Urubanza by Gedeon Byiringiro Official video 2024

Поделиться
HTML-код
  • Опубликовано: 14 окт 2024
  • Urubanza
    |. Because of the sin, I had the judgment
    my creator was my swift witness
    It was impossible for me to win the case
    Because what I was accused of was true/Because the charges against me were true
    I wondered how I would stand before Him
    Having nothing to defend myself with
    I was waiting in great fear
    For the verdict that would come from that case
    Chorus
    I lost without a trial
    Because the sins condemned me
    The Lamb of God said,
    "I will die for you"
    That's how I won the case
    II. The Son of God came to this world
    He took on the nature of man
    And lived the life of a man
    His primary goal was to save me
    The glory and honor He had
    He saw it was not something to cling to
    GOD THE SON became man
    To redeem me
    Chorus
    He did not consider who He was
    He left everything and loved me
    I, a sinner worthy of destruction
    He was crucified in my place
    III. He was crucified on the tree of the cursed ones
    He oppressed by those He came to save
    And my sins, however great
    He nailed them to the cross
    The cup of God's wrath
    My beloved drank it all
    The suffering due to the son of man
    MY KING finished it all then
    Chorus
    There was an exchange
    I gave Him my sins
    He gave me everlasting righteousness
    That's how I became innocent

Комментарии • 610

  • @mukandayisengadina7001
    @mukandayisengadina7001 4 месяца назад +35

    Iyi ndirimbo yandenze yambanye ngari cyane ni ubutumwa bwiza nyabwo bwukuri kdi bwuzuye Gedeo courage Uwiteka akomeze aguhishurire Yesu birushijeho ubundi agushoboze ukomeze utugezeho indirimbo nkizi nziza bakundwa ndumva umutima wanjye wuzuye umunezero kubwa Agakiza twahawe kubuntu

  • @BYIRINGIROClement-gs2de
    @BYIRINGIROClement-gs2de 4 месяца назад +33

    Niko nange nahindutse umwere, umuziranenge utagawa imbere y'urukiko rw'Imana umucamanza utabera, Naraguraniwe rwose kristo yemewe umwambaro wange w'ubushwambagara anyambika uwe w'igiciro cyinshi ariwo Gukiranuka kwe.
    Umwami ashimwe kubwawe muvandime

  • @carolineuwanyuze9786
    @carolineuwanyuze9786 4 месяца назад +20

    Hashimwe Kristo Yesu wishyizeho gukiranirwa kwacu akaduha gukiranuka kwe

  • @nicendatabaye
    @nicendatabaye 4 месяца назад +26

    Ubivuye imuzi rwose . True gospel true message ❤🙏

  • @johnsonkarasanyi2968
    @johnsonkarasanyi2968 4 месяца назад +15

    Amen,
    Umuntu utabazweho gukiranuka kwa Kristo kutandura.UWO MUNTU ARARIMBUKA NTAKABUZA

  • @IngOlivier
    @IngOlivier 4 месяца назад +12

    Can't get tired of this song. All day playlist

  • @niyonkururachel9594
    @niyonkururachel9594 9 дней назад +1

    Mbega indirimbo weee Message nziza cyane ikubita mucyico komereza ho rwose waguke cyane ukomeze uhishurirwe. Turahari ngo tuzumve

  • @amanirutson6339
    @amanirutson6339 4 дня назад +1

    Ooooh Mana yanjye mbega indirimbo yuzuye ubuzima 🙏🏽🙏🏽🙏🏽

  • @mugenichristine-zv6zk
    @mugenichristine-zv6zk 4 месяца назад +8

    Felicitation dirgent 🎉wajye
    Indirimbo irimo ubutumwa bwiza rwose
    Hashimwe kristo wadupfiriye twe abanyabyaha nibwo twabaye abera

  • @nicoleuwineza3091
    @nicoleuwineza3091 4 месяца назад +11

    Imana ishimwe rwose kuko yadutsindishirije! Ubu dufite amahoro ku Mana kuko twunzwe nayo mu rupfu rw'Umwana wayo wera.

