Ndi Padiri kdi mfite imbunda, niba ndi umusirikare ndamaze: Munyeshyaka wishe Abatutsi

Поделиться
HTML-код
  • Опубликовано: 23 апр 2023
  • ISHYIRWAMUBIKORWA RYA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI KU MATARIKI YA 22;23/4/1994
    Jenoside yakorewe abatutsi yakoranywe Ubunyamaswa buhambaye nubu abayirokotse basubiramo Ukumva si abantu babikoze ahubwo ni Inyamasawa.Mu buhamya butandukanye bwabarokotse Jenoside yakorewe abatutsi haribyo bakubwira Ukabura Ikindi warenzaho Ubundi ukicecekera kuko ntacyo kongeraho Uba ufite. harimo kwica Impinja no kubaga abagore batwite bakavanamo abana batwite batarageza igihe cyo kubyara.ndetse n’Irindi yica rubozo abatutsi bakorewe.Ikindi na none kandi Muri Jenoside yakorewe abatutsi habayeho Ikintu cyakozwe n’abategetsi bose mu gihugu cyari mu mugambi wo gutsemba abatutsi aricyo cyo kubeshya abatutsi ku bahurira ahantu ari benshi ngo barindwe nko kubiro bya za Segiteri;komini na za Perefegitura. No kuri za Kiliziaya .ariko ibi byakozwe n’abategetsi babicanyi kugirango babone uko batsemba abatutsi.ibi byarakozwe kuburyo abategetsi bashyize indagururamajwi ku ma modoka bakagenda mu byaro bahamagara abatutsi aho bishe hose ngo basange abandi aho babaga bateraniye .ibi byakozwe inshuro utabara mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi.Ibi n’Ibindi bikorwa bitandukanye byakozwe ku muvuduko uri hejuru nibyo byatumye abatutsi basaga miliyoni bicwa mu minsi 100 gusa.rero Mu kiganiro cyacu cyuyu munsi kimwe mu biganiro byuruhererekane bigaruka ku ishyirwamubikorwa rya Jenoside yakorewe abatutsi tugiye kuvuga kuri bimwe mu byaranze amatariki ya 22 na 23 z’ukwa kane mu 1994 muri Jenoside .Iki ni igice cya 11 kuri iyi ngingo. mu gutegura iki kiganiro nifashije Igitabo cyashyizwe hanze n’icyahoze ari Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG kitwa “RWANDA 1991-1994:ITEGURWA N’ISHYIRWA MU BIKORWA RY’UMUGAMBI WA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU RWANDA” kikaba cyaragiye hanze mu kwezi kwa gatatu mu 2021. iyi ni Intsinzi Tv.Uwaguteguriye Iki kiganiro ni BIZIMANA Christian.naho jye ugiye kukikugezaho ndi ERIC SAFARI.Mbahaye Ikaze.
    ku itariki Ya 22 Mata 1994 Umugambi wo gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi warakomeje mu gihugu cyose kandi ukomeza mu ntego nyamukuru yawo ari Ugutsemba abatutsi bose kuburyo hatagombaga gusigara nuwo kubara Inkuru.Uwo munsi rero habayeho bumwe mu bwicanyi bwakorewe abatutsi mu zahoze ari perefegitura za KIGALI Y’UMUGI, BUTARE NA GITARAMA
    Uwo munsi gutsemba abatutsi byakomereje ku batutsi biciwe muri « CELA » i Kigali.Uwo munsi Interahamwe zishe Abatutsi b’abagabo mu mpunzi zari zahungiye mu rugo rukuru rw’abapadiri bera ahitwa kuri CELA. Ubwicanyi bwakozwe ku
    mabwiriza y’abategetsi barimo Perefe wa Kigali Colonel Tharcisse Renzaho,ubwicanyi bwahagarikiwe na major Laurent Munyakazi, konseye Odette Nyirabagenzi, akaba n’umukuru w’Interahamwe, ensipegiteri Angeline Mukandutiye, padiri Wenceslas Munyeshaka na Jean Bizimana wari Burugumesitiri wa Komini Nyarugenge.
    Kandi uwo munsi wa tariki 22/4/1994 abandi batutsi batagira Ingano biciwe ahahoze ari ibiro bya Komini Huye.Icyo gihe Abatutsi bahungiye kuri Komini Huye baturutse muri amwe mu makomini ya Butare byegeranye na Huye nka Mbazi, Maraba, Ngoma na Matyazo mu Mujyi wa Butare ndetse na Gikongoro. Abapolisi n’abasirikare bahagose iminsi itatu yose, amazi bayaciye ntawe ujya kuvoma, babicisha inyota n’inzara. Bigeze kuri 22/04/1994, ahagana mu ma saa cyenda haza imodoka yuzuye abasirikare, interahamwe za ruharwa zirimo NkurikiyinkaTharcisse, Semakaba Deo,Muganga Joseph, Kampayana Aloys, Gakwaya Hyacinthe, Kabanza Ildéphonse, umusirikare Karekezi Pascal wavukaga muri Komini Huye n’abandi barangajwe imbere na Burugumesitiri Ruremesha Jonathan. Uwo munsi hishwe Abatutsi barenga ibihumbi mirongo itatu na bitanu (35,000), bamwe babatwikishije « essence »
    bahinduka umugina w’ivu, ryayowe rirashyingurwa mu gihe cyo kubashyingura mu cyubahiro nyuma ya Jenoside. Ku rwibutso rwa Jenoside rwaho hashyinguye imibiri igera ku 42,008.

