Dr RUSA na RUTANGARWAMABOKO Gufunga insengero nibabikomeze muzabona akamaro kabyo|Kagame yabivuzeho

Поделиться
HTML-код
  • Опубликовано: 5 фев 2025
  • Muhonoke Benimana TWIGE kandi TUMENYE TUBEHO UBUZIMA BUSHINGIYE KU MUCO.
    Vunyisha mu Bicumbi kuri: 0788514177/0725520312
    Dukomeze TWIGANE Kandi TUMENYE TUBEHO UBUZIMA BUSHINGIYE KU MUCO.
    Imana y'i Rwanda ihorana namwe yo n'#AbazimuBacuBatazima ❤️❤️❤️❤️❤️
    #Nyagasani #ImandwaNkuru y'u #Rwanda
    #MugangaRutangarwamaboko,
    #UmupfumuMukuruMuBicumbi, #Umushakashatsi, #Umwigisha w'#UbuzimaBushingiyeKuMuco, Inzobere mubyo #Umuco, #Amateka, #Imbonezabitekerezo (Filozofiya), #UmwimererePhilosophy yatangije n'#Ubuzima bwa Muntu Bushingiye ku #Imyizerere, #Imyumvire, #Imitekerereze, #Imyitwarire ndetse n'#Imigirire. Umuyobozi Mukuru w'#IkigoNyarwandaCyUbuzimaBushingiyeKuMuco: Tel:+250788514177/+250725520312,
    Whatsapp1:+250788514177
    Whatsapp2:+250733090143.
    Kigali, GISOZI, KG 774 Street.

Комментарии • 86

  • @EzéchielManirakiza-z8t
    @EzéchielManirakiza-z8t 5 месяцев назад +5

    Rutangarwamaboko na Dr.Russa JEWE NDI I BURUNDI nama mbakurikirana cyane kandi NDI umwigisha wo muri sekondari. Vy'ukuri ibyo bintu muvuga, izo nyigisho zanyu biragaragara ko mwatahuye. Njewe icyampa nkagera mu Rwanda naruhukira iwanyu mukanyigisha kuko buriya tumeze nkababoshwe tubura Aho twokura inyigisho nkizo. Twarishwe n'abazungu. Ndabakunda cyane ndanabakurikirana. Arik ndipfuza kubabona tukayaga. Dr RUSSA big up you're the Knowfull ones! Mukomere

  • @GermaineMukashema
    @GermaineMukashema 5 месяцев назад +9

    ❤❤❤❤❤Shimwa gasani shyerezo Iteka ryose gana mubihebyose Benimana ndabakeje cyane Imana y irwanda ihorana namwe murakaramba nteziyaremye

  • @uwimanaemmanuel679
    @uwimanaemmanuel679 5 месяцев назад +9

    Amafaranga yamaturo bayahe Leta ihe abaturage amazi , imihanda , abantu bigire Ubuntu , bavurwe kubuntu umuntu ni umutungo w'gihugu ntabwo ari imari yuwa mubyaye. Ntabwo umuntu ari imari y'amadini . Umusaza w'i Rwanda azi IMANA natwe abanyarwanda b'i Rwanda tumuri inyuma natuyobore. Primo media bravo

    • @bonifaciohabby
      @bonifaciohabby 3 месяца назад

      Na Paul Kagame yabivuze neza, ati ayo madini amaze iki adateza abantu imbere ahubwo abakenesha
      Musinga nawe yari yarabivuze. ❤❤
      Ariya madini yose azasimbuzwe ibicumbi by ubuzima bushingiye ku muco gusa biragoye kuko abantu bigishijwe iby amadini kera

  • @IsraelIrankunda-xg3kr
    @IsraelIrankunda-xg3kr 5 месяцев назад +3

    Mukomereze aho! Nibahonoke rwose!

  • @NgabonzizaValens-f9s
    @NgabonzizaValens-f9s 5 месяцев назад +3

    Dr Rusa turamwemera cyane.Dr arasesengura umuntu akabyumva neza cyane.