  • @t.shadrack
    @t.shadrack 5 дней назад +1

    I always come back here to listen to this masterpiece❤ may God keep blessing you

  • @sachamugishayvonne4993
    @sachamugishayvonne4993 4 месяца назад +5

    biranze,let me comment,this song makes my cries falls down,urugendo rwo kubabarirwa na YESU rwari rukomeye ,gusa umuremyi wanjye ankunda cyane abyishyiraho byose,ese narikwireguza iki koko?😭😭🙌🙌🙌nzahora mushima,thanks alot GEDEON

  • @MukamazimpakaLeonie
    @MukamazimpakaLeonie Месяц назад +5

    Nukuri iyi ndirimbo ninziza cyaneee komereza aho muhungu wa Yesu

  • @valereira46
    @valereira46 4 месяца назад +8

    urakoze Gedeon Imana iguhe umugisha mwinshi unyibukije imbabazi Yesu Kristo yangiriye ntanikiguzi ntanze 😥😥💕💕💕

  • @kayitaregrace8358
    @kayitaregrace8358 3 месяца назад +3

    Imana iguhe imigisha yose pe imbaraga na mavuta , iyi ndirimbo imfite message ikomeye cyane yatumye nongera gutekereza cyane umusaraba wa kristo 🙏🙏 thank you so much bro

  • @ruhamwahd3911
    @ruhamwahd3911 4 месяца назад +10

    Nahindutse umwere imbere Y'intebe y'urubanza byose ni kristo mbikesha 🙏 nice song brother #Byiringirogedeom

  • @KaGINADelphine2004
    @KaGINADelphine2004 3 месяца назад +4

    Amen nukuri imana iguhe umugisha. ndanyuzwe mumenye neza ko ntacyo tuzireguza kuko birikigutsinda cyose imana mwana yambeye kamere muntu maze atubera urugero rwiza nyamuneka mubyumve neza mubyiteho.

  • @DOREMPAGAZEKURUGIMINISTRY
    @DOREMPAGAZEKURUGIMINISTRY 4 месяца назад +4

    Ubundi haba hakwiriye nk'izi atari byabindi byangiza amtwi bigakangura imibiri aho gukangura imitima.Imana ikwagure brother

  • @niyobyosecardin3543
    @niyobyosecardin3543 4 месяца назад +10

    Koko yahemuwe Kandi acirwaho iteka kubera ibyaha by'abantu be. Hashimwe we dukesha gukiranuka kuzuye imbere yImana yera.

  • @mireilleakimana
    @mireilleakimana 3 месяца назад +3

    Ubutumwa bwiza bwuzuye. Watching from Burundi 🇧🇮 Imana ibahezagire cane rwose!

  • @igihozonoellaciella
    @igihozonoellaciella 2 месяца назад +3

    Hallelujah hallelujah 🙏🙏😭 iyo ataba Imana twakabaye twararimbutse 😭😭🙏🙏🙌🙌🙌 hashimwe yesu watubambiwe🙏🙏🙏🙌🙏😭

  • @Nyasafari-r9s
    @Nyasafari-r9s 4 месяца назад +5

    The part that makes me feel like I'm nothing without God😭😭..Habayeho kugurana namuhaye ibyaha byanjye ampa gukiranuka kudashira😭🤲🙇..God bless you man of God 🙏🙌🙌

  • @bremecamero5615
    @bremecamero5615 Месяц назад +3

    Amen 🙏 indirimbo nziza cyan Hashimwe YESU CHRISTO

  • @FunnyAirplane-vv4pb
    @FunnyAirplane-vv4pb 9 дней назад +1

    umwami ashimwe kubwimpongano yaduhaye kubwubuntu❤❤❤

  • @niyiruhuradebora
    @niyiruhuradebora 4 месяца назад +3

    Ahhiii ahimbazwe iteka kuko habayeho kugurana afata ububi bwanjye njye mba umwere amen

  • @chantalmutesi2586
    @chantalmutesi2586 Месяц назад +4

    Everyone need to hear about this song 🎵 🙌

  • @muhiziespoir3347
    @muhiziespoir3347 2 месяца назад +5

    This is a true gospel...the meaning of redemption God bless you

  • @KTV0710
    @KTV0710 3 месяца назад +3

    urakoze cyane muvandimwe uririmbye ukuri kuzuye kubutumwa bwiza butarimo
    umusemburo
    na muke widini ❤

  • @ClaudeM-wi9lb
    @ClaudeM-wi9lb 2 месяца назад +3

    Yeme, mbuze icyomvuga gusa God bless Papa ❤

  • @Gratia-Blessings
    @Gratia-Blessings 4 месяца назад +2

    Dieu vous bénisse abondamment. Imana iguhe umugisha mwinshi Mukozi w Imana ❤❤❤. GOD BLESS YOU

