UMUGABO WE YIHANGANYE IMYAKA 10 YOSE ABONA GUSABA DIVORSE😳INKURU MPAMO😥 Ati Oya Pe| UMVA INAMA KUNGO

Поделиться
HTML-код
  • Опубликовано: 4 май 2024
  • #ireretv #happyfamily #irere
    UMUGABO WE YIHANGANYE IMYAKA 10 YSE ABONA GUSABA DIVORSE
    IRERE TV ni RUclips Channel igamije kugeza ijambo rihumuriza kubayikurikira buri umunsi.
    kubagezaho kandi ibiganiro byubaka umuryango nyarwanda muburyo bwumwuka, ubugingo ndetse no mumubiri.
    IRERE TV kandi dufasha kurerera Urwanda, dutanga inyigisho kubana nurubyiruko muri rusanjye.
    Turatarama yewe Tukaramya Imana. Ushaka kutugezaho, ubuhamya, inyuganizi cg igitekerezo waduhamagara kuri
    Tel:.+250 788 351 168
    +250 780 860 338
    +250 780 767 456
    Tubashimira kuba mudahwema kubana natwe mubiganiro tubageza. kora share usangize abandi icyiganiro wakunze, unakande subscribe niba utaraikora. wowe wabikoze Imana uguhe umugisha.
    IRERE TV is a RUclips Channel that aims to bring comforting words to its followers every day.
    and to provide them with discussions that build up the Rwandan community spiritually, spiritually and physically.
    IRERE TV also helps to raise Rwanda, we provide education to children and youth in the country.
    We worship God. If you want to share with us, a testimony, a lawyer or an opinion, you can call us at
    Tel: +250 788 351 168
    +250 780 860 338
    +250 780 767 456
    Thank you for continuing to stay with us in the conversation. Do share the conversation you liked, and click subscribe if you haven't already done so. you did it God bless you.
  • РазвлеченияРазвлечения

Комментарии • 153

  • @charleskazungu1454
    @charleskazungu1454 25 дней назад +21

    Umugore asabwa byinshi. Ntimukemere kwikoreza ibibi byose abagore. Muheshe agaciro nyinawumuntu. Abagabo bariyenza. Babyita dominence. Toka kure mugabo utubaha uwo bashakanye

  • @sylvieniyo2650
    @sylvieniyo2650 Месяц назад +23

    Abantu iyo babana badakundana ntibahugurana.

  • @therencendikumana9391
    @therencendikumana9391 Месяц назад +8

    Urakoze muvyeyi abantu baza mugo nishetani yigendera baza gusambura ingo uwobikunda yobivamwo akabafashiriz iwabo

  • @munyanasylivia9690
    @munyanasylivia9690 2 дня назад +1

    Mbega umugore w'umuhanga weeeeeeeeee ❣️❣️ muzamugarurere pe noneho shahu azi gusubiramo amagambo weee🎉❤

  • @murazimanatheoneste5991
    @murazimanatheoneste5991 День назад +1

    Yooo cyokoze uri umuhanga cyane warasomye kbs kd imitekereze yawe irihejuru kbs gusa ndabikunze pe uri umuhanga nizere ko wize sociology

  • @Rubuka264
    @Rubuka264 Месяц назад +6

    Wa mubyeyi we. Imana turayivuga ariko ntituyitahura. Irenze ibyo twibaza. Har'igihe ikwima ikintu ntikubwire na kimwe ikicecekera pe. Kandi ubwa mbere yarakuvugisha. Rero gusenga ni byiza, ariko abantu ntibame biteze ngo nzabaza Imana izambwira. Ishobora kukubwira cg ikicecekera. Kandi utari umunyabyaha.

