SIMBATINYA NIMUSHAKE MUNTUKE💔IZI NI INTUMWA ZA SATANI MWITONDERERE ABA BAHANUZI😭NIBA NAWE WEREKWA...

Поделиться
HTML-код
  • Опубликовано: 16 июн 2024
  • #Pamphile_0785781442 #Beulah_Uwashyingiwe
    Abagenzi barangije igihugu kiroga, bagera mu gihugu cyitwa Beulah, risobanura ngo Uwashyingiwe (Yesaya 62:4). Icyo gihugu kirimo ikirere cyiza cyane kinezeza ugihumeka. Inzira y'abajya mu ijuru ikinyuragamo; bamara iminsi baharuhukiye. Bumvaga inyoni ziRIRIMBA iteka, bakabona iminsi yose uburabyo burabya, bakumva inuma ziguguza. Muri icyo gihugu izuba riva ku manywa na nijoro; abakigezemo baba barenze igikombe cy’igicucu cy’urupfu. Kandi cya gihanda Bwihebe ntikibasha kuhagera; Kandi Abagenzi bahageze baba bitegeye ururembo bajyamo, ndetse bahahurira na bamwe bo muri urwo rurembo, kuko abarabagirana bamenyereye kugendagenda muri icyo gihugu, kuko gifatanye n’icyo mu ijuru.
    USHAKA GUFATANYA NATWE MU BURYO UBWO ARI BYOSE TUVUGISHE KURI 0785781442
    Email:beulahministry2012@gmail.com
  • РазвлеченияРазвлечения

Комментарии • 427

  • @biosanta8628
    @biosanta8628 27 дней назад +16

    Urakoze ibi biganiro sinigeze mbireba kuko nabyibajijeho byinshi. Nibaza impamvu wabitambukije kandi nziko utabyemera. Warakoze watumye nkunda,nshishikara gusoma bibiliya.

  • @bravekis9095
    @bravekis9095 27 дней назад +37

    Ibi bintu byari byamennye umutwe ngera ho mbona ko nta muntu finally uzajya mu ijuru kubera conditions nyinshi zidashoboka ko twazuzuza !
    Now merci bcp kuba wihutiye gukora ikiganiro kuri ibi biganiro byombi byahise kuri Beulah kandi bifitanye isa no !!!

    • @MjanviereAlex
      @MjanviereAlex 27 дней назад

      Imana igihe umugisha mwene Data

    • @user-zs9kv6el2c
      @user-zs9kv6el2c 26 дней назад

      Nari natangiye kwibaza kumana nibaza impamvu yanga abantu bigeze aha 😢😢Imana imbabarire 😢😢

    • @soniemunezamuneza8443
      @soniemunezamuneza8443 26 дней назад

      Umva nanjye nari nayobewe iby'uyu muhungu Damien

    • @chany9950
      @chany9950 26 дней назад

      🤣🤣🤣 yooo uranyishe

    • @murindahabiinezaeis5736
      @murindahabiinezaeis5736 26 дней назад +2

      Yesu ashimwe! Ntababeshye numvaga byancanze numva ntangiye gutentebuka nibaza niba kwirahana ntacyo bijya byemerwa peee

  • @ndayisengaignace-rr7qy
    @ndayisengaignace-rr7qy 27 дней назад +15

    mwiriwe neza, birakomeye kandi ntibyoroheye abana b,Imana, Uwiteka aturengere atubere maso adukore kumaso aduhumure, aduhe ubushobozi bwogutandukanya ababantu,kandi arengere intoreze kuko zisumbirijwe nibitero bya sekibi,benedata nimube maso Uwiteka aturengere

  • @messieroireine1056
    @messieroireine1056 26 дней назад +4

    Yemwe, buri wese niyishakire Imana ku giti ke kugirango imwiyoborere naho izi mbuga zirayoberanye.

  • @blessedrwibutso4915
    @blessedrwibutso4915 27 дней назад +24

    Mwenedata muri Kristo Yesu Pamphile, ndagushimiye uburyo wagiye uvuguruza ibyavugwaga na Damien, mubiganiro byose mwakoranye, ukabivuguruza ukoresheje ibyanditswe byera kandi ukaba ukomeje kubivugaho nyuma yo kubisoza. Ndagira ngo nkubwire ko uko namukurikiranaga mubiganiro numvise muri njyewe ko ari umuntu uje gutanga ubutumwa bwo kuyobya abantu, ubutumwa butera abantu ubwoba ko badakwiye kwirushya nta muntu uzagera mu ijuru. Urupfu rwa Kristo ni igitambo cyuzuyemo imbabazi ziturutse mu rukundo Imana yakunze abantu. Yesu Kristo ntiyapfiriye ubusa, dukizwe twezwe ijuru tuzaritahamo. Nkukurikirana nicecekeye, ariko binyanze mu nda rwose. Imana ikomeze kuguha imbaraga!

