Nishe Abatutsi 7 mbicishije Umuhoro || Ubugome bukabije mu kwica Abatutsi

Поделиться
HTML-код
  • Опубликовано: 11 апр 2023
  • ISHYIRWAMUBIKORWA RYA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI TARIKI 7;8/4/1994
    Nyuma y’imyaka irenga 35 hategurwa Umugambi wa Jenoside wo gutsemba abatutsi kandi bakabamaraho burundu mu buryo bwose bushoboka igihe cyarashyize kiragera Umugambi wateguwe igihe kirekire ushyirwa mu bikorwa maze abatutsi batangira gutsembwa koko byanyabyo guhera ku mwana ukiri munda ya Nyina; Uruhinja;Igitambabuga;Igisekeramwanzi;abana batoya;Ingimbi n’abangavu;abasore n’Inkumi;abagabo bibikwerere n’abagore bamajigija;kugeza ku musaza rukukuri badasize n’ abatutsi bari bafite ubumuga bwaba ubwo ku mubiri no mu mutwe abo bose bazizwaga ko ari Abatutsi gusa.Uyu mugambi rero wo gutsemba abatutsi washyizwe mu bikorwa ku mugaragaro mu buryo buzwi ndetse n’amateka atazigera yibagirwa kuko jenoside yakorewe abatutsi yabaye izuba riva ku manywa yihangu buri wese areba kuva tariki 7 mu kwa kane kugeza mu kwa karindwi mu 1994.mu minsi 100 hishwe abatutsi barenga Miliyoni imwe .mu biganiro byacu rero byabanjirije iki twagarutse cyane ku itegurwa ryayo ariko noneho mu biganiro bihereye kuri iki nibindi bizakurikiraho tugiye kugaruka byihariye ku Ishyirwa mu bikorwa ryayo Tuzagaruka kuri bimwe byayiranze Umunsi ku wundi kugeza ihagaritswe.iki ni igice cya 1 kuri iyi ngingo.mu gutegura iki kiganiro nifashishije igitabo cyashyizwe hanze n’icyahoze ari Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG kitwa “RWANDA 1991-1994:ITEGURWA N’ISHYIRWA MU BIKORWA RY’UMUGAMBI WA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU RWANDA” kikaba cyaragiye hanze mu kwezi kwa gatatu mu 2021 rero mu gice cya mbere kuri iyi ngingo y’ishyirwa mu bikorwa rya Jensoide yakorewe abatutsi tugiye kugaruka kuri bimwe mu byaranze amatariki ya 7 n’iya 8 z’ukwezi kwa kane mu 1994. iyi ni Intsinzi Tv.Uwaguteguriye Iki kiganiro ni BIZIMANA Christian.naho jye ugiye kukikugezaho ndi ERIC SAFARI.Mbahaye Ikaze.
    Mu ijoro ryo ku itariki ya 06 rishyira iya 07 Mata 1994, nyuma y’ihanurwary’indege Falcon 50 yari itwaye Perezida Habyarimana Juvenal nibwo Interahamwe n’abasirikare bo mu mutwe warindaga Perezida Habyarimana batangiye gushyiraho amabariyeri mu duce twinshi tw’Umujyi wa Kigali no kwica Abatutsi. Kimwe mu bikorwa Interahamwe n’abasirikari barindaga umukuru w’igihugu bahereyeho ni ugushaka uburyo bwo kujya kurimbura Abatutsi bari bahungiye muri Sitade Amahoro i Remera hafatwaga nk’ahantu harinzwe kubera ko hari hakambitse Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye MINUAR. Uwo mugambi waje
