Maj Gen Paul KAGAME yayoboye urugamba ate?

Поделиться
HTML-код
  • Опубликовано: 6 сен 2024
  • UBURYO PAUL KAGAME YAYOBOYE URUGAMBA RWO KUBOHORA U RWANDA. AFANDE PC .iri zina ndatekereza ko atari ubwambere uryumvise kuberako mu mazina yihariye kandi abantu bakunda kwita Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME iri ngiri riza imbere cyane.Afande PC uzumva kenshi abarwanye intambara yo kubohora u Rwanda kuva mu 1990 kugeza mu 1994 ariko bakunda ku mwita ndetse muri iyi minsi kenshi uzaribona ku mbuga nkoranyambaga riherekeza amafoto ya kataraboneka ya Perezida Kagame. Irizina ni rimwe mu yo yiswe mu gihe yayoboraga urugamba rwo kubohora u Rwanda yagaragararijemo ubuhanga bwagatangaza kugeza atsinze uru rugamba. Paul KAGAME uru rugamba rwamuhinduye umujenerali wumunyabwigwi kandi wagatangaza watsinze urugamba mumayeri na Tekiniki byihariye kuburyo Liyetona Jenerali Romeo Dallaire wamubonye neza ayobora urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi yamwse”Napoleon w’Afurika” kubera ubuhanga bwagatangaza yamubonanye.yashakaga kumuhuza na Napoleon Bonaparte umujenerali w’umufaransa ufatwa nka numbero ya mbere mu Isi uza imbere yabandi bose mu Isi mu kuyobora no gutsinda intambara mu mateka ya Gisirikare. Ndetse yewe hari nabagaragazko Paul KAGAME ariwe kinyuranyo gikomeye ndetse n’impamvu iruta izindi RPA Inkotanyi yabohoye u Rwanda ngo kuko ubushobozi n’ubwenge bwe byashyize RPA Inkotanyi ku rundi rwego maze byihariye aba bahungu ku muvuduko uri hejuru baha FAR isomo ry’intambara nayo irumirwa kugeza aho yasigaye yumva intsinzi mu ntambara nkiguhuha kiraho birangira itsiznwe iranahunga. Rero Urugendo rwa PAUL KAGAME mu kuyobora urugamba rwo kubohora u Rwanda niyo ngingo tugiye kugarukaho mu kiganiro kihariye cyuyu munsi.iki ni igice cya Gatandatu ku biganiro byihariye ku buzima bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME.mu gutegura iki kiganiro nifashishije ibitabo bibiri byanditswe ku buzima bwa Perezida Kagame birimo ikitwa “A Thousand Hills:Rwanda’s Rebirth and the man who dreamed it cyanditswe na Stephen KINZER ndetse n’ikindi kitwa “KAGAME:Conversation with The President of Rwanda”cyanditswe na Francois SOUDAN.Iyi ni Intsinzi Tv.uwaguteguriye iki kiganiro ugiye kumva ni BIZIMANA Christian naho jye ugiye kukikugezaho ndi ERIC SAFARI. Mbahaye Ikaze
    Paul KAGAME akigera ku rugamba Nyuma y’Urugendo narwo rwihariye nkuko twarugarutseho mu kiganiro cyacu giheruka yasanze RPA Inkotanyi ibyayo byamaze kuba ibindi bindi kubera ko urupfu rwa jenerali Majoro Fred GISA RWIGEMA rwari rwamaze gutuma ibintu byose byangirika.Morale y’ingabo yasubiye hasi .amarangamutima nagahinda byari byatumye bibagirwa impamvu y’urugamba bari batangije.ubwo kurundi ruhande Ingabo za Leta FAR n’abafaransa batabaye HABYARIMANA Muri Operation Noroit nabo barimo babashushubikanya Inkotanyi umusubirizo.Rwose byari ibintu bisa nibiteye ubwoba byari icyago utabonera Izina ku ngabo za RPA Inkotanyi .kuburyo bamwe muri izi ngabo bari batangiye gusigarana amahitamo amwe yonyine ariyo yo guhunga.abandi banabuze aho bahunbgira bahitamo kwijuguynya mu kagera yewe batazi no Koga kuburyo rwose hari benshi babuze Ubuzima kubera kutamenya koga.
    Mu byumweru bibiri byonyine inkotanyi zitangije igice cya mbere cya Rugamba urupfu rwa Fred RWIGEMA rwahise rwigaragaza n’Ingaruka zarwo ziza ziremereye cyane.
    Paul KAGAME akigera ku rugamba muriwe yibajije byinshi.ndetse nabyo yabibwiye KINZER uko yiyumvaga muri ako kanya. Yaragize ati “nkibona uko gucanganyukirwa no guhungubana kwari guhari naravuze nti Mana yanjye ibi nibyo bintu nje Kuyobora no gukomeza .nta nakimwe cyari mu murongo.habe na Kimwe rwose.Inkomere zari zirambaraye mu mihanda.kandi nyinshi mu gihe gitoya.nabayobozi bakuru bagisirikare bari bayoboye ingabo nabo bari barenzwe nibyo bintu.umwe muri abo basirikare bakuru igihe yambonaga yaraturitse ararira .Namubajije uko ameze.arira nkumwana muto yanshubije ko ashimishijwe nuko Nagarutse.naramubajije nti Ibintu bimeze bite hano? Yaranshubije ati Ntanakimwe kirihano.Buri wese yapfuye”.
    Paul KAGAME yakomeje abwira Stephen KINZER ibyo yabonye ati “nkigera ku rugamba nabonye abasirikare binkomere njya kubasuhuza.bari bishimye kumbona .ibintu byari byaragenze nabi.bari bakeneye umuntu iruhande rwabo.nabajije umwe muribo “nti nagukorera iki? Yaranshubije ati “Nyakubahwa ndabizi ko utanywa itabi.ariko wanshakira itabi ryo kunywa? Nari navanye Amakarito atatu y’itabi I kampala ntangira kubaha itabi”.
    Kuva icyo gihe rero paul KAGAME yatangiye gukora ubutaruhuka ntakongera gusizira ahugira kukongera kuzahura no kurema bundi bushya igisirikare cya RPA Inkotanyi cyari cyamaze gusenyuka.Paul KAGAME yahise asaba ko habaho inama yabayobozi bakuru ababwira gusiga ababungirije aribo bafite inshingano zo kuyobora ingabo ku rugamba.aba bose bari baramaze gucika intege cyane nako byari birenze ibyo bari barasenyutse bihambaye kukigero cyanyuma gishoboka.ibyo kurwana no kongera gusubira mu ntambara ntibyari bikibabarizwamo.
    #IntsinziTV #AfandePC #PaulKagame