    • @nkeramugabapascaline3865
      @nkeramugabapascaline3865 26 дней назад

      Nukuri Pamphile Imana imuhe umugisha kuko ntago ajya yihanganira ubuyobe mukiganiro, ahita abivugira aho nukuri nziko bifasha benshi

  • @gasagasajeanne6756
    @gasagasajeanne6756 27 дней назад +7

    Imana iguhe umugisha n'Umwami wacu Yesu Kristo Ndanezereweeeee kubona ufashe umwanya wo kubivugaho kuko iyo utabivugaho nari guhita 😭😭😭😭 nkanihungiraaa da.

  • @MugeniMaria-bi2fz
    @MugeniMaria-bi2fz 26 дней назад +3

    Urakoze cyane njye narabikurikiranye kugezaho numva ntaye umutwe mbwira Imana ese ukuri niki???? Muribi konumva kujya mwijuru amande nibindi byinshi ntaho mbizi muri bibiliya gusa Uwiteka aduhe ubwenge bwokuyoborwa n,umwuka wera 🙏

  • @ImmaculeeMusabwasoni-sd2pt
    @ImmaculeeMusabwasoni-sd2pt 26 дней назад +2

    Beulah,ndushije ho kuyikunda pe!
    Ukuri ni uku!
    Njye iyo mbumvise najyaga nkeka ko ari inzozi,bitiranyije niyerekwa.🤔
    Pamphi, Uwiteka akongere umugisha.🤝

  • @gaudenceuwambajimana4294
    @gaudenceuwambajimana4294 5 дней назад

    Ndakwemeye pe uba utumye abantu bagomba gukanguka bagasoma ijambo ry.Imana Umwuka wera akatuyobora Imana iguhe umugisha mukozi w'Imana.

  • @thakianezerwa
    @thakianezerwa 26 дней назад +2

    Abantu dukunda beula muze tugire umutwaro wo gusengera cane papa charmant (pamphile)kuko tivyoroshe urugamba rurakomeye

  • @imanizabayodiocles4890
    @imanizabayodiocles4890 27 дней назад +3

    Muraho neza nshuti za Kristo Yesu, Pamfire komerezaho kandi nkuko Uwiteka Imana Ny'Iringabo yabanye na Paul arwanya abarwanyaga ubutumwa bwiza nawe niko akwitayeho cyane, natwe dufatanije nawe murizo n'intambara Kristo Yesu adutegeka kurwana tubifashijwemo no gusenga.❤

  • @uwamahorochristine6254
    @uwamahorochristine6254 25 дней назад +2

    Wumvishe uburyo Imana ivugwa wumva aringome biteye ubwoba ukibaza ikintu uzakora ngo ushimwe nayo ukakibura

  • @Deborah562
    @Deborah562 26 дней назад +2

    Pamphile Urakoze gukura abantu murujijo❤
    Yesu Kristo Aguh' Umugisha ngusabiye Uburinzi bw'Imana bukubeho wowe na family yawe yose....❤

  • @asnh8163
    @asnh8163 27 дней назад +13

    Pamphile rwose waje uje,vugira Yesu neza ,ubuyobe nibwinshi, birakabije

  • @donathadxb1791
    @donathadxb1791 26 дней назад +2

    Rwose nshuti yumusaraba. Narinziko uzanfsha ukankura. Muru jijo. Barakwihaye. Ariko nzinezako. Yesu murikumwe

  • @kclana8193
    @kclana8193 26 дней назад +2

    Pamphile Yesu naguhe umugisha.jyewe niba hari ikintu nanga muri iyi nzira y agakiza twakurikiye nanga idini kuko riri mu bintu satani akorsha mu kwitambika abagenzi.Tugomba kuribamo ariko turi maso .komera turagusengera Uwiteka agukomeze

  • @user-vv9de5pe3k
    @user-vv9de5pe3k 26 дней назад +1

    Sinkunda abantu bavuga ibyo mwijuru bagiyemo mbanumva ntashaka nokubyumva KUKO batuma ntarikunda ngewe nizera ijuru amaso yabantu atarabona,irindi sinzarigemo.

  • @umuhozadiane7099
    @umuhozadiane7099 26 дней назад +2

    Ahwiiii muvandimwe urakoze cyane Imana iguhe umugisha,nanjye nari namaze kumva nta cyo wakora ngo ubone ijuru pee,nagezeho numva ndambiwe kubyumva pee

  • @aumwali3426
    @aumwali3426 27 дней назад +5

    Urakoze kuza kuvuga kuri izi nkuru ndimubabisabye.Iyi nkuru imaze iminsi yakwangisha Imana pe.

