Sobanukirwa igitabo cy' ibyahishuwe -25 Igice cya || 2 - 3 Amatorero arindwi ||Part 5

Поделиться
HTML-код
  • Опубликовано: 19 окт 2024
  • Urwandiko rwandikiwe Abefeso
    1“Wandikire marayika w'Itorero ryo muri Efeso uti
    “Ufashe inyenyeri ndwi mu kuboko kw'iburyo, akagendera hagati y'ibitereko by'amatabaza birindwi by'izahabu aravuga aya magambo ati 2‘Nzi imirimo yawe n'umuhati wawe no kwihangana kwawe, kandi nzi yuko utabasha kwihanganira abanyageso mbi, n'uko wagenzuye abiyita intumwa kandi atari zo, ukabona ko ari abanyabinyoma. 3Uzi kwihangana kandi warenganirijwe izina ryanjye ntiwacogora. 4Ariko rero mfite icyo nkugaya, ni uko waretse urukundo rwawe rwa mbere. 5Nuko ibuka aho wavuye ukagwa wihane, ukore imirimo nk'iya mbere kuko nutabikora nzaza aho uri, nkūre igitereko cy'itabaza cyawe ahacyo nutihana. 6Ariko rero ufite icyo ngushimira, ni uko wanga imirimo y'Abanikolayiti, iyo nanjye nanga.’
    7 “Ufite ugutwi niyumve ibyo Umwuka abwira amatorero.
    “Unesha nzamuha kurya ku mbuto z'igiti cy'ubugingo kiri muri Paradiso y'Imana.

Комментарии •