Sobanukirwa igitabo cy' ibyahishuwe -21 || Igice cya 2-3 || Amatorero arindwi || Part 1

Поделиться
HTML-код
  • Опубликовано: 18 окт 2024
  • 1 «Wandikire marayika w'Itorero ryo muri Efeso uti
    «Ufashe inyenyeri ndwi mu kuboko kw'iburyo, akagendera hagati y'ibitereko by'amatabaza birindwi by'izahabu aravuga aya magambo ati 2 'Nzi imirimo yawe n'umuhati wawe no kwihangana kwawe ki wagenzuye abiyita intumwa kandi atari zo, ukabona ko ari abanyabinyoma. 3 Uzi kwihangana kandi warenganirijwe izina ryanjye ntiwacogora. 4 Ariko rero mfite icyo nkugaya, ni uko waretse urukundo rwawe rwa mbere. 5 Nuko ibuka aho wavuye ukagwa wihane, ukore imirimo nk'iya mbere kuko