  • @Inkotanyi-Imbere
    @Inkotanyi-Imbere 5 месяцев назад +5

    Cyakora mbashije kubyemera neza ko umuvumo usama. Muri intiti cyane mukomeze muduhabure twarahabye. Gusa ntago nasobanukirwaga nez uko Rudahigwa na murumuna we impamvu batijyeze babyara mubuzima bwabo. Mukomez mwubahw🙏🏿🙏🏿🙏🏿 ndabakund nkabur icy mbaha.

  • @Niestellah
    @Niestellah 5 месяцев назад +3

    Ndabisubiramo Imana yogeye Iturutse muri Israel ni yo mana nya mana naho abayizanye muri Africa bagamije inyungu zabo mubareke nabo ingororano zabo zirabategereje, gusa ntibizakuraho ko Yesu kristo ari Umwami.

  • @CyizaElvis-z3u
    @CyizaElvis-z3u 5 месяцев назад +10

    Urwanda rurikuva mubukoroni muburyo bugaragara gusa bizafata igihe kuko twafashuburozi bwigihekirekire kuburyo bizafata ikindi gihengo tubukire mugomba kubishyiremo imbaraga dufatanije twese hamwe imana y'Irwanda ibashyigikire❤❤❤❤

    • @pharmacykacyirubranchRite
      @pharmacykacyirubranchRite 5 месяцев назад

      TUGOMBA KUBURUKA IGIHE CYACU NI IKI NGIKI!

    • @Raggaf102
      @Raggaf102 5 месяцев назад

      Muzabona

    • @CyizaElvis-z3u
      @CyizaElvis-z3u 5 месяцев назад +1

      @@Raggaf102 sinzicyushatse kuvugako tuzabona gusa ntanicyo tutabonye tuvemubukoroni bwokubaka za isiraheri zabo twiyubakire urwatubyaye nicyombona najye

  • @NgabonzizaValens-f9s
    @NgabonzizaValens-f9s 5 месяцев назад +3

    Muganga rutangarwamaboko numuhanga cyane abantu bajye bamwumva kuko ahuza imihango ya kera niyubu ukumva birahura neza.

  • @inkeranyarwanda5095
    @inkeranyarwanda5095 3 месяца назад

    MC Imenagitero Moses ndabakunda cyane ❤❤❤❤❤

  • @prudencerubonezambuga1462
    @prudencerubonezambuga1462 5 месяцев назад +2

    Imana y'i Rwanda nsobanukiwe icyo ari cyo

  • @VenusteMurobafi
    @VenusteMurobafi 5 месяцев назад +2

    ❤❤❤❤❤ bayakureho yaradukenesheje bihagije batwangishije gukorera igihugu ahubwo tugakorera idini

    • @prudencerubonezambuga1462
      @prudencerubonezambuga1462 5 месяцев назад

      😂😂😂😂
      Amadini yaragukenesheje 😢😢😢😢hoshi genda, wibwira ko abasenga aribo bakene mu Rwanda.
      Igumanire ubukene bwawe ureke kwitwaza amadini

  • @madeleineuwamutuma2797
    @madeleineuwamutuma2797 3 месяца назад

    Yemwe burya muzarenganya abasenga Umwami Yesu ,murwanya ubukoroni

  • @kwamirwema
    @kwamirwema 2 месяца назад +1

    Kuganira ku by'ubwenge n'ubuhanga munasoma ku nturire 😋
    Mwishyuke!

  • @gracetuhirwe5296
    @gracetuhirwe5296 3 месяца назад

    Mubyo muca iwacu MGO .tugumane imbuto zacu Africa.
    Murakoze twigire nitwibura tuzazimira.

  • @Raggaf102
    @Raggaf102 5 месяцев назад +3

    Yh 16:2-4
    [2]Bazabaca mu masinagogi, kandi igihe kigiye kuza, uzabica wese azibwira ko akoreye Imana umurimo.
    They shall put you out of the synagogues: yea, the time cometh, that whosoever killeth you will think that he doeth God service.
    [3]Kandi ibyo bazabikorera batyo kuko batamenye Data, nanjye ntibamenye.
    And these things will they do unto you, because they have not known the Father, nor me.
    [4]Ariko ibyo mbibabwiriye kugira ngo igihe cyabyo nikigera, muzibuke ko ari jye wabibabwiye.
    But these things have I told you, that when the time shall come, ye may remember that I told you of them. And these things I said not unto you at the beginning, because I was with you.

