Imihigo y'umuryango NTA sens bifite rwose. None SE ni nde uzagenzura ko iyo mihigo yashyizwe mu bikorwa. Ikindi umuryango urigenga ntabwo Leta yakwivanga mu mibereho y'umuryango, ikindi n'ubusanzwe buri muryango cyane imiryango ibanye neza isanzwe ikora igenamigambi no guteganyiriza ejo hazaza h'umuryango.
Hon Sen Evode ashobora kuba na we atumva concept y'imihigo y'umuryango!Umuryango(umugabo,umugore,Ababa,umukozi,...)wandika iby'ingenzi uzageraho mu gihe cy'umwaka. urugero:kwishyura Mutuelle de sante,kwirinda amakimbirane yavamo ihohoterwa, Kwitabira umuganda,inama,...
Muri kubivuga nabi imihigo yumuturage ni ukuvuga ibyo umuturage azigezaho hagendewe ku mibereho ye urugero niba muri uyu mwaka nzgura Inka,nzavugurura inzu,nzubaka akarima kigikoni nibindi ibi byose mwibuke ko biri mukitwa human security issues.NB umuturage agira agakaye kimihigo kagasinywaho na mudugudu gusa uwahuye na weakness cg barriers ntibigerweho nta rubanza ntaninkurikizi.
KWIRUKANWA KWA MINISITIRI Dr. MUJAWAMARIYA KWABA GUFITANYE ISANO N'IBYABAYE MU KIGO CY'AMASHYAMBA ruclips.net/video/fASerRmGTnM/видео.html
Ubundi Evode niwe wacu kbsa areba kure cyane kwel❤️ ariko mukosore amajwi ntago ari kujyana ni amashusho
Imihigo y'umuryango NTA sens bifite rwose. None SE ni nde uzagenzura ko iyo mihigo yashyizwe mu bikorwa. Ikindi umuryango urigenga ntabwo Leta yakwivanga mu mibereho y'umuryango, ikindi n'ubusanzwe buri muryango cyane imiryango ibanye neza isanzwe ikora igenamigambi no guteganyiriza ejo hazaza h'umuryango.
Shadad Sam arigiza nkana nkaho atari umunyamakuru,nonese ko imihigo ya leta ishingira kungengo y'imari ndeste bakayihigura imbere y'Umukur w'igihugu.iyo mihigo yo mungo ishingiye kuyihe ngengo y'imari? Ese ihigurirwa imbere y'uwuhe muyobozi,kuruhe rwego.Sam tandukanya gutegeka,gushishikariza no kwigisha ibintu sosiyete idasanzwe ikora.
Ubundi Ibyo ivode avuga njye ndamushigikiye
Nanjye imhigo y' umuryango sinumva impamvu yayo! Kuko ubaza umuntu imihigo igihe wamuhaye ingengo y' imari! Bityo atabigeraho kandi wari wamuhaye budget, ukamubaza impamvu atabigezeho! urugo rurigenga!
Evode ibyo avuga nibyo cyane
muraho nanjye numva gukorera kumihigo nkumuryango nibyiza cyane naho kuvuga ngo ntangengo yimari ihabwa umuryango byo mbona ari byabindi twamenyereye byo guhabwa gusa.
ariko kuba leta ishishikariza abaturage bayo nibyiza cyane
Ikibazo cya mic muzagerageze mugicyemure. Hari ziba zitari kuzana ijwi neza...
Ark imihigo ya karere nimihigo yo mungo bihuriye he
Yeweeee Sen. Uwiziyimana arabuga ukuri peeee❤😅
Urugo ni uwrumuryango si urwa ba gitifu nabandi ku nyungu za leta
Umuntu arahiga akamenya icyo azageraho iwe:
Uyu mwaka: nzaba mfite toilettes yo mu nzu,
Uyu mwaka inzu yanjye nzayisiga irangi, etc.
Sam rwose agaragaje ubuswa kandiagasakuza cyane. Harabura Scovia ngo amukebure. Ajye yubaha bagenzi be yumveibyo buga
Ariko umuswa nk' uyu Samuel, yageze kuri iki kinyamakuru ate?