    • @belyseuwimana9573
      @belyseuwimana9573 27 дней назад

      Uyo aherutse yaravuze w mpita numva atanumwe yoja mwijuru😂😂 ariko sha abanyarwanda yee , sha hari nuwundi muntu wacishij kwiyi chanel ngo azi abakorana n'imyuka yikuzimu kumbe naw yishakira guharabika nabamwe mubarera Imana yewe😢😢😢😢

    • @marygasaro5811
      @marygasaro5811 26 дней назад

      Ahubwo harimbuka 1500 kumunsi kuki atavuga na bapfiriye muri Kristo.

    • @user-km3kz9ju2v
      @user-km3kz9ju2v 26 дней назад

      Nahise numva mbiretse numvaga habura gatoya nkagwa

    • @Angelmicha246
      @Angelmicha246 23 дня назад

      Yewe yewe yesu adutabare pe

  • @emmanuelfuraha5024
    @emmanuelfuraha5024 26 дней назад +1

    Ni ukuli ibyo uvuga nubwo bisharira ariko uwashaka gukira wese biramusaba kumaramaza muri uru rugendo agahinduka INTAGONDWA nyakuli. Uwiteka ajye akurengera Muvandimwe muri Kristo Yesu 🙏

  • @mireilleiyamuremye2680
    @mireilleiyamuremye2680 27 дней назад +6

    4:42 Imana iguhe umugisha nukuri jye narinaguye numvako arihahandi byarangiye ntajuru nari kuguhamagara ukamfasha p gusa shimye Imana kandi urakoze cyanep narebaga imihigo ntibuka ibyacumi ntibuka nkumva mbize icyonkora

    • @aumwali3426
      @aumwali3426 27 дней назад +1

      Siwowe gusa 😂

    • @bahatijeniffer2480
      @bahatijeniffer2480 26 дней назад

      Nanjye numvaga naguye pe

    • @user-br3ol7yp8y
      @user-br3ol7yp8y 26 дней назад

      Benedata mureke twigire kumana kuko abantubo baratubeshya

    • @user-br3ol7yp8y
      @user-br3ol7yp8y 26 дней назад

      Kandi kugira umwuka wera ningenzi

    • @user-br3ol7yp8y
      @user-br3ol7yp8y 26 дней назад +1

      Kandi tumyeko satani ntakoresha abashwa bibiriya bayizi mumutwe nabahanga

  • @aumwali3426
    @aumwali3426 27 дней назад +13

    Ariko ntabwo udusobanuriye impamvu ubitambutsa kandi nawe utabyemera.warutangiye kubisobanura ariko ntibivuzeho.byaba byiza kuko hari abanyantege nkeya bakumva ikiganiro 1 bagahita banzura bakabivamo burundu.

    • @TheCharity.
      @TheCharity. 26 дней назад +1

      Kuba yaratambukije ibi biganiro, ni IBINTU BYIZA, ni ukugirango ashyire hanze amabanga ya satani, ni ukugirango abakristo bahumuke bave mu buyobe bw’abiyita abahanuzi.

    • @claudinenyiraneza5499
      @claudinenyiraneza5499 26 дней назад +2

      Sha nange numvise ibi biganito bincanga mpitemo kubireka kubyumva Kuko numvaga nyobewe icyo gukora mpitamo kwiga gusenga uko nshoboye ndetse no gusoma bibiliya no kugerageza kwitoza kuyoborwa nayo. Naho iby'amajuru cga ukuzimu nabihariye Imana ibizi kundenza.

  • @user-wh1pt8jk6o
    @user-wh1pt8jk6o 26 дней назад +1

    Pamfille ujyira ukuripe jyewe ndabihamya ur,Umukristo humura ntawakuvuma ngo bigufate komeza umenagure satani umutwe lmbaraga z,lmana zikomeze zikuzure mu izina rya Yesu kristo🎉🎉🎉🎉❤❤❤❤

  • @judithbabyeyi9735
    @judithbabyeyi9735 26 дней назад +1

    Urakoze pe! Ibi bintu byari bimaze kundambira kuko numvagamo ibintu bisobanye pe.
    Ufite umwuka wera rwose!
    Mwavumbuye ivangirwa ry'abantu bubu. Nobasenge ahubwo babohoke

  • @user-pe7yd6zd5r
    @user-pe7yd6zd5r 26 дней назад +1

    Gusa icya njye nahidhuriwe nuko Imana yambwiye ko ikurikije ibyo fucumura ntawa bona Ijuru uretse guhora twiyeza nayo igakoresha imbabazi zayo

  • @ngendahimanaanastase4801
    @ngendahimanaanastase4801 26 дней назад +1

    Yesu nashimwe.
    Imana iturengere!
    Ikiganiro gikurikira iki, ndagitegereje.