  • @user-yv2dg4cv8v
    @user-yv2dg4cv8v День назад +2

    Ndagukunze cyaneeeee yego rata Imana iduha amakuru

  • @angeliqueuwihirwe217
    @angeliqueuwihirwe217 20 дней назад +2

    Mbega inkuru ninyigisho ikomeye Jesus nukuri thank you mubyeyi kutwigisha

  • @uwamahorochadia5859
    @uwamahorochadia5859 21 день назад +3

    Uwiteka akomeze akwagure Regine❤ uri umujyanama mwiza inshuti zawe zirahirwa pe

  • @user-yv2dg4cv8v
    @user-yv2dg4cv8v День назад +2

    Ibyo uvuga ni ukuri abagore bagire isuku cyane mi gihe cy gukora relation sexuelle

  • @LilyDelphineKaregeya
    @LilyDelphineKaregeya 27 дней назад +2

    Umunuko w'Umwanda twituma barawuroga,kugezubwo Umugabo atinya kukwegera. Barabindoze aranyanga burundu,naje kubikizwa n'Imana nubwo gusenga. Kandi iyo babikuroze Uri Umugore,Umugabo wawe ntiyongera kwifuza kuvugana nawe. Si Yameze Amenyo.

  • @bwikizobilly5220
    @bwikizobilly5220 21 день назад +3

    Abantu benshyi ntibakunda gukora isuku nko kwitawaza cyimwe nokuborosa neza. Usanga abantu benshyi banuka mukanwa kandi baba baborosheje ariko abenshyi ntibamenya kuborosa ururimi.

  • @niyifashadrocelle7864
    @niyifashadrocelle7864 28 дней назад +5

    Bari baramuroze kuko hari n,uwo babivuye nonese buri munsi yabaga atoze igihe cyose

  • @twagirimanacharles7132
    @twagirimanacharles7132 5 дней назад +1

    isomo nkuyemo nukumva umugore nkamubwira ko mbitekerezaho. Imana ntirampa igisubizo. abagore barahatiriza cyane. bagashaka ibisubizo ku ngufu. nsobanukiwe imikorere yacu.

  • @jeannetteuwamariya1185
    @jeannetteuwamariya1185 Месяц назад +4

    Ok nanjye nkunda inama zawe, abavuga ngo wibeshye kwa Joseph na Mariya bibiliya niko ivuga.

  • @nshutiyvonne4790
    @nshutiyvonne4790 Месяц назад +9

    Dusenge ubudasiba iyo minuko barayiroga .
    Yesu Kristo w'inazareti akomeze atubere maso

    • @nteziyaremyefrederic8727
      @nteziyaremyefrederic8727 Месяц назад +1

      Ahubwo uyumu mama akomeze ahugure abagore kbs njyewe ,nzi abagore baseka , umuntu uvuye muri toirete ngo yitabaje ngo yakoze umwanda ngo Aho utawukira ni ugukoresha ibipapuro ,agatinyuka akanavuga ngo ntabwo mwasangira ubugari! Ukamubaza utise ubundi iyo ugiye muridushe ntabwo wisukura, atimba mfite isabune ihagije , ukamubaza utise ubundi SE Uba wayiburiyehe ?

    • @AmaniAngesandrine
      @AmaniAngesandrine Месяц назад

      Barabinkoze,nabimenyeye mu masengesho ark nari hafi gusenga numugabo atarabimbwiye,gusa yarambwiraga ngo ahora yumva imyenda yanjye yarapfiriyemo imbeba😢😮narabikize birashira bari barabishyize mu mavuta na perfum byanjye sha😢😢

    • @user-ts5ie2qx3g
      @user-ts5ie2qx3g 29 дней назад

      ​ngaho!🤔

  • @simbisarah3406
    @simbisarah3406 Месяц назад +4

    Uri umwigisha mwiza w'umuhanga Imana ikomeze ikwagure.

  • @jackiemnirere3382
    @jackiemnirere3382 Месяц назад +4

    Urumugore wumunyabwenge kandi usenga courage nshuti💕❤️

  • @AURELIEMUKAMUSONI
    @AURELIEMUKAMUSONI 22 дня назад +1

    Iki kiganiro kiranshimishije cyane, madame urakoze pe, Kandi uri ingirakamaro ku bakumva, kuba usenga makarusho, Imana iguhe umugisha,

  • @mugiranezavenuste159
    @mugiranezavenuste159 6 дней назад +1

    inama zawe ninziza kdi zafasha benshyi kuko abenshyi naho bagwa ingo zigasenyuka kubwinshyi ikifuzo, numvaga uwashyiraho amahugurwa yigihe runaka abakobwa bitegura kurushinga mukabahugura kdi numva byagira umusaruro mwinshyi cyane.