  • @bdtvurumuri7712
    @bdtvurumuri7712 5 месяцев назад +2

    ADPR yigeze gushwana hagati yabayobozi bayo icyogihe umwe muribo gusohora hanze amabanga ya amafranga boherezaga MuriSuiede rwihiswa twumva turumiwe

  • @nkingiyeismael1538
    @nkingiyeismael1538 5 месяцев назад +1

    Babuze ubwenge Imana irab areka.Nuko insengero zafunzwe.basuzuguye Imana mukutumvira umwami wisi;ibihano bikakaye birabageraho.gusa berure bakore nka cooperative.bareke kutubeshya ko tuzahembwa mwijuru;

  • @inghabopro8495
    @inghabopro8495 5 месяцев назад +4

    Tugize comparison hagati y'amadini na colonisation dusanga amadini ariyo mabi gusumba colonisation kuko yo yaje kworosha imitima no guhindura imigenzo,imico nimyemerere yacu kandi niyo yaciriye inzira abakoroni kugirango biborohere kuducunaguza

  • @wigihe
    @wigihe 5 месяцев назад +5

    Reka banyarwanda twibuke aka kantu.
    " Idini ni uburozi n imitsindo bihambaye cyane mu nzira yo guheza abakolonizwa bose hasi ngo bazakomeze kuba imbata. Mu buryo bw umwuka twakoreweho imihango n imitsindo ngo abakurambere bacu badahagurukango baturwanirire kuko iyo mitsindo, imihango n imigenzo twashyizwemo n idini ifunga umusabano wose twajyaga gukoresha ngo dutsinde. Reba nk ukuntu uduhanga n ibindi bisigazwa by imibiri y abacu babarwanije bibikwa I Burayi! Reba uko tubandwa ibazimu b imahanga( kiranazira mu kinyarwanda Kandi!)! Kwitwa amazina y abazimu batari abacu.
    Byose ibi by umuco njya- dini ni uburezi burozi ahubwo tubivemo twese byihuse niba tugira ubwenge

    • @mugangarutangarwamabokotv
      @mugangarutangarwamabokotv  5 месяцев назад +1

      @@wigihe ibintu UVUZE birakomeye cyane Uzi ubwenge wese arabyumva ariko nyine abagihonnye .....!

  • @NiyongiraZerotte
    @NiyongiraZerotte 5 месяцев назад +1

    Irwanda nimutima babanje kutwibira imitima ariko Benimana Imana yirwanda ihorana natwe abatureberera barimaso❤

  • @ntarentoya1624
    @ntarentoya1624 5 месяцев назад +1

    Muribeahya cyane , ayo madini yafunzwe niguswaganya nokubarangaza. Gutagira gufunga bagatagiriye Kuri catholique, na protestant

  • @priscagahongayire7739
    @priscagahongayire7739 3 месяца назад

    Ariko iyo mana yanyu, itoza abantu kwangana, itababarira...... Nyagasani Yezu adutabare

  • @ndayisabaaphrodis587
    @ndayisabaaphrodis587 5 месяцев назад +1

    Yesu abahe kumenya Imana by'ukuri..

  • @gracetuhirwe5296
    @gracetuhirwe5296 3 месяца назад

    Manager yi Rwanda mukomereze aho

  • @nsengumuremyifidele7482
    @nsengumuremyifidele7482 5 месяцев назад

    Kugeza ubu insengero zuzuje ibyagombwa ziremewe mu Rwanda. Ibyo kuba ntacyo zimaze Leta y'u Rwanda ntabwo irabyigaho.

  • @jeanboscondimurwayo2092
    @jeanboscondimurwayo2092 5 месяцев назад +5

    Ubukristu bwageze mu Rwanda nyuma y'imyaka isaga 400 kwigisha ubuyoboke bw'Imana biinyuze kuri Ryangombe bugeze mu Rwanda. Kuba hari abashobora gukora isesengura rikabageza ku kuba impinduka nziza zagejejwe ku muturage n'ubuyoboke ku Mana binyuze kuri Yezu Kristu, ni ukuvuga ubukristu mu myaka mike ubu igeze hafi ku 125 zisumbwa n'iz'izidini bita ko ari iya Gihanga nabyo ni impinduka nziza z'ubwo bukirisitu zitari zarabayeho mu myaka 400 idini ya Ryangombe yari imaze mu Rwanda. Icyo abamosiyoneri bakoze ni ukugeza ku banyarwanda imiterere y'iyo Mana biyambazaga ariko batayizi.

