Nyambo ashize hanze ibye Na Titi Brown 😳Gusezererwa Kwa DORIMBOGO Havuzwe byinshi Kumarozi yahawe😭😭

Поделиться
HTML-код
  • Опубликовано: 5 фев 2025
  • Imitoma ikomeje guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga hagati ya Nyambo na Titi Brown, nubwo bagerageza guhisha amarangamutima, bavuga ko ari inshuti magara.
    Iyi mitoma ikomeje guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga na yo ubwayo ikurikiye uruhererekane rw’amashusho n’amafoto ya Titi Brown na Nyambo muri iyi minsi bakunze kugaragara bari kugirana ibihe byiza.
    Aba bombi bakunze guhakana ko bakundana bagahamya ko ari inshuti magara, icyakora ibyo bavuga iyo bageze mu itangazamakuru bigatandukana n’akari ku mutima gasesekara ku munwa iyo babwirana amagambo aryoshye ku mbuga nkoranyambaga.
    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Nyambo wifurizaga isabukuru y’amavuko Titi Brown mu magambo aryoheye amatwi, yamwibukije ko uretse kuba amukunda n’umubyeyi we akunda uyu musore.
    Ati “Isabukuru nziza y’amavuko nkoramutima yanjye y’ibihe byose, uyu munsi ndagucyeza nishimira umuntu w’agatangaza uri we. Ubupfura bwawe, ubugwaneza n’ukuntu unshyigikira utizigama bisobanuye Isi kuri njye. Buri uko umwaka uhise ubucuti bwacu buhora bukura bunarushaho gukomera. Uzana urumuri rw’igitangaza mu buzima bwanjye kandi ndagushimira ubutitsa kuba uhari ku bwanjye, ndanagushimira mu buryo bwose bushoboka.”
    Uyu mukobwa yakomeje agira ati “Ni wowe mutuzo umfasha gucururuka mu burakari, kandi buri gihe ujye wibuka ko ari wowe muntu nitaho kurusha abandi. Ni ukuri kandi uri akazuba kamurikira iyo nasuherewe kandi nizeye ko tuzahora turi inshuti z’akadasohoka nk’uko bimeze ubu. Sha Besto, ndabizi ko twahuye n’ibigeragezo n’ingorane kandi ko buri wese yagiye ahaba ku bwa mugenzi we. Amagambo ntazigera abasha gusobanura ukuntu wazanye ibyishimo mu buzima bwanjye.”
    *Disclaimer:* The content of this video is intended for entertainment purposes only. The views and opinions expressed herein are those of the creators and do not necessarily reflect the views of any affiliated organizations. Viewer discretion is advised, and we encourage you to use your own judgment when interpreting the content. Thank you for watching
    WIFUZA GUDUHA IBITEKEREZO CG INYUNGANIZI WATWANDIKIRA KURI +250784430879

Комментарии • 3