Igice cyaII.Imyemerere Gihanga n'Amadini mazanano,Rutangarwamaboko,Rutayisire na Mugabo

Поделиться
HTML-код
  • Опубликовано: 5 янв 2024
  • Ese Abanyarwanda bari ishyanga ry'ababuramana kurinda kuyizanirwa n'abo ishyanga? Imyemerere Gihanga y'Abanyarwanda yari ikennye iki kugirango igombere kumirwa hafi Burundu n'Amadini ya Gikoloni? Ese ibyo abazungu bazanye byunguye iki mu Myizerere n'imyemerere...? Twataye iki? Twatoye iki...?
    Inyungu cyangwa ingaruka ku Buzima n'Iterambere by'Igihugu ni izihe....?
    Nyagasani #ImandwaNkuru y'u Rwanda Muganga RUTANGARWAMABOKO, #UmupfumuMukuruMuBicumbi, Umushakashatsi akaba n'Umuyobozi Mukuru w'IKIGO NYARWANDA CY'UBUZIMA BUSHINGIYE KU MUCO na Pasitori RUTAYISIRE w'umukirisitu wihebeye Imana yo muri Bibiliya hamwe na MUGABO, Umwigisha w'#UbwiruKirimbuzi bahuriye mu Kiganiro #Umurage kibera kuri Televiziyo Rwanda kiyobowe n'Umunyamakuru UWIMANA.
    Muhonoke Benimana TWIGE kandi TUMENYE TUBEHO UBUZIMA BUSHINGIYE KU MUCO.
    #Nyagasani #ImandwaNkuru y'u Rwanda
    #MugangaRutangarwamaboko, #UmupfumuMukuruMuBicumbi,
    #Umushakashatsi, #Umwigisha w'#UbuzimaBushingiyeKuMuco,
    Inzobere mubyo #Umuco, #Amateka, #Imbonezabitekerezo (Filozofiya), #UmwimererePhilosophy yatangije n'#Ubuzima bwa Muntu Bushingiye ku #Imyizerere, #Imyumvire, #Imitekerereze, #Imyitwarire ndetse n'#Imigirire.
    Umuyobozi Mukuru w'IKIGO NYARWANDA CY'UBUZIMA BUSHINGIYE KU MUCO:
    Tel:+250788514177/+250725520312,
    Whatsapp: +250733090143.
    Kigali, GISOZI, KG 774 Street.

Комментарии • 88

  • @muhireolivier7856
    @muhireolivier7856 6 месяцев назад +4

    Nongere nshimire Nyagasani imandwa nkuru y'u Rwanda Rutangarwamaboko❤❤mbega ikiganiro kiza! Amaherezo abanyarwanda barahonoka, ntekereza ko ababashije kugira amahirwe yo gukurikira Nyagasani imandwa nkuru y'u Rwanda twe twamaze guhonoka!! IMANA y'irwanda ihorana namwe! Tubeho ubuzima bushingiye kumuco.

    • @mugangarutangarwamaboko4121
      @mugangarutangarwamaboko4121  6 месяцев назад

      Ishyuka Mwenimana, urakoze gushima. Dukomeze TWIGANE Kandi TUMENYE, mubisangize n'abandi nabo bahonoke TUBEHO #UbuzimaBushingiyeKuMuco❤️❤️❤️❤️❤️

  • @regisiradukunda3034
    @regisiradukunda3034 6 месяцев назад +5

    Nuko Nyagasani Imandwa nkuru y'u Rwanda asubiza neza cyane ariko mu buryo bwo kubaza ati, "Turi Benimana. Bivuze ngo turi abana b'Imana." Yongeraho ati, "Kandi na bibiliya irabivuga." Ati, "Ariko barandika ngo 'mutinye Imana.' " Hanyuma aho nakunze cyane aribaza kandi abaza ati, "Umwana wanjye arantinyira iki?"
    Nyagasani, urakabaho gusa ni cyo nkwifurije. Imana y'i Rwanda ihorana nawe. Gusa na John Mugabo arakabaho ndetse na pasitoro.❤

