Boniface Ngulinzira 28 janvier 1993
HTML-код
- Опубликовано: 9 апр 2017
- Le ministre Boniface Ngulinzira était un opposant de premier plan au régime dictatorial de Habyalimana Juvénal.
Dans ce meeting du MDR, il s'explique longuement sur les négociations de paix qu'il mène avec le FPR en tant que représentant du gouvernement rwandais.
Le 11 Avril 1994, Boniface Ngulinzira, sa famille et plus de 3000 tutsis sont lâchement abandonnés par les casques bleus belges à l'Ecole Technique Officielle de Kigali, dans laquelle ils s'étaient réfugiés quelques jours plus tôt, fuyant les massacres. Boniface Ngulinzira est assassiné quelques heures plus tard, ainsi que les 3000 tutsis. Le drame de L'ETO Kicukiro ne laissa qu'une cinquantaine de survivants.
Wamugabowe nkwigiyeho byinshi wemeye gupfu uharanira ukuri untwari cyane bazashimire abo wasize
Mbega umugabo ubereye u Rwanda, wari imfura pe koko nkubu iyo batakwica, ukaba ukiriho wari kuba umaze gutanga umusanzu kandi mwiza pe
Uyu mugabo ko numva yari imfura cyane Nyagasani amuhe ubuzima buruhukiye mu mahoro
R I P legend! Ntibyari byoroshye guhagarara ku ineza ya bose kiriya gihe ariko warabikoze! Imana igutuze aheza
Ukuntu yarimwiza weeee😢😢😢😢
Wabaye intwali Tuzahora Twibuka ubutwali bwawe mugihe kyari gikomeye 😭😭😭😭😥😥😥 komeza uruhukire mumahoro 🙏🙏🙏🙏
Ni ubwambere numvise umuntu uvuga discour nkiyi atarya iminwa kabisa kandi azi ko byari ibintu biza mukoraho
Is my first sight @neighbor bt People from Burera @Former Buhita sector we're proud of big man💎
I love this man ❤❤❤❤
Yeah he was an extra ordinal man, and a man of action!
Much 💙 💛💚 komeza uruhukire mumahoro warabikoze.
Ubundi dore iyo bavuga ubupfura nibi baba bavuga mugisobanuro cyuzuye💔, mugihe cye bari bacye cyane bameze nkawe
Muvyeyi uri mfura... Imana izakubere hafi Abo wasize nkubo numva wari ufite ubutwari Aho benshi Bari buzuye ubupfu bwinshi
Handsome in and out RIP legend.
Umugabo nyamugabo❤
#Abaturanyi b'i Burundi ntimukivange cyane muri politique y'u Rwanda#. Nubwo bamwe muri mwe mwakoze Génocide mukaduhindura imfubyi n'abapfakazi, kandi nkeka ko kuvuga mutyo ari ukugirango muyobye uburari mutazakomeza kuvugwa mukwijandika muri iyi Genocide, ariko sibyo ni muhinduke muhindukire murebe ukuri aho kuri. Iyi video mureba mukumva ntiyafashwe nyuma ya Génocide, oyaaa!, ahubwo nimumenye amateka yacu aba nyafrica n'ubuyobozi bubi twagiye tugira, dufatanye gufata umwanzuro nk'urubyiruko rureba kure. #Turebe kure nk'abaturage ba Africa, twange ubuyobozi n'ubutegetsi bubi#. Ndabakunda
Mbonye umunya porotike utabeshya ngo ashimwe agaragare neza vraiment nuwambere abandi bavuga bazimiza babeshya cyane.
Mbega umugabo warimfura wee!esekiko kuki twabuze ababantu koko Imana imuhe kuruhukira mumahoro pe!
I have so much respect for this Man! Would like the youth to know more about You.
Papa bazagushyize mu ntwari Koko? Wabaye umugabo ukomera ku bumwe bw' Abanyarwanda. RIP.
Humura Ncuti Yajye Ntuzi ko Yashyizwe ku Irebero mubanya Politic Bazize Genocide Yakorewe Abatutsi 😭
Ubu nawe bamushyize muntwari rwose knd nabo mumuryango we yasize ubu bariyubatse baranashibutse genocide never again.