Комментарии • 38

  • @ntarejohn1843
    @ntarejohn1843 2 года назад +19

    Ngewe nzamugwa inyuma niyobyansaba gupfa kuko yacyuye igisekuru cyanjye mu Rwanda agikura mubuhunzi much respect HE Paul Kagame, All Inkotanyi 🙏🇷🇼

  • @bugingokevin9664
    @bugingokevin9664 2 года назад +10

    Afande P.C ;kubona amagambo yagusobanura biragoye ;gusa Imana yi Rwanda 🇷🇼 izakuduhembere ibigukwiye ;uri impano ikomeye yigihugu cyacu ,tuzahora tubishimira imana ;kndi ntituzatatira icyo gihango cyo kwitangira u Rwanda 🇷🇼 rwatubyaye 🇷🇼🇷🇼🇷🇼🇷🇼❤️❤️❤️❤️💪💪💪💪

  • @karemerajoseph3796
    @karemerajoseph3796 2 года назад +6

    Munsi y,izuba,hano abantu bituriye,kagame numwe mu banyabigwi pe, respect afande. Pc

  • @mucojason9724
    @mucojason9724 2 года назад +4

    I'm not Rwandan but i lov so much inkotanyi . Mwagejeje abiwacu iwabo ubu igihugu niyacanyarwanda natwe ubu dushaka kuba abanyarwanda

  • @EphraimRwanyonga
    @EphraimRwanyonga 8 месяцев назад +1

    Urintwa yacu nyakubahwa NTORE YACU PAUL KAGAME nkurinyuma❤❤❤

  • @nkotanyi2015
    @nkotanyi2015 2 года назад +9

    H.E ❤️🙏 C.I.C , I love him 😍
    #INTSINZI TV ,
    #INKOTANYI

  • @jonathankaburachris7704
    @jonathankaburachris7704 2 года назад +1

    Ndakunda caaaane Paul kagame.ndanamusabira abandanye inshinganoje.god bless him for everything.

  • @habiyakarefrancis5082
    @habiyakarefrancis5082 2 года назад +2

    Insinzi TV munkora k'umutima rwose.Courage bambe!