  • @MugishaPrince-jl2vm
    @MugishaPrince-jl2vm Месяц назад +5

    imaniguhugisha haringo wubatse

  • @michelinekavutse2256
    @michelinekavutse2256 Месяц назад +3

    Très sage, Me. Stay blessed.

  • @felixshikiro7065
    @felixshikiro7065 15 дней назад +2

    Uyu mubyeyi icyampa tukazicyarana namubaza byinshi.
    Imana imugasanire.
    Icyampa inumber ziwe za whatsApp

  • @jackiemnirere3382
    @jackiemnirere3382 Месяц назад +3

    Tuzajya tugukurikira rwose kandi bazongere bagutumire vuba ufite ubutunzi bukenewe🙏🏽

  • @angenzayituriki6757
    @angenzayituriki6757 24 дня назад +2

    Murakoze twumvise kabiri pe

  • @CyizaDonath
    @CyizaDonath 27 дней назад +2

    Nkandira kuriyo FOTO tubane urakoze wowe ubikoze ndabakunda tumenye ibyavuzwe ❤

  • @umutonidiane7082
    @umutonidiane7082 Месяц назад +3

    Ndagukunze wa mubyeyi we🥰🥰🥰

  • @CalineNiyera-mq2pr
    @CalineNiyera-mq2pr Месяц назад +1

    Imana iguhe Umugisha ❤🙏

  • @shimwacyprien4941
    @shimwacyprien4941 День назад +1

    Murakoze, mwaduha link ya channel ye

  • @EvangelistePeter
    @EvangelistePeter 27 дней назад +2

    Nibyizape nibwo mbumvise.
    Ufite iyihe channel ukoreraho? Ndifuza kujya ngukurikirana,mama.

  • @IshyaJudy123
    @IshyaJudy123 Месяц назад +3

    Aho urabeshye kubya Joseph na Maria

  • @muligoimmaculee5520
    @muligoimmaculee5520 29 дней назад +2

    Urukundo ruruta byose!Babakwiye kuganira no kubijyanye n'amateka yabo,ubuzima baciyemo mu bwana,ibikomere bahuye nabyo,bifasha buri umwe kumenya uko yakira mugenzi we,aho agira intege nke,ninenge bitazahinduka,akambara imbaraga zo kwihangana akabana nabyo.Bagafashanya mu rugendo rwo guhinduka umwe agahinduka kuko birashoboka buhoro buhoro

  • @user-uf7gg8ju4y
    @user-uf7gg8ju4y 18 дней назад +3

    Nanjye mungire Inama urugo rwanjye ruri mumarembera pe maranye ni umugabo wanjye imyaka 10 twabanye akunda nanjye mukunda ariko nyuma biza guhinduka nkajya mbona muburiri atanyitayeho namubaza akambwira ngoyumva ntabyo ashaka tubana gutyo nkamusaba kujya kwamuganga akanga Kandi njyewe ndebye mbona ntakibazo cyatuma anzinukwa pe ubu tumaze umwaka urenga tubana gutyo ntawe ureba undi muburiri gusa njyewe biramvuna rwose niyo mbizanye ngotubiganire ahita arakara akandusha amahane njyewe ngahita nsaba imbabazi kugirango urugo rwanjye rutazamo amakimbirane mungire Inama rwose ndananiwe murakoze.

    • @yisabriel
      @yisabriel 14 дней назад

      Yooo wararenganye disi we uzandike number yawe hano umuntu azakuvugishe

    • @BayigayikiJMV-ly9dh
      @BayigayikiJMV-ly9dh 8 дней назад

      Ubwo se mwaba mwarasezeranye imbere y'IMana? Egera Pasteur cg Padiri wabasezeranije aragufasha.

    • @MyMotherhoodJourney1
      @MyMotherhoodJourney1 7 дней назад

      Wisengere IMANA imusange yoroshye umutima we acururuke uburakari muganire

  • @malaikajeanne3622
    @malaikajeanne3622 Месяц назад +2

    Nukuri umugore utita kucyumba cye akagiharira umukozi womurugo yumvire inama zawe

  • @emmanuelntigurirwa2987
    @emmanuelntigurirwa2987 26 дней назад +1

    Nukuri pe aha harabo ukebuye benshi Imana iguhe imigisha.

