Umusirikare warokoye abana ba Agata UWIRINGIYIMANA akicwa arokora Abatutsi: Cpt D.MBAYE ni muntu ki?

Поделиться
HTML-код
  • Опубликовано: 4 окт 2024
  • CAPITAIN MBAYE DIAGNE NI MUNTU KI?
    Ni Umusirikare w’intwari birazwi mu Isi hose. Uyu mugabo niwe warokoye abana ba Minisitiri w’Intebe Madamu UWIRINGIYIMANA Agatha ibyo nabyo amateka arabizi.abatutsi bamwe bahungiye muri Hoteli Mille Collines bakaharokokera barabimukesha kuko yabarwanyeho bitavugwa.mu Rwanda yahawe igihembo cy’umurinzi kandi ari Umunyamahanga. Uyu yatabaye benshi mu buryo yarabibashije.yari yambaye Umwenda w’Ingabo z’umuryango wabibumbye MINUAR ariko ntiyabaye Ikigwari nkabagenzi be cyangwa se Umuryango w’abibumye wari wamutumye ntabwo yigeze yemera kwicara ngo arebera abatutsi batsembwa oya ahubwo yarahagurutse agira icyo akora.kugeza anabiburiyemo ubuzima.Uyu ndi kuvuga kubera inshuro zitabarika yagarutsweho ahari wasanga watangiye kumwibwira .birashoboka rwose kuko ni intwari y’igitangaza.uyu natangiye mvuga ni capitain MBAYE DIAGNE umusirikare w’umunyasenegale wari mu ngabo z’umuryango wabibumbye MINUAR zari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi.uyu rero ubuzima bwe bwihariye;Ibigwi yasize ku mucanga w’ibihe n’amateka ndetse nuko yitwaye mu buzima bwe byumwihariko mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 niyo ngingo tugiye kugarukaho mu kiganiro cyacu cyuyu munsi.iyi ni Intsinzi Tv.Uwaguteguriye iki kiganiro ni BIZIMANA Christian naho jye ugiye kukikugezaho ndi ERIC SAFARI.Mbahaye Ikaze
    Capitain Mbaye Diagne Yavutse tariki 18 mu kwezi kwa gatatu mu mwaka wa 1958.avukira mu gace ka Koki mu karere ka Louga mu gihugu cya Senegal.Diagne yakurikiye mu gace ka Pikine gaherereye mu burasirazuba bw’umujyi wa Dakar ukaba ari nawo murwa mukuru wa Senegale.
    Mu muryango wabana Icyenda yavukagamo niwe wa mbere wabashije kwiga mpaka ageze ku rwego rwa muri Kaminuza aho yize muri Kamiunuza ikomeye ariyo KAMINUZA YA DAKAR muri Senegale.
    ariko nkumuntu wakuranye inzozi zo kuzaba Umusirikare kuko wari umwuga wiyubashye mu bihe bye mu kwa mbere mu mwaka wa 1983 ubwo yarafite imyaka 25 yinjiye mu ishuri rya Gisirikare rya Ecole Nationale des officiers d’Active. Arirangizamo mu kwa karindwi mu 1984 ubwo yararimazemo igihe kingana n’umwaka n’igice aryigamo. Akirangiza Mbaye Diagne yahise yoherezwa kuyobora umutwe w’abasirikare muri batayo ya 12 mu ngabo za Senegale.
    Mu 1985 yazamuwe mu ntera agirwa umuyobozi mu gisirikkare ahita ahabwa Inshingano zo Kujya gukorera mu Ishuri rya Ecole Nationale Des SOUS Officiers Active. Ndetse ni naho yaje guherwa Ipeti rya Capitain.