Imana ijye ibikwibukira natwe turakwibuka. Wari intwari pe!.
Kuki batamushyize muntwari?
Ashyinguye mwirimbi ryabanya politique bintwali bibukwa kumunsi wo gusoza icyunamo
@@arthurdiego7423izina rye ryamaze gushyirwamo. Gusa umurambo we ntiwabonetse.
@@kariteproducts9121ubwo izina rye ryamaze gushyirwa ku rutonde rw'abanyapolitiki bazize genocide n'ibindi bizakorwa
Umusatsi mwiza pE ❤
He was so cute. So sad!
Soins a apporter aux jeunes porcelets
Ikinyabupfura zeru@@emilerukundo4925
#Washoje uhanura ntibabyumva disiii, iyo baza kumva impanuro zawe!.# Yeah, igihugu kiyoborwe n'abagishakira amahoro ntikiyoborwe n'abagishakira intambara.
He was handsome and wise
Turabubona ubutwari Inkotanyi zagize muri mwebwe HE president Paul kagame .kuva mubohoye igihugu mugahagarika Genocide yakorewe abatutsi1994 ubu Rwanda niyambere muri Africa iyagatandatu kwisi mwisuku numutekano no kurwanya covid 19🙏🇷🇼
Wooooow uyu mugabo ndamukunze. Anyigishije guhagara kukuri niyo nakuzira. Imana iguhe iruhuko ridashira
Uyu mugabo yari umunyakuri pe
Kweli kweli Wari n'umunyabwenge pe
This man was Good! RIP , he did what he should with the duties he had.
✌️
Ni mwiza kubi
Intambara yari yose pe
Imana izaguhe iruhuko ridashira wabaye intwari yukuri
Wababwije Ukuri barakukuziza. Genocide Never Again. RIP NGURINZIRA Boniface
Yari imvugakuri disi.
Waragerageje nuko wageragereje mu mu nterahamwe
Nonese ubu Abantu bavuga ngo genocide yabaye kubera indege yaguye ubu haricyo mutumva.wamugabowe wari intwari nokubasha kuvuga ibi muruhame niko abo bantu bawe bagutengushye
Muzerwa Peter ahubwose yarikuba kubera indege yahanutse hanyuma ziriya mpiri nimyobo yajugunywemo abatutsi baraye babikora iryojoro?yarateguwe bihagije,gusa Imana ikomeze iduhe amahoro murwanda rwacu
Yego Ra! Wumvise imbwirwaruhame z'uyu mugabo urabonako batangiye kwica abantu kera no ku Kibuye barabishe kdi indege ya Habyarimana yari itarahanuka
Namwe abo MDR mwaribeshye! Ngaho mwafindafinzwe amahoro...
Abo banyagwa b'abicanyi (interahamwe na CDR), iyo baza kukumva u Rwanda ruba rugeze kure.
Cyane
Uyu mugabo yarafite ibitecyerezo bizima
Abadage:
Umututsi ni umuntu wese utunze inka hejuru yicumi
Umuhutu ni umuntu utunze inka hasi yicumi
Umutwa ni umuntu udatunze namba
Ababirigi bati umututsi numubutu n'umutwa nabantu baremye bitandukanye
Wowe byakoreweho usanga ubwoko bumaze iki? Nibura ibyabadage ntakibazo kinini byari bitwaye ariko se niba ubwoko utabujyana kwisoko buoumariye iki ?,dukwiye kumenya ko kumvikana,kubahana no kuba buri wese areba ibimureba Kandi akumva. Ko naburenganzira afite kubuzima bwamugenziwe . Ubwoko bwiza ni amafaranga
Rip
Uwo kweli yari rasma bamukuremwo hakiri kare cokimwe na Agatha....intwari kabisa
NGulinzira warumugabo yiba Bose baragukurikije urwanda my ruba rwaratembweamo amaraso kuriya
Ese yarumuhutu cq
Intwali akaba ninfura wiri umugabo nyawe nako warinfura wahagaze kuri convictions politiques zawe mugihe cyari kigoye kandi ubiziko wabizira , wagiye nkintwali🙌
Intwari
Wabaye intwari wa mugabo we mugihe hari ababaye ibigwari ,nanubu abana babo hari hanze bakaba bagifite imyumvire mibi yo kuvangura abanyarwanda!
