PHAINA ATEYE AGAHINDA😭NINJYE MUGORE WUBASHYE IMANA IKAMPA UMUGABO W'IGIHANDA😭KUMUBONA YARI MALAYIKA

Поделиться
HTML-код
  • Опубликовано: 20 май 2024
  • #Pamphile_0785781442 #Beulah_Uwashyingiwe
    Abagenzi barangije igihugu kiroga, bagera mu gihugu cyitwa Beulah, risobanura ngo Uwashyingiwe (Yesaya 62:4). Icyo gihugu kirimo ikirere cyiza cyane kinezeza ugihumeka. Inzira y'abajya mu ijuru ikinyuragamo; bamara iminsi baharuhukiye. Bumvaga inyoni ziRIRIMBA iteka, bakabona iminsi yose uburabyo burabya, bakumva inuma ziguguza. Muri icyo gihugu izuba riva ku manywa na nijoro; abakigezemo baba barenze igikombe cy’igicucu cy’urupfu. Kandi cya gihanda Bwihebe ntikibasha kuhagera; Kandi Abagenzi bahageze baba bitegeye ururembo bajyamo, ndetse bahahurira na bamwe bo muri urwo rurembo, kuko abarabagirana bamenyereye kugendagenda muri icyo gihugu, kuko gifatanye n’icyo mu ijuru.
    USHAKA GUFATANYA NATWE MU BURYO UBWO ARI BYOSE TUVUGISHE KURI 0785781442
    Email:beulahministry2012@gmail.com
  • РазвлеченияРазвлечения

Комментарии • 87

  • @NikuzeProvidence
    @NikuzeProvidence 2 месяца назад +8

    Pamphile uyu Phaina yakoze ikosa aho yeretswe arwana n,abadayimoni (inzoka) arabanesha abyisobanuriira nabi kuko ahubwo Imana yashakaga ku mubuza gushaka wa mugabo.Ntiyagombaga kumwemerera.

  • @imanizabayodiocles4890
    @imanizabayodiocles4890 2 месяца назад +6

    Muraho neza nshuti za Kristo Yesu, amahoro y'Imana abe muri mwe, ❤ Pamfire Chanal yawe itwigisha byinshi kandi turayikunda cyane, abayanga burya ntabwo turi murugendo rumwe nabo, ngo uwo tudashira hamwe arasandaza.,( Matayo 12:30, Luka 11:23) Uwo mubyeyi Imana umwongere amavuta amavuta imbaraga mwizina rya Yesu Kristo Amen ❤

  • @user-ej2qf3bv7v
    @user-ej2qf3bv7v 2 месяца назад +1

    Ikindi hari ibyaha tuzi bidasaba ko umuntu yasomye Bibiliya yose kugirango umuntu abimenye.ntekereza ko abantu babwira ngo kugirango ababarirwe nuko nawe baryamana ntekereza abimubwira biherekejwe nizindi mbaraga za gishitani cg hari ibindi bintu yamukoreyeho kuburyo abyemera atavizi pe!kuko numupagani usambana aba abizi ko ari icyaha.Pamphile Yesu ajye aguha umugisha uri umukozi wayo utubwiriza ibyubwami. bw'Imana.

  • @olivekayitesi1640
    @olivekayitesi1640 2 месяца назад +3

    Icyo nkuyemo kutumvira Imana bigusha abandi. Kuko urumva byateye abakobwa kudasenga ngo na Fayina yarasenze.

  • @user-pr2oj8rr4b
    @user-pr2oj8rr4b 2 месяца назад +6

    Mukomeze ubutumwa butaryarya mukomeje igihe kiraje ese mwiteguye kuzaba ibiharamagara bizegukana ingoma y Ijuru (intwarane)dusabirane gukomera ku Mana