  • @francinenzima187
    @francinenzima187 5 дней назад +1

    Njyewe murwanjye ruhande mbona ingo zibeshwaho no gusenga Imana ikaguha amakuru wa mugani w'uyu Mudamu nahubundi satani nawe aba akubita agatoki kukandi

  • @MurebwayireClementine-qh6yx
    @MurebwayireClementine-qh6yx Месяц назад +1

    Yoo bari baramuroze disi ibyo barabiroga mama

  • @AlineNzeyimana-mq1db
    @AlineNzeyimana-mq1db 7 дней назад +1

    Merci bcp madame

  • @nsengimanainnocent1279
    @nsengimanainnocent1279 29 дней назад +1

    Utanga Inama nziza.Imana ikomeze ibane namwe.

  • @user-kl5ks4zh9z
    @user-kl5ks4zh9z 24 дня назад

    Merci beaucoup de votre conseil

  • @uwamahorodeborah7688
    @uwamahorodeborah7688 Месяц назад +6

    My teacher in s3 akarikumutima regine mwiza❤

    • @umurerwarosine3358
      @umurerwarosine3358 7 дней назад +1

      Uramwibuka deborah ikinyarwanda 😂 we love you Regine ❤

  • @user-bk1ei4mt4l
    @user-bk1ei4mt4l 25 дней назад +2

    Ese muzi na Maria Vartolta?
    Yanditse igitabo ca pages 1400, c' ivyo Yezu Yamubwiye ngo yandike guhera 1944.
    Ndipfuza kubavugisha mama we, .mubinyemereye mwampa aka nr kanyu.

  • @Rugaramba-cp7vs
    @Rugaramba-cp7vs 14 дней назад +1

    Ko mutubwirako umugabo n'umugore bahabanye cyane, ubwo uribazako uburinganire bushoboka?

  • @angeuwamahoro4854
    @angeuwamahoro4854 15 дней назад +1

    Mbega umuntu ufite ubwenge bw'Imana wee. Uwampa numéro ze nkazamugisha.

  • @rwasw
    @rwasw Месяц назад +8

    Ndagukunda wa mubyeyi we utanga inama nziza Uwiteka akomeze kukwagura❤❤

    • @DDenise376
      @DDenise376 Месяц назад +1

      Ndagukunze pe uvuze ukuri

  • @uweraclemance7541
    @uweraclemance7541 5 дней назад +1

    Urumucatholic wuzuye pe!

  • @oliveuwi5048
    @oliveuwi5048 Месяц назад +9

    Muhugurire abantu gusenga satani arakataje mugusenya ingo abagore nimuhagararane na Yesu musenge bikomeye ibyo byose nimbaraga mbi nonese kumbwira umukunzi wawe uti ujye wibuka kwitawaza nigitangaza? Kubana niki se koko sukujya inama iyo mibanire nimibi kabisa

    • @Ungirenkugire
      @Ungirenkugire 27 дней назад

      Biragoye ncuti, abantu bafite ikinyabupfura bavuga baziga rero infubyi ikunvira mu rusaku. Wibuke ko abantu benshi bashakana bakiri bato kandi baba bagifite udusonisoni two kuvuga ikibabangamiye cyose. Umugore barabimubwiye ariko ntiyabihaye agaciro bigaragara ko nyina we cyangwa nyirasenge batakoze akazi neza. Infubyi yunvira mu rusaku kandi ubwira uwunva ntavunika, iyo avunitse bimutera amavunane ninvune yatuma asenya

  • @kabagiredesire
    @kabagiredesire 15 дней назад

    Gusa uru mubyeyi wumuhanga rwose cyane imana igihe imigisha

  • @OreneNahimana
    @OreneNahimana 21 день назад +1

    Abo bantu nyene baza kuba mu ngo z,abandi kenshi barateza ibibazo bikomey mumiryango y,abantu baba bibaniy neza gusa ndababaye kubwivyo uyo mukobwa yakorey mukuru we

  • @SugiraMorgan
    @SugiraMorgan Месяц назад +3

    Bage bitawaza kenshi ku munsi.kuvirango badasenya.