Abanyarwanda bitabiraga politike cyane none ubu barakanzwe nuwarota yabyuka agasenga😢
Yari n'umuvugishwa buriya.kuko ivyo yavuze vyarashoje
Koko wamwiciyr iki???
Barakanyagwa Inka zikamwa
What a wonderful Question "Ko FPR izarekera kurasa aruko ari Umuhutu, Umutwa numututsi bagize agaciro kangana mugihugu, ziriya mvururu zikururwa na MRND na CDR zo zizarangira muriki gihugu har' ubutegetsi buteye bute?"
Njyewe nibwo mumenye my his soul keep rest eternal 🙏
RIP et que les vrais responsables ne mettent plus à jamais le pied dans ce pays. Que votre peuple soit unifié car vous avez toujours vécu en paix des siécles auparavant avant l arrivée des blancs.
Thank you for loving our country
Ntibyoroshye! Burya ngo byose nubusa gusa
Wooow uyu mugabo yarahanuye kabisa , koko abagishakiye intambara baragiye abamahoro baraje .
Wari mwiza mu bitekerezo no kwisura . warakoze kuba intwari Nyagasani akomeze agutuze aheza mwijuru .
Ye
wari umugabo Imana ikwakire
Ukuri
Nkunda umugabo ukoribyabagabo
Wari umuhanga rwose,Ruhukira mumahoro
Uyumugabo yarumunyakuri rwose
12:30 avuga ati: "...twari dutangiye no gutemana,..." Iki ni ikigaragaza ko Jenoside yari yarateguwe. Abitwaza indege bagomba kurekera. Harakabaho inkotanyi. Uyu muvandimwe aruhukire mu mahoro.
Bicaga bibaza ko bo bazabaho forever? Ubuzima ni zunguruka
Isi ntisakaye ngirango barabimenye ubu,bari baragizengo irasakaye ntibanyagirwa,bakica guhera 1959 ,1963,1973,bumva bo bararemewe kwica abandi ubanza doreko ntawabahagarikaga ariko 1994 barabibobye uwana washaririwe n inkambi wabujije gutaha iwabo ngo ikirahure cy amazi washyiramo andi yameneka yabakubise nka serwakira ikuraho umwanda .
Uravuga Bagaza président w'Uburundi???
Jesus Christ kjj
Marie lk''lo
Lambert Ndacasazjgba y
MDR mwari mwagerageje iyo mutijandika muri Hutu power ngo mumare abatutsi.
Nukuri rwose iki gihugu kiyoborwe nabagishakira amahoro abagishakira intambara bakivemooooòo
Yari umugabo uvuga ukuri
Ese burya imfura zahozeho murwanda🎉
Cyane rwose
C quand il est mort? Hero
Avril 1994 😏
Ahokuba imbwa waba inva. Wakoze akazi keza nkintwari wakunze amahoro urayazira kdi niyonzira yatwese ikibi nukugenda usize inkurumbi imusozi ariko wowe watabarutse nkintwari kandi ibyiza wakoze abana burwanda turabizirikana.tuzatera ikirenge mucyawe ntwari yurwanda
Kuki uyumugabo atashyizwe muntwari ko yakoze ibishoboka agahangara leta ya kinani yamenaga amaraso?
kabisa nawe uri intwari nka agathe
ari muntwari zabanye politique bazize ukuri , umubiriwe ushyinguye inyanza
Byibaze nawe
Baracyabyigaho ababishinzwe
Ese burya hari deadline ya le 16/04/1994 ku ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano ya Arusha? Biragaragara ko abatarashakaga ko ashyirwa mu bikorwa bari biteguye kuyaburizamo mbere y'iriya tariki niko gutangiza jenoside yamaze inzirakarengane z'abatutsi batari banazi ibya politiki! Hari Imana izahana abayigometseho!