  • @theresieuwizeyimana949
    @theresieuwizeyimana949 2 месяца назад +4

    Pamphile turakwemera ariko hari ibintu wirengagiza, muri uru rugendo iyo Satani akuburiye mu byaha akuteza ubuyobe cg akagutegera mu bigeragezo! Kuba ukiranuka ntibikuraho ko uhura n,ingorane mu rugendo! Ubwo nyine uwo amagorwa ye yagombaga kuba ashingiye ku rushako! Ikindi hari ukuntu dukorera Imana neza ariko tugasigarana ubwibone bwo mu mutima tukibwira ko ibibi bifite abo byagenewe. Nayo yatureba kuko irondora imitima, ikadushakira ikiducisha bugufi! Jye ndemera ko iryo ari ishuri yahawe! Kdi Pamphile ibyo wize bitandukanye n,ibyo abandi bize cg barimo biga! Kdi ntibibura abo bikiza, igira abo ihindura igishoro, ikaba yanakwemera ko umwuka w,ubushukanyi ukugeraho! Rwose ujye wirinda gukomeza kumva ko inguni zose z,imikorere y,Imana wowe washoboye kuyisobanukirwa.

    • @Nova7726
      @Nova7726 2 месяца назад

      Burya nujya kuvuga Ku rushako ujye ugenda gacye ni inzira ndende ibamo ibyiza n'ibirura kandi bigera Ku muntu wese urushako wavuga KO rwabaye rwiza ushoje urugendo mbese gupfa ugatabaruka amahoro utandiranije nuwo mwashakanye naho igihe mu Kiri kumwe mukiri mu rugendo rurerure rugera no mu izabukuru waceceka kuko urushako rugira ibyigisho byinshi kandi Ku muntu wese Pamphile rero Imana ishatse kukwigisha umugore wawe Kaliza yahinduka umunota umwe ukumirwa ariko Imana kuko itwigisha inyuze muri byinshi itakwigishirije Kuri Kaliza ikwigishiriza Ku kindi irabifite byinshi

  • @TheCharity.
    @TheCharity. 2 месяца назад

    *#Pamphile**, ndemeranya nawe 100%, nibyo kabisa nta kintu ku isi cyagereranywa n’Ijuru/Ubuturo bw’Imana.*

  • @verenemukasekuru9487
    @verenemukasekuru9487 2 месяца назад +2

    Dukwiye kugira abafasha bikwakuzi mukumvira imana❤❤

  • @augunsenga694
    @augunsenga694 2 месяца назад

    Ishimwe mpaye Imana nuko utapfuye mubugingo ,kuko Satani we yari yakubonye urwaho,Kandi ikindi mukozi w'Imana rwose tumbira imbere uzagere kucyo waharaniye wihangana ,(ubugingo bw'iteka)Imana ihe umugisha Beula na Phamhile wayo.

  • @jeannettendikubumwe4313
    @jeannettendikubumwe4313 2 месяца назад +1

    Allelua, mbe basha nikuberiki abakobwe batigeze abagabo bakunze kuronka abagabo bibirara mwene gutyo nkenshi

  • @ishimwec3886
    @ishimwec3886 2 месяца назад +3

    Mbaye no 1!!! Pamphille wanze kuduhafinak parts za consolata wabyaye igiseke😮😮😮😮😮😮😢😢😢😢😢😢😢😢

  • @NyiranzirikiJeannedarc
    @NyiranzirikiJeannedarc 2 месяца назад +1

    Yego mukozi w'imana uvuze ijambo ryiza pe umuntu wese yagwa mucyaha agakosa ahubwo umukristo nyakuri iyo akoze icyaha agomba kucyemera kd akarwana no kukivamo uwo niwe nemera naho kwigira intungane sibyo buri wese agira aho agira intege nke ntimumbeshye pe! Kd pe lmana ikeneye abantu bemera icyaha

  • @charlottedusabe405
    @charlottedusabe405 2 месяца назад

    Pamfire we Yesu aguhe imigisha
    Phina na nagukunze ntusanzwe

  • @KwizerimanaFaina-qw9lq
    @KwizerimanaFaina-qw9lq 2 месяца назад +1

    Uri mazina wanjye ayiwe Imana iteye ubwoba ikora uko ishatse mubyeyi ba faina ubanza ariko

  • @gasoregabriella4329
    @gasoregabriella4329 2 месяца назад

    Pamphile ndatekereza ko ijuru rito aba pasteur baba bavunga, numunezero urungo Ruto rutanga baba bagereranya numunezero tuzangira mwijuru.