    • @mugangarutangarwamaboko4121
      @mugangarutangarwamaboko4121  6 месяцев назад

      Ishyuka Mwenimana, Imana y'i Rwanda ihorana nawe. Dukomeze TWIGANE Kandi TUMENYE, mubisangize n'abandi nabo bahonoke TUBEHO #UbuzimaBusbingiyeKuMuco🙏🏿

    • @umuhungu201
      @umuhungu201 6 месяцев назад

      gutinya Imana cg gutinya umubyeyi si nko gutinya intare ni umutima uba ufite wo gukora ugushaka kw' umubyeyi wawe, urugero iyo umwana akoze amakosa aravuga ngo papa aranyica kuko amutinya suko abaziko aribumwice ahubwo abadashaka kumubabaza akora ibihabanye nugushaka kwe. Niba umwana we atamutinya ntatinye ababyeyi be suwirwanda.

    • @mugangarutangarwamaboko4121
      @mugangarutangarwamaboko4121  6 месяцев назад

      @@umuhungu201 Banza wongere wige umenye gutandukanya #Gukunda no #Gutinya Mwenimana. Unige neza icyo P. Hurel yatangaje nyuma y'Ubushakashatsi ati: Abanyarwanda bafata Imana nk'Umugsaneza, Inshuti yabo, uko bayikunda biruta uko bayitinya.

  • @ChristineUwamahoro-up1bh
    @ChristineUwamahoro-up1bh 6 месяцев назад +6

    Ndabyumva neza mugabo yatubwiyeko irwanda atarahantu irwanda nukuntu ntihagirimbibi nihagari haragutse ntihashirayo imana yirwanda ihorana natwe ❤❤❤

    • @mugangarutangarwamaboko4121
      @mugangarutangarwamaboko4121  6 месяцев назад +1

      Utyo Mwenimana na mbere ab'#iRwanda ntibyina amanyurane boshye umudiho w'ihene. Reba n'ikigisho cyitwa: i Rwanda, Muganga Rutangarwamaboko urarushaho kunguka byinshi Dukomeze TWIGANE Kandi TUMENYE TUBEHO #UbuzimaBushingiyeKuMuco❤️❤️❤️❤️❤️

    • @nkurunzizalevis509
      @nkurunzizalevis509 6 месяцев назад +1

      ❤❤

    • @mugangarutangarwamaboko4121
      @mugangarutangarwamaboko4121  6 месяцев назад

      @@nkurunzizalevis509 ❤️❤️❤️❤️❤️

  • @KabasingaJeanine
    @KabasingaJeanine 3 месяца назад +1

    Rutanga rw'amaboko , komeza utugarure kuri gakondo yacu ndagufana, muhone imana n' URWANDA.

  • @uweradiane9983
    @uweradiane9983 3 месяца назад +1

    Murakoze cyane kumuco nyarwanda .ahubwo njye mbona amadini ariyo yadusizemo inzangano zose .gusa njye icyonifuza nuko abanyarwanda basubira kumuco wacu gakondo .

  • @ChristineUwamahoro-up1bh
    @ChristineUwamahoro-up1bh 6 месяцев назад +4

    Mwaganiriye neza cyane mwabagabomwe murabahanga turabakunda ndizerako umuntuwese utisinzirije azakanguka tugahonoka mwakoze cyane imana yirwanda ihorana natwe ❤❤❤❤❤

  • @arakazaarakaza6056
    @arakazaarakaza6056 6 месяцев назад +2

    I support 💯 % the ideas za Rutanga natwe Iwacu Muburundi dukwiriye débat nkizo zizimurura

    • @mugangarutangarwamaboko4121
      @mugangarutangarwamaboko4121  6 месяцев назад

      Andika neza Mwenimana/Mukama mu Kinyarwanda cyangwa Ikirundi bitavangavanze n'izindi ndimi z'ishyanga Mwenimana Wenda nk'aha uti: Nshyigikiye ibitekerezo bya *RUTANGARWAMABOKO....aha ntituvangavanga indimi KUKO UMUCO ARIWO SHINGIRO 🙏🏿

  • @manirihojeansauveur5375
    @manirihojeansauveur5375 6 месяцев назад +3

    Yego Rutanga. Hari aho navuye naho ngeze kubera wowe. Tukuri inyuma.