Igendere Ngurinzira wari intwari! Wowe n'abandi baharaniye ko iki gihugu kiba icya buri munyarwanda wese kugeza n'aho mubizize muhitanywe n'intagondwa zitifuzaga gusangira ubutegetsi n'abandi muzibukwa iteka. Waharaniye amahoro kandi uruhande wari uhagarariye rwo rutegura jenoside niyo mpamvu bumvaga amasezerano wasinye ari ukugurisha igihugu bigera n'aho bakwita Ngurishigihugu!
Kuva 1990 FPR yabahase umuriro babona kwemera gusinya. Kare kose iyo bemera abatutsi gutaha aho kubabwira ko icyirahuri cyuzuye.
Yo nabwo nari muzi baramwishe nawe yarumuhutu cyangwa umututsi ni munsobanurire
Yari umuhutu
@Bella Murekatete Thank you so much you are a class this is the right answer that every one should have included mind. Rwanda is what every one should call him herself that tribes that separate us
during the time they used to say it
Byari bizwiko arumuhutu, ariko ejobundi murubanza umudamu we aregamo l’etat yububiligi ko itarokoye umubo we, yavuzeko Ngulinzira yarumututsi. But, it doesn’t matter yari muntu mwiza winyangamugayo.
Uyu mugabo ntabwo muzi neza ariko speech ye ndumva yari nziza yashakaga amahoro mubanyarwanda.
Uhoraho akomeze abe basigaye kdi aruhukire mu mahoro
Yoo,uyu mugabo yari intwari nukuri yarabizi ko azaba igitambo disi tuzahora tuzirikana ubutwari bwawe dukurikize urugero rwiza watweretse🎉
Nukuri warumugabo udasanzwe uvugisha ukuri kandi nubyo batakwibuka abazi icyowaharaniye batakwibuka nubyo leta itakwibuka twebwe abanyarwanda tuzahora tukwibuka imana iz aguhe iruhuko ridashira
Leta itamwibuka gute se kandi. Ujya umenya abashyinguwe ku gicumbi cy'intwali i Rebero?
Ese waba warumvise ijambo uwahoze ari president wa sena Augustin IYAMUREMYE aheruka kuvuga mu gusoza icyunamo ntiwamwumvamo?
Nta mpamvu yo kurema utubazo nkutwo tudafite ishingiro.
Boniface wari umunyakuri, URWANDA Rugomba kuyoborwa nabarushakira amahoro, abatayarushakira bakaruvamo, ntiwapfuye uracyariho binyuriye muri iyi mbwirwa ruhame nziza wavuze, wasize ubibye imbuto y'ukururi
Yari umuhutu mwiza pe!!!!
Abahutu. Beza nibo benshi kuruta ababi. Amazuru siyo ntaho ahurira nnumutima ahubwo inyigisho mbi nubuutegetsi bubi byahindura buri umwe.
Ayo hatabaho abahutu beza abenshi mubarokotse byari kugorana
Mushingira kuki mu mwita umuhutu ?
@@user-hc3ft4ws5d simbizi, nibyabahutu numva ntacyo bimaze
Uyu Ngulinzira yari akeye ku mutima ndetse n' inyuma rugeretse.uko ibitekerezo bye bisa Niko n' uruhanga rwe rusa.Ababibona nkanjye mumpe like!!
ati"ko ambuza gusinya niryari yambwiye ngo sinya! kunda umugabo ntacyo ampaye.
Niryari yambwiye ngo Siba!
Uyu muhabo yarimfura
Uyu icyogihe yriho batangira kugerageza jenoside
Tuzahora tukwukabuka ntwali ya MDR
Ayamafirimbi yaba bavunamuheto anterubwoba
Disi nawe bazamushyire muntwari
Ntimwariuzi
Ahoujyana ababyarwanda mwese lwari ibisahiranda
Gusa!! Wavuze
Iki ku banyarwanda bapfaga Byumba na Ruhengeri??? Mwana iwe gusenyera umugozi umwe mushaka kurwanira imyanya Mbona Imana ariyo yashatse
Konmwese mupfa !!! Ubu Uwiteka azanye ingoma ye izira amatiku ya hutu Tutsi!!! Abanyarwanda muzahora muri ibicucu!! Amahoro mwarayabonye nimwishime rero
Wa kigoryi we wigeze umubona i Byumba wa njiji we !! Iyo ubwira So akabavugaho wa cyirofa we😮😮😮😮
Amahoro twarayabonye wa njiji we! Ubu turaryama tugasinzira nta nkomyi
Ubu se dusi hari uwe warokotse?