  • @iranezerezaarmel889
    @iranezerezaarmel889 2 месяца назад

    Nd i Burundi ico nshatse kuyo mu maman IMANA irashobora kico kintu kigushikako turavye yobu ntiyarumugororotsi ariko IMANA ntiyeme k bimubako rero ntiwomurenganya ikintu cose IMANA iremera k kigushikako ninaco gituma IMANA yemeye kumuha umugabo nkuyo kandi yarakoreye IMANA muca mwigira kuri yobu

  • @mauriceniyikora8102
    @mauriceniyikora8102 2 месяца назад

    Kwisobanurira inzozi cg iterekwa. Byagumozeho Phiana wee. Pole sana

  • @umuhozadiane7099
    @umuhozadiane7099 2 месяца назад +1

    Disi phaina Imana yamweretse ko uwo mugabo yari umusambanyi ntiyarabukwa😢 abo wabujijwe Satan yarakuriganyije😢komera mubyeyi 😢

  • @user-jd8uu1co7f
    @user-jd8uu1co7f 2 месяца назад

    Ariko pafi wiyibagije ko uwo mugabo wafayina yasabye Imana umugore ucyijijwe kdi ngewe mbona Imana ikunda abagabo cyane

  • @deboraheben7681
    @deboraheben7681 2 месяца назад

    Nukuri Imana ibahe umugisha kubw'ubu buhamya peee😢
    Hari icyo nize gikomeye Imana ikomeze ibagure

  • @kundwa4978
    @kundwa4978 2 месяца назад +1

    Pamphile ntibagutere ubwoba ibyuyu mudamu bibaho gusa ikibazo lmana ikomeza uri mu kigeragezo ..njye simbabeshye ndi umukatolique wagiriwe ubuntu bwo kumenya kristo mais satani agaba ibitero kugirango akuvangire . Gushaka igihanda ni inzira y lmana .pamphile ntumuhakanye ahubwo shitani yitambika mu nzira zacu kugirango tugwe gusa umuntu arahinduka nuwari mwiza agaterwa .

  • @user-qd2pm3xr2n
    @user-qd2pm3xr2n 2 месяца назад

    Pamphile Imana iguhe umugisha chano yawe ndayikunda iramfasha
    Gusa uyumubyeyi ararengane nange ibyambayeho nihatari gusa hamwe nogusenga Imana igenda idukomeza

  • @christineumutoni7605
    @christineumutoni7605 2 месяца назад

    Imana ikurinde Phaina kandi igukomeze. Nukuri wagize ikosa mu inzozi. Izo nzozi ko zari mbi koko nikiki wabirenze ko. Kandi abanyamwuka mwese mugira amakosa ntimubaze abandi bantu.

  • @odettenyandwi4145
    @odettenyandwi4145 2 месяца назад

    Imana y, amahoro ijye ibaha imbaraga n,amavuta mukomeze mududobanurire iby,uru rugendo rugana isiyoni

  • @PhillipNgendakumana-rp1du
    @PhillipNgendakumana-rp1du 2 месяца назад

    Imana igihezagire Pamphile kumpanuro utanga surtout kuvyerekeye indoto .

  • @GeorgetteNzeyimana-fi6ln
    @GeorgetteNzeyimana-fi6ln 2 месяца назад

    Oyaaa Pamphi Hoseya WE KO Imana yamubwiye kurongora maraya WE Imana yarigamij'iki? KO udatahura ukuntu Faina nawe Imana yamuretse akarongorwa na mararaya

  • @user-eq1ye4xe4v
    @user-eq1ye4xe4v 2 месяца назад

    muzoduhe igice gikurikira kuko ntimwahejeje nugusenga ntimwasenze muguheza.hama uyu mudamu Imana yaramuburiye mundoto(INZOZI) kwatari umugabo wiwie igihe yamwereka kwarindaya,imwereka kakazu kanyabingi harya niho yariko imubwira ko atariwe