  • @Liwomitv
    @Liwomitv 4 месяца назад +5

    The Gospel song.
    Sinoharura ingenzi maze kumva iyi ndirimbo.
    Yesu yahindutse umuntu arikugira ngo Ancungura.
    Asiga byose arankunda

  • @Fiiiiiii123
    @Fiiiiiii123 4 месяца назад +4

    Yohana 3:16
    Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w'ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho. True Gospel ubu nibwo butumwa bwiza abantu bakeneye be blessed Gedeon 🙏🙏

  • @AristoteBikino
    @AristoteBikino 4 месяца назад +6

    Iyindirimbo yanyubatse cyanee simpagarika kuyumva. be blessed man of GOD @Gedeon

  • @batamurizayvonne
    @batamurizayvonne Месяц назад +3

    God bless you man of God

  • @gwizinemajeandedieu6502
    @gwizinemajeandedieu6502 22 дня назад +1

    Imana ishimwe cyane kubwo kuduha incungu. Ikatwemera ishingiye kugutungana kwayo kugira uwizera wese yemerwe n'lmana bidasubirwaho.

  • @JoyAgape_
    @JoyAgape_ 2 месяца назад +2

    Wow😭 By Grace alone we have been saved through faith🙌🏽

  • @iragabanicole3067
    @iragabanicole3067 4 месяца назад +8

    Mbega urukundo ruhebuje Imana yadukunze,
    Nukuri Imana ishimwe ibihe ibyose ko yaduhaye Umwami Yesu ngo abe impongano y’ibyaha byacu.

    • @UwizeyimanaCoco-zf8ne
      @UwizeyimanaCoco-zf8ne 4 месяца назад

      Imana Niyo Izi Gukunda kd Imana Igira ibambe,Jado Imana Ikwagure Cne Kd Igendane nawe

  • @isungesodaniella1589
    @isungesodaniella1589 4 месяца назад +3

    Yoooooh😢
    Urukundo rurangose,,, nakunzwe urutagereranywa... Umukunzi wanjye yampinduye umwere, yaranguraniye YESU❤

  • @fidelekaza4277
    @fidelekaza4277 4 месяца назад +2

    Niko nahindutse umwere 👂🏼,Niko natsinze urubanza👂🏼, Njye munyabyaha ukwiye kurimbuka 😔, HABAYEHO KUGURANA! Soli Deo Gloria!

  • @KayitarePraise
    @KayitarePraise Месяц назад +2

    Thank you Gedeon iyi ndirimbo ni nziza rwose keep it up

  • @gloriarwakayiro
    @gloriarwakayiro 3 месяца назад +2

    Habayeho kugurana,muha ibyaha byanjye ampa gukiranuka kudashira! Amen
    Uko niko nahindutse Umwere❤!
    Thank you our eternal brother Gedeon!
    Dukomeze twamamaze iyi nkuru nziza hose!

  • @fee_onah
    @fee_onah Месяц назад +1

    Imana Mwana ahinduka umuntu ari ukugirango ancungure
    Ntiyitaye kuwo ari We, yasize byose arankunda...
    Njye munyabyaha ukwiriye kurimbuka,
    yabambwe mu cyimbo cyanjye.
    😢

  • @MwamikaziGiciroChantal
    @MwamikaziGiciroChantal Месяц назад +2

    Be blesed papa
    nyagasani agukomereze amaboko❤❤

  • @arakazagrace5670
    @arakazagrace5670 4 месяца назад +6

    N’igitangaza kindenga ukuntu Imana mwana yahindutse umuntu kugira ngo ancungure. Umuntu niki ngo Imana imugirire ineza ingana itya? 🥹 Soli Deo Gloria!
    Thank you for the song brother. We are edified!

  • @mariettekampire1920
    @mariettekampire1920 4 месяца назад +18

    true Gospel song

  • @nshutiange6277
    @nshutiange6277 4 месяца назад +4

    Yesu we😢😢😢😢 Ibyo naregwaga byarampamaga Nukuri natsinzwe ntaraburana ariko yesu we uraza upfa mumwanya wange nzahora nkushima kuko ntacyo mfite naguha kigurana urwo wankunze 😢🙌🙌🙌🙌🙌🙌

  • @MinisterDieumerciofficial
    @MinisterDieumerciofficial 4 месяца назад +6

    Hashimwe Umwami wanjye Yesu kristo, hashimwe Kandi Imana data KUBW'UBUNTU bwayo bwinshi YANGIRIYE.