  • @NganiziJeandeDieu-zz3ug
    @NganiziJeandeDieu-zz3ug 18 дней назад

    Uzitonde cyane adepr batazakuroga nimo twakiriye Umawmi Yesu ariko!!!!!!

  • @umukunziredempta3812
    @umukunziredempta3812 26 дней назад +1

    Murakoze cyane narimaze iminsi mfite ubwoba kubera biriya biganiro tumaze iminsi twumva

  • @user-ie2bb4nl3y
    @user-ie2bb4nl3y 26 дней назад

    Mwuka wera niwe ducyeneye cyane niwe wadusobanurira ibyukuri ibyaribyo rwose naho ubundi bariyeri inkiko bishobora gushyira abantu murujijo pe.

  • @hakizimanaviolette1564
    @hakizimanaviolette1564 26 дней назад +2

    Ndagujunda maze, jew numvise ivyadani avuga mbanumvumenga ntahongiyr ntanaho mvuye😭😭😭😭😭😭

  • @user-zs9kv6el2c
    @user-zs9kv6el2c 27 дней назад +6

    Pamphile urakoze cyane kuza kugira icyo uvuga kuri buriya buhanuzi !narintegereje your feedback !jyewe nabihinyuye nkibyumva kuko ibyoyavugaga birimo urujijo kandi bivuguruza bible ahanini!Imana iguhe umugisha.

  • @user-tt9ku9ss7m
    @user-tt9ku9ss7m 26 дней назад

    Murakoze cyane nukuri urimo umwuka w'Imana ntakubeshe numvise iyerekwa rya damie numva ndaguye mumutima ndibaza ntise Imana iyo iduhaye iyerekwa turagwa cgangwa ahubwo turarira tukihana none byari bidukuye Kumana pe

  • @melissau5847
    @melissau5847 26 дней назад +1

    Yesu niwe nzira dusome ijambo ry' Imana rituyobore naho iby' aberekwa byo ni akasamutwe. Wa mugani wa Pamphile usanga bajya mu majuru atandukanye banyura mu nzira zitandukanye mbese ni amayobera nka yayandi😂

  • @user-vs2qg7tz4r
    @user-vs2qg7tz4r 20 дней назад

    Haa biraducanze Yesu duhe gusobanukigwa

  • @NGABOYUBUTWARIAbdoulkarim
    @NGABOYUBUTWARIAbdoulkarim 26 дней назад

    YESU nashimwe muvandimwe birakwiye ko dusubira gusoma BIBIIiYA kugirango tuyinjyenzuze ubutumwa buriho muriyi minsi ndetse nubuhanuzi buriho IMANA Ibahe umugisha

  • @emmanuelnzabonimana5238
    @emmanuelnzabonimana5238 26 дней назад

    Pamphile uri impano ikomeye Imana yahaye abanyarwanda ngo ufashe abazaragwa ubwami bw'Imana. Dushimiye Imana yaguhagurukije mu gihe gusa gitya. Komeza uhane,uteshe,uhugure,wuzuye ubwenge bwose bw'Imana.

  • @ninishalom7271
    @ninishalom7271 24 дня назад +1

    Mahoro Mukozi w Imana🖐
    Mfise ikibazo? Nne inzu bavuga ko zasambaguritse zimeze nkizi nkoko, kubgo kwiba ica10 nibindi bbonye mwijuru bimeze gute!? Yesu yavuze ko agiye kutwubakira izacu nne bimeze gute!!?

  • @saalhah1308
    @saalhah1308 26 дней назад

    Amayerekwa azabakoraho!amadini ashingwa nabagize amayerekwa,ngo mwabonye abamalaika,mwabonye Imana,nuko njyanwa ikuzimu,malayika arambwira...wow wow,mbiswa ma.

  • @user-oq4nd7ry4t
    @user-oq4nd7ry4t 27 дней назад +6

    Nkunda ko utarya ruswa ❤

  • @hakizimanajeandamascene500
    @hakizimanajeandamascene500 25 дней назад

    Murakoze cyane biriya biganiro byari byadukuyemo kwiringirako hari uwajya mwijuru dukurikije uko uriyamuntu yabivugaga.

  • @utetiwabofausta8490
    @utetiwabofausta8490 25 дней назад

    Imana ikomeze iguhe impano yubwenge rwose ushire ubwoba umbwire abantu bi imana iguhe umugisha imana

  • @UwimanaMarieClaire-pz8kk
    @UwimanaMarieClaire-pz8kk 27 дней назад

    Ijuru rirera nta kintu gihumanya kizarigeramo,dukanguke,dukurikire icyo ijambo ry'Imana rivuga.