  • @olivekayitesi1640
    @olivekayitesi1640 2 месяца назад

    Ariko uri courageuse umugabo akakubwira ngo singukunda mukararana !! Byaba birangiye kuko habana abakundana. Ubwo se ko atari musaza wawe iyo akwica? Erega yari yakwibwiye uwo ariwe nonese udakunda mwene se si umwicanyi, niko Yohana yanditse.Imana yo mu ijuru yarakoze kukurinda

  • @rutimbom3901
    @rutimbom3901 2 месяца назад

    Wavuze ukuri kudakizwa neza bitera umwaku, Imana ntibeshwa abantu dukwiye kubimenya

  • @peninanindagije9761
    @peninanindagije9761 2 месяца назад

    Pamphile Imana iguhezagire Pe ibintu utwigisha ntahantu ndigeravyuva

  • @user-vh4yd4jj6o
    @user-vh4yd4jj6o 2 месяца назад

    Pamfire Imana igiguha umugisha uratuganiriza tukumgukabyishi nukuri komera

  • @umutonimagnifique8970
    @umutonimagnifique8970 2 месяца назад

    Ohh disi Faina ndamwibutse. Ni umukristo mwiza wera imbuto, ni umukene ariko wiyubaha.

  • @BarawumiranaDiane
    @BarawumiranaDiane 2 месяца назад +1

    Twakiriye umugisha

  • @MuremyiGonzalve-gd8pu
    @MuremyiGonzalve-gd8pu 2 месяца назад

    Imana ibahe imigisha harimo isomo rikomeye

  • @rutimbom3901
    @rutimbom3901 2 месяца назад +1

    Iturize wirerere abana numugisha

  • @Deborah562
    @Deborah562 2 месяца назад +2

    Muhabwumugisha❤

  • @ishimwec3886
    @ishimwec3886 2 месяца назад +2

    Pamphille wAgiye uduha ubuhamya bwose ko harigihe utaduha ibindi bice, cg utinzee😮 tukabihirwa koko

    • @gasagasajeanne6756
      @gasagasajeanne6756 2 месяца назад

      Ubona adakora akazi kenshiiiii koko jyewe nzajya mbikurikira uko abisohoye uko ashobojwe kuko ubu nsigaranye channel ntabarira ku kiganza kimwe ngo zuzureho kuko ibya you tube byanteye isereri pe.

  • @nzamukwisukaantoinette
    @nzamukwisukaantoinette 2 месяца назад +3

    Ntawusimbuka ishuri ryi mana

  • @christineumutoni7605
    @christineumutoni7605 2 месяца назад

    Imana iguhe umugisha Phaina uratwigishije.

  • @kundwa4978
    @kundwa4978 2 месяца назад +1

    narose nambaye agatimba ndi umukobwa intambara yateye ndi busezerane le 9 turaburana nkuko nabirose gusa lmana yaraduhuje nyuma yigihe mais satani agira udutero shuma kugirango uve mubyizerwa .gusa .utinya lmana lmurinda muri byose .kandi niba umuntu aguhishe kamere ntagitangaza kirimo wakoze ibyo wagombaga gukora .ibindi urubanza ntirukuriho.erega no mubiheragezo twanyuzwamo ngo dutyazwe .

  • @cecileuwimana8149
    @cecileuwimana8149 2 месяца назад +1

    Pamphile adusobanurire iryo yerekwa ryiyo Nzoka wishe bose babireba ndumva yabipinze

  • @cecileuwimana8149
    @cecileuwimana8149 2 месяца назад +4

    Ariko urugo rwiza ni ijuru rito gute? Murugo bararwara murugo barapfusha murugo babura akazi murugo baracuruza bagahomba murugo,abana barasuzugura,murugo haba byinshi bitanezeza nubwo nibinezeza bihaba . Ijuru ririhariye ntaruvange rubayo

  • @bizumuremyipatrick2271
    @bizumuremyipatrick2271 2 месяца назад

    Ninziza rwose nanjye niyo nkurikirana.Uwiteka adukomereze amaboko.