  • @ishimweolivierreformed
    @ishimweolivierreformed 4 месяца назад +2

    Rwose ntabwo byarigushoboka kurutsinda ,kd ntakwireguza , noneho kuburana n'lmana yera?? , utsinzwe utaraburana ,nyamara umwana w'lmana niwowe yacumitiwe ,akanashenjagurwa oohhh agukirisha lmibyimba ye oohh what a love from Jesus
    Ooh mi brother ukwizera asigara avuga ngo lmana yumwami wacu yesu christo ariyo na se lshimwe abefeso1:3----- gukomeza oohhh brother ndikuryoherwa niyi Gospel songs.

  • @kambaribenitha7250
    @kambaribenitha7250 4 месяца назад +4

    Yesu numwami ibihe byose , iyininkuru yabamwizeye twese Hallelujah

  • @JeanDAmourNiyonsaba
    @JeanDAmourNiyonsaba 4 месяца назад +6

    Amen. 2Abakorinto 5:21. Imana ishimwe kubw'ubuntu bwayo ko yadutsindishirije urubanza rwayo rwadutsindaga kubwa Kristo binyuze mukubarwaho ukwera kwe bityo muri we duhinduka abera kugeza iteka ryose. Umwami ashimwe kubwawe muvandimwe muri Kristo, izi ni zo TRUE GOSPEL SONGS!.

  • @santanamiladoofficial215
    @santanamiladoofficial215 2 месяца назад +2

    Hallelujah Hallelujah Hallelujah Hallelujah Hallelujah Hallelujah Hallelujah 🙌 warakoze Yesu kristo

  • @JoseMontanNiyobuhungiro-ll5zx
    @JoseMontanNiyobuhungiro-ll5zx 7 дней назад +1

    God bless ur ways 🙏 nukuri❤

  • @MujawayezuElyne
    @MujawayezuElyne 25 дней назад +1

    😢😢😢😢 warakoze cyane Yesu icyubahiro nicyawe ibihe byose 🙌 🙌🙌🙌🙌🙌🙌🙏🙏

  • @Iwacu250
    @Iwacu250 4 месяца назад +3

    Hallelua, namuhaye ibyaha byanjye, ampa gukiranuka kwe Niko nahindutse umwere!🙌

  • @UbereyemariyaCeline
    @UbereyemariyaCeline Месяц назад +2

    Oooooh Mana we! Warakoze gutanga Umwana wawe ku bwanjye 🙌🙌🙌🙌🤍

  • @nshutidaniel
    @nshutidaniel 2 дня назад

    ubutumwa bwiza butomoye kbc may jha bless you broyher

  • @1tforchrist
    @1tforchrist 4 месяца назад +2

    Imana ishimwe ku bwiyi ndirimbo 🙏

  • @giranezablaise
    @giranezablaise 4 месяца назад +3

    Kristo yarakoze rwose kudutsindira urubanza rwari rwaradutsinze ndetse dukwiye gupfa rwose ntakujurira, gusa we ati jye ndabapfira.
    Yisiga ubusa araganduka ntiyanga nogupfa urupfu rubi rwo kumusaraba ngo abamwizera abatsindire urubanza rwabahamaga.

  • @chanceaimeekijindiri8674
    @chanceaimeekijindiri8674 Месяц назад +2

    Imana iguhe umugisha Kandi ikwagure cane ndagukunda cane insirinboyafshinjecane❤

  • @alicemukunde4890
    @alicemukunde4890 4 месяца назад +2

    disi nanjye ni uko nahindutse umwere!
    ubuntu bw'Umwami wacu bushimwe iteka...... thank you for reminding us of this eternal truth.

