Iyindi VIDEO Archive: Ku muvuduko uri hejuru, Batayo 8 za RPA Inkotanyi zigarurira Byumba

Поделиться
HTML-код
  • Опубликовано: 21 сен 2021
  • INKOTANYI Ep4:
    INTAMBARA ZO KWIGARURIRA UMURINDI W’INTWARI
    Mu duce twose twagezwemo n’Urugamba rwo kubohora igihugu nta na hamwe hasigaranye amateke akomeye kandi aremereye mu mitwe y’abanyarwanda nkahitwa Ku Murindi hari muri Perefegitura ya Byumba ubu ni mu karere ka Gicumbi.aha ku murindi haniswe ku Murindi w’Intwari habaye ibirindio bikuru bya cyangwa se High Command ya RPA Inkotanyi ndetse haba n’ikicaro gikuru (General Head quarter) y’Umuryango wa RPF Inkotanyi mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu. ndetse nubu iyo uhageze uhasanga bimwe mu birango byayo mateka.rero harihariye gusa twe icyo tugiye kugarukaho si ukongera kuhavuga ahubwo tugiye kukubwira uburyo aha hantu haje kugera mu maboko y’ingabo za RPA Inkotanyi mu bitero byiswe ibyo kwigarurira ibice bya Byumba byabayeho nyuma gato yo kwigarurira ubutaka bwiswe Agasantimetero.iyi ngingo yo kwigarurira Ku Mulindi ndetse n’ibice bihegereye nibyo tugiye kugarukaho mu gice cya Kane cy’ibiganiro byihariye twabateguriye ku mateka y’urugamba rwo kubohora .iyi ni Intsinzi tv jye waguteguriye iki kiganiro ndi BIZIMANA Chrsitian naho jye ugiye kukikugezaho ndi Eric Safari, Mbahaye Ikaze
    .
    Nyuma yaho ibitero byo kwigarurira AGASINTEMERO byari bimaze kurangira umugaba mukuru w’ingabo za RPA Inkotanyi Major paul KAGAME yarafite ikindi gitekerezo cyari kihariye icyo niko kandi kazi yari agiye guha abasore be bari bamaze kugaragaza ubushobozi bwo guhangana na FAR.
    Mu buryo bwamayeri y’intambara umugaba mukuru w’ingabo yari akeneye kwagura agasintemetero yari amaze kwigarurira kandi yagombaga guhita abikora ako kanya mu gihe Ingabo za FAR Zari zicyakira ukuntu zari zimaze gutakaza intambara zitisnzwe mu buryo bisa nibyazitunguye.
    Ubwo rero Ingabo za RPA Inkotanyi zari zigiye kwerekeza mu bitero byiswe intambara ya Byumba.
    Nkibisanzwe nkuko twabigarutseho kenshi kugirango umugaba muruku wa RPA Inkotanyi afate icyemezo cyo kohereza ingabo ze ahantu runaka mu rugamba yagombaga kuba ahizeye neza kuko yabaga ahafite amakuru ahagije.
    Nubu ngunbu yahaye amabwiriza abari bashinzwe gushakisha amakuru bohereza abatasi bajya gutata bimwe mu bice bya Byumba bamuzanira amakuru aha hari mu mpera z’Ukwezi kwa Kane mu mwaka wa 1992.abatasi bagiye gushakisha amakuru muri iki gice bari abinararibonye rikomeye kuberako iki gice cyagombaga kwitabwaho mu buryo bukomeye kandi cyarimo n’ibirindiro byinshi by’ingabo za Leta.