  • @user-ip5vo3hz9y
    @user-ip5vo3hz9y 26 дней назад

    Jewe nanje vyukuri vyaranyobeye none izongingo zokuja mw Ijuru zisumba Izanditse muri bibiriya niryahehe nukuri biteyubwo ariko twizere Yesu dukiranuke Ijuru n Iryabejejwe nokwizizera Yesu

  • @kasorosilivia5328
    @kasorosilivia5328 26 дней назад

    Mana duhishurire njewe narinatinye ngo tuzakoriki kwandikwa Mugitabo Cubugingo Imana niba itababarira tuzagerayo dute, dukora ibyaha burikanya,mukureba,mukuvuga,nokuryanabi nikyaha,Mana duhe MWUKA WERA, Atuyobore Mwizina rya YESU KRISTOL

  • @user-ol4mm8id6l
    @user-ol4mm8id6l 23 дня назад

    Imana ishmwe ibihe byose amen iguhe imbaraga namavuta gusa uturemyeagatima numvaga ntazongera gusenga kuko numvagako nubundi nzarimbuka

  • @emmanuelnzabonimana5238
    @emmanuelnzabonimana5238 26 дней назад +1

    Amahoro @Pamphile Mukozi w'Imana. Shyira umucyo ahagaragara ndakwemera cyane Umwuka Wera ari muri wowe komereza aho. Byari bikenewe pe! Umuntu yari yarumiwe uko Imana twamenye haje ibintu bituma twibaza ngo ukuri ni ukuhe? Byibuze ufashije imitima ya benshi. Imana iguhe umugisha

  • @DianeNiyigena-bi5he
    @DianeNiyigena-bi5he 26 дней назад

    Urakoze cyane Pamphile we njyewe rwose byari byaranyobeye numvaga kujya mwijuru ari hatari kbs Iman iduhumure amaso pe ibinyoma byaragwiriye nukuri😂

  • @TuyizereNoel-po8wv
    @TuyizereNoel-po8wv 26 дней назад

    Pamphile Urakoze cyane pe, Uwiteka aguhe umugsha kubwiki kiganiro rwox, ibi biganiro bibiri kubyumva byarananiye pe, gusa urakoze kuduha umucyo kuribi biganiro. kuko byari byanteye kwibaza byinshi cyane.

  • @justinsaineti2543
    @justinsaineti2543 26 дней назад

    Urakoze mukozi w'lmana kuturema agatima narinayobewe ibyakujyendereye ngo nibiki uziko numvaga njyiye kureka kureba ibiganiro byo kuri beulah nukuri nari nababaye pe nibajije kuntu beulah haraho yankuye none yarimpahamuye pe mana ushimwe ko undemyemo agatima

  • @user-sq6lm5ne3h
    @user-sq6lm5ne3h 27 дней назад

    Pamphi Imana ya Mahoro iguhe umugisha nukuri uradufasha cyane mporana ikifuzo cyuko Imana yagufasha ukagira itorero duhuriramo rwose twaba abakristo nyabakristo kuko twanyweye ibirohwa Beulah Imana ibakomereze amaboko pe

  • @Charl318
    @Charl318 26 дней назад

    Bless you kbsa naho ubundi nari narumiwe!!! Aya majuru bavuga angeze ahantu rwose yose aba atandukanye niba na ba Yesu n'Imana barimo batandukanye sindabimenya rwose😢

  • @ClaudiaNesi-pn4zd
    @ClaudiaNesi-pn4zd 26 дней назад

    Mana nukuri kwabagenzi nageze kugice cya 3 ariko numvise rwose ntawuzashyika urugero ngo gutinda guteka !!!!Sha Imana itabare abagenzi kuko ibyo yavuze kugeza no kugice cya 3 ntanumuntu warunguruka mu ijuru gusa Imana isange burumwe imwereke inzira acamo❤

  • @mukakagenzadancille218
    @mukakagenzadancille218 26 дней назад

    Imana iguhe umugisha Pamphile Mwuka Wera agukomereze amaboko,vuga ukuri niko gukenewe ngo imitima y'abana b'Imana ikire kandi ikomere naho ubundi umuntu yumvaga ijuru ririho amananiza

  • @kizzamary8556
    @kizzamary8556 26 дней назад

    Finally ❤ IMANA IGUHE UMUGISHA.
    nari ntegereje UBU BUSESENGUZI

  • @Rubisag
    @Rubisag 25 дней назад

    Imana ubwayo yarivugiye ngo ntawe uyireba ngo abeho!!! Kuko ubumana bwayo ntiburebwa ni abacyambaye umubiri mubi ukora ibyaha. Yayirebye bya nyabyo ntiyagaruka yahita imwigumanira!!!!
    Jye nahisemo gushaka Yesu nkamwizera akambera umwami ni umukiza w'ubugingo, ABA bahanuzi barabeshya, nta juru bambonye!
    Imana ntigira urusaku ntiyamenera uwo ibonye amabanga y'ubwami bwabo ngo babizane Hano mu isi y'ibibi!

