Lt Col Nsengiyumva & Maj Ntabakuze ni bantu ki?

Поделиться
HTML-код
  • Опубликовано: 10 июн 2022
  • LIEUTENANT COLONEL NSENGIYUMVA ANATOLE NA MAJOR ALOYS NTABAKUZE
    Mu biganiro bya Intsinzi Tv twagarutse kenshi ku mazina y’abantu bagize uruhare mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa Umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi baba abanyapolitiki ndetse n’abasirikare murabyibuka neza ko mu biganiro byacu bishize twakoze ku mucurabwenge wa Jenoside yakorewe abatutsi Colonel Theoneste BAGOSORA benshi bakunze kwita Henrich Himler w’umunyarwanda kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe abatutsi bisa niby’Umunazi Himler yakoze muri Jenoside yakorewe Abayahudi. Uruhare rwa BAGOSORA ndetse n’Ubuzima bwe bwihariye twabigarutseho byihariye niba utarabyumvise wasubira inyuma hano kuri Ntsinzi Tv ukumva ikiganiro kivuga kuriwe. Gusa mu byo Bagosora yakoze byose hari abandi basirikare bari inkoramutima ze bamufashije muri byinshi kuburyo imigambi hafi ya yose yagizemo uruhare abo basirikare bari iruhande rwe ahongaho bamuha ibitekerezo n’Inama.bose rero tugiye kubagarukaho mu biganiro bizagaruka ku buzima bwabo n’amaherezo yabo tuzajya tugenda tuvuga kuri babiri ba babiri uyu munsi abo tugiye guheraho ni Lieutenant Colonel Anatole NSENGIYUMVA ndetse na Major Aloys NTABAKUZE.Iyi ni Intsinzi tv iki kiganiro mugiye gukurikirana mwagiteguriwe na BIZIMANA Christian naho jye ugiye kukikugezaho ndi Prudence NSENGUMUKIZA.Mbahaye Ikaze
    Ubundi aba babiri ngiye kugarukaho ndabakurikiranya nshingiye ku mapeti yabo bari bafite mu gisirikare cyahoze ari icya leta y’u Rwanda Ex FAR ubwo ndahera kuri Lieutenant Colonel Anatole NSENGIYUMVA kuko ari nawe warufite iririhejuru ndaherukira kuri Major Aloys NTABAKUZE.
    Inyandiko ngiye kwifashisha muri iki kiganiro niyakozwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwari rufite ikicaro mu mujyi wa Arusha muri Tanzania mu rubanza rwaba bombi.
    Anatole NSENGIYUMVA yavutse tariki 4 Nzeri 1950 avukira muri komini Satinsyi,muri Perefegitura ya Gisenyi.mu buzima busanzwe uyu mugabo Anatole NSENGIYUMVA yashatse abagore benshi barimo uwitwa UWIZEYEMARIYA Brenadette yashatse nyuma yo gupfusha umugore we wa mbere ndetse ubwe yarafite abana batandatu barimo UMUTESI Anne Marie yabyaranye n’uyu Bernadette wamenyekanye ubwo yahaga ikinyamakuru cya The New Times avuga ku ruhare rwa se muri Jenoside yakorewe abatutsi. Uyu mugabo wabyirukiye mu Rwanda rw’abakoloni nawe yinjiye mu ishuri rikuru rya Gisirikare ESM mu kwezi kwa munani mu mwaka wa 1969.iri shuri yaryizemo kugeza mu kwezi kwa kane mu 1971. Muri uwo mwaka akirangiza yahise ashyirwa muri Polisi y’Iihugu mu mujyi wa Kigali hashize igihe gito yahise yimurwa ajyanwa ku Gisenyi gusa nabwo aha ahantu ntiyahatinze cyane kuko mu 1972 Yahise ajya mu masomo yahawe n’igisrikare cy’Ubudage.
    Mu mwaka wakurikiyeho wa 1973 yahise ahabwa ipeti rya Sous Lieutenant ndetse ntibyanatinze mu mwaka wakurikiyeho wa 1974 yahise ahabwa ipeti rya Lieutenant .
    Gato mbere ya Coup d’Etat yo mu 1973 mu kwezi kwa gatandatu ko muri uwo mwaka Igisriikare na Polisi byarahujwe hakorwa icyitwa Abarinzi b’Igihugu.nyuma yayo mavugurura mu kwezi kwa cyenda kuwo mwaka wa 1973 uyu Anatole NSENGIYUMVA yahise agirwa umwarimu mu ishuri ryabasuzofisiye ry’I Butare ESO.aka ni akazi yakoze amezi agera kuri 3 kugeza mu kwezi kwa 12 muri uwo mwaka.
    Kuva icyo gihe yahise ahabwa inshingano nshya kandi zikomeye aho yari ashinzwe Departemnet ya G1 yo gukurikirana abakozi mu biro by’umugaba mukuru wingabo z’u Rwanda icyi gihe wari perezida Yuvenal HABYARIMANA.
    Ubwo yari amaze kubona ipeti rya lieutenant kuva mu kwa Gatatu mu 1974 kugeza mu kwa cumin a biri mu 1976 yari umunyamabanga wihariye w’umugaba mukuru w’ingabo Perezida HABYARIMANA Yuvenal . nyuma y’igihe cyingana gutya akora aka kazi mu kwa 12 mu 1976 yahise ajyanwa noneho muri G2 aho yahise ahabwa inshngano zo kuba umuyobozi w’urwego rw’iperereza mu Gisirikare aha ni ahantu yakoze kugeza mu kwezi kwa munani kwa 1981 gusa hagati ahongaho ubwo yari muri izi nshingano yagiye azamurwa mu mapeti aho mu 1977 yashyizwe ku ipeti rya Kapiteni birangiye mu 1980 ahabwa ipeti rya Kmanda.akigirwa Komanda yahise anahindurirwa imirimo aho yahise agirwa umuyobozi wagataeganyo w’ikigo cya Gisirikare cya Ruhengeri aho yarasimbuye Felicien MUBERUKA.
    Mu mwaka wa 1982 nk’abandi basirikare benshi bo mu bihe bye NSENGIYUMVA Anatole nawe yoherejwe m masomo ya Gisirikare mu Bufaransa mu ishuri rya Compiegne aho yafashe aya masomo Kuva mu kwa kabiri kugeza mu kwa Cyenda mu 1982 noneho yahise akomereza mu ishuri ryigishaga ibijyanye n’intambara rya France’sWar College kuva muri uko kwa cyenda mu 1982 kugeza mu kwa cumin a biri kwa 1983.
    Nyuma yo kugaruka mu Rwanda avuye muri ayo masomo mu kwa cumi kwa 1984 Anatole NSENGIYUMVA yahawe ipeti rya Majoro arongera asubizwa muri Ishami rya G2 ku mwanya wo kuyobora Ishami urwego rw’iperereza mu Gisirikare. kuri uyu mwanya inshingano ze zambere kwari ugukusanya no gusesengura amakuru yose ajyanye n’umutekano wa Gisirikare ndetse n’inzego ziperereza zimbere no hanze y’Igihugu.