  • @emmadaughtry
    @emmadaughtry 6 месяцев назад +2

    Yesu ntiyari umukirisitu yari umuyahudi, ubukiristu bwamwitiriwe nyuma nk'idini.

    • @mugangarutangarwamaboko4121
      @mugangarutangarwamaboko4121  6 месяцев назад

      N'uwo muyahudi uvuga ntiyari we, Dukomeze TWIGANE Kandi TUMENYE muzatangara cyane Benimana KUKO UMUCO ARIWO SHINGIRO 🙏🏿

    • @umuhungu201
      @umuhungu201 6 месяцев назад

      nshuti Ubuchristru si Idini. Ni Imyizerere(faith) ishingiye kuri Christu

    • @emmadaughtry
      @emmadaughtry 6 месяцев назад

      @@umuhungu201 Ni imyemerere ariko ni n'idini (religion). Hari amadini atatu akomoka kuri Abraham yemera Imana imwe (3 religions monotheistes-abrahamiques): idini rya kiyahudi (judaisme), ubukirstu (christianisme) na Islam. Christianisme ni yo ifite amashami menshi yayikomotseho.

  • @user-zj6xn8dr4u
    @user-zj6xn8dr4u 6 месяцев назад +2

    Nukuri murintwariii mukomerezeho ahubwo ndashaka nimero yanyu rutangarwamaboko haricomfise kukubaza

    • @mugangarutangarwamaboko4121
      @mugangarutangarwamaboko4121  6 месяцев назад

      Ishyuka Mwenimana, umuyoboro wacu uriho rwose wakabaye wasubonye ku Mutwe w'ikigisho : #0788514177

  • @dusabimanadamien4464
    @dusabimanadamien4464 5 месяцев назад +1

    Nukuri mwakoze cyane, ariko, mugerageze ibitabo byigisha umuco nyawo, wumwinerere ujye mubanyarwanda kandi kuburyo bworoshye.
    Urugero: murwanda buri wa kabiri haba inteke, nibura bajya batanga ibitabo bito, bigizwe na page nke, zigaragaza urwanda rwohambere.
    Murakoze

    • @user-be9yz8jh2d
      @user-be9yz8jh2d Месяц назад

      Rutayisire ndakwemera

    • @user-be9yz8jh2d
      @user-be9yz8jh2d Месяц назад

      Nivyo kweri kubandwa n, Izina Imana bikomoka mubahima !Aribo baRuganzu .

  • @josephsimpunga9586
    @josephsimpunga9586 6 месяцев назад +1

    Pr. Rutayisire Imana yamwambitse. Yambaye nka logo y’UMURAGE

  • @boscobos2087
    @boscobos2087 6 месяцев назад +2

    Muriho ? Imana y'irwanda ihorana namwe.. nukuri mukomeze mutubwire ubundi gusa ndanezerewe kumva twongeye guhurira kurutirigongo....

  • @alicefaisane4212
    @alicefaisane4212 6 месяцев назад

    Pastor uvuze neza idini ntiribuza abantu gukora ibibi. Usanga umuntu harimo babiri pe. Uwo mu Rusengero nuwo mubundi ubuzima. Ntiturashobora guhuza agakiza na culture, behaviors, attitudes,mind,amasomo aracyakenewe cyane pe.