  • @user-im3wo9kl6v
    @user-im3wo9kl6v 27 дней назад +4

    Birakaze pe Imana itabare

  • @MarcelMusirimu
    @MarcelMusirimu 27 дней назад +5

    Mubigenzure neza,ibyizo nkiko biba mu myizerere y'abizerera mu byitwa incarnation.ehhhee twarinjiriwe cane mugabo!!!????

  • @emmanuelhabumukiza9826
    @emmanuelhabumukiza9826 26 дней назад

    Imana iguhe umugisha kubwo iki kiganiro.
    Nkimara kumva urukiko cg bariyeri y'icyacumi nibajije byinshi ariko bituma ndeba ikiganiro ku binyoma 5 ku cya cumi, nari ntegereje uko uzahuza ibintu 3: iby'Ijambo, ibyo wavuze n'ibyaba bahanuzi.
    Gusa byatumye ntumva ibyabo kuko bitamfasheho .
    IMANA YONGERE ISHIMIRWE UMURIMO IRIMO KUGUKORESHA, KANDI NONGEYE KUGUSABIRA UMUGISHA PE!

  • @joelmiburo622
    @joelmiburo622 26 дней назад

    Urakoze kweli,na jewe nari nabonye ko nimba biri Uko ko kuja mw'ijuru bitokunda pe.Ariko iyi ndemeshanyo isubizamwo ivyizigiro.

  • @shukurutuyishime1311
    @shukurutuyishime1311 4 дня назад

    Ngukundira kuvuga ukuri Umwuka wubwenge agwire kuri wowe

  • @astherie3138
    @astherie3138 26 дней назад

    Paphille mugabo ukundwa ,Yesu wapfiliye Itorero akumpere umugisha nkugusabiye mbivanye kumutima ,Yesu akumpere na byabindi wowe uziranye n'Imana kubona uhangara kuvuga ukuri kose

  • @uwimanajeanclaude6560
    @uwimanajeanclaude6560 23 дня назад

    Imana iguhe umugisha mwinshi kdi ugumemo

  • @umuhozarosette8914
    @umuhozarosette8914 26 дней назад

    Nshuti za Yesu dukurikire Yesu wenyine kdi tumwizere azatugezayo amahoro, Pamfile Imana iguhaze uburame kubw'ifuhe ry'umurimo w'Imana

  • @nahimanajennifer5027
    @nahimanajennifer5027 26 дней назад +1

    Abana bi Mana bari murujijo nasaba Pamphire na Plaisir kugira ngo basabe Imana impano yo kurondora ubutumwa bakira chane chane ubuhanuzi, kuko channel ya Zaburi Nsha na Beulah bikurikirwa na bakristo benshi
    Rero nimutaba maso ngo mugenzure ibyo mugabura muzasanga mwabaye irembo ryo kurimbuka kwa benshi .

  • @user-ft7wc7cg3q
    @user-ft7wc7cg3q 26 дней назад

    Pamphile urakoze ukoze icyo Imana yabwiye Yeremiya ngo ngushyiriye hejuru kurandura no gusenya, kurimbura no kubika, kubaka no gutera imbuto.

  • @EspeUwanyirigira-rv1bw
    @EspeUwanyirigira-rv1bw 20 дней назад

    Pamfire imana iguhezagire ivyo iyo ndavyumvise ndababara cane nkibazaukuntu lmana iducisha Kwa sekibi Kandi ariyo mucamanza niesprence

  • @gasanaeugenie5168
    @gasanaeugenie5168 26 дней назад

    Njyewe kwishyura ibyacumi no kumenya umubare wabyo ni ukuri nari nikatiye kubura ijuru
    Rero nari nabivuyemo pe,mbona ko ndi kujya aho ntazagera.
    Gusa byanzaniye gushidikanya gukomeye,IMANA insubizemo imbaraga pe.
    Pamphile IMANA igukomeze

  • @Angelmicha246
    @Angelmicha246 23 дня назад

    Aha nukuri turasobanukiwe cyane lmanishimwe 🙏 lmana nurukundo ❤️

  • @user-oc6zj5pj7z
    @user-oc6zj5pj7z 26 дней назад

    Pamphi urakoze,nukuri iyerekwa ririho muga nyene biracangana ivyabahanuzi,Imana iturengere👏👏👏👏

  • @christineuzamushaka2697
    @christineuzamushaka2697 25 дней назад

    Nanjye nibazaga uzajya mu ijuru nkumva birakaze,nibwo numvise ko Ari iterabwoba yeretswe.
    Umwuka wera akomeze akuzure pamphile we ,mbega amahishurirwa!!!