    Ibice byagombaga kugabwamo ibitero harimo umujyi wa Byumba,Kivuye, Manyagiro,Gishambashayo,Gatuna,Kaniga na Murindi aha hose harebwe neza uburyo bwose ibirindiro by’ingabo za Leta byari biteye haba mu buryo bwo bw’ibikoresho ndetse n’umubare wa Gisirikare. Raporo yose imaze kugera mu biganza by’umugaba mukuru yahise abibona ko noneho ingabo ze zari kugera icyo zikora gusa kuri iyi nshuro hari harimo indi mibare yihariye kuberako nubwo hari ibice bya Byumba byagombaga kwigarurirwa ariko hari n’agasintemetero kagombaga kurindwa kandi cyane rero kuri iyi nshuro iyi ntamabara yagombaga gusaba byinshi.
    Muri icyo gihe Umugaba mukuru w’ingabo yohereje Batayo 6 mu bice yashakaga ko RPA Inkotanyi yigarurira.izo Batayo zari Yankee yari iyobowe na Komando NYAMURANGWA Fred,Charlie yari iyobowe na Komanda KIIZA Wilex,Alpha yari iyobowe na Komanda KAZUNGU Wilson,Oscar yari iyobowe na Komanda TURAGARA Augustin,Delta yari iyobowe na Komanda KAYITARE Vedaste ndetse na Batayo ya 17 yari iyobowe na komanda KAREBA Alfred.
    Muri izi Batayo 3 muri zo Iyitwa Oscar,Delta na Batayo ya 17 zari zifite inshingano yo kugaba ibitero ku kigo cya Gisirikare cya Byumba mu mujyi ndetse izindi Batayo za Yankee,Charlie na Alpha zari zifite inshingano zo kugaba ibitero mu tundi duce dutandukanye nyuma yaho urugamba rwa Byumba rutangiriye izi Batayo ziyongereyeho Batayo ya Bravo yari iyobowe na Komanda Peter BAGABO.Ibitero by’I Byumba byari biyobowe na Komanda TWAHIRWA Dodo nk’umugaba w’Igitero.
    Ibitero bimaze gutangira Batayo za Delta, Oscar na Batayo ya 17 zahise zigaba ibitero ku mujyi wa Byumba ubwo niko kurundi ruhande Batayo za Yankee,Charlie na Alpha zarimo zigaba ibitero mu tundi duce haherewe ahitwa Kaniga,Gatuna ubwo yo byari bibaye ku nshuro ya Kabiri, ndetse ibitero byagabwe ku bindi birindiro byarimo ibya Manyagiro,Bungwe, Gishambashayo na Kivuye.
    Mu guhangana n’ibirindiro by’ingabo za FAR zari mu mujyi wa Byumba batayo ebyiri za Delta na Batayo ya 17 zarashe ikigo cya Gisirikare cya Byumba ubwo ni mu gihe indi Batayo ya Oscar yajyanye nizi zindi muri iki gitero yo yari yagiye gufungwa umuhanda wa Byumba -Kigali na Byumba -Gatuna mu rwego rwo guhagarika Ubufasha bwose bwari kuza gutabara ingabo zari I Byumba.
    #IntsinziTV #Inkotanyi #PaulKagame