  • @emmadaughtry
    @emmadaughtry 6 месяцев назад +3

    Ese wa mugani, ibintu twayobotse kandi twirirwamo mu madini (imihango n'imigenzo) bifite icyo butumarira birenze uburere bwo mu muryango?
    Icyo dukeneye ni ukuyoboka cyangwa ni ibihindura ubuzima, imyitwarire, kubaho no kubana neza.

    • @mugangarutangarwamaboko4121
      @mugangarutangarwamaboko4121  6 месяцев назад

      Uribaza ibibazo byiza Mwenimana, iyaba n'abandi twigana bibazaga aha batyo! Ubwo watangiye kwibaza ibibazo nk'ibi by'ingenzi mu Buzima ubu rwose watangiye #Guhonoka komereza Aho Dukomeze TWIGANE Kandi TUMENYE TUBEHO #UbuzimaBushingiyeKuMuco❤️❤️❤️❤️❤️

  • @user-zj6xn8dr4u
    @user-zj6xn8dr4u 6 месяцев назад +2

    Ndabakurikirana kuva muri south Africa

    • @mugangarutangarwamaboko4121
      @mugangarutangarwamaboko4121  6 месяцев назад +1

      Gira uti: mbakurikira ndi Muri Africa y'Epfo. Icyo nicyo Kinyarwanda kinoze aha dukoresha Ikinyarwanda cy'Umuco wacu Benimana KUKO UMUCO ARIWO SHINGIRO 🙏🏿

    • @mcrwegorwinkindi236
      @mcrwegorwinkindi236 6 месяцев назад

      Kugira ngo urushe ho kubyumva, iyo uvuze uti: "ndabakurikirana" byumvikana nko "kugenza" abanyabyaha. By'amaburaburizo wagira uti: "NDABAKURIKIYE"
      Ibyo umwigisha yagusubije ni ko ukwiye kuvuga ikinyarwanda.
      Kabeho!

  • @numukobwadelphine1988
    @numukobwadelphine1988 6 месяцев назад +2

    Aho bukera pe turahonoka kuko turikugenda duhumuka

    • @mugangarutangarwamaboko4121
      @mugangarutangarwamaboko4121  6 месяцев назад

      Muhonoke Benimana TWIGE kandi TUMENYE TUBEHO #UbuzimaBushingiyeKuMuco❤️❤️❤️❤️❤️

  • @dieudonnefoodstv8405
    @dieudonnefoodstv8405 6 месяцев назад +2

    Mugabo and Rutangarwa maboko 🫂🫂🫂🫂🫂🥰🥰❤️❤️💯❤️🥰🥰🥰❤️🥰🥰🥰❤️🥰🥰

    • @mugangarutangarwamaboko4121
      @mugangarutangarwamaboko4121  6 месяцев назад

      ❤️❤️❤️❤️❤️🥰🥰🥰🥰🥰
      *RUTANGARWAMABOKO izina bwite ntiryandikwa ritandukanye Mwenimana.

  • @ChristineUwamahoro-up1bh
    @ChristineUwamahoro-up1bh 6 месяцев назад +1

    Muhoranimana benimana ❤❤❤❤kubabona murikumwe mpita numvumunezero ka nteragatebe mbategamatwi mba numvibinezaneza❤❤❤❤

    • @mugangarutangarwamaboko4121
      @mugangarutangarwamaboko4121  6 месяцев назад

      Dukomeze TWIGANE Kandi TUMENYE, mubisangize n'abandi nabo bahonoke TUBEHO #UbuzimaBushingiyeKuMuco❤️❤️❤️❤️❤️

    • @user-jw1il9pr9i
      @user-jw1il9pr9i 6 месяцев назад

      Umva! Mbega ikiganiro kiryoshye kandi gisobanutse, pasite, urasobanura neza ibintu bikumvikana pe!