  • @AlphonsineMukandemezo
    @AlphonsineMukandemezo 26 дней назад

    Urakoze mukozi w'IMANA njya nari nararetse kugukurikira kubera iterabwoba mufite

  • @IngabireClaudine-vg3sm
    @IngabireClaudine-vg3sm 25 дней назад

    Yego rata! parfule", IMANA ijye iguha umugisha kuko,ujya udusobanurira byinshi, nanjye rero",nangiye kugukurikirana muriyi minsi,icyampa nkazajya nkukurikirana buri gihe kuko,ntahandi keretse shanel yawe.

  • @user-wi1sy6bx6b
    @user-wi1sy6bx6b 26 дней назад

    Yesu nashimwe lmana yamahoro iguhe umugishaaa mwinshi waziye igihe nukuri ukuri kwawe kuramfashaaa

  • @UwimanaMarieClaire-pz8kk
    @UwimanaMarieClaire-pz8kk 27 дней назад

    Ijuru ry'Imana urirebe mu byahishuriwe Yohana7,

  • @dusabebernadette2664
    @dusabebernadette2664 4 дня назад

    Njye ibintu byuyu mugabo nahise mbica amazi sinigeze mbyemera pe naherutse ndeba ibya mbere ibindi wapi😢

  • @UrayenezaJacqueline
    @UrayenezaJacqueline 26 дней назад

    Imana iguhe umugisha nanjye😂numvise buriya butumwa numva ari nta muntu numwe uzajya mu ijuru

  • @nyandwijmv3191
    @nyandwijmv3191 26 дней назад

    Yesu nashimwe benedata umuntu udasoma ijambo ry'Imana yayoba kuko birabiganiro byavuguruzaga ijambo rya yesu

  • @TheCharity.
    @TheCharity. 26 дней назад

    *#PAMPHILE**, urakoze cyaneee ku bw’iki kiganiro ukoze.👏👏*
    *Imana Iguhe umugisha mwinshi.*
    *GUMAMO NEZA.❤*

  • @thethe5255
    @thethe5255 26 дней назад

    ikiganiro cyiza @Pamphile. Nagerageje kumva ibyawamuhungu watumiye mbona arimo kuvuga ibyo atekereza mpita mbivamo. I agree with you. Urakoze!

  • @beatallgames214
    @beatallgames214 26 дней назад +1

    Pamphi ! God bless you njye ndi umucatholique gusa nkubahira Umwuka w'Imana ukubamo !!!

  • @marieingeneye3488
    @marieingeneye3488 26 дней назад

    Yesu ashimwe, nibyo pe! Ntajuru riri mukirere, ijuru numva ari umwuka, kimwe nikuzimu numva ari umwuka

  • @user-oz4ff6jc5g
    @user-oz4ff6jc5g 26 дней назад

    Pampfi uwo muhungu amayerekwa yahawe yaje afite kugusha abana b,Imana cyakora ashobora kuba yaratumwe na banyamadini bashaka ibya cyumi kurusha kujyana intama mwijuru kuko umwumvise ubyo utumwa yahawe bwahagaritse imitima yabeshi ubyo butumwa ariko arukuri ntanumwe wajya mwijuru wakoze nawe kuba bamenye ko arikinyoma

  • @UwimanaMarieClaire-pz8kk
    @UwimanaMarieClaire-pz8kk 27 дней назад

    Ijuru ntiriri kure y'umuntu wese,
    Uko twakiriye agakiza ibintu bigahita bihinduka,(kubakakiriye neza)
    Uwari wabuze amahoro,akimara kwihana ahita,abona amahoro
    Kumva,kwizera,no kwa kira Yesu Kristo ugahita ubuzima buhinduka kuko uhindukiye.

  • @user-hm3rj8jp2d
    @user-hm3rj8jp2d 26 дней назад

    Ntago bizoroha pe harigihe umuntu avuga ibyoyabonye mwijuru bikambera urujijo , kuko ibyambayeho harigihe nzabisangiza abana b. Imana

  • @esthernahimana2663
    @esthernahimana2663 26 дней назад

    Nanje Manze kwumva ibibiganiro vyabo bantu numvishije umengo kwinjira mubwami bw’Imana bizogorana peee duu😢

  • @user-hb3xv2wl2j
    @user-hb3xv2wl2j 26 дней назад

    Imana igukomeze pe!nanjye byari byambereye urujijo nibaza ukuntu bapfobya amaraso ya Yesu,Umwuka wera naganze muri twe pe!