    Capitain Mbaye Diagne mu mwaka wa 1989 yahise ahabwa kuyobora company y’abasiriakre muri Batayo YA 6 yari ihurijwemo ingabo za Senegale na Gambia. ari muri iyo batayo n’itsinda ry’abasirikare yayoboraga noneho Capitain Mbaye nibwo yahise ajya mu ntambara yo muri Casamace.
    Inshingano zo kurwana mu ntambara ya Casamance nizo capitain Mbaye Diagne yabayemo kugeza mu mwaka wa 1993 ubwo yatoranyaga Kuza mu Rwanda Mu ngabo z’umuryango w’Ubumwe bwa Afurika OUA ndetse Nyuma izi ngabo zaje kwinjizwa mu ngabo z’umuryango wabibumbye zaje mu Rwanda kubungabunga amahoro ziswe MINUAR..
    MINUAR ni ingabo z’umuryango wabibumbye zateganywaga n’amasezerano Y’amahoro ya Arusha ko zizaza mu Rwanda mu kureberera Ishyirwa mubikorwa ry’amasezerano Y’amahoro ya Arusha kuko izi ngabo zari zarasawe n’impande zombi zahuriye mu mihsyikirano y’amahoro ya Arusha ni mwibarurwa yasinweho na RPF Inkotanyi ndetse na Leta Y’U Rwanda tariki 14/6/1993 zisaba ko izo ngabo zakoherezwa mu Rwanda .Izi ngabo zari ziyobowe n’umunya kanada Liyetona jenerali Romeo Dallaire. Zaje mu RWANDA mu Mwaka wa 1993 zingana na 2548.
    Ariko nkuko nabikubwiye Capitain Mbaye we yaje mbere cyane y’ingabo z’umuryango wabibumbye kuko we aza mnu RWANDA yaje nkumusirikare w’indorereza w’umuryango w’ubumwe bwa Afurika OUA.izi ngabo zari mu Rwanda nk’Indorerezi zo Kureba ko amasezerano yihagarikwa ry’imirwano hagati ya RPA INKOTANYI ndetse n’Ingabo za leta FAR mu gihe hatangizwaga imishyikirano y’amahoro ya Arusha ko yubahirizwa. Izo ngabo nizo zari zinarinze agace katarangwamo imirwano (Demilitarizes Zone) kari hagati y’ibice byari byarigaruriwe na RPF Inkotanyi ndetse n’ibice byari bikiri mumaboko y’Ingabo za Leta. Izi ngabo zari indorerezi zicunga ko ayo masezerano ashyirwa mu bikorwa.
    Gusa mu kuva mu kwezi kwa cumi kugeza mu kwa cumi na biri mu 1993 ubwo Ingabo za MINUAR zageraga mu Rwanda Ubuyobozi bw’izingabo za OUA zari mu Rwanda nabwo bwashyizwe muri MINUAR maze izi ngabo zose ziyoborwa na Jenerali Dallaire. nuko rero Capitain Mbaye waje ari ingabo z’umuryango W’ubumwe bw’Afurika yisanzwe ari mu ngabo z’umuryango wabibumbye.
    Mu mwaka w’1994 umuryango wabibumbye Washyize Captain Diagne mu ndorerezi z’abasirikare ba MINUAR zari zishinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Arusha yo ku wa 4 Kanama 1993 yo gusaranganya imyanya y’ubutegetsi ku mashyaka menshi ndetse n’ibindi byari byarumvikanyweho muri ayo masezerano y’amahoro maze acumbikirwa muri Mille Collines.
    #IntsinziTV #MbayeDiagne