    • @Inkotanyi-Imbere
      @Inkotanyi-Imbere 5 месяцев назад +3

      Aho widucurika iyo mana abazungu bamenyesheje abanyarwanda? Abazungux iyomana uvuga batumenyesheje kuburyo bwiza. Ndakubaza abazungu babana nayo kuburyo bayiz cyane. Ndagukomeje nae so woe uburozi bwabazungu bwatujyeze mumisokoro

    • @pharmacykacyirubranchRite
      @pharmacykacyirubranchRite 5 месяцев назад +1

      @@Inkotanyi-Imbere MUMBARIZE PE!

  • @melanieuwamaliya4777
    @melanieuwamaliya4777 5 месяцев назад +4

    MURAGAHORAHO benimana. Mbakundira ko muzi kureba kure.
    Icyo kiganiro kiradufasha kuko dukunda UMUCO NYARWANDA.
    Muragahora mwishyuka. .

  • @mariembasabire
    @mariembasabire 5 месяцев назад +6

    Insengero twazihungiyemo ngo duhungiye ku Mana,barangije bazidutsindamo ahubwo narinziko tutazongera kuzisubiramo, nyuma tuzijyamo koko twararozwe mu mutwe

  • @kabandaharriet7676
    @kabandaharriet7676 Месяц назад

    Ngo ntube umugaturika kuluta papa...food for.thought

  • @N.D635
    @N.D635 5 месяцев назад +1

    Murakoze cyane Benimana n'Imandwa nkuru Rutangarwamaboko ku kiganiro kiza mutugejejeho.
    Birahagije kwicara njyewe ubwanjye ngaha umwanya Umutimanama (Imutima) hanyuma nkumva igikwiye ngomba gukora ngo mbeho, mbane, mbe muri iyi si, no mugihugu cyanjye neza. Kumva ko muri iyi si turi abagenzi nicyo gitumye tuyisenya bigeze aha. Imana dusigaye tuyitwikira tugakora ibyo twishakiye, nguko uko n'abo bahanya bayitwikiriye bakaducinyiza, bakatwica mu bwonko.
    Arko Imana y'i rwanda ishimwe ko turi kugenda tubyigobotora, umwe umwe.
    Mugire amahoro muhorane Imana.

  • @musingaculturetv7418
    @musingaculturetv7418 5 месяцев назад +5

    ariko Kandi ndabasabye muzatubarize ukuntu Amazina yacu y'ikinyarwanda,ukuntu yitwa amapagani.

    • @mugangarutangarwamabokotv
      @mugangarutangarwamabokotv  5 месяцев назад +1

      @@musingaculturetv7418 n'imwe ubwanyu mugomba kuyahesha agaciro muba ariyo mwivugamo Kandi muhamagarana mukimbo cyo gushyira imbere twa tuzina tw'abazimu b'ishyanga!

  • @niyomugabopascal8961
    @niyomugabopascal8961 5 месяцев назад +1

    Amadini amwe yabujije abantu kunywa inzoga, itabi, kuzana abagore benshi, ariko ntiyababuza kwiba kuko nabo bari baje kwiba, ntiyababuza kwangana, kuko nabo baranganaga basingiye kumoko (Ababirigi, ) Nabanyamadini baraziranaga, ahubwo badutoza kwicana kuko niyo ntego bari bafite

  • @celestinbabas6504
    @celestinbabas6504 3 месяца назад

    Ubundi muvuga idini ariko Imana ntiyemera idini si iy'Idini. Kwiyambaza abapfuye ntacyo byatumarira yego twazirikana ibyo bakoze ariko ntitubaramya no kubiyambaza

  • @wigihe
    @wigihe 5 месяцев назад +2

    Hari uwabajije ati" Est- il une mission saluvatrice une mission civilisatrice ? "
    Ngenekereje mu rurimi rwacu
    " ese ubutumwa bw' agagakiza twazaniwe mu bukoloni ni ubutumwa bwo kuduteza imbere?"
    Ese twateye imbere Koko?