Комментарии • 14

  • @sophosrakish101
    @sophosrakish101 2 года назад +4

    Iminsi y'ikinyoma igiye kubashirana, nimugire vuba mubimareyo

    • @gashugi3271
      @gashugi3271 2 года назад +1

      Hhhhhhhh turabarambiwe nibinyoma byanyu

  • @byabuzebyabuze3366
    @byabuzebyabuze3366 2 года назад +1

    Byose bizajyakukarubanda vuba cy cyera.

  • @Aaron.Sana.1
    @Aaron.Sana.1 2 года назад +1

    Lt col Anatole nsengiyumva yari mwene nde?

  • @roseuwase1616
    @roseuwase1616 2 года назад +1

    Yasanze Shitani yakoreye!!!

  • @JlmnVhio-ns5cg
    @JlmnVhio-ns5cg 25 дней назад +1

    Ariko murebe nuko basa kweri ubu wategekwa n abantu basa batya koko igihugu kikazajya ku murongo koko?basa n ubugome burabajejeta mu maso pe.barakajyenda bazahere nk amahembe y imbwa abo barimbuzi,ibinywamaraso gusa.

  • @uwaserachel5105
    @uwaserachel5105 2 года назад +1

    Izo nkora maraso ziracyariho?

  • @felixpranks400
    @felixpranks400 2 года назад +1

    ruclips.net/video/MHKZ068_tVA/видео.html Kanda hano urebe ibindi 🔥🙏🔥🔥

  • @nshimiyimanaemmanuel3695
    @nshimiyimanaemmanuel3695 2 года назад +1

    Ababagabo ko bari babi bihambaye

    • @hitamungujeandamascene5710
      @hitamungujeandamascene5710 2 года назад

      NTI BARI BABI ICYO GIHE KUKO BARI MU NSHINGANO ZABO ZO KURINDA UBUSUGIRE BW'IGIHUGU KIMWE N'UKO UWITWAGA UMWANZI WABO ARI WE INKOTA NAWE YARI AFITE IMPAMVU YUMVIKANA YO GUTERA URWANDA NO GUTAHA ARWANA,HABYARIMANA RERO SUR LE PLAN MILITAIRE KU BWA ANATOLE WARI N'UMUHANGA MU BY'INTAMBARA YAGARAGARAGA NK'URI MU MANDAZI KANDI YABYIBONYEHO KOKO !

    • @hitamungujeandamascene5710
      @hitamungujeandamascene5710 2 года назад

      UWABAHEMUKIYE NI UWABAJANDITSE MURI JENOSIDE N'AHO UBUNDI BARI BAKOZE AKAZI KABO NEZA

    • @hezafierte
      @hezafierte 3 месяца назад

      Aba sabantu nibikoko, nisura yabo siyabantu

    • @user-lw4xe2pr2r
      @user-lw4xe2pr2r 10 дней назад

      Wamugani kombona amasura yabo ASA nayinyamaswa???😮😮