  • @BigirimanaAthanase-pw7vx
    @BigirimanaAthanase-pw7vx 2 месяца назад

    Uribukase ukuntu IMANA yakweretse asambana mutarabana

  • @rutimbom3901
    @rutimbom3901 2 месяца назад

    Pole sana dada Faina

  • @Nova7726
    @Nova7726 2 месяца назад

    Ese Pamphile umuntu yibye umugabo w'undi bakabyarana kandi baturanye akihana mu ibanga umugore mukuru ntabimenye uwo muntu nawe atarasabye imbabazi wa mugore ubwo icyo cyaha ni ikintu wakwatura mu ibanga ukicecekera?cga agomba kujya kwaturira umutambyi kandi akaturira na wa mugore?bikunze ugasoma iyi commentaire wazansubiza

  • @user-fr5iv7mg4o
    @user-fr5iv7mg4o 2 месяца назад

    Fayina komera Yesu abane nawe

  • @BigirimanaAthanase-pw7vx
    @BigirimanaAthanase-pw7vx 2 месяца назад

    Uribukase ukuntu yashakaga kukwiyegereza

  • @umuhozadiane7099
    @umuhozadiane7099 2 месяца назад

    Ukirota mutarashakana umubona akora mu mabere y'umugore n'ikabutura wari guhita ubivamo wiruka bambe😢

  • @olivekayitesi1640
    @olivekayitesi1640 2 месяца назад +1

    Ndumva barumuna ba Amunoni ari benshi

  • @Umulisa1991
    @Umulisa1991 2 месяца назад

    Uraseka neza disii

  • @user-rd2vi3eq6j
    @user-rd2vi3eq6j 2 месяца назад

    Nanjye munzozi nabwiwe ko ngomba kunjya nkurikira beula

  • @user-ej2qf3bv7v
    @user-ej2qf3bv7v 2 месяца назад

    Pamphi hari ikintu nibajije uzansubize!umuntu yabyarana numuntu inshuro 3,4,5 numugabo utari uwe !!! kuburyo umuhanuzi yakubwira ngo si uwawe ukavayo?

  • @user-nc1uk7yw4x
    @user-nc1uk7yw4x 2 месяца назад

    Ndabizi nuwo murugo komera

  • @cecileuwimana8149
    @cecileuwimana8149 2 месяца назад

    Nonese pamphile ninde wakubwiyeko abantu bose bemera ko Yesu yadupfiriye ? Ngo Yesu bamwishe Imana ireba he?

  • @immaculeemwubahamana9490
    @immaculeemwubahamana9490 2 месяца назад +1

    Uko nukuri mubyeyi ngewe ntayindi channel nzi pe! Ubwo niba ari uburozi tuzaburira hano

  • @olivekayitesi1640
    @olivekayitesi1640 2 месяца назад +1

    Abafite abantu bitwa préférence muri téléphone ndabasuhuje

  • @user-ej2qf3bv7v
    @user-ej2qf3bv7v 2 месяца назад

    Numva umuntu akwiye kwaturira umuntu mukuru muburyo bwumwuka kandi uzi neza imbuto ze!kandi wumwizerwa naho hari abapasiteri barutwa nabakristo bera imbuto nziza

  • @user-mc7ib5hf8s
    @user-mc7ib5hf8s Месяц назад

    Ishuri iyo rishaka kuza ntiribura uko riza kandi ibizakubaho ntaho wabicikira

  • @uwurukundodative2251
    @uwurukundodative2251 2 месяца назад

    😊

  • @NyiranzirikiJeannedarc
    @NyiranzirikiJeannedarc 2 месяца назад +1

    Kk Adamu na Eva lmana yabajije umugabo ibyuruto bariye ati ni umugore wampaye wanshutse umugore nawe ati ni inzoka yanshutse mubyukuri banze kwemera icyaha niyo mpamvu byabaye karande arko tugomba kurwana paka!