  • @nkingiyeismael1538
    @nkingiyeismael1538 5 месяцев назад +1

    Jyewe nihano iwacu

  • @muragijimanaeric1064
    @muragijimanaeric1064 5 месяцев назад +5

    Dukunda ibiganiro mutugezaho, mukomeze gukangura abantu basinziriye , gusoma nibyo bizatubatura , twige tumenye tubeho ubuzima buzira ubuzi*ma

  • @nkingiyeismael1538
    @nkingiyeismael1538 5 месяцев назад

    The past was our wisdom;the present is our Power;the Future is our purpose.The invissible conqueror.

  • @EzéchielManirakiza-z8t
    @EzéchielManirakiza-z8t 5 месяцев назад

    Nigeze kuba Aho mu murenge wa Mayange mu bugesera Aho kwa Murangira mubBiryogo. Iyo nzakubamenya Sha narikuza nkabagana mukanyigisha.

  • @bjeanlucofficial7858
    @bjeanlucofficial7858 5 месяцев назад +1

    Nabazaga imihango ukorerwaho urimuto ikugiraho ingaka ki?

  • @bdtvurumuri7712
    @bdtvurumuri7712 5 месяцев назад +1

    Ndashima umuntu wavumbuyeko amadini aricyuka ntaho ahuriye nogukoreraImana

  • @nishimwejoseph3454
    @nishimwejoseph3454 3 месяца назад

    Kugera aho ukorera bisaba iki?

  • @musingaculturetv7418
    @musingaculturetv7418 5 месяцев назад +6

    muraduhugure tubateze yombi

    • @mugangarutangarwamabokotv
      @mugangarutangarwamabokotv  5 месяцев назад +1

      @@musingaculturetv7418 Dukomeze TWIGANE Kandi TUMENYE TUBEHO #UbuzimaBushingiyeKuMuco.

  • @rutayisirealbert8254
    @rutayisirealbert8254 5 месяцев назад

    RUTANGA musaniye azahure na Yesu wenyine nka Paul. kuko ubumenyi afite Imana sinzi ko yamurka akazava kwisi batihuriye wenyine.

  • @bentutsibensamale7520
    @bentutsibensamale7520 5 месяцев назад

    Ni(musheshembugu si musheshambugu)
    Cyobikora umuvumo ubaho koko
    Ndebye muri rusange ibyabaye kubakomoka kuri musinga
    Abo yavumye ntibagize ubuzima bwibikomangoma!!
    Harimo nababayeho mubuzima bwubukene nyakujya!!gusa sibose

  • @NgabonzizaValens-f9s
    @NgabonzizaValens-f9s 5 месяцев назад

    Muganga urababwira ariko ntibumva kubera ubukoroni bwakwamiye mu banyarwanda .

  • @bonifaciohabby
    @bonifaciohabby 3 месяца назад

    Ikigo nk iki muzacyubake i kigali n ahandi mu Rwanda
    Gusa bisaba cash nyinshi, sinzi aho zava

  • @Maombimathias
    @Maombimathias 3 месяца назад

    Murabeshya ntabwo amadini yose ariko ameze. None se idini gakondo niyo igiye kuzana iterambere? Rwanda Imana yo mu ijuru ikuzigame igukize iyi mitekerereze . Ubukristo ntabwo buvuganirwa n'imvaraga z'abantu, naho ingirwabwenjye muntu zarwanya ubutumwa bwiza, Imana izakomeza gukiza abanyarwanda ibabature muri izo mbaraga z'umwijima.

  • @bernardakimana8103
    @bernardakimana8103 5 месяцев назад +1

    Nimumenya ukuri kuzababatura

  • @rutayisirealbert8254
    @rutayisirealbert8254 5 месяцев назад

    Rutanga ubumenyi ufite, n'ubupfura ugira, Imana yo mw'ijuru iza kwiyereke gusa.

    • @KarikumutimaJuliette
      @KarikumutimaJuliette 5 месяцев назад

      Ngaho re!Uramusabira guhembwa n'Imana yo mu ijuru Kandi.....,....

    • @rutayisirealbert8254
      @rutayisirealbert8254 5 месяцев назад

      Navugaga azahure na Yesu yusa niwe wamuhindura, kuko Imana ayishakira mubushakashatsi yize.

