abyalimana yavuze ko “ Interehamwe bazibonera imyenda kugira ngo zizagarere neeza” sauf ce discours ibindi byose biragaraga ko Habyalimana baramugotse najambo yari agilité.

  • @lobservateurthinkrwanda6512
    @lobservateurthinkrwanda6512 2 года назад +1

    ariko ubu abahezanguni bajya bafata umwanya bakumva izi speech z abayobozi batsembye abatutsi, Mwumve kuri 21:25 bati nidutsindwa bazaducira urubanza, rero abashaka ko twubaka urwanda rwabanyarwanda bashyire hasi kwikuraho ibyaha kuko kubyikuraho ntakindi byerekana uretse kukuba abahutu nkaba nababakomokaho bongeye kubona imbaraga mu Rwanda ntibyanafata ibyemweru 2 batongeye gutsemba abatutsi.

  • @lastkinglastking3326
    @lastkinglastking3326 2 года назад +2

    Yatwenze cane atwenga cane igihe hariho ambarira cane none niyihangane ashaka areke

  • @nyandikira
    @nyandikira 2 года назад +1

    Baranihanurira bati nidutsindwa bazaducira urubanza!

  • @factsandworldknowledge2654
    @factsandworldknowledge2654 2 года назад

    Iki ngo ni kantano ngo cyanyweye akantu?

  • @humura11c96
    @humura11c96 2 года назад

    🤔🤔🤔🤔

  • @jeanjulesmartial6091
    @jeanjulesmartial6091 2 года назад +7

    Dear Instinzi journalists. We love you. But please remove this ill-conceived advert with "Niko sha...uravumba ibiganiro".
    Not only it is impolite but especially misplaced. People like the President or even ourselves may watch your programs and find this inappropriate phrasing addressed to them.
    In fact everyone deserve respect.
    Thank you to take notes.
    From a faithful subscriber.

    • @lobservateurthinkrwanda6512
      @lobservateurthinkrwanda6512 2 года назад +2

      Nibakumve rwose bakuremo iyo publicity kuko nubundi uyumva aba yamaze gufungura inkuru zabo, aho bayijyanye kuyandi ma channels abamamarize

  • @ericbikorimana8713
    @ericbikorimana8713 Год назад +1

    Genda Rwanda warakubititse wavuye ahababaza pe.hhhhhh

  • @sebakungupatient4758
    @sebakungupatient4758 2 года назад +2

    Insinzi komera urubukombe

  • @enjoyafricatv
    @enjoyafricatv 2 года назад

    #Izingiro JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI N'URUGAMBA FPR INKOTANYI YARWANYE RWO KUYIHAGARIKA BYOSE NI UKURI KW'AMATEKA YU RWANDA.

  • @ndayambanjemuhawenimanajos5890
    @ndayambanjemuhawenimanajos5890 2 года назад

    Abicanyi,,nkabo,, binjiji ,, nabandi bameze nkabo ,bakwiye guhanwa bidasubirwaho...

  • @Caroline.1727
    @Caroline.1727 3 месяца назад

    Izo mbwa gusa ,nimwe mwishye habyarimana haubwo bazakubaze waruzi plan yose

  • @divinefamilytv
    @divinefamilytv 2 года назад +1

    ruclips.net/video/aLvLatG9F10/видео.html
    *Reba ibindi hano turumiwe*

  • @theafricanlover4602
    @theafricanlover4602 2 года назад

    Abanazi kobabishe nukuberiki ababatishwe?? Abazunguwe.

  • @umusarabatv8746
    @umusarabatv8746 2 года назад

    Umvukukuntu inzira z'Imana zitangaje, ukuntu Manudi yagiye iburayi atazi gusoma nukuri peeee🤭🙆‍♂️🙌❤️
    ruclips.net/video/lTDEj7-mH_Q/видео.html

    • @aminauwera2646
      @aminauwera2646 2 года назад

      Nomurubwo Bulayi bufitemo benerwo batazi gusoma nokwandika

  • @aloyskabana9747
    @aloyskabana9747 2 месяца назад

    Urabiba amacakubiri mubanyarwanda wa njiji we ngo numunyamakuru

    • @rwabandajean7332
      @rwabandajean7332 2 месяца назад

      Ariko amateka ntawayasiba! Kandi niwoe winjiji!

    • @aloyskabana9747
      @aloyskabana9747 2 месяца назад

      @@rwabandajean7332 amateka yibinyoma ni amateka nyabaki wa kigoryi WE!

  • @luizfigo1133
    @luizfigo1133 2 года назад +1

    Nta miseke igoroye mbonye aho

  • @user-ti9mc5ti8e
    @user-ti9mc5ti8e 3 месяца назад

    These people were killing and training children.

  • @kigali8522
    @kigali8522 2 года назад +3

    Mukuremo gatare muri publicity

  • @ingangareimena5317
    @ingangareimena5317 2 года назад +1

    Barayagwiza,urakagwiza umuruho,agahinda,umuvumo WA vampire we urakagwa kugasi👹👈

  • @divinefamilytv
    @divinefamilytv 2 года назад +1

    ruclips.net/video/HQIAyDVCUC0/видео.html
    *Ngizo Impapuro zishinja Urwanda GUHUNGABANYA umutekano wa Uganda!!!*

  • @Canakumasotv5678
    @Canakumasotv5678 2 года назад

    Abasenye u Rwanda kandi bakomeje kurusenya Turabazi. Hitler wa Afrika Paul Kagame ntawuzamukumbura😒

    • @lobservateurthinkrwanda6512
      @lobservateurthinkrwanda6512 2 года назад +1

      iyo wabajije igisubizo kitaricyo wiha n igisubizo cya Baringa.
      Uzafate umwanya usesengura ibikorwa bya gouvernemnt y abatabazi

    • @dinoclassic7165
      @dinoclassic7165 2 года назад +2

      RPF ni nimana yayiteguye irayishyigikira kuko guhirika aba bahezanguni ntibyoroshye kbsa

    • @flyfly2208
      @flyfly2208 3 месяца назад +1

      PK hejuru cyane bakwangura ko Imana yagutoranyije gukubura umwanda mugihugu cyamata nubuki,iyo hataba we ntankuru ibabisigate imusozi shame on you!,muzagwa kugasi umwe kuwundi ark ntamwanda uzagarukanmurwatubyaye,,hazaza uwakoripye amabyi mumutwe we!!,abandi mushirire inyuma yuruho mwabmisega mwe

    • @ericrutayisire3269
      @ericrutayisire3269 3 месяца назад

      MWARAROZWE. KANDI UWABAROZE NTIYAKARABYE

  • @abelmusengimana4244
    @abelmusengimana4244 10 месяцев назад

    Ndebera ibyo bigoryi byari bifite ibimwete,...... Plus jamais le génocide