  • @davidyauyau8082
    @davidyauyau8082 2 года назад +5

    Kagame nimpano Imana yahaye u Rwanda

  • @gasengayirerutangafebronie43
    @gasengayirerutangafebronie43 2 года назад +14

    Paul Kagame est un don de Dieu pour le Rwanda anéanti et meurtri par les forces du Mal. Nous lui devons reconnaissance et fidélité tout azimuts. A bon entendeur! Rwanda united🇷🇼

  • @b.a2428
    @b.a2428 2 года назад +6

    Turabakunda cyane Inkotonyi💙

  • @rukoranyangabo9128
    @rukoranyangabo9128 2 года назад +4

    Iyo numvishe amateka y'ukuntu yagezekurugamba, n'ukuntu yasanze ibintu bimeze numva umubiri usheshe urumeza.
    Ntacyo twamwitura. Nelson Mandela ntabutwaribwe...iyo uvuga Mw. Julius Nyerere kuko ntako atagize ngo bihagarare.Abazungu bamugize intwari kuko atabavuze nabi.

  • @zachariehabyarimana7737
    @zachariehabyarimana7737 2 года назад +12

    Urakoze, safari, ntakuntu ibi biganiro bishobora gutekererezwa abandi mu zindi ndimi? Ndetse na za Filme? Urugero :Icyongereza,igifaransa,igiswahiri ,igisipagnore ? Murakoze, mukora akazi gafite agaciro.

    • @rukoranyangabo9128
      @rukoranyangabo9128 2 года назад

      Good idea...

    • @bugingokevin9664
      @bugingokevin9664 2 года назад

      Ibyo bintu nabiganirije abantu; urugamba rwo kubohora igihugu ;ibikorwa bya president wacu n’ Inkotanyi zose byavamo ibitabo,amafirime bitagira uko bingana

  • @mushitv5665
    @mushitv5665 11 месяцев назад +1

    Umusaza ararenze kbx💪💪💪

  • @mucojason9724
    @mucojason9724 2 года назад +3

    I wish I could be Rwandan

  • @BCTV852
    @BCTV852 2 года назад +3

    Mwene rutagambwa. Ni original ntanubwo.imana yasondetse urwanda nukuri

  • @karambiziabdou2991
    @karambiziabdou2991 2 года назад

    God bless our president PK

  • @karenzijotham2421
    @karenzijotham2421 2 года назад +3

    Nzamwamamaza mpaka!

  • @BCTV852
    @BCTV852 2 года назад +1

    Ubuyobozi ubutwari. Abikomora muri. Family PC Wacu nuwibwami kbx nimwene mutara wagatatu rudahigwa rozariya gicanda ninyirasengu papawe na mutara nagicanda baravukana twifitiye impano twahawe nimana

  • @jeanbosco3728
    @jeanbosco3728 2 года назад +2

    Munsi yijuru hari Kagame mukomeze mumwange kuko mutamwanze yaba ntakintu yamaze mukomeze muzamutuke ibyo mushaka arabizi ko duhari kandi ko tumurinyuma

  • @mahorodenise3767
    @mahorodenise3767 2 года назад +2

    Oui.napoleon rwandais kagame

  • @Ethan00477
    @Ethan00477 11 месяцев назад

    Merci bro

  • @butarembaga7710
    @butarembaga7710 2 года назад +3

    Uyu ni umugabo

  • @malicksy2
    @malicksy2 2 года назад +3

    Impano twahawe

  • @karenzijotham2421
    @karenzijotham2421 2 года назад +1

    Ariko izi ndirimbo ziri muri background ko utube zitabaho? Ni audi gusa abazihanze bazihe amashusho kuko ninziza pe! Zinyibutsa 94 after Jenocide against the Tutsi. Amarira akaza pe! Promotions zikaza nukuri.

  • @jeanpaulmanariyo6351
    @jeanpaulmanariyo6351 Год назад

    Pc uri i ngabo ntagereranwa pe.ubereye u Rwanda.

  • @pinauwimana3961
    @pinauwimana3961 2 года назад

    Bello un patrzę che a ma i stoi figli

    • @yvesmandera2264
      @yvesmandera2264 2 года назад

      Coup de chapeau à son excellence Paul kagame intwari yabohoj urwanda

  • @eliasmanishimwe6582
    @eliasmanishimwe6582 2 года назад

    Unva mudufashije mwazatubwira amateka ya bandi barwananye na kagame mukuyobora urugamba rwokubohora igihugu nka kanyomozi

    • @EKCMS460
      @EKCMS460 2 года назад

      Kanyomozi ninde mu nkotanyi ko numva ntigeze mwumva?

  • @ntarejohn1843
    @ntarejohn1843 2 года назад +4

    Ngewe nzamugwa inyuma niyobyansaba gupfa kuko yacyuye igisekuru cyanjye mu Rwanda agikura mubuhunzi much respect HE Paul Kagame, All Inkotanyi 🙏🇷🇼