Imyaka 5 y'Ubutasi mu gisirikare cya Uganda: Perezida Kagame igice cya 2

Поделиться
HTML-код
  • Опубликовано: 14 окт 2024
  • UBUZIMA BWA PAUL KAGAME
    Paul KAGAME n’abandi banyarwanda bafatanije nawe mu kubohora u Rwanda babigezeho mu kwihangana n’umurava byagatangaza ariko burya byose mu Isi wageraho bisaba igiciro kandi uba ugomba kwishyura uko byagenda kose rero naba babohoye u Rwanda kugirango babashe kubigeraho byabasabye kujya mu ntamabra inshuro ebyiri zose kuburyo byabasabye kubanza kujya mu rugamba rwo kubohora Uganda mbere yo kuza kubohora u Rwanda .ariko abo bose bakoze ibyo mu buryo budashidikanywaho bafatiraga urugero kuri Paul KAGAME n’umusangirangendo we inshuti ye magara Fred GISA RWIGEMA batangiranye uru rugendo.uburyo aba bombi batangije umugambi wo kujya mu Gisirikare babibona ko byazaba inzira yo kubohora u Rwanda nicyo ngiye kugarukaho mu gice cya kabiri kubuzima bwihariye bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul KAGAME .muri iki kiganiro ngiye kwibanda cyane kubuzima bwe bwatumye yerekeza mu Gisirikare ndetse nuko yabayeho mu gihe cy’intambara yo kubohora Uganda. Nagirango nkwibutse ko Iki kiganiro mu Kugitegura nifashishijhe Ibitabo bibiri byanditswe ku buzima bwa Perezida Paul KAGAME harimo ikitwa “ A Thousands Hills:Rwanda’s Rebirth and the man who dreamed it”.cyanditswe na Stephen Kinzer cyigasohoka mu 2008 n’ikindi cyitwa “KAGAME: Conversation with The president of Rwanda” cyanditswe na Francois SOUDAN kigasohoka mu 2015. iyi ni intsinzi Tv. Iki kiganio ugiye kumva wagiteguriwe na BIZIMANA Christian naho jye ugiye kukikugezaho ndi ERIC SAFARI.
    Ubushize twagarukiye ku ngendo Paul KAGAME wari ufite imyaka 21 y’amavuko yaramaze kugirira mu Rwanda n’uburyo izi ngendo zari zimaze kumuha inshingano zo gutekereza icyo ikiragano cyo mu gihe cye bagombaga gukora ku bibazo u Rwanda rwari rufite.
    Ariko ubwo ibyo byose yabikoraga inshuti ye yo Kuva mu Bwana Fred GISA RWIGEMA adahari kuko bari baratandukanye mu 1976 ndetse yewe Fred yamaze imyaka itatu ataragaruka kuko aba bombi bongeye guhura mu mwaka wa 1979 ubwo Paul KAGAME yagezwagaho amakuru yuko Fred RWIGEMA ari mu mujyi witwa Fort Portal ndetse aho yanifuzaga ko bombi bahura .KAGAME akibimenya adatinze yahise yerekeza muri aka gace guhura n’inshuti ye ndetse n’umuvandimwe we w’ibihe byose .
    Paul KAGAME yasubiremyemo Stephen KINZER uko guhura kwaba bombi kwari kumeze ati “ yari amarangamutima atoroshye gusobanura.sinzi uko nayasobanura gusa byari agatangaza.cyari ikintu kihariye.hagati yacu nta numwe wakekaga ko cyabaho.ahari yatekerezaga ko azasanga narapfuye nanjye natekerezaga ko ntazongera kumubona.kwari uguhura kudasanzwe”
    Gusa na none aba basore bari bakiri batoya bari mu myaka 20 ntibari babizi ariko uku guhura kwabo kwari kugiye kuzana igitekerezo cyagatangaza cyari kigiye kuzagena ahazaza h’u Rwanda mu buryo bwihariye kandi bwakataraboneka mu myaka yari igiye gukurikiraho.
    Aba rero bakimara guhura bari bafite byinshi byo kuganira kuko imyaka itatu yari yarashize badahura buri wese yari yarabaye mu buzima bwe bwihariye ndetse yaranahuye na byinshi. Fred Yabwiye Kagame uburyo yagiye agasanga Museveni n’indi mitwe yarwanya Idi Amin ndetse nibyo yari yarigiyemo byose bijyanye n’imyitozo ya Gisirikare ndetse n’Ubumenyi mu ntambara za Kinyeshyamba yaramze kunguka.
    Kagame nawe yabwiye Fred uburyo yagiye mu Rwanda inshuro ebyiri zose nibyo yari yarabonye. Amakuru aba bombi bari bafite bakimara kuyahuza batangiye kubona ko hari icyo yamara.
    Nibwo rero bombi batangiye gutekereza no kuganira uburyo bwo kwinjira mu gisirikare ariko bafite umugambi wagatangaza wo kuzarema uburyo bwanyabwo bwatuma bakemura ibibazo u Rwanda rwari rufite. Aha rero niho bombi batangiye kubona ko igisirikare kera kabaye cyari kigiye kurema inzira yo kuzabohora u Rwanda kuruta indi yose yari gushoboka muri ibyo bihe.
    Ndetse bombi babifasheho umwanzuro Ndetse Paul KAGAME ahita anajya mu gisirikare kuko Fred RWIGEMA we yaragisanzwemo.
    Iyi ngingo nayo Perezida Paul KAGAME yayigarutseho ubwo yaganiraga na Francois SOUDAN ati “twumvaga ko twashoboraga kubaka Umusingi w’ikintu cyari gutuma tugira icyo dukora.”
    Kuri aba bombi kwinjira mu gisirikare byari bigiye guhinduka igikoresho cyagatangaza cyo kurema inzira ihambaye yo gutanga umuti urambye ku bibazo by’u Rwanda...