    kuburizwamo n’imirwano hagati y’Ingabo za FPR Inkotanyi n’abasirikare barindaga umukuru w’Igihugu bituma abenshi mu Batutsi n’abandi bari muri Sitade Amahoro barokoka.
    Mu bari bahahungiye bakarokorwa na FPR Inkotanyi, harimo umuzungu w’Umubiligi witwa François Veriter wari impuguke (consultant) mu bijyanye n’imiyoborere akorera isuzuma imishinga y’u Rwanda rwaterwagamo inkunga
    n’Ishami ryUmuryango w’abibumbye rishinzwe iterambere (UNDP).Kuri iyo tariki kandi nibwo Major Aloys Ntabakuze, wayoboraga umutwe w’aba Para-commando wabaga mu kigo cya gisirikare cya Kanombe yategetse abasirikare yayoboraga gutangira kwica Abatutsi n’abataravugaga rumwe n’ubutegetsi batuye hafi y’ikigo cya gisirikare cya Kanombe, ahitwa mu Kajagari.
    Uyu munsi kandi nibwo Abatutsi bagera kuri 17 biganjemo abapadiri n’ababikira biciwe mu Kigo cy’Abayezuwiti cya Centre Christus i Remera. Mu bishwe harimo Padiri w’umuyezuwiti Chrysologue MAHAME w’imyaka 67, wayoboraga icyo kigo,
    akaba yari no mu bashinze Umuryango Uharanira Uburenganzira bwa Muntu no Kwimakaza Amahoro witwaga “Association des Volontaires de la Paix” (AVP). Abo bose bishwe n’abasirikare ba Leta barimo abarindaga umukuru w’igihugu n’abaparakomando b’i Kanombe bafatanyije n’Interahamwe.
    Mu mugambi wo kwikiza abanyapolitiki batavugaga rumwe na Leta ya Habyarimana batari bashyigikiye umugambi wa Jenoside, tariki ya 07 Mata 1994, ku ikubitiro hishwe Minisitiri w’Intebe, Madamu UWILINGIYIMANA Agathe n’abasirikare icumi b’Ababirigi bo mu ngabo z’Umuryango w’Abibumbye bari bashinzwe umutekano we. Bishwe babanje gukorerwa iyicarubozo n’abasirikare ba Leta y’u Rwanda bari bayobowe na Major Bernard NTUYAHAGA wahamijwe icyo cyaha n’Urukiko rwo mu Bubiligi rumukatira imyaka 20 y’igifungo mu 2007. Igihano ubu yarakirangije yoherezwa mu Rwanda akaba ariho atuye.Abandi bishwe ni Perezida w’Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga,
    Bwana KAVARUGANDA Joseph, ba minisitiri Ferederiko NZAMURAMBAHO wari na Perezida w’ishyaka PSD, Maitre Felicien NGANGO wari Visi Perezida wa PSD n’umugore we Odeta UBONABENSHI, Faustin RUCOGOZA wari Minisitiri w’itangazamakuru wari mu ishyaka rya MDR na Landouald NDASINGWA wo mu ishyaka rya PL bishwe ku ikubitiro n’abasirikare barindaga Perezida Habyarimana.