Комментарии • 69

  • @nikizapatrick9480
    @nikizapatrick9480 Год назад +11

    iteka ryose Imana iguhe kuruhukira mubwami bwayo bwana Diagne

  • @ngagishow2614
    @ngagishow2614 2 года назад +7

    Yooo disi Imana imwakire mw'ijuru ryayo

  • @kigaligaming1338
    @kigaligaming1338 2 года назад +5

    mbaye warakoze Imana azakwiture wabaye intwari

  • @mbonyubwabojoel8037
    @mbonyubwabojoel8037 5 месяцев назад +3

    Imfura mumfura ,Umugabo nyamugabo,intwari muntwari cpt Mbaye Diagne RIP tuzahora tukwibuka

  • @judithbabyeyi9735
    @judithbabyeyi9735 5 месяцев назад +1

    Yoooo très émouvante cette histoire. Un brave soldat

  • @mulindwajulius7936
    @mulindwajulius7936 2 года назад +4

    May the lord be with his soul.

  • @Tubivugeho43
    @Tubivugeho43 5 месяцев назад +1

    Legend kbx mbaye captain ndiagne mwumva nkumugabo uhamye umusirikare nyawe ❤❤ imana imutuze heza

  • @rukoranyangabo9128
    @rukoranyangabo9128 2 года назад +4

    Umugabo windashyikirwa kandi shahu yarumuntu wishimye birashobokako y'ari umunyarwenya cyane.
    Iyi nkuru yatuma urira kandi uri umuntu wumugabo.
    Iyo UN igira abasirika 20 nkawe hari kurokoka beshi.

  • @luizfigo1133
    @luizfigo1133 2 года назад +4

    Imana izamuhe ijuru kuko yari kugenda

  • @anithaumukundwa2510
    @anithaumukundwa2510 2 года назад +6

    Allah azakwishure ibyo wakoreye Abanyarwanda

  • @HAVYARIMANARenaud
    @HAVYARIMANARenaud 5 месяцев назад

    Niwigire amahoro wavutse neza cpt Diagne ❤❤❤ senegali yaribarutse kwer umugabo .

  • @Jeanne-tw3rh
    @Jeanne-tw3rh 5 месяцев назад +1

    Late Cpt MBAYE Diagne yari intwari cyane💪. Rest In Eternal Peace

  • @havugimanalambert1702
    @havugimanalambert1702 7 месяцев назад +2

    Byiza cyane yarakoze pe!

  • @habumugishajeanpierre4978
    @habumugishajeanpierre4978 5 месяцев назад +2

    Mbaye yari afite umutima wa kimuntu yabaye Intwari.

  • @liliankk6149
    @liliankk6149 2 года назад +2

    They should look for his family and give and recognize them

  • @bostonboi4887
    @bostonboi4887 2 года назад +1

    Imana iguhumutima utandukanye nuwabandi ahiri hejur diyanye

  • @mukamwezitheopiste678
    @mukamwezitheopiste678 5 месяцев назад +1

    Yoooi Imana imutuze aheza

  • @bostonboi4887
    @bostonboi4887 2 года назад +1

    Warakoze muvandi

  • @humura11c96
    @humura11c96 2 года назад +6

    Yabaye Intwari 🙏

  • @emmanuelnsengiyumva1675
    @emmanuelnsengiyumva1675 2 года назад +3

    Byiza cyane, azahembwa biruseho.

  • @davidinnocent7771
    @davidinnocent7771 2 года назад +1

    Intwari yigendera kbs 😭🙏🏾❤✊

  • @LaubenTumuhimbise
    @LaubenTumuhimbise 5 месяцев назад

    Imana izahe abazagukomokaho imigisha

  • @Jeanne-tw3rh
    @Jeanne-tw3rh 5 месяцев назад +1

    L'inoubliable casque bleu sénégalais😢

  • @emma1112
    @emma1112 2 года назад +1

    Warakize kugiraneza ugafasha abahigwaga kd bahigwa nabene wabo tuzahora tukwibuka😭😭💔

  • @Dinosaur111-e7r
    @Dinosaur111-e7r 5 месяцев назад

    Ohhh imfura... Dis abana ba agatha bariho

  • @uwajado8083
    @uwajado8083 2 года назад +1

    Rip Mon capine niwowe musirikare kuri iyisi Nukuri warakoze cyn nabandi nibagere ikirenge mucyawe

  • @mamiimena8365
    @mamiimena8365 2 года назад +6

    Basi iyaba nabonaga Abana be ngo Nzabashimire kuko yakijije Tante wange wari muri hotel mille colline Najyaga mwumva Tante amuvuga Imana izamuhe ijuru pe

    • @munezerolaurianne2766
      @munezerolaurianne2766 5 месяцев назад

      Uraho neza ntuye senegal ejo bundi twibuka batweretse abandi basirikare barikumwe ariko harinuwo mumuryango we nubishaka twagushakira numero ya families ye