Комментарии • 72

  • @bugingokevin9664
    @bugingokevin9664 2 года назад +7

    Nkotanyi mwese namwe muzikunda;murakabaho iteka;mbatuye indirimbo ,irata ubutwari bwazo ya Ndahiro Elisa yitwa:mwebwe maboko yabanze imiheto mwebwe bituza byafoye imiheto mwebwe maguru yagenze amajoro babambike impeta n impotore; turi Inkotanyi,tuzahora turi Inkotanyi ubuziraherezo

  • @k_____p
    @k_____p 2 года назад

    Usoma amakuru Nabi cyane kosora uburyo witsa Ijambo ugashyiramo butinde ntamaryo munkuru usoma rwose

  • @simbiziibrahim1800
    @simbiziibrahim1800 2 года назад +1

    Hari indirimo itakivugwa , nziza cyane , yavugaga ibigwi by' INKOTANNYI, irimo inyito igira iti" Erega ntwari warakoze twibuka murindi tuyinjira" uyizi ayizi ayiduhe kandi turayikunda cyane,ifite ubutumwa bw' indangagaciro zikaze nemera NKOTANNYI, izikiriho yewe Nnizatabarutse turubaha agaciro kazo .

  • @baseltd8274
    @baseltd8274 2 года назад

    Aya mateka nimeza cyane ariko iki cyana kiyavuga nabi kikayabishya

  • @kigalilinetv
    @kigalilinetv 2 года назад

    Inkotanyi mwarakoze kuduha ubuzima

  • @user-fg3db1yc1r
    @user-fg3db1yc1r 10 месяцев назад

    Ok Bagize neza Abasore b'urwanda k'urugamba rwo kubohora igihugu

  • @mutamulizaclementine687
    @mutamulizaclementine687 2 года назад +1

    Ndabakunda nkotanyi mwadukiye habi

  • @stanleyvanpersieirakoze4039
    @stanleyvanpersieirakoze4039 2 года назад +1

    Yea i like his glasses ! He's thoughtful man !

  • @umuhozawaseclaudine5956
    @umuhozawaseclaudine5956 2 года назад +3

    Vive inkotanyi!

  • @intarebatinya5326
    @intarebatinya5326 2 года назад +1

    Murakoze kutwibutsa amateka ya kera.

  • @luizfigo1133
    @luizfigo1133 2 года назад

    Merci pe

  • @bugingonathan8318
    @bugingonathan8318 2 года назад

    Afande PC Ntusanzwe Bara kwitiranya Kweri Wamugani Wumurundi Ati Nintuhuka Uzoze Iburundi Nguhe Inka Ndange Ndayiguhaye Pe Nyicyare Hehe Afande

  • @user-qn6mb5wm9m
    @user-qn6mb5wm9m 9 месяцев назад

    Bravo

  • @agabaallan4884
    @agabaallan4884 2 года назад

    Murahoneza ndabemera cyaneee

  • @IcyerekezoTv
    @IcyerekezoTv 2 года назад +1

    Ibiganiro byanyu turabikunda cyane

    • @IntsinziTV
      @IntsinziTV  2 года назад

      Muri ab’Icyerekezo rwose

  • @igihozonshuti2163
    @igihozonshuti2163 2 года назад

    inkotanyii cyane

  • @nkotanyi2015
    @nkotanyi2015 2 года назад +3

    LIBERATION STRUGGLE ❤️💙💛💚⚔️ INKOTANYI #Inkotanyi ni Ubuzima , 1 Ukwakira 1990 #IntsinziTv #PaulKagame #RPA-INKOTANYI , #RPF-INKOTANYI , NDABAKUNDA SETU 💙💛💚

    • @IntsinziTV
      @IntsinziTV  2 года назад +1

      Urakoze cyane Olivier

    • @nkotanyi2015
      @nkotanyi2015 2 года назад

      Mwibuke amasezerano twagiranye ko ninza mu Rwanda muzangeza ku Ngoro y’amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu iri Kimihurura 🙏🙏🙏

    • @IntsinziTV
      @IntsinziTV  2 года назад

      @@nkotanyi2015 IKAZE.

    • @bugingokevin9664
      @bugingokevin9664 2 года назад +1

      Ukunda;abagabo nyabagabo

    • @nkotanyi2015
      @nkotanyi2015 2 года назад

      @@bugingokevin9664 cyane Pee ❤️🙏

  • @teachersam7510
    @teachersam7510 2 года назад +1

    thanks

  • @nkusitheoneste3641
    @nkusitheoneste3641 2 года назад

    Inkotanyi=Indashyikirwa. Mwarakoze kandi nubu muracyakora.