Комментарии • 33

  • @EphraimRwanyonga
    @EphraimRwanyonga 7 месяцев назад +1

    Ubutwari burabukanwa urintwari ntore yacu Paul KAGAME ❤❤❤

  • @mbabazidianne4904
    @mbabazidianne4904 Год назад +4

    Nkukunda kuburyo nukuvuze nabi mbanumva twarwana pe uzahore uduhetse 🙏🙏❤️❤️❤️

  • @mbabazidianne4904
    @mbabazidianne4904 Год назад +1

    Ndagukunda cyane mubyeyi uduhetse gusa imana ijye iguha imigisha myinshi ndakwishimira uzarame rwose

  • @alexsambia3046
    @alexsambia3046 Год назад +1

    Urakoze cyanee utumye najye shaka kugaruka murwanda nahavuye 2008 ndangije primary jya mumahanga kwiga birangira mpagumye nokuhakorera gusa soon nzategura uko nzasura irwanda noguta kuko na Mzee yatashye gukorera irwanda urakoze cyanee I love you my president

  • @KwizeraErike-fh9gz
    @KwizeraErike-fh9gz 3 месяца назад +1

    Paul kagame numubyeyiwacu ndamukunda nabankomokahobose turamukunda

  • @gashirabakedieudonne7844
    @gashirabakedieudonne7844 2 года назад +3

    My president ❤ 💙 🙌 ♥ 💕 💜 ❤ 💙 🙌 ♥

  • @chriss4789
    @chriss4789 2 года назад +2

    Kubizera Imana ntakibaho kidafite impamvu 🙏🏾

  • @RuramutsaINNOCENT
    @RuramutsaINNOCENT 6 месяцев назад +1

    Kuberakugukunda nzankwigiraho ubuyobozi nogukunda icyo nokoracyose nfite ubutwari

  • @ndindiriyimanajules3959
    @ndindiriyimanajules3959 6 месяцев назад +1

    He is a lion

  • @baptistjeans5048
    @baptistjeans5048 Год назад +1

  • @BYAMUKAMAPierre-t4g
    @BYAMUKAMAPierre-t4g 7 месяцев назад +1

    Kbx

  • @vovouwera3205
    @vovouwera3205 Год назад +2

    Aya mateka , atumwe mukunda ku rush aho. Uwiteka akomeze ameongerereze imwaka yo kubaho,Niwe president ubereye aba Nyarwandabose.Itwari yibihe vyose

  • @joselyneuwimbabazi516
    @joselyneuwimbabazi516 2 года назад +2

    Ukora akazi neza wa mfura we

  • @NirereAnge-bc5qm
    @NirereAnge-bc5qm 3 месяца назад +1

    Kagame wacu tumukunda kubi noneho ukuntu arimwiza byo birihariye

  • @jeanclaudeakili2372
    @jeanclaudeakili2372 2 года назад +3

    Nizereko harigice cya 3,4…😂❤

  • @isaienyandwi3071
    @isaienyandwi3071 2 года назад +1

    Ibiganiro muduha biratunyura ariko har'ubwo tubura tugira ibibazo cangwase intererano zihariye tugashaka kubishikiriza inbox vyogenda gute?

  • @samuelintwari5850
    @samuelintwari5850 Год назад +2

    Long live our lion

  • @jeanpierre5453
    @jeanpierre5453 2 года назад +1

    Uganda siyo congo Apana

    • @samuelintwari5850
      @samuelintwari5850 Год назад +1

      Congo twarayifashe yitwa zaire tuyiha kabira none ngo nyooo

    • @aggy75
      @aggy75 6 месяцев назад

      ​@@samuelintwari5850,umusubije neza cyane

  • @nzirimobrian3045
    @nzirimobrian3045 Год назад +1

    kbx

  • @karenzijotham2421
    @karenzijotham2421 2 года назад +1

    Kabamba Baracks

  • @mutsinzieric5445
    @mutsinzieric5445 2 года назад +3

    Icyo gitabo umuntu yagikura he

  • @jjalfa251
    @jjalfa251 2 года назад +1

    Rraka ntabwo ari Kabamba Military Police academy.

  • @MugishaRobert-vf9wh
    @MugishaRobert-vf9wh 2 месяца назад

    Your reporting is uninformed, you can do better please

  • @firstrightsservicesltd376
    @firstrightsservicesltd376 Год назад +1

  • @MugishaRobert-vf9wh
    @MugishaRobert-vf9wh 2 месяца назад

    Your reporting is uninformed, you can do better please