  • @NSENGIYUMVABernard-i8v
    @NSENGIYUMVABernard-i8v 3 месяца назад +3

    komerezaho iyi ndirimbo iratwubaka IMANA ikomeze ikwagure🙏

  • @nishimweanitha686
    @nishimweanitha686 Месяц назад +2

    Jesus Christ is our redeemer ❤❤😊😊 it wasn't easy 😭😭

  • @uwumviyimanadivine-pe1cl
    @uwumviyimanadivine-pe1cl Месяц назад +1

    Yesu Akongerere Amavuta yo kutubwira ibye 🎉🎉🎉❤

  • @kirikirecordtv
    @kirikirecordtv 4 месяца назад +10

    UMURIRIMBYI WANJYE NKUNDA KBS COURAGE PAPA INDIRIMBO NZIZA CANE❤

    • @Saintdoux
      @Saintdoux 4 месяца назад +5

      Iyaba wumvaga ibyo avuga , ndetse ukibaza nawe niba nawe warahindutse Umwere, niba urubanza waramaze kurutsinda!

  • @umubyeyiwalda6533
    @umubyeyiwalda6533 4 месяца назад +6

    This is the gospel of Jesus Christ

  • @pro_derek
    @pro_derek Месяц назад +2

    True gospel 🙏 i can't stop listening to this masterpiece ❤

  • @didierniyokwizerwa
    @didierniyokwizerwa 4 месяца назад +6

    Umwami Yesu Nashimirwe Umurimo utangaje yankoreye nanjye akampfira njye Munyabyaha wabyose warukwiye Kurimbuka, Yesu arampfira ampesha Ubugingo buhoraho arko Kuzabana na Data wa Twese, Hamwe n'Uyu Mukunzi wankunze bihebuje gutya!!
    Nashimwe ibihe Byose nukuri!!!

  • @gakondoregis320
    @gakondoregis320 4 месяца назад +2

    Wow dukeneye indirimbo nkizi zirimo ubutumwa bwiza buzanira abantu agakiza God bless you papa❤❤❤

  • @appolinemukanoheli6739
    @appolinemukanoheli6739 4 месяца назад +2

    Nanubu ndacyarira kubw'iyi ndirimbo😭😭😭😭 habwa umugisha Gedeon🙏

  • @Akimana-s6z
    @Akimana-s6z Месяц назад +3

    Waaau ni keza arko ntunguwe no kuba usa na rocky

  • @ntigurirwafabien6265
    @ntigurirwafabien6265 4 месяца назад +2

    True gospel.abandi Baze bicare bige icyo isi ikeneye niki rwose. God bless you brother Gedeon. Yesu umwami yaranguraniye pe😭😭😭😭😭😭

  • @kzr_99Janvier
    @kzr_99Janvier 4 месяца назад +1

    Natsinzwe ntaraburanaa 😢😢😢 Mwana W’Imana ati Njyewe ndagupfiraa 🙏 Yesu nshuti Yacu warakoze kudutsindishirizaa tudakwiriyee ariko utwambikaa gukiranukaa Thanks brother Gideon

  • @sylvian5580
    @sylvian5580 2 месяца назад +2

    I my in love with this song 🎶 👌🙏🏾

  • @MahoroBienvenue
    @MahoroBienvenue 25 дней назад +1

    true gosple.......... hashimwe Umwami waguhishuriye kbsa

  • @MuhozaMonique-fd9cn
    @MuhozaMonique-fd9cn 4 месяца назад +3

    💗❤️💛♥️♥️🎉wawu mbega indiri mbo nzizs weeeee💖💖❤️💗🌷🌷nafashijwepe irikubinkorera nukuri

  • @MuhawenimanaGerardine-tn4oc
    @MuhawenimanaGerardine-tn4oc 4 месяца назад +1

    Oooh!!! Mbega indirimbo inejeje umutima wanjye!!! Umugisha uruta uwo twibwira ube kuri wowe Gédéon! Watumye benshi bafashwa!!!

  • @mapasa8716
    @mapasa8716 2 месяца назад +5

    Again ndagarutse why not 10M views GOD😱

  • @nishimweseraphinestella1064
    @nishimweseraphinestella1064 4 месяца назад +3

    Hallelujah hallelujah hallelujah hallelujah
    Hashimwe Kristo watweretse inzira tukava mu irimbukiro

    • @sergengoga622
      @sergengoga622 4 месяца назад

      Indirimbo iri kugera kundiba z'umutima peee

  • @munezeroblandice4025
    @munezeroblandice4025 3 месяца назад +2

    Wowww, hashimwe Yesu wadukijije urupfu rw'iteka

  • @Mubogora_Kamikazi
    @Mubogora_Kamikazi Месяц назад +10

    We have the same testimony

  • @manzifrank5680
    @manzifrank5680 4 месяца назад +3

    Nari ntegerezanije ubwoba bwinshi imyanzuro izava muri urwo rubanza.
    Hashimwe umwami wantsindishirije.