  • @billykalimba3397
    @billykalimba3397 2 года назад

    Muzadushakire indirimbo zokurugamba twagyaga twunva kuri caste.turazikumbuye cyane murakoze

  • @ngabikwiyecyprien8593
    @ngabikwiyecyprien8593 2 года назад

    MWARAKOZE

  • @donatienikorukwishaka3275
    @donatienikorukwishaka3275 2 года назад

    Rekatuvuge muri Ntwari Inkotanyi ariko ntimworeka kubintwari muyobowe Numugaba mukuru wintwari

  • @nkotanyi2015
    @nkotanyi2015 2 года назад

    I can’t wait Another Part on Libération struggle, muzatugezeho ni INGABO 600 muri CND

  • @abdelazizharel1548
    @abdelazizharel1548 2 года назад +2

    Amateka n'ibigwi by'inkotanyi bizigwa imyaka ibihumbi.

  • @aimableineza6186
    @aimableineza6186 2 года назад

    Wakoze kutwibutsa aya mateka ashaririye yo kubohora urwanda. Ariko wakomeje kwitiranya company na battallion nuko bikajijisha umuntu ntakurikire neza.

  • @kagerukadaniel1256
    @kagerukadaniel1256 2 года назад

    Tuna wakumbuka sana

  • @boscokanyangoga7624
    @boscokanyangoga7624 2 года назад +3

    RIP Late kareba

    • @EKCMS460
      @EKCMS460 2 года назад

      Aha marahibeshye aha afande mubaraka avu ni mukarange ya Kayonza aha 1994 bitandukanye cyane na mukarange ya murindi ari nayo mwashatse vuga

  • @dinoclassic7165
    @dinoclassic7165 2 года назад

    aya mateka arandyohera kbsa

  • @samoramachelsms3798
    @samoramachelsms3798 2 года назад

    Turabubona ubutwari Intwari zuRwanda zagize muri mwebwe Nyakubahwa Presdent Paul KAGAME kuko kuva mubohoye Igihugu mukagikura muri Genocide yakorewe abatutsi ubu Rwanda niyambere muri Africa ikaba iya gatandatu kwisi mwisuku numutekano kurwanya Covid19 🙏🇷🇼

  • @gakwereredieudonne8181
    @gakwereredieudonne8181 2 года назад

    Cyiza,Mico,kayitare,kutavugamo?kanndimuri mobile Foss barimo?

  • @gakwereredieudonne8181
    @gakwereredieudonne8181 2 года назад

    Ayomakuru uwaguhaye yayaguhaye nyuma

  • @shemaemmanuel1983
    @shemaemmanuel1983 2 года назад

    17th bn yariyobowe na Ngumbayingwe

  • @gakwereredieudonne8181
    @gakwereredieudonne8181 2 года назад

    Danini gaphizi niwr wariwungirije ,Kaka,muri,mobile phosses

  • @placide_art
    @placide_art 2 года назад

    murakoze ku makuru meza mutugezaho

  • @gakwereredieudonne8181
    @gakwereredieudonne8181 2 года назад

    Ariko 7rak9ze kutwibutsa ibihebyiza byubufatanye byacu

  • @habinezakinnocent5458
    @habinezakinnocent5458 2 года назад

    Njye nagirango nkosore uyu mugabo
    Delta yari iyobowe na Comanda Kareba
    yungirijwe na comanda Karyango
    Comanda Ruvusha yari OPTO iyi ninayo nabagamo rwose mbihagazeho kumaguru 2
    17 Bn yari iya Comanda Ngumbayingwe
    Yungirijwe na Comanda Besigye (Kawaida cg Doube Zulou)
    Comanda Mukasa yari OPTO
    Oscar yari iya comanda Turagara
    yungirijwe na comanda Muvara
    OPTO simwibuka,
    noneho uko ari batayo ari eshatu zari ziyobowe na Comanda Kayitare ari overal Commander, ntabwo ari Comanda Dodo rwose

    • @habinezakinnocent5458
      @habinezakinnocent5458 2 года назад

      Oscar yari iyobowe na comanda Turagara
      yungirijwe na comanda Muvara
      OPTO yari comanda Paul Nyemazi

  • @allybeatz4853
    @allybeatz4853 2 года назад

    Ngo Kurugaaamba 😁😁😁😁😁😁😁😁😁😁😁😁😁😁😁

  • @evolve9101
    @evolve9101 2 года назад +1

    Mwazasuye Afande Kassavubu, akatugezaho amateka y'ubutwari bagize. Afande Kassavubu muzamusure pee!

