WANCIYE IKI? BY BELIEVERS WORSHIP TEAM (Official Live Video 2023)

Поделиться
HTML-код
  • Опубликовано: 19 окт 2024
  • Abefeso 2:1-10
    1 Namwe yarabazuye, mwebwe abari bapfuye muzize ibicumuro n'ibyaha byanyu, 2ibyo mwagenderagamo kera mukurikiza imigenzo y'iyi si, mugakurikiza umwami utegeka ikirere, ari we mwuka ukorera mu batumvira. 3Kandi natwe twese twahoze muri bo dukurikiza ibyo kamere yacu yifuza, tugakora ibyo kamere n'imitima byacu byishakira, kandi ku bwa kavukire yacu twari abo kugirirwa umujinya nk'abandi bose.
    4Ariko Imana kuko ari umutunzi w'imbabazi, yaduhinduranye bazima na Kristo 5ku bw'urukundo rwinshi yadukunze, ubwo twari dupfuye tuzize ibicumuro byacu (ubuntu ni bwo bwabakijije), 6nuko ituzurana na we, itwicaranya na we mu ijuru mu buryo bw'umwuka turi muri Kristo Yesu, 7kugira ngo mu bihe bizaza izerekane ubutunzi bw'ubuntu bwayo buhebuje byose, itugirira neza muri Kristo Yesu. 8Mwakijijwe n'ubuntu ku bwo kwizera, ntibyavuye kuri mwe ahubwo ni impano y'Imana. 9Ntibyavuye no ku mirimo kugira ngo hatagira umuntu wirarira, 10kuko turi abo yaremye ituremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu, iyo Imana yiteguriye kera kugira ngo tuyigenderemo.

Комментарии • 149