Комментарии • 68

  • @jojochance2695
    @jojochance2695 3 месяца назад +2

    Mwahemukiye u Rwanda cyane ariko namwe nta mahoro muzagira 💔
    Amarira y'abana mwagize imfubyi , ababyeyi mwagize abapfakazi cg incike muzayabazwe 💔
    Turi abanyamugisha kuba twaravutse HE Paul Kagame ariwe uyoboye u Rwanda 😭❤
    Tuzakomeze ibyo twigishijwe ko turi "ABANYARWANDA" .

  • @mutesirose9631
    @mutesirose9631 3 месяца назад

    Muzahorana umutima ubacira urubanza kuko mwaratubabaje cyane namwe mwiha igihano kinini kizaba mumiryango yanyu iteka

  • @ishimwealiance9228
    @ishimwealiance9228 3 месяца назад +2

    Nonese ndibaza nimpinja zo zararwanye ra🥺🙄

  • @nyinawumuntumarielouise8061
    @nyinawumuntumarielouise8061 3 месяца назад +5

    Dore ukokireba gakubitwe ninkuba wakivumewe urumva ngo kiravuga ubwose uvuziki

  • @FromstonetoAI123
    @FromstonetoAI123 Год назад

    Haricyimbabaza cyaneee ,Imana niyonkuru

  • @kimenyifred7562
    @kimenyifred7562 Год назад +3

    Wagicucuc weeeee uvuze bakeee .... Gusa namwe niba muri tv nzima nimuzongere kuzana ibyo bucucu bibeshya byatumaze

  • @migeramigabodenis2193
    @migeramigabodenis2193 Год назад +2

    Imana izokubaza abobana bayo wishe sha

  • @alidaflorent6481
    @alidaflorent6481 3 месяца назад

    Ariko Mana inyamanswa ziragwira nigute umuntu afata umuhoro ungana kuriya agatema munjyenziwe Kandi nawe afite umubiri😢😢😢

  • @heavenbukuru5396
    @heavenbukuru5396 Год назад +3

    Byarabasaga mwabigoryi mwe

  • @dufitimananaomy6766
    @dufitimananaomy6766 Год назад +1

    Ntabapfira gushira twarashibutse twabakamiye amata mutwitura kudutemesha imihoro ntawakura amateke mumurima ngo yose ayamare mubutaka zambuto zisigara mubutaka zirongera zigashibuka

  • @mignonneraissa2270
    @mignonneraissa2270 3 месяца назад +2

    Ariko I'm sorry kuvuga gutya reka mutwange mwari nababipe ubwo Koko iyisura wayibona ntunapfe itaranagukoraho nukuri mwaribabi pe wajyirango babanje nokubatoranya ngo mwice 😢😢😢😢 lmana ibabarira nukuri kuko mwisize umuvumo witeka nabazabakomokaho kumena amaraso kubeshya gusa ngo abantu bararwanye mwambwa mwec hanyuma bamaze kurwana kucyi aritwe twapfuye turibenshi mwigeze mubona dufata imihoro uko bisa gusa ,Sha nuwanteretaga gusa nkabona isura narahungaga kubera kubatinya mujye mutwihanganira mwaduteye ubwoba nimwe mwabiteye

    • @egideasher1414
      @egideasher1414 3 месяца назад

      Reka reka natwe ntitugukeneye😂 uziko wagirango nizahabu ivuga itannya amabyi nkayabandi bannya😂😂....noneho ngo baraguterese🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣ibipfu biragwira

  • @lolitaimena9782
    @lolitaimena9782 Год назад +3

    Uwiteka wenyine niwe wo kuduhorera😭😭😭😭😭😭💔💔💔💔 haribintu biba birenze ubwenge

    • @Souleymane_
      @Souleymane_ Год назад

      Wallayi

    • @jabomarcel8150
      @jabomarcel8150 3 месяца назад

      ❤​❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤❤

  • @user-jn1ry8nq1s
    @user-jn1ry8nq1s 3 месяца назад

    Ariko nkaba bantu bariho kweli mukabareka ngo bararwanye mfiiiiiiii

  • @user-bu3yh4uw5y
    @user-bu3yh4uw5y 3 месяца назад

    Ukuntu asubiza byo byonyine birakwereka ko uyu yakongers akica 😢😢😢 wabicishije iki umuhoroooo😮

  • @user-ih3ij3ed1r
    @user-ih3ij3ed1r 3 месяца назад +1

    Ahaaa gusa tugomba kunjya tubihorera kuko Imana yonyine ni yo inzi icyo iza bakorera gusa tu njye twibuka ko abahutu bose Atari bamwe kuko nabo hara bagiye bi cwa na bene wabo bari baze kwifatanya nizo nyamanswa icyindi kd hara bagiye ba hisha bene wacu so bose siko ba ri babaye ipyisi gusa mpore twese twarokotse ntibinzogera
    Naho bariya Imana yonyine niyo izi icyo iza bakorera

  • @DjamilaMfitemungu-bj3wc
    @DjamilaMfitemungu-bj3wc 3 месяца назад +1

    Amabyi Gusa ukorusa ESE nkuru rurakiriho ra ukorusa numutima nikusa

  • @user-lc7oq4ze8r
    @user-lc7oq4ze8r 3 месяца назад

    Umviyi nkoramaraso ngo nishe nisheeee..ngo nabo ntabandi..Arik muziyuko Abantu birega ibice???