  • @masimbi56
    @masimbi56 Месяц назад +1

    Uwo mukobwa wasenyeye mukuru we ni shitani yigendera! Havamo film cg igitabo! Nshimishijwe nuko byarangiye basubiranye!

  • @user-zg4is3rs8p
    @user-zg4is3rs8p 28 дней назад +4

    Yewe umugabo utavuga kumumenya ntibyoroshyep

  • @kidsanimation3229
    @kidsanimation3229 Месяц назад +4

    Ngwibyo bintu bibaho ariko nimyuka mibi bateza abagabo kwanga abagore babo

  • @MukangiraBeatrice-um3bp
    @MukangiraBeatrice-um3bp Месяц назад +2

    Mwaramutse neza nagukunze ufite amagambo meza yubwenge nakubona gute waduha hpone yawe

  • @francinenzima187
    @francinenzima187 5 дней назад +1

    Ubundi urenda utuka umukozi ngo kuki ashyanuka akajya gukora mucyumba nyiracyo adahari ,wowe wohereza umukozi mucyumba ngo agikorope niwowe uri mukuri?

  • @francinenzima187
    @francinenzima187 5 дней назад +2

    Njyewe maze 29 years ariko nijyewe wikorera amasuku mucyumba nta mukozi uzi icyumba cyanjye yewe nta n'umwana wanjye uhakora ubwo se haricyo bintwaye rero ba Maman mureke dukore inshingano zacu ntiduhe urwaho umwanzi kuko ntituzi aho yaturuka

    • @genestekwizerimana7816
      @genestekwizerimana7816 13 минут назад

      Nanje nuko nyene maze 12years murugo Kandi mfise n"abana bato bato Mugabo ndikorera isuku ryose yro mucumba canje ,niyonavyaye ndavyikorera Kandi kenshi mvyara mbazwe Mugabo nta mykozi ungerera mucumba kirazira .

  • @nderekanoella817
    @nderekanoella817 16 дней назад

    Umugore sivyiza gukoresha tishu muri tware.ugiye kwiherera,koresha amazi

  • @GermaineNirere
    @GermaineNirere 23 дня назад

    ❤❤❤ hanyuma ikibazo , ikiganiro cyanyu kuri radio gicaho ryari , kuwuhe murongo wa radio?

  • @Magnifique1234
    @Magnifique1234 Месяц назад

    Ndagukunze pe ufite inyigisho nziza

  • @gasigwachristine9532
    @gasigwachristine9532 26 дней назад

    Yoooo mbega gutabarwa n Imanaaaaa. Uyu mugabo yarimfura pe

  • @pasteurbaisenge7557
    @pasteurbaisenge7557 Месяц назад +2

    Ndakwemeye, uri umwigishwa w'abashakanye. ARIKO, Kuri Yosefu na Mariya, ushyizemo ikinyoma rwose, uwabyemera biramureba.

    • @BayigayikiJMV-ly9dh
      @BayigayikiJMV-ly9dh 8 дней назад

      Pasteur wanjye mukomere.ko udasobanuye icyo kinyoma?

    • @ijwiryabatavuga6710
      @ijwiryabatavuga6710 8 дней назад

      Ntakinyoma kirimo! Kubana kw'abashakanye ni ukuganira ,igihe cyose mukundana kandi mushaka kubaka !

  • @nzeyimanamusafiriserge5542
    @nzeyimanamusafiriserge5542 28 дней назад +1

    Règine uraho?cyakoze uri umuhanga ndakwemeye,icyo usorejeho nicyo cyo!!

  • @claudinebigirimana5408
    @claudinebigirimana5408 27 дней назад +2

    Abagabo kubera guceceka cyane bituma umugore yibaza ko umugabo ari bête 😛

  • @niyoniringiyetabitha6066
    @niyoniringiyetabitha6066 Месяц назад

    Turagukunda cyane from Nyanza

  • @mutonijuliette7188
    @mutonijuliette7188 Месяц назад

    Ntahimana itaba pee ntanaho Imana itavugira

  • @claudinebigirimana5408
    @claudinebigirimana5408 27 дней назад

    Ese gukunda byabaye automatique ryari?