  • @user-uy6gm5ee2h
    @user-uy6gm5ee2h 6 месяцев назад +1

    Mwakoze ikiganiro kiza crane muzaduhe n'igice cya 2. Muragohorana IMANA y'i Rwanda

    • @mugangarutangarwamaboko4121
      @mugangarutangarwamaboko4121  6 месяцев назад

      Dukomeze TWIGANE Benimana TWIGE kandi TUMENYE TUBEHO #UbuzimaBushingiyeKuMuco❤️❤️❤️❤️❤️

  • @nsengimanajoseph8863
    @nsengimanajoseph8863 6 месяцев назад +1

    Benimana dukomeje kungukira kuri uyu muyoboro❤❤

    • @mugangarutangarwamaboko4121
      @mugangarutangarwamaboko4121  6 месяцев назад

      Dukomeze TWIGANE Kandi TUMENYE TUBEHO #UbuzimaBushingiyeKuMuco❤️❤️❤️❤️❤️

  • @innocentnsanzumuhire5428
    @innocentnsanzumuhire5428 6 месяцев назад +4

    Bravo kuri rutangarwamaboko

    • @mugangarutangarwamaboko4121
      @mugangarutangarwamaboko4121  6 месяцев назад +1

      Gira uti: Ishyuka/Mwishyuke nicyo Kinyarwanda aha dukoresha Ikinyarwanda kandi ikinyarwanda kinoze Kitavangavanze Benimana KUKO UMUCO ARIWO SHINGIRO 🙏🏿

  • @niyimpumurizamoise2256
    @niyimpumurizamoise2256 6 месяцев назад

    Umusaza Rutayisire ni intiti

  • @jean6030
    @jean6030 5 месяцев назад

    Abakoroni bo icyari kigambiriwe nticyari ukurema uwo munyarwanda muvuga kuko ntacyo byari gufasha umukoroni; ahubwo icyari kigambiriwe ni ukurema uwo baremye. Umunyarwanda wataye ubunyarwanda bwe ntasingire n'ubukirisitu agasigara yigisha (ajagaraza) n'abandi bavuka.
    Umuntu uje kukwiba, kugusenya no kugucisha bugufi ntabwo yagufasha kwiyubaka neza mu mitekerereze.
    Badusize mu ngoyi y'amacakubiri y'amoko, amadini no kudakunda iby'iwacu.

  • @wildmovements
    @wildmovements 6 месяцев назад +3

    Tubeho ubuzima bushingiye kumuco

  • @juliels1238
    @juliels1238 6 месяцев назад +2

    Rutangarwamaboko ndakwemera naho abandi barayobye ntamuntu rusha umwarabu kubarwa nuyumunsi mugihu ca Saudi Arabia barikwibuka ibisekurubabo kugirango atunge batunganirwe

  • @jehovashalompracious3714
    @jehovashalompracious3714 6 месяцев назад +1

    Mugarure umuco wacu dusobanuke rwose ibindi tuzaba tubimenya nyuma kuko mubigaragara twaravangiwe pe. Tv Rwanda igijye itanga ibiganiro nkibi kenshi rwose murakoze.

  • @amosrutaganda444
    @amosrutaganda444 6 месяцев назад

    Nta Mana y' Irwanda ibaho. Habaho Imana Imwe yaremye abantu bose.

    • @mugangarutangarwamaboko4121
      @mugangarutangarwamaboko4121  6 месяцев назад +1

      Banza Wige iki Kigisho neza Mwenimana Umenye ugaruke ubone kuvuga 👇🏿
      ruclips.net/video/7s1qpAdA8Zw/видео.htmlsi=utV8nSj5klOI6nV8

  • @gisanurakirenga9331
    @gisanurakirenga9331 6 месяцев назад +1

    👍👍👌💓❤️

  • @mugangarutangarwamaboko4121
    @mugangarutangarwamaboko4121  6 месяцев назад +1

    Imana y'#iRwanda ihorana namwe yo n'#AbazimuBacuBatazima #Benimana,#Bakama n'#Abakamisha, Ikaze mu Bicumbi Dukomeze TWIGANE Kandi TUMENYE, Mutereho ibikumwe👍🏿 na twa dutima ❤️❤️❤️❤️❤️ Mubisangize n'abandi nabo bahonoke, Mutange ibitekerezo , mubaze Tubasunize #Duhonoke nk'abitsamuye TUBEHO #UbuzimaBushingiyeKuMuco🙏🏿