  • @peninanindagije9761
    @peninanindagije9761 2 месяца назад

    Reka dutegereze igiche cha kabiri

  • @cecileuwimana8149
    @cecileuwimana8149 2 месяца назад

    Ngewe nabenze umuhungu kandi nari narerrkanywe ntampamvu yo kwiroha mumuriro uwureba ngo nubu kristo urugo ningewe rwarushya sabandi

  • @cecileuwimana8149
    @cecileuwimana8149 2 месяца назад

    Ivu rihoze niryo ryotsa inzu wagombaga kumwanga ukibona inzozi akarisa abakobwa

  • @beatriceuwimana6507
    @beatriceuwimana6507 2 месяца назад

    yooo uyu ni demayi nari naramubuze ariko nabona iyi comment azampe number ze ndazikeneye umutware wanjye niwe wamutwaje ibintu mumodoka ariko byari bikomeye Yesu akomeze akugirire neza uri umuhanuzi w'Imana

  • @beatriceuwimana6507
    @beatriceuwimana6507 2 месяца назад

  • @NellyAkimana
    @NellyAkimana 2 месяца назад

    Nd❤❤

  • @user-bj8pm6ci2j
    @user-bj8pm6ci2j 2 месяца назад

    🤚

  • @domimuja3849
    @domimuja3849 2 месяца назад

    Yooo phaina disi nongeye kukubona nguheruka cyera komeza urwane muvandimwe urururugendo ntirworoshye ncyeneye number yawe

  • @user-nu3vb9sd9v
    @user-nu3vb9sd9v 2 месяца назад

  • @ugiriwabomarieclaire9502
    @ugiriwabomarieclaire9502 2 месяца назад

    Ntukuri ubuturo bw'lmana ntibujyereranwa ntibyo mwisi. Kuko ibyotutaritwabona ntibyotutaritwunva, ntibitarajyera umitima yacu, tuzabibona tujyeze mwijuru.

  • @kundwa4978
    @kundwa4978 2 месяца назад

    Ikibazo nuko lmana itwereka ntitugire ubwenge ngo dusengere ibyo lmana itubwiye .gusa uyu mugabo yarafite shitani

  • @cecileuwimana8149
    @cecileuwimana8149 2 месяца назад +1

    Nukuri nubwo numvise introduction gusa.ntiwambwirango ntunkunda ngo mparare nizereko ntacyaha naba nkoze urukundo nirwo rwa mbere

  • @fezadiana9626
    @fezadiana9626 2 месяца назад +1

    Part 2 plzz

  • @olivekayitesi1640
    @olivekayitesi1640 2 месяца назад

    Imana yaragowe

  • @wivineniyotwiringiye8401
    @wivineniyotwiringiye8401 2 месяца назад

    Nonese ko wambaye impeta washatse undi

  • @olivekayitesi1640
    @olivekayitesi1640 2 месяца назад

    Ariko ubu ubu n'ugukunda cg amatwi arimo urupfu ntiyumva?

  • @yesuyaratsinzetv7529
    @yesuyaratsinzetv7529 2 месяца назад

    Rwubikangohi niwe Rwuburangeso nubona umuhungu wubika amaso jya ucira birarura mwene uwo aragutsibura bien bien iyo bigenze gutyo wiga karaté 😂😊

    • @deboraheben7681
      @deboraheben7681 2 месяца назад

      😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂 ahwi imbavu zirandiye peee kbsa ni ukwiga karate

  • @user-ql5ke9iu4n
    @user-ql5ke9iu4n 2 месяца назад

    Urugo ruba ijuru rito iyo umugabo numugore babanye neza kd urungo rukomezwa nurukundo iyo urukundo ruhari Umwuka wera abana nabo kd marayika wamahoro agatura muribo bonbi nabazabakomokaho nabo baza basaga amahoro muribo
    Hanyuma urugo rwamaze gutakaza urukundo ruba rwahindutse Sodomo na ngomora pe

  • @aphrodisbariyanga1313
    @aphrodisbariyanga1313 2 месяца назад

    Ndacecetse ariko ibiganiro by awe ndabikurikira

  • @anicetbatariho8562
    @anicetbatariho8562 2 месяца назад

    Bibiliya iravugango ntawuyibaza ico ikora, ikora ivyishaka mubatuye isi nomungabo zomwijuru.

  • @user-jg7dc7xc6b
    @user-jg7dc7xc6b 2 месяца назад

    Phaina we ihangane ariko nukuri wakoze ikosa rikomeye pe kuko Imana ntako itagize imukwereka mbere uwo ariwe.yaramukweretse rwose bihagije ntakosa mbona Imana yagukoreye