    • @mamiimena8365
      @mamiimena8365 5 месяцев назад +1

      @@munezerolaurianne2766 Muraho nukuri muzaba mukoze kuko buruko numvaga inkuru yo kurokoka kwa Tante izina Mbaye Diagne ntiryaburagamo byibuze umuntu ababonye akabashimira bakumva ubutwari papa wabo yagize cg se oncle wabo simbizi

  • @valensliverpoolputin1791
    @valensliverpoolputin1791 2 года назад +1

    Oh mbega ubutwari 💔

  • @niyosky2562
    @niyosky2562 2 года назад +1

    Yoooo.imana ikwakireubayo

  • @Anton_Kuenzle
    @Anton_Kuenzle 2 года назад

    Eric Safari ndakunda ijwi ryawe sana 👍🏾

  • @julleegidemanirakarama8187
    @julleegidemanirakarama8187 2 года назад +3

    Yaguye mu Rwanda?

  • @HAVYARIMANARenaud
    @HAVYARIMANARenaud 5 месяцев назад

    Yarakoze pe imana iramubona umudari wumurinzi pe .

  • @marielouisemusabyimana1727
    @marielouisemusabyimana1727 5 месяцев назад

    Mana Ituye mw,Ijuru ryera ! Mbayi Diane Uzamuhe Ubugingo .

  • @HAVYARIMANARenaud
    @HAVYARIMANARenaud 5 месяцев назад

    Abana be urwanda ruzabashake rubafashe Koko kuko yapfiriye urwanda ariko simbona ici mwamuha Koko !

  • @alicendikuriyo4936
    @alicendikuriyo4936 5 месяцев назад

    Jew aba président bacu barahira bashira Imana imbere .mubikorw bagac bamushir inyuma

  • @samoramachelsms3798
    @samoramachelsms3798 2 года назад

    Turabona ubukotanyi mwagize HE president Paul kagame Mur'Isonga 🙏🇷🇼

    • @ericmugarura1250
      @ericmugarura1250 5 месяцев назад

      ihangane ntacyo wahindura ku cyubahiro isi imuha,mukwa 7 uzabe hafi urebe urwo abanyarwanda bamukunda

  • @louiscomedy357
    @louiscomedy357 5 месяцев назад

    Abandi babaye ibigwari pe

  • @ndayambanjemuhawenimanajos5890
    @ndayambanjemuhawenimanajos5890 2 года назад

    Yari umuntu ufite ubumuntu ,muyandi magambo Intwari.burimuntu bimubere isomo ,,ikibi ntaho kikugeza ,ariko ibyiza ,bisigara Ari Amateka yumusingi ,utazima ,ubumuntu ,ntabwoko bugira ,ahubwo ni umuntima Uzi gushira mugaciro.,imana imuhe ijuru .+++++

    • @dinoclassic7165
      @dinoclassic7165 2 года назад

      niwacu hakwiye kugira ikimwitirirwa kbsa

  • @mgquranmedia4981
    @mgquranmedia4981 2 года назад

    Legend

  • @HAVYARIMANARenaud
    @HAVYARIMANARenaud 5 месяцев назад

    N'umugabo wintwari Koko kandi vyerekana ko umunyamahanga ashobora kukurutira abanyu kandi ari umunyafruka kandi abazungu barorera kandi babishoboye ariko baratwanka kweri .

  • @edarantes505
    @edarantes505 2 года назад +1

    Nibyo koko nabwo yabaye ikigwari nka dallaire.

    • @leux436
      @leux436 5 месяцев назад

      Ikigwali cyambere ni icyabwiye gahima Gerald na Claude on 30/04/1994 kwandika abuza UN kohereza ingabo zo guhagarika ubwicanyi.Ukekako iyo deployment iba abarokotse batari kuba benshi.biVuga ngo iminsi 100 ya genocide hari kuvaho 76.hari kurokoka benshi.Ahubwo asaba inkiko zizashingwa nyuma.