Samu nakwemeraga ark nangako uhakana ibyumvikana Reta y Njiye muburinganire Bwumuryango none Ingo zarasenyutse Ubwicanyi burazamuka intonganya zibanyinshi ubutane kuryana mbega nikibazo Samu ntutuzanire ibyumvire yokwahabyarimana byogutageka atarukuyobora
Imihigo yo mu ngo irashoboka cyane ahubwo Senateri Evode yigize nyirandabizi aba ashaka ko ngo ibyo avuze abantu bose babifata nk'ukuri, ejo bundi yaravuze ngo camera bazihisha mu bihuru ahubwo yakagomye kubanza akibaza impamvu abantu bashyirirwaho camera! Ashaka ko abantu baba ibyigenge
Umuryango niwo uhiga ibyo uzageraho ntawundi muntu numwe ubigizemo uruhari. Ibyo umuryango wahize ushishikarizwa ku byandika mu ikayi kugira ngo bajye biyibutsa bityo ikitwa ikayi y'imihigo. Inzego zibanze (Imidugudu) zikora ubugenzuzi ko imiryango yageze kubyo yiyemeje kugeraho. Inzego z'Ibanze cyane ko zireberera abaturage zibatoza gukorera ku ntego buri muryango ugashyiraho urukiramende ubasha gusimbuka bitewe nubushobozi bafite. Ntabwo Leta itegeka umuryango ibyo uzageraho.
Arko sam ubanza ataba mu rwanda
Leta igira imihigo ku mafaranga(Budget) yayo ariko mubudasa bw'imiyoborere myiza abaturage bigishwa kugira imihigo kuko abenshi babayeho muburyo bwo kudahiga urugero mituel de sante yaje abaturage batayishaka ariko baje kubona ko aringenzi.
Gushishikariza abaturage umuco wo guhiga ningombwa kuko bigabanya ibibazo byejo hazaza humuryango .
Baeashaka kubashyira mu byiciro bishya . Nibanga ryurugo .niyo mwaburara leta. Ntiyabereka inyinya. Bashake ubutaka bwawe bagtegeke itaje 12 ndebe ko ubishobora
Hon Sen Evode ashobora kuba na we atumva concept y'imihigo y'umuryango!Umuryango(umugabo,umugore,Ababa,umukozi,...)wandika iby'ingenzi uzageraho mu gihe cy'umwaka. urugero:kwishyura Mutuelle de sante,kwirinda amakimbirane yavamo ihohoterwa, Kwitabira umuganda,inama,...
Mwiriwe neza,ntabwo ibyo byashoboka,umuntu ateganya akurikije amafaranga afire,ntabwo wateganya ibyo udafitiye ubushobozi.
Arko nigute batekako burirugo rugira ikayi yimihigo kandi batabagenera ingengo yimari
Ntabwo imihigo ikorwa aruko hari uzagutera inkunga kuko uhiga ushingiye kubushobozi uteganya kuzabona niko kuri
Murabwejagura gusa ntimuhana umwanya ngo undi utange igitecyerezo cye. Mujye muvuga scovia wacu ahari
Ubundi nigute basaba urugo guhiga ntankunga baguhaye?ahubwo tugomba kugira intego
Samu nagende abayigirumuvugizi nkamukurarinda
Ariko se leta. Yatwatse gakondo ubutaka uburengazira twitwa inererezi tugafungwa ntawe uturega ibibi none ngo duhige ? Ahubwo mwaraduhigiye. Murashaka ko bigaragara nkaho aritwe twabikoze
Mubanze mwumve sens y'imihigo nibwo muri bwumve ko imihigo y'umuryango idashoboka. Ubundi imihigo igira agaciro kuko haba hari urwego rushinzwe kugenzura ko iyo mihigo yeshejwe ninde se uzajya kubaza buri muryango ngo mwiyemeje ibiki mwabishyize mu nikorwa? Ubwo Leta yaba yivanze mu buzima bwite bw'umuryango. Nta n'ubwo lbyo bintu ishyirwa mu bikorwa ryabyo ntirishoboka. Ibyo senateur Evode avuga nibyo rwose. Icyo mbona gikenewe ni ugufasha imiryango kubana neza, dvorce zikagabanuka kuko ari pfundo ry'ibyiza byose n'iterambere ry'umuryango ndetse n'igihugu
Ark kuberiki badutekerereza imihigo baze bamenye icyo umuturage akeneye
Harigihe nkakarere usanga gafite ingengo yimari izakoreshwa ark ugasanga ntuzi irengero yayo
Byabacanze rwose.