  • @uwingeneyemartin9047
    @uwingeneyemartin9047 5 месяцев назад +1

    Ndabaramukije, Karinijabo nanjye ndi umushakashatsi, uzandebe nguhe biruseho, urugero: ubumwe umurimo gukunda igihugu, umuco Urukundo iterambere, gusa mwabogamye cyane nimuvuga ko ntacyo byamaze ntacyo bimaze c'est pas just, hari itandukaniro hagati y'ikibi nikiza.

  • @pierreclavernduwimana1974
    @pierreclavernduwimana1974 5 месяцев назад

    Kugara insengera abantu bahimbarizamwo IMANA??? KAGAME ARATEMVYE. INTWARO UIWE IRARANGIYE. NTITWARITWIFUJE KO YOHAVA, ARIKO VYANKA BIKUNDA ARAGENDA. KIMWE GUSA, NTIBAMWICA UBU, UBU AZOPFA MUMYAKAVIKURIKIRA (crf BAGAZA)

  • @Mukarusagara
    @Mukarusagara 5 месяцев назад

    Baje kudushwiragiza, kuduhonesha, kudutesha indangagaciro zacu, kutwigisha gutatira igihango kuko ushobora guhemuka ndetse no kwica ukajya gusaba penetensiya padiri cyangwa ukajya kwatura imbere ya pasiteri .Benimana dukeneye nyine umushumba ureba kure kandi twaramuhawe

  • @niyonkurupascal896
    @niyonkurupascal896 5 месяцев назад

    Aba basinzi baravuga iki ?

  • @jean6030
    @jean6030 5 месяцев назад

    Abanyafurika bitiranya kwirirwa mu nsengero no gukunda Imana.
    Imana ntibarirwa mu nzu runaka. Imana ni ngari aho ikeneye ni umutima gusa.
    Umutima ituyemo ugaragazwa n'ibikorwa ntabwo ari ukwirirwa mu nsengero.
    Amadini yose iyo aza kugira umumaro ntabwo haba harishwe miliyoni y'abanyarwanda kuko ntihari kuboneka ababica.
    Dukanguke tumenye ko aya madini ari ubwami abantu biyubakira ntaho ahuye no kugira ubusabane bwawe n'Imana. Andi nayo ni ibikoresho by'Abakoroni.
    No mu bupfura n'ubunyangamaugayo harimo Imana

  • @PeterMugisha005
    @PeterMugisha005 5 месяцев назад

    None se ko mudafunga ibikorwa nkamashuli namavuriro nubundi bafite aho bihuriye namadini? Guhera ubu mukureho namazina ya gikristu..

  • @NtirushwamabokoFaustin-n7c
    @NtirushwamabokoFaustin-n7c 5 месяцев назад

    Ntagamadini yazanyi lmana yazanyubujura,ubugegera,guandamiza no kuyobyabantu bitwaji jambo ry'lmana ngo babonu kobabasahura

  • @mariembasabire
    @mariembasabire 5 месяцев назад +2

    Ababagabo nkunda ko bavuga neza bakadusobanura uko amateka yagenze,nuko ikibi cyaje i wacu i Rwanda, kuko abenshi dufite ubunebwe bwo gusoma amateka n,ibitabo ngo tumenye ukuri

  • @Alex-cb4rt
    @Alex-cb4rt 5 месяцев назад

    Iyi nsomye comments hano ndanezererwa cyane, abanyarwanda kubwo kugira umukuru w'igihugu w'umunyabwenge ufite umutimamana no kugira aabanyarwanda nka Rutangarwamaboko, Dr Rsa nabandi birigufasha abayanrwanda bakiri bato kuva mu buyobo bagasubira ku isoko y'abakurambere b'intwari bacu. umuco wacu hejuru cyane.

  • @jaycaude4286
    @jaycaude4286 5 месяцев назад

    Uyu munyamakuru arahava ko yagiye mubapfumu😂😂😂

  • @d.r.5350
    @d.r.5350 5 месяцев назад +1

    Ariko rero uwo wavuze ngo abirabura ntibagira roho ndumva yaravuze ukuri. Nawe se undebere uburyo abanyarwanda babanye. Abahutu bahinduwe ibihindugembe na bene wabo. Kwiyunga byarabananiye. Ubugome abirabura mugirana sinigeze mbubona mu bazungu. Abirabura muravumye nta n’ubwenjye muzi. Nk’ubu abanyarwanda abo mwita abanzi banyu, ni bene wanyu. Mujye mucisha macye mwemere akandare. Gusa ariko nshyigikiye ibiganiro byanyu muri abantu b’abagabo.