  • @ihohotvshow9607
    @ihohotvshow9607 Месяц назад +3

    Nonese kuki umugabo atabimubwiye

  • @rosiekamu565
    @rosiekamu565 Месяц назад +4

    Ndabashimiye nukuri iki kiganiro ni Sawa . Mwakoze cyane

  • @NzigiyeLily-tl5zj
    @NzigiyeLily-tl5zj Месяц назад +7

    Cyore kuki se umugabo atabimuganirije ngo bafatanye gushaka solution,uwo mugabo nta shoots nta communication

    • @mukadusabeerinestine6123
      @mukadusabeerinestine6123 2 дня назад

      Baba babeshya wangu umuntu umukunda umubonyeho ikikubangamiye ntiwahita ukimubwira?yari yatangiye kujya mundaya

  • @precioushappy8302
    @precioushappy8302 Месяц назад +2

    LOGIQUEMENT NTA MPAVY BAGOMBAGA GUSHAKANA NGO BASEZERANE KO BARAZARYAMANA NGO BAZIHEBERA IMANA. UMWE TATI KUBA UKWE N'UNDI UKWE. KUKI BAGOMBAGA KUBANA NIBA ATARI KUBYARARA ABANA?
    MURAKOZE KUDUSOBANURIRA NEZA ICYO KINTU.
    TUBYIBUKE KO INTUMWA YAKOBO SELON LA BIBLE AVUKANA NA YEZU KURI NYINA.
    MURAKOZE😊

  • @UwaseAnnick
    @UwaseAnnick Месяц назад +3

    Uyumugore nimwiza ufite ibitekerezo byiza cyaneeeee igikundiro k'lmana kibabaho muragahorana Amahoro nibyishimo biva kuri Yesu Christo

  • @nshimiyimanaemmanuel9351
    @nshimiyimanaemmanuel9351 Месяц назад +1

    Shahuwe! Bambwirire

  • @user-vh6pk9ke4g
    @user-vh6pk9ke4g 20 дней назад +2

    menter regine love you so much kubwinama utugira much respect inama watugiriye turi kabusunzu nanaubu nizo tukigenderaho warakoze cyne kandi courage

  • @kamaberajulie9797
    @kamaberajulie9797 16 дней назад +1

    Rekareka ntiwakwiriirwa mu mirimo ngo uryame utoze😂😂ni umwanda ukabije

  • @uwingabiremarierose5430
    @uwingabiremarierose5430 27 дней назад

    Yewe mbega abavandimwe biyiminsi gusa byose bipfira muri communication

  • @UwaseKelele
    @UwaseKelele 11 дней назад +1

    Ibyo namarozi rwose

  • @mutonijuliette7188
    @mutonijuliette7188 Месяц назад

    True 👌

  • @user-iq8ex5vi6m
    @user-iq8ex5vi6m Месяц назад

    Uyu mama afite amavuta yimana nubwenge ndamunze kdi akanagira ni nama nziza

  • @user-mf1fe5re9z
    @user-mf1fe5re9z День назад +1

  • @Samanthamagny8
    @Samanthamagny8 Месяц назад +1

    Ikiganiro kiryosh cne urakoze guhanura isi

  • @user-zz4bw4bh4r
    @user-zz4bw4bh4r 27 дней назад

    Nashaka ga kuvuga ngo " burya n'uko uri umugore mwiza? N'ukuri uri mwiza pe!

  • @habimanafloriane2290
    @habimanafloriane2290 12 дней назад

    Umwanda wabagore byo biteye ubwoba nukubabona bisoze bya birungo gusa mu maso 😢

  • @mbyayingabofrancois3361
    @mbyayingabofrancois3361 Месяц назад +1

    Ahaa ndumva bikaze, nta warubara.