    • @ChristineUwamahoro-up1bh
      @ChristineUwamahoro-up1bh 6 месяцев назад

      Nibyo tugerageza kibibasangiza gusa habwirwa menshi akumva beneyo umuntu utararambirwa ibiraro byabariya bagabo ntabwo yabumva niyumuganiriza ababona urumusazi ubudufite amazina batwita muri muri karitsiye kuko tutemera ibyo bemera

  • @mucunguzieulade4558
    @mucunguzieulade4558 6 месяцев назад +1

    Reta ishake ukuntu yabohora abanyarwanda twese, iyingoyi ya madini kuko ntacyo atumariye yose!!!! Leta rwose iki muzagitekerezeho!!!! Ibaze ko ngo hari abadakora umuganda ....

    • @mutuyimanasamuel4939
      @mutuyimanasamuel4939 6 месяцев назад

      Aha uzabanze usobanuze neza, nibande ushaka kuvuga ngo nkubwire uko ukorwa nta munyarwanda udakora umuganda

  • @donathagenimana4028
    @donathagenimana4028 6 месяцев назад

    Pastor Rutayisire ankoreye umuti nanjye mpora mbaza Rutangarwamaboko nti ese Imandwa niziwacu cg nikimwe nayomadi byose ni ibizanano ntabwo ajya ansubiza

    • @mcrwegorwinkindi236
      @mcrwegorwinkindi236 6 месяцев назад

      N'ubwo atari njye ubajije reka MVUGE uko mbyumva😊
      Kwibwira ko imandwa zitari izacu ushingiye ku mateka, byasa nko kwemeza ko natwe Benimana tutari abanyarwanda kuko NYUMA y'uko rutubyaye twararusanze nk'uko imandwa zarusanze. Isumbwe kuri ibyo imyemerere yacu yatwomatanyaga n'inkomoko yacu, mu gihe iyo Mico mvamahanga ikomeza kutwomatanya na rubanda ku bw'inyungu zabo.
      Muganga aho nsitaye unyomore!

  • @gisanurakirenga9331
    @gisanurakirenga9331 6 месяцев назад +1

    💕💕💕💕💕

  • @petermwebesa1672
    @petermwebesa1672 6 месяцев назад

  • @nkindicharmant1760
    @nkindicharmant1760 6 месяцев назад

    Arega kubaho ubuzima bushingiye kumuco ubu birahenze Cyaneee ntitwabishobora kubera ikibazo cyubushobozi kd arega na Rutangarwamaboko abikora nkakazi ndetse na pastor abikora nkakazi bisobanuye ko buri wese Aharanira ko isahani ye itakubikwa Kuko buri mwe wese ibyo arimo biramwinjiriza ndetse binamutungiye umuryango kd arega ibyiwacu ntibiba no munyandiko kuburyo buri umwe wese washaka kumenya ibyumuco afite aho yabikura bimworoheye naho ibyo Rutangarwamaboko yita ibizanano bifite umurongo uwabishaka afite aho yabikura kuko biri munyandiko ndetse biranigishwa mu mashuri

    • @mcrwegorwinkindi236
      @mcrwegorwinkindi236 6 месяцев назад

      Abanyarwanda(benegakara twese) twifite mo ububasha bwo kubika byose mu mutima. Ni ubuhanga karemano rero ntubibone mo icyasha. Aho guhinyura umuzi wawe, nawe uzegure wino wandike. Kabeho

  • @emmadaughtry
    @emmadaughtry 6 месяцев назад

    Kubandwa= komatanya (guhuza n'Imana).
    Yoga= means union (union with universe, with humans, nature, pacific cohabitation).