  • @MutoniJacky-mw3in
    @MutoniJacky-mw3in 4 месяца назад +2

    Manaweee😭😭😭 indirimbo nziza cyane 🙏♥️

  • @MuziranengeValeur
    @MuziranengeValeur 18 дней назад +1

    Thank you Lord 🙏🙏🙏

  • @alineuwanyirigira7158
    @alineuwanyirigira7158 4 месяца назад +2

    Uwiteka ashimwe cyane watugiriye ubuntu akaduha Kristo nk'inshungu y'iteka bikaduhesha ubugingo bidashira

  • @mutoni-wn2hq
    @mutoni-wn2hq Месяц назад +1

    Kwihangana biranze peee ndagushimiye ko wemeyeko imana igukireramo pee iyindirimbo ninzinza ❤❤

  • @NiyonsengaDamour-jz1wv
    @NiyonsengaDamour-jz1wv 2 месяца назад +2

    Hallelujah 🙌🙌thank you Jesus for ur sacrifice ✝️ be blessed brother

  • @SylvieNabasa
    @SylvieNabasa Месяц назад

    God bless you so much iyindirimbo yongeye kunkora kumutima 😭

  • @MC-Fidele-Gatabazi
    @MC-Fidele-Gatabazi 4 месяца назад +2

    Hallelujah Hashime Yesu witanze akaduhesha kuba abera😍😍God bless You lovely brother

  • @nkundurwandacaleb3970
    @nkundurwandacaleb3970 4 месяца назад +3

    This song is Medicine to souls Jesus Christ 🙏🙏🙏🙏

  • @AlineManishimwe-ko9iv
    @AlineManishimwe-ko9iv 4 месяца назад +2

    Sinzi uko nabivuga gusa Imana iguhe umugisha kd iguhe imbaraga zo gukomeza kuduha ibirenze ibi, umutima wage wongeye kwegera Imana kd nongera kumva neza agaciro kamaraso ya yesu , be blessed brother , keep going , ibyiza biri imbere ❤❤❤❤

  • @donatiennemukamisha5791
    @donatiennemukamisha5791 Месяц назад +1

    amen . God bless you

  • @jehovanissiiradukunda7049
    @jehovanissiiradukunda7049 4 месяца назад +1

    😢this story❤Yesu ashimwe ko yadupfiriye🙌koyaducunguye ngo twoye kuzopfa rubi😢 hallelujah izina rya yesu kristo ryamamare hose🙏byiringiro wee kristo agukomeze , aguhezagire cane ❤️✍️merci kubwiyi message nziza

  • @IngabireMasimbisonia
    @IngabireMasimbisonia Месяц назад

    Mbegaaa indirimbo nzizaaaa God bless you

  • @gajumvunabandijolie295
    @gajumvunabandijolie295 2 месяца назад +1

    Imana igukomereze impano ikiruta izakwihere ijuru❤❤❤iyi ndirimbo nanubu sinyihaga

  • @ElieUpright
    @ElieUpright 3 месяца назад +1

    My Lord God bless you

  • @NyiransabimanaJeanne-iv4gr
    @NyiransabimanaJeanne-iv4gr 3 месяца назад +1

    Ibyo naregwaga byose byarampamaga 😢natsinzwe ntaraburana kuko ibyaha byampamaga
    Yesu ati njye ndagupfira mwana wanjye uko Niko natsinze urubanza Amen🙏🙏

  • @writtenbyemelyneadvisesong717
    @writtenbyemelyneadvisesong717 2 месяца назад +4

    Mbega indirimbo Nziza
    Wawuu
    Uririmba Neza

  • @nshimiyimanafrancis3025
    @nshimiyimanafrancis3025 3 месяца назад +2

    Honestly speaking, this song touched on my soul. Amen I Will Love my king of king( Jesus)

  • @NzayiturikiFautine
    @NzayiturikiFautine 2 месяца назад +1

    Amen,uhabwe umugisha kd lmana ikwagure

  • @RosinekitchenTV
    @RosinekitchenTV 4 месяца назад +1

    Umwuka w'Imana yuzuye muri wowe musore muto ntamuntu wakwiyobora muri aya magambo meza y'indirimbo . Ciurage uzagera kure cyane❤❤❤