  • @muhongayireanysie2113
    @muhongayireanysie2113 Месяц назад +3

    Muby'ukuri sinjya numva impamvu abagabo babanyarwanda mubashyigikira muri iyo mico yo kutaganira byimbitse n'uwo bashakanye ngo niko bateye usibyeko mubabeshyera atari bose, abantu bishimira gutandukana n'abo bashakanye kdi abo bagiye kongera kubana nabo nabo ari abantu bafite amakosa yandi bazamenya ar'uko babana! Jye ntekereza ko kubaka urugo ari ukuganira icyikubangamiye cg inyunganizi yose wayishakira ubugororangingo mumvugo nziza bigakosoka, naho kuvuga ngo niko bateye ubwo bazahora basenya kuko nta mugore uzabura ikosa cg intege nke. Ikindi hari abagabo bakoresha imirimo yikirenga abagore babo kdi wenda kubyara byarabateye ubumuga bikaba byatuma bataniyitaho!! So, umuntu wese mubashakanye akwiye kumenya inshingano ze ariko habaho ikosa bakariganira mubugwaneza

    • @AliceNyirabera-lz1ey
      @AliceNyirabera-lz1ey Месяц назад +1

      Cyane rwose uvuze ukuri nta muntu wakagombye kwitwaza icyokintu we avuze yaba iki? Kandi ari umugore utavuga byaba bibi kurushaho

  • @muligoimmaculee5520
    @muligoimmaculee5520 Месяц назад +1

    Uyu Mubyeyi aravuga neza!ibibera mu ngo nibyinshi😂!Kutaganira hagati yabashakanye nabyo nikibazo gikomeye.kuki abashakanye babana nk'abashyitsi??numva jyewe hari bimwe batakagombye guhishana bakicara bakabicoca,bagahaguruka birangiye bagakimeza kubaka urugo rwabo

  • @LilyDelphineKaregeya
    @LilyDelphineKaregeya 27 дней назад

    Nibyo. Barumuna bacu badusenyeringo bifuza kubana n'Abagabo bacu.

  • @speciosenyiramana2562
    @speciosenyiramana2562 Месяц назад

    Wibagiwe kwivuga no gutanga contact zawe.

  • @shimiyimanaclaude9327
    @shimiyimanaclaude9327 25 дней назад

    Amen

  • @mamawinnie926
    @mamawinnie926 Месяц назад

    Iyo "Buretse gato nimbi"ntabwo twese tubyihanganira

  • @akayezujosepha1612
    @akayezujosepha1612 День назад +1

    Ima

  • @pierrendimubandi5343
    @pierrendimubandi5343 Месяц назад

    Hello,ufite ubwenge

  • @nyiransabajacqueline8007
    @nyiransabajacqueline8007 Месяц назад +3

    Gusa sibyiza ko waba uri umugore ugafata imyambaro yanyu yo hasi ngo muyihe umukozi!!noneho numukozi ushyanuka ngo yajya gukora icyumba isuku umugore ntawuhari,nawe aba yarengereye cyane...nukwisubiraho,ariko nkabashakanye nabo nibyiza ko bajya baganira kuri buri kantu kose...murakoze cyane kukiganiro cyiza muduhaye.

  • @therencendikumana9391
    @therencendikumana9391 Месяц назад +1

    Nugusenga cane

  • @estherbutoto3375
    @estherbutoto3375 Месяц назад +5

    Ahubwo umugabo we ntiyamukundaga kuko uwo ukunda umubwira ibitagenda

  • @jeannedarcumugwaneza5604
    @jeannedarcumugwaneza5604 25 дней назад

    Munteye kurira disi

  • @user-uf7gg8ju4y
    @user-uf7gg8ju4y 18 дней назад

    Nyagasani adukomereze ingo

  • @malaikajeanne3622
    @malaikajeanne3622 Месяц назад +2

    Sani yahagurukiye ingo kuko iyo satani asenye urugo niko gusenya itorero

  • @claudinebigirimana5408
    @claudinebigirimana5408 27 дней назад

    Yalaaaaa balaaaa ilo

  • @cflife7826
    @cflife7826 Месяц назад +2

    mbega satani atera muburyo bwinshi pe

  • @user-tp1ze3pq6p
    @user-tp1ze3pq6p 17 дней назад +1

    🇧🇮♥️🇷🇼mbakunze kanini maman❤❤