  • @Sabriya-ms4ry
    @Sabriya-ms4ry 26 дней назад

    IMANA Irihariye jewe nkurikije ukonyibona itandukanye,nukobenshi bayitubwira

  • @mariamndamukunda9851
    @mariamndamukunda9851 27 дней назад

    Mana yange Pamphile Imana iguhe umugisha mwinshi ugaruye umutima wange kuko numvaga kujya mu ijuru bigoye ,ndiheba numva nshitse intege mbese byari byanyobeye ariko urakoze kubwiki kiganiro

  • @oswaldnsabiyumva6892
    @oswaldnsabiyumva6892 26 дней назад

    Mukozi w'Imana ujye wongera iriya summary itangira kugirango umuntu akuremo half of content kuko ibiganiro byawe nibirebire kubyumva ukabirangiza biragoye soit kubera umwanya cg mega. Thx so much

  • @NambajimanaCedric-jr5rk
    @NambajimanaCedric-jr5rk 21 день назад

    Imana nyiramahoro izamenagurira Satan musi yibirenge byanyu bisatinze

  • @user-bo4ys9eh6h
    @user-bo4ys9eh6h День назад

    Aha umugeni akwiye kuba maso akirinda. Kuko ubu buyobe ni "ubutinganyi bwo mu mwuka" kuko ni Malaya (wishushanya nkumugore wa Kristo kdi Atari we ahubwo ari umusambane wabandi bagabo) uza gusambanya :UMUGENI WA KRISTO ( Ari we mugore w'isezerano wa KRISTO yakoye amaraso ye) kugirango niba bishoboka amuvutse amahirwe yubugeni nawe ahinduke Malaya. Aha rero umugeni akwiye gusoma ijambo ry'Imana kdi agaha umwanya Mwuka wera akamusobanurira, kuko Malaya nawe afite ijambo ryinshi yifashisha ayobya abantu.

  • @Joshua-bw3yz
    @Joshua-bw3yz 26 дней назад

    Pamph ibi bintu byanciye intege cyane kuburyo iki cyumweru cyose cyambereye kibi nari nabonye ko bigoye cyane kuzabona ijuru.Imana iguhe umugisha ko uduhaye umucyo

  • @user-rr2ku1rp9d
    @user-rr2ku1rp9d 26 дней назад

    Imana iguhe umugisha nageze Aho numva nta muntu uzajya mu ijuru urakoze cyane

  • @Clemenceuwamariya
    @Clemenceuwamariya 26 дней назад +1

    Urakoze cyane Pamphile
    Rwose pe njyewe numvaga ntazarikandagiramo nkurikije ibyo abo bahanuzi bavuga nibazaga niba Imana yaraturemeye kutubabaza.
    None se nawe mbwira ukuntu wabana n'ingabo za satani muri iyi si ukagerageza kurwana ngo uzineshe nka 90% 10% risigaye rigatuma ujya mumuriro utazima???

  • @gashayijasteven1025
    @gashayijasteven1025 27 дней назад +3

    Arko x Uwiteka weee,Ninde muntu w'Imana tuzemera abantu Bose ko mbona bikomeye,gusa kuri Damien numvise kujya mwijuru bimeze nka yanyamaswa yinkira murushinge

    • @TheCharity.
      @TheCharity. 26 дней назад

      Gukosora:
      Ariko se...✅
      Ariko x ni ikosa kuko nta nyuguti ya *X* tugira mu rurimi rw’ikinyarwanda.

  • @Our-family60
    @Our-family60 26 дней назад

    Imana iguhe umugisha nukuri. Turi kwiherezo muze twihane. Abo nabo n'intumwa rya Shetani.

  • @florenceikizabayo4026
    @florenceikizabayo4026 19 дней назад

    Pamphile we urumunyabwenge Imana yaraguhaye.gusa urakoze kudukura murujijo.

  • @user-cu9sq9pu8h
    @user-cu9sq9pu8h 26 дней назад

    Ndagukunze cyaneee kubera ko ubwiza abantu ukuri komereza Aho

  • @NiyikamenaIyakabumbye-xw4dd
    @NiyikamenaIyakabumbye-xw4dd 27 дней назад +3

    Babwire bave mu bupfu bareke kuyobya abantu ! Ubu buhanuzi bwa hato na hato bumaze kudutera asyi !!

  • @shyakaaimable5379
    @shyakaaimable5379 27 дней назад +5

    Paphile wee uranejeje ngewe numvise ikiganiro cyambere mpita ncika intege bitewe nokumva condition arinyinci nahise numva nzarimbuka kuko Mana yange uramugabo yadukuye umutima

    • @Ndumukristu
      @Ndumukristu 26 дней назад

      😅 nubundi babashaka guca abagenzi imbaraga,

    • @Tinagabby15
      @Tinagabby15 26 дней назад

      Niye nahise mvugako ntamuntu uzabona ijuru nimba aribyo,uzikuntu nari nacitse intege….nabyibajijeho cyane