26-12-2023: Kurikira umurage Bwana Guillaume Murere yasize asabye ko tuzatangaza atakiriho. Episode1

Поделиться
HTML-код
  • Опубликовано: 15 сен 2024
  • Iyi ni intangiriro y'uruhererekane rw'Umurage Bwana Guillaume Murere yasigiye abanyarwanda akaba yarahisemo ko bizatangazwa atakiri muri ubu buzima bityo yegera Madamu Flora KARENZI amusaba kumufata amajwi no kuzayangaza kuri RADIO IKAMBA yakundaga cyane nayo ikamukunda birenze!
    Muri iki gice cya mbere turakurikiramo amavu n'amavuko y'imfura Bwana Guillaume Murere n'ibindi byinshi mutari mumuziho.
    Radio IKAMBA yongeye kumwifuriza iruhuko ridashira tunamushimira ubutwali bwe kugera ku munota wa nyuma twizeye kandi ko yasize izindi ntwali zizahamubera. Turashimira kandi na Madamu Flora Karenzi witanze mu bihe bitari byoroshye byo kuboneka agafata akanya ko kumutega amatwi no kumufata amajwi n'amashusho, umuhate wawe si uwo ubusa Imana Izarebe imirimo yawe myiza, urukundo n'ubupfura ibiguhembere!
    Turashishikariza kandi buri munyarwanda wakumva afite ubutumwa bwiza yagereranya na testament ye yanyuma ko ku IKAMBA turi MUDATENGUHA tuzamutumikira mu bupfura n'ubumuntu buhebuje! Ikaze
    Ahasigaye mukurikire umurage wanyu!
    Ubuyobozi bw'IKAMBA

Комментарии • 5

  • @ismailmbona24
    @ismailmbona24 8 месяцев назад +1

    Urakoze cyane Flora ku bw’Iki kiganiro na Murere. J’ai hâte d’écouter la suite❤

  • @ismailmbona24
    @ismailmbona24 8 месяцев назад

    Guillaume Murere Imana imwishimire aho yamwakiriye. Yari umunyakuri, yari umunyabwenge washakishaga uburyo ibibazo by’u Rwanda byavugutirwa umuti. RIP Guillaume, nagize umugisha wo kumenyana nawe, kungurana ibitekerezo nawe, gusangira nawe… Ikivi tuzacyusa Inch’Allah!

  • @user-hp1tc2qq2z
    @user-hp1tc2qq2z 8 месяцев назад

    Bwana gil. Komeza uruhukire mumahoro adashira nizereko aho uri urigusabira abanyarwanda nakarere kacu kugarijwe numwiryane wintambara. Nagize amahirwe yokumva ibiganiro byawe ariko wagiye urintwali.
    Nonese Madame Karenzi, bwana Murere mbere yokuva mumubiri yaraziko ntagihe kinini awusigajemo? Murakoze kdi turabakunda 😍