  • @fabriceirutingabo9847
    @fabriceirutingabo9847 2 года назад

    Abonibobazi ivyobakora apana kugomba kwarura ibitarasha

  • @Tititheos1983
    @Tititheos1983 2 года назад

    Ariko ayamateka kuki atandikwa mu zindi ndimi

  • @musingiwacama.7305
    @musingiwacama.7305 2 года назад +2

    burigihe ndanezerwa iyo mbonye comments nkizi zirimo 'NATIONALISM'. bityo rero ndabassaba ko mwazajya musubiza nabariya bavuga nabi u rwanda byaba muri comments bizatuma nuwabeshywaga amenya ukuri. INKOTANYI CYANE

    • @bugingokevin9664
      @bugingokevin9664 2 года назад

      Ntawe bitanezeza cyereka uwanga u Rwanda 🇷🇼; Kndi turitayari guhana nuwariwese usebya cg urwanya u Rwanda 🇷🇼

    • @musingiwacama.7305
      @musingiwacama.7305 2 года назад

      @@bugingokevin9664 muhaguruke turukomeze, turuhagarareho, twanga agasuzuguro kuwariwewese. so, niwowe nange nabawe ndetse nabange tuziyubakira urwanda

    • @bugingokevin9664
      @bugingokevin9664 2 года назад

      MUSINGI WA CAMA. Cyane muvandi,tuko tayari kbs

    • @musingiwacama.7305
      @musingiwacama.7305 2 года назад

      @@bugingokevin9664 ariko nkamwe muge mubwira nabandi ibyiza byu rwanda ntimugatume ayo mabandi yabicanyi avuga ngo muyareke batsinzwe muntambara yamasasu ndetse na politic none basigaje iyamagambo ntimukabemerere ko badusiga icyasha# TURWUBAKE CYANE

    • @bugingokevin9664
      @bugingokevin9664 2 года назад

      MUSINGI WA CAMA. Rwose turabikora

  • @niniarutek7257
    @niniarutek7257 2 года назад

    Tumuwogope nani kweri

  • @izere250
    @izere250 2 года назад

    Safari usoma script neza, arko iyo witsa ushyiramo ubutinde bwinshi ntibivuge neza.

  • @shemaemmanuel1983
    @shemaemmanuel1983 2 года назад

    ed

  • @kagerukadaniel1256
    @kagerukadaniel1256 2 года назад

    Ukomboz wetu

  • @noblemarara9059
    @noblemarara9059 2 года назад

    Ark njyewe mbona H.E mudakwiye kumwita major kuko 1992 yari major General

    • @bugingokevin9664
      @bugingokevin9664 2 года назад +1

      Yes nibyo kuko na Safari yatubwiyeko 91mukwa 9 yatanze amapeti kndi nawe nibwo yahise aba major general

    • @kizitoj.niyonshuti1778
      @kizitoj.niyonshuti1778 2 года назад

      Muri 1992 Afande PC yari akiri Major.

    • @noblemarara9059
      @noblemarara9059 2 года назад

      @@kizitoj.niyonshuti1778 kandi yaratanze amapeti 1992 cg yenda nibeshe umwaka

    • @kizitoj.niyonshuti1778
      @kizitoj.niyonshuti1778 2 года назад

      @@noblemarara9059 Aho amateka y’urugamba ageze kuri iyi video, Afande PC yari akiri Major.

    • @ibangaryokubaho5331
      @ibangaryokubaho5331 2 года назад

      Oya witubeshya yari Major gusa