Abana be 4 ni umugore we
Abana be n'umugore bararokotse
Barahari disi
Ohoo Imana ishimwe koyakurindiye umuryango
Ubuse ko wateje igihugu akaga byakumariyiki ndizera ko ahuri uzajya ushirira wumva kubw'ibihano by'lmana
Imana burigihe ikunda amahoro umugabo yavugaga ukuri abafite inyungu badakeneye
umuhoye iki se
Mwarasaze
😂😢iyo abakiriho muba mumwita interahamwe ntawabashimisha keretse kagame uzi umunyarwanda ubugome bwe akamugenera ikimukwiriye
Ngaho rero abagishakiye amahoro nibo bakiyobora! Harahagazwe!!!
Uyu mugabo ndabona yari n' umuhanuzi disi! ati icyi gihugu ntikigomba kuyoborwa n' abagishakira intambara kigomba......n' abagishakira amahoro.
Murimbwa
Abapinga nibapinge
Mwebwe ABAHUTU mwari mumashyaka ya politike mwari mubyanyu na FPR IRI MU BYAYO, bizwi na Twagiramungu na MDR yanyu , ubuse niba MDR yari ifite imyifatire itunganye irihe? ikorerahe?
Mwebwe mwaratewe muritera uwavuga ko mwari mubyo mutazi nti yaba abeshye
Wagiraga ngo ishyaka ryatangiye ryitwa PARMEHUTU rigumeho muri leta y'ubumwe?
Ubwo rero wari uzi ko utanze point ifatika.!! Mxmm
Asoje avugako ikigihugu gikwiye kuyoborwa nabagishakira amahoro RPF Paul KAGAME abagishakira intambara bamaze kukivamo FDRL
Yarumututsi disi
Ariko ubwo uvuze iki?
Uvuze se ko yari umunyarwanda ntibyakumvikana
Kuki hakiri abagishaka Ku raundinga kumoko mubona bitadusubiza inyuma
Icyangombwa si ubwoko icyo yavuze niyo cyari ngombwa kd yavuze neza
Mu makuru dufite afatika kdi yizewe ni uko uyu mugabo BONIFACE NGURINZIRA yiciwe i Nyanza ya Kicukiro ubwo nawe yari kumwe n'abatutsi bari bakuwe muri ETO Kicukiro. Yishwe na George Rutaganda,Interahamwe ruharwa yitwaga Jean de la Croix n'izindi nyinshi. Gusa yabanje kurwana nabo kuko yari yarize Karate ariko birangira bamwishe.
Françoise Uwamahoro yari umuhutu cg umututsi? Aruhukire mumahoro disiih
Umuhoza Louise yari #umunyarwanda# tout court, uharanira ukuri n'amahoro by'abanyagihugu!!
Yoooohhh Mana,uy'umugabo yari umunyakuri,Ese ubundi yari Umuhutu?Konziko Cyera Bahitaga Bakwica Ubu ntibahise bamwica?MDR se iryoshyaka riracyabaho?uyu Disi Afite ub'umuntu.
NGANJI ITAGARAMA BAGANGITSE TV ni umunyarwanda wabwa we ubaza ubusa
@@benvalchino7614 très bien la bonne réponse au problématique
Wap yarumuhutu
Il dit quoi ou quel est son rôle dans le génocide
Il a été tué dans le génocide(1994) c était un opposant au parti au pouvoir.
sinarinzi ko ngulinzira burya yari mu bagambaniye abanyarwanda mbegumwanzi !!!
Muvandi tekereza urasanga ahubwo yari umunyamahoro numunyakuri
Yakigambaniye ate se? Kuko se atashyigikiye ubwicanyi? Nawe si wowe