Комментарии • 16

  • @ngaboangel5301
    @ngaboangel5301 Год назад +2

    Intsinzi TV turabakunda cyane! Bizatuma abakiri bato bamenya amateka mabi yaranze igihugu! Ariko ubu twariyubatse # Twibuke Twiyubaka

  • @higirodonald6005
    @higirodonald6005 Год назад +1

    Intwari ntipfa irasinzira kandi iranashibuka, ikivi cyanyu tuzacyusa !.

  • @nshimiyimanaemmanuel5362
    @nshimiyimanaemmanuel5362 Год назад

    Cogz urumuhanga cyane rwose mugukora ibyejyeranyo

  • @shiromybaby5224
    @shiromybaby5224 Год назад

    Imana izaduhorera byihorere ibyo bisimba

  • @chriss-jen
    @chriss-jen Год назад +3

    Igipadiri kizima ipuu!

  • @victoriakarema3206
    @victoriakarema3206 8 месяцев назад

    Ahomwahungiyehose muzapfa nabi ayo maraso mwamennye azabahame n ,urubyaro rwanyurwose

  • @nkurunzizaetienne1028
    @nkurunzizaetienne1028 Год назад +3

    Keep us informed brother. #NeverAgain

  • @Amafaranga300
    @Amafaranga300 Год назад

    Ukora ibiganiro byiza kandi ukoresha amashusho y'umwimerere tukabikunda.. tukwifurije iterambere! uzashake Video cy amafoto yaho abantu babaga bahungiye hari igihe umuntu yabona uwo azi yaburiye ifoto. thx

  • @ndoreepaphras6728
    @ndoreepaphras6728 Год назад

    😢

  • @ignatianakagi9052
    @ignatianakagi9052 Год назад

    Ushaka gutwika imbagara arazirundanya. Ndebera ukuntu bishimye, ariko ibi ni ibiki koko????

  • @ignatianakagi9052
    @ignatianakagi9052 Год назад

    Harya uyu yaraburanye? Ndavuga uwo mupadiri...

  • @Amafaranga300
    @Amafaranga300 Год назад +1

    YAVUZE UKURI ATI" NDI UMUPADIRI ARIKO NDI N'INTERAHAMWE' muzabamenyera ku mbuto zabo

    • @nsanzimfuradonatien6130
      @nsanzimfuradonatien6130 Год назад +1

      Witubeshya tuzi igifransa😂😂😂aravuze ngo "NK'UMUPADIRI MFITE IMBUNDA...NTAWAMENYA" arongera ati" NTA NTERAHAMWE NIMWE IFITE IMBUNDA IGOMBA KWINJIRA MURI SAINT FAMILLE IHAHAMURA ABANTU....TWANAYIKUBITA" NI ITEGEKO RYATANZWE NA ETAT MAJORO" Ntimukajye mubeshya abantu rere😮😮😮

    • @j.c.maxima816
      @j.c.maxima816 Год назад

      Padiri Munyeshyaka bitaga "Padiri Jeune", u Rda rwabonye ishyano kugira Shitani nk'uyu ngo ni Padiri... Umupadiri wica, akaviola abagore n'abakobwa, ni akumiro... Gusa na we yarapfuye, ubu ari mûri longue agonie... Kuko uretse amakanzu yambaye inyuma, ariko ubundi we arabizi ko yambaye ubusa, culpabilité nk'iya Gahini ntimuha amahoro, conscience imuhoza ku nkeke n'iyo yayicecekesha ntibikunda, ubuzima budafite sens buzanarangira yinjiye Gehinomu, kuko uwo yiyitiriye azamubwira ati 'mva imbere sinakumenye'...

    • @nsanzimfuradonatien6130
      @nsanzimfuradonatien6130 Год назад

      @@j.c.maxima816 ariko ibyo ntaho bihuriye nibyo uyu muvandimwe yasobanuye hejuru....cyane ko ntajya nizera ijana ku ijana ibyo abavandimwe bajye babanyarwanda bavuga kuko ibyo banambeshyera nanubu ari agahomamunwa. Narabihagazeho nabyemeza muvandi.

  • @ujoli8642
    @ujoli8642 Год назад

    Sataniterakwinshi Imanizababaze amarasoyinzirakarengane mwamenye