None ese wakorera cyane urugo ngo ruterimbere utazi ibyo ushaka kugeraho .
Njyewe Imihigo y'umuryango ndayumva cyane ndayishyigikiye kuko ibihugu biteye imbere niko nibabaho
Umva Samu umuhigo nigikorwa abantu bahurizaho gukora Bakeneye naho umuhigo mungo ntibyakunda kuko buri rugo rugira ibibazo bitandukanye nurundi Samu tandukanya imihanda,amazi nibindi abaturage baba bahuriyeho
Ntawuzahatirwa arko buri wese agomba kugira ubushake😂😂
Ahubwo hari icyo mwe muba mutazi inzego z' ibanze hari ibyo zikoreshwa byinshi byitwa imihigo kandi nta ngengo y' imari byateganirijwe aho ninaho hashobora kuba umuturage yabyita guhatirwa kuko wa muyobozi wo hasi ahatirwa kubigeraho nawe akabihatira umuturage.
Imihigo murugo ni ngombwa ahubwo iktagomba gukorwa n uguhanirwa cg gushyiraho reinforcement utayujuje kuko bifasha umuturage kwiga kugera ku ntego ze.
Jyewe ndi kumwe na Samwel kuko ubundi uretse ko leta ibyinjiyemo igasaba abaturage bose kubitekereza bakagira intego, ariko imihigo ni ngombwa ku muntu wese utekereza iterambere rye. Kandi ntabwo guhiga cg kugira igena migambi ntakibi kirimo rwose. Gusa Evode niba yabivuze gutyo nibwaburyo ibintu byose leta ivuze ari bishya haba hari abatabyumva kimwe ariko ibyo ntibikuraho ko urugo rwakabaye rugira plan y'iterambere. Mwaba mwibuka gukuraho nyakatsi induru yabyo. Shadadi ntabwo Kuba utuye mu Rwanda bivuga ko udakwiye gutekereza kure cg imbere. Iyo nimitekerereze ya gikene please.
Nanjye ndi kumwe nawe
Iyo mihigo izagenzurwa na nde?
Hari ibikorwa abayobozi basuzumira imiryango ingero: toilet, ikimoteri, ....
Yaba agowe umuyobozi wangereramurugo ngo aje kumbaza imihigo.
Guhiga imihigo ni cyimwe Guhigura nicyindi nonese Ninde uzakubaza kutahiguye ,Ashingiye kubuhe bushobozi yaguhaye,Namwe Reta,Musigaye mukabya (Akazi,Karabashiranye??!!)
Muri kubivuga nabi imihigo yumuturage ni ukuvuga ibyo umuturage azigezaho hagendewe ku mibereho ye urugero niba muri uyu mwaka nzgura Inka,nzavugurura inzu,nzubaka akarima kigikoni nibindi ibi byose mwibuke ko biri mukitwa human security issues.NB umuturage agira agakaye kimihigo kagasinywaho na mudugudu gusa uwahuye na weakness cg barriers ntibigerweho nta rubanza ntaninkurikizi.
Biratangaje kubona abanyamakuru nkaba batazi igenamigambi yaba rusange cg y'Ingo. It's a shame. You're simply arguing for the sake. Harimo ubujiji
Ubundi imihigo y'umuryango niyabifite kdi bajijutse. Rero epfo iyo mucyaro aho usanga barya aruko bavuye gupagasa imihigo yandikwa naba mudugudu 😅😅😅 kubera pressure baba bariho