Michel Shumbusho Yafunzwe Afite Amezi Abiri muri 1973
HTML-код
- Опубликовано: 9 фев 2025
- Mu kiganiro #Murisanga turumva igice cya gatandatu kuri Kudeta yabaye mu #Rwanda muri 1973. Turagaruka ku mwana wafunzwe afite amezi abiri ari kumwe na se na nyina, bombi batabarutse mu buryo butazwi. Ubu Michel #Shumbusho afite imyaka 47. Shumbusho #Michel yarekuwe Prezida #Habyarimana wari wasuye gereza ya #Ruhengeri amubonye ari kumwe n’itsinda ryari ryaje kubyina rimwakira. Inkuru ya Shumbusho wafunzwe ari igitambambuga, murayikurikira mu kiganiro Murisanga. Murumva kandi urutonde rw’abari bafungiye mu Ruhengeri bakahagwa, ubuhamya bw’uwakoranye na Major #Theonste #Lizinde, wamuherekeje bajyanye Elie #Ntalikure ku #Gisenyi. Umwana wa #Flavien Lizinde atekereza iki ku bivugwa ku mubyeyi we?
Turatumikira n’abifuje ko twabahuza n’umwe mu bana ba #Hodari #Alype, nyuma y’ubuhamya bw’umugore we, #Agnes #Nabagwera, bwageze benshi ku mutima.