    • @mugangarutangarwamaboko4121
      @mugangarutangarwamaboko4121  6 месяцев назад

      * #Kubandwa: Komatanywa
      #Kubanda: Komatanya
      Ubugira kabiri: bwa mbere n'Imana y'iRwanda (isoôko y'#UbuzimaButazima, Rurema abantu n'ibintu Byose na hose). Bwa kabiri n'#AbazimuBacuBatazima (Imizi yo kubaho kwacu. Niba igiti ari Imizi yacyo, twe abazima kubaho ni #AbazimuBacuBatazima) nibo duterekera (#Guterekera) tubategurire Imitima yacu ngo bayituremo tube nkabo, batwihangemo maze imbaraga n'ubupfura, ishya n'ihirwe, Ubugiri n'Ubugwiza, ubutwari, hejuru ya byose #Ubuntu, mbese Indangagaciro zose bagiraga zitwikomerezemo Tube bo, bo twe. Kandi tukabaterekerera mu muriro (cya gicaniro cy'#Umuterekero) ngo batubere Urumuri batumurikire,batubere n'Imbaraga TUBEHO #UbuzimaBushingiyeKuMuco🙏🏿

    • @KazunguLaurent
      @KazunguLaurent 6 месяцев назад +1

      Gakondo yacu yubahwe❤❤❤

    • @mugangarutangarwamaboko4121
      @mugangarutangarwamaboko4121  6 месяцев назад +1

      @@KazunguLaurent TUBEHO #UbuzimaBushingiyeKuMuco❤️❤️❤️❤️❤️

    • @imandwamwaratsinze8823
      @imandwamwaratsinze8823 5 месяцев назад

      ISESENGURA MUKORA NTIRISHINGIYE KU BUSHAKASHATSI BWIMBITSE.KUBANDWA BIVUYE MU RURIMI RW’IGIHEBURAYO.

  • @user-bd7rd2zf8k
    @user-bd7rd2zf8k 6 месяцев назад

    Muzojyeremo Rusa kuri iyi panel

  • @Paradiotv
    @Paradiotv 6 месяцев назад

    Mugabo mu buzima busab'nzwe abandirwa he cg yemererahe?

    • @AnnikaNiyoyita
      @AnnikaNiyoyita 6 месяцев назад +2

      Reba ibiganiro bye:
      Ubwuru kirimbuzi

  • @gasasiraishaq9571
    @gasasiraishaq9571 6 месяцев назад +1

    Ibi biganiro nibyiza pe

    • @mugangarutangarwamaboko4121
      @mugangarutangarwamaboko4121  6 месяцев назад

      Dukomeze TWIGANE Kandi TUMENYE, mubisangize n'abandi nabo bahonoke, TUBEHO #UbuzimaBushingiyeKuMuco❤❤❤❤❤

    • @sarahn.nshimiyimana6267
      @sarahn.nshimiyimana6267 6 месяцев назад

      Mugabo sinari muherutse.

    • @sarahn.nshimiyimana6267
      @sarahn.nshimiyimana6267 6 месяцев назад +1

      Namwigiyeho byinshi birimo no gushira ubwoba ubukilisitu bwateye mu bantu!

    • @venantieberger6633
      @venantieberger6633 6 месяцев назад

      Ndabaramutsa nkunda ibiganiro byanyu birimo inyigisho nziza. inka ntibaziba barazishimuta.

  • @user-bd7rd2zf8k
    @user-bd7rd2zf8k 6 месяцев назад +1

    Cyakoza ababagabo ni sbahanga pe ntiwabahaga kubumva

  • @ericnsengimana7228
    @ericnsengimana7228 6 месяцев назад +1

    Kagire Imana Rutanga Rwamaboko we! Nkunda ukuntu udukundisha urwanda pee

  • @boscobos2087
    @boscobos2087 6 месяцев назад

    Muriho ? Imana y'irwanda ihorana namwe.. nukuri mukomeze mutubwire ubundi gusa ndanezerewe kumva twongeye guhurira kurutirigongo....