    • @gihanga100
      @gihanga100 5 месяцев назад

      Ngo abazungu ntibangana? 😂😂ugomba kuba wigiza nkana. N'abayobozi babo nka Sarkozy bivugira ko umugabane wabo ari umugabane w'abagome, w'abicanyi( l'Europe est le continent le plus barbare. C'est pas l'Asie, c'est l'Afrique). Wowe rero uvuga ngo abirabura ibi n'ibi, biragaragara ko ubukoloni n'ubucakara byakuzuye, kuko iyo mvugo ni iy'abakoloni. Kwanga ubwoko bwawe , usubiramo amagambo y'abakoloni koko nta Soni? Gusa nizere ko Uri umuzungu ,aho ho birumvikana.
      NB: urugero naguhaye rw abazungu bakomeye bivugira ko aribo bicanyi ba mbere, warusanga mu cyegeranyo cyakozwe n'umunyamakuru Alain Foka cyitwa " c'est qui le vrai barbare?" Kuri youtube.

    • @d.r.5350
      @d.r.5350 5 месяцев назад

      @@gihanga100 Abazungu mu kwangana kwabo bashyiramo ubwenjye. Reba uburyo abanyamerica bumvikanye cyera intambara zabo bagiraga hagati yabo bakumvikana. Urebe ibiri kuba ubu. Utekereza ko iyo iriya nuclear ifitwe n’umwirabura kaba katarabaye? Byinshi nakubwira nkakwereka ko les blacks tuvumye. Reba mu Rwanda urebe ibyahabaye unarebe uburyo ngo abari babonye opportunity yo gushyira ibintu mu buryo uko bari kubigenza. Kagame ari kwesura abahutu akibwira ko byarangiye. Ayinyaaa.

  • @AalonKuraduseng
    @AalonKuraduseng 5 месяцев назад

    Arikose? Murabona twasubira mu kubandwa? Imandwa zirangwa n'ibitutsi, ubusambanyi......... Abazabijyamo nababwira iki? Njye nemera YEZU Kristu umukiza wanjye ubisuzigura n'akazi ke. Hari abakristu bukuri kandi biteguye kuzaba abatagatifu

  • @ngenzihitimana8173
    @ngenzihitimana8173 5 месяцев назад +1

    Naba Islam basarura buri mwaka ama miliyoni yamadorali ajya muri saud arabia noneho barangiza mu mafranga batanga mu mutambagiro mutagatifu bakaduhamo ngo inyama ngo zibitambo ugasanga abantu batonze imirongo kumisigiti bategereje inyama ziba zavuye mubarabu ubwose murumva ubwo atari ubukoloni nagasuzuguro kubanyafrika,? ariko nkongera nkibaza nti twebwe ibintu nkibyo tubyemerera iki?

  • @maitreimaniMg2
    @maitreimaniMg2 5 месяцев назад

    Abo bagabo ngewe barikuntangaza: baranga abazungu kdi bagizwe nibyabazungu gusa.
    1. Uwo rusa mbona ntakimuranga ibyerekanako yaretse ibyabo, kuko yambaye ibyabo, aravuga ururimi rwabo( Français)
    2. Uwo muganga imiringa yambaye ni iyande? Si iyabazungu? Ingweto se? Gusa utwo ducuma nisawa munkumbuje kera badufatira kugacuma sha.

  • @UWAMAHOROLiberee-rz4vu
    @UWAMAHOROLiberee-rz4vu 5 месяцев назад

    🙈🫢🤭

  • @kimsenga4217
    @kimsenga4217 5 месяцев назад

    Not true😢ngo jambo rya nyoko ntacyo rivuze...etc..uri preaching devil will

  • @bwengejeanbosco2610
    @bwengejeanbosco2610 5 месяцев назад

    Rutangarwamaboko ni umurozi intumwa ya satani naho Rusa nawe urarwaye mu mutwe ahubwo mukwiye kumujyana indera