  • @Hubbs567
    @Hubbs567 Год назад +3

    Urabona nta nigihunga babivugana pe,

  • @nadegecyizere7213
    @nadegecyizere7213 Год назад +1

    😢😢😢Ngo bararwanye ariko ubugome bwaramwokamye burundu kokk

  • @eugeniemutarutwa5393
    @eugeniemutarutwa5393 3 месяца назад

    Ni mwishongore mwahawe umwanya ibyo mwakoze Imana izabibihembere

  • @vestine-xo1hl
    @vestine-xo1hl 3 месяца назад +1

    mwapfuye muhagaze karwane numutima dore uko bishinyika mwambwamye

  • @I.J.D4578
    @I.J.D4578 Год назад +2

    Umuvumo urajejeta

  • @mwamikazimamy6023
    @mwamikazimamy6023 3 месяца назад

    😭😭😭😭

  • @ishimwealiance9228
    @ishimwealiance9228 3 месяца назад

    Kugira nabi ntibitanga amahoro noneho kwimenaho amaraso yinzira karengane byo byicumutima burundu,Abakoze Genocide ndahamyako namwe mwapfuye muhagaze pe burya kabone nubwo wakwihana umutima uhora wumva haricyo ugushinja.

  • @mugabogeoffrey2915
    @mugabogeoffrey2915 Год назад

    Urabona uburyo abivugamo nakijonyoko kenshi sha

  • @umulisajamvier2099
    @umulisajamvier2099 Год назад +1

    UMWERA UTURUTSE IBUKURU UKWIRA HOSE

  • @umugwanezaderifina7681
    @umugwanezaderifina7681 Год назад +1

    Yewe nyamara namwe ntimuba mworohewe Reba uburyo gisa

  • @user-so9yl9xj7z
    @user-so9yl9xj7z 3 месяца назад

    Baguturire Wana ukure uburofa mwisi

  • @ujoli8642
    @ujoli8642 Год назад

    Manawe cyokora ndumiwe

  • @gasasiraallen2787
    @gasasiraallen2787 Год назад

    Bahutu muri babi ariko lmana izabiture ibyo mwakoze,murutwa ninyamanswa muragashira nkuko mwabyifurizaga abandi kd amaraso azabahame mbibutsako namwe uko byagendakose muzapfa,murakangwa niyabaremye🤧

  • @uzabumwanajeanpaul2725
    @uzabumwanajeanpaul2725 3 месяца назад

    Mibirizi

  • @user-ej6zo1cp6w
    @user-ej6zo1cp6w 3 месяца назад

    Wambwa zanweye amaraso yininzirakarenangane gs Musa nimitima yanyu

  • @agnesuwimpuhwe3495
    @agnesuwimpuhwe3495 Год назад

    Ubuse wabicaga ubahoriki koko?😢😢

  • @Mkel890
    @Mkel890 Год назад +1

    ngo nabo ntabandi as if umengo ni bake. kandi akabivugana umujinya.

    • @Marie-th8uv
      @Marie-th8uv 3 месяца назад

      Urabona umujinya abivuga koko!!!

  • @bosconyirimbaraga425
    @bosconyirimbaraga425 Год назад +1

    Iyi nyamaswa se ubu iravuga ukuri ko ivuga ngo tujyetuvugisha ukuri, niba ari abasore babahtu barwanaga n'abatutsi, ziriya mpinja zarwanga nande, zarwanya umugabo w'ubwanwa nkubwo afite?
    Abasaza n'abacyecuru barwanaga nande? Murabeshya amaraso atariho urubanza mwamennye azabasama kugeza k'ubuvivi n'ubuvivure.