  • @didinenadinecaritas813
    @didinenadinecaritas813 5 месяцев назад

    Yarakoze

  • @KwizeLee
    @KwizeLee 5 месяцев назад

    eeh erega ababashenzi barikuzakura ubwoko bwabatusti kuri map yurwanda , sukwicagusa nurwanko bikabije , iyaba atari Imana yafashije FPR inkotanyi ngo ikize abantubayo , ntivyarivyoroshe vrtm

  • @alicendikuriyo4936
    @alicendikuriyo4936 5 месяцев назад

    Yooo basha amaraso ni mabi murabe ingen président yakanura nkuwudafise amahoro

  • @nshimiyimanaregis4596
    @nshimiyimanaregis4596 2 года назад

    ntago ndasobanukirwa Agata uyu wasize aba bana nuriya twabanye ijobundi bamukurikirsna kubyaha

    • @MurahoRwanda250
      @MurahoRwanda250 5 месяцев назад

      Oya , Agatha ari mu ntwari z u RWANDA ,yishwe rugikubita n abasirikare bo kwa Habyarimana

    • @vumilialouise707
      @vumilialouise707 5 месяцев назад

      Yari monistre wi ntebe Bamwishe kubera atarashyigikiye genocide.ntabwo rero aruwo waruvuze

  • @nkundurwandachief7001
    @nkundurwandachief7001 2 года назад +1

    🇷🇼❤️Genocide yakorewe Abanya-RWANDA yateguriwe muri Uganda n'agatsiko kari kayobowe na Kagame na Tito Rutaremara,igihe kirageze ngo namwe mubyishyure, nubwo Kagame yapfuye 🌚👎 akajya aho yashyize abandi,abasigaye mugiye kwishyura amabi mwakoreye Abanya-RWANDA n'abanyekongo,(nyiramatwi yumva 🤷👂urabe wumva neza uzambere umugabo)hasigaye imyaka ibiri gusa.

    • @clemenceumukundwa9072
      @clemenceumukundwa9072 2 года назад +1

      Ubwose uvuze iki iso yigize atemwa cg nyoko hunguka ahubwo

    • @nkundurwandachief7001
      @nkundurwandachief7001 2 года назад

      @@clemenceumukundwa9072 🇷🇼 ❤️ Papa yishwe n'inkotanyi zari ziyobowe Brig Gen Gumisiriza icyo gihe yari Colonel,zimuziza ko yagiye kuburanira, Responsible wari warabahishe muri Genocide yakorewe Abanya-RWANDA 🇬🇳 R 👈 kandi yitwa ko ar'umututsi,mujye mutureka tuvuge ibyo twiboneye 👁️👁️ n'amaso yacu, ikindi kandi njyewe ntuye mu RWANDA 🇷🇼 i Kigali,ntimukajye mwumva ko abababwiza ukuri bose baba barahunze,dore ko uwabaroze atakarabye.

    • @shamismith8083
      @shamismith8083 2 года назад +2

      Nonese niba arinkotanyi zayiteguye nizo zatoje interahamwe zizigurira imipanga namahiri zakoresheje zica abatutsi?nizose zacukuye ibyobo byajugwagamo abatutsi bamaze kwicwa?urikuvuga ubusa

    • @ntwaripatrickpatrick9074
      @ntwaripatrickpatrick9074 2 года назад +1

      Niba ari inkotanyi zamwishe zarakoze iyo zica na nyoko kuko biragaragara wabyawe nabicanyi.

    • @nkundurwandachief7001
      @nkundurwandachief7001 2 года назад

      @@ntwaripatrickpatrick9074 urakicwa n'agahiri cg agahinda wa nkongoro 🦉🦇💀👎 urikicanyi nkabandi bose wa ngurube we ikinywamaraso 👹👺☠️ gusa,ntawe uheza amaraso y'umuntu sha,nawe abo wica ⚒️⚔️🗡️cg wicishije byanze bikunze bazakugaruka (Icyo utwifurije Imana izakigukubire karindwi ×7)

  • @habumugishajeanpierre4978
    @habumugishajeanpierre4978 5 месяцев назад

    Mbaye yari afite umutima wa kimuntu yabaye Intwari.

  • @habumugishajeanpierre4978
    @habumugishajeanpierre4978 5 месяцев назад

    Mbaye yari afite umutima wa kimuntu yabaye Intwari.