    • @user-ww8vq2fc5g
      @user-ww8vq2fc5g 4 месяца назад

      Iyo ndebye iyo speach y ikikigabo kivugango bararwanye umutwe uhita undya ,gusa twarashibutse

    • @nyinawumuntumarielouise8061
      @nyinawumuntumarielouise8061 3 месяца назад

      Ikigiryi gusa wabonyeukuntu kirogotwawe

  • @asiaabdalla4935
    @asiaabdalla4935 Год назад

    Ako mumbwire koko ubu baratuje mumitima yanyu mbabajwe nabo wabyaye nibo bamfite agahinda

  • @user-lx9bo8wd2i
    @user-lx9bo8wd2i 3 месяца назад

    Nta nisoni agira

  • @kwizeraesther2366
    @kwizeraesther2366 Год назад

    Ukirirwa unavuga.mushira isoni ra🙄

  • @umulisajamvier2099
    @umulisajamvier2099 Год назад

    IJORO RIBARA UWARIRAYE 1994 UMWAKA MUBI KU RWANDA RWIZA

  • @charlottekayitesi9242
    @charlottekayitesi9242 Год назад +1

    Nubu batubonye urwuho batumara! None se igihe cyose bahereyeeee uhereye 1959, wavuga ko ikosa umututsi yabakoreye ari irihe?

  • @user-ej6zo1cp6w
    @user-ej6zo1cp6w 3 месяца назад

    Karwne numutima

  • @gaelobama
    @gaelobama Год назад +2

    uyu mugabo namubona nte Mana yitwaga Bernadette na Papa bakundaga kumwita Toto.

  • @rudaseswachristophe6087
    @rudaseswachristophe6087 Год назад

    Vuga ubohoke

  • @chantaliuwamahoro7891
    @chantaliuwamahoro7891 3 месяца назад

    Dore uko kireba gakubitwe ninkuba abahutu nta ntamutima bagira imana ntizabababarira 😭😭😭😭😭😭😭😭😭

  • @songacohen9441
    @songacohen9441 Год назад

    Umva simbeshya nanga abahutu reba uburyo basa we

    • @user-gn2iq2en2d
      @user-gn2iq2en2d 3 месяца назад

      Ntago wandusha

    • @user-xg1zn6ml5b
      @user-xg1zn6ml5b 3 месяца назад

      Iki kinyakuzimu ubu kiravuga iki koko?ariko niko byarebaga byose wabijyeragamo ukagira nguguye mungagi

  • @Mkel890
    @Mkel890 Год назад

    iki ngo ni gi président ca MRND kiracariho?

  • @gasorempanga8562
    @gasorempanga8562 Год назад

    Njye mbona abahutu sabantu

  • @uwishemalosine4252
    @uwishemalosine4252 Год назад +1

    Cyakora ukuntu banabivuga ntanipfunwe cg ikimwaro🤭

    • @joyeuseumwari7617
      @joyeuseumwari7617 Год назад

      None se ugira ngo ubugome bwabo bwarashize oya urebye ibyo barigukorera bene wacu Masisi abahutu nibabandi pe

  • @dufitimananaomy6766
    @dufitimananaomy6766 Год назад

    Oya ntimukabeshye ngabantu bararwanye ibyo mwakoze byarateguwe genocide yadutwaye benshi ntizongera kubaho ukundi

  • @fannyuwase435
    @fannyuwase435 Год назад

    Njye ibi MBA numva batabivuga nubusa baba bari kuvuga birushaho kumbabaza

  • @mugabogeoffrey2915
    @mugabogeoffrey2915 Год назад

    Urabona uburyo abivugamo nakijonyoko kenshi sha

  • @ujoli8642
    @ujoli8642 Год назад

    Rebuburyo ziranterahamwezarizishimye rekambibarize ese amarasomwamenye yabaguyenezakoko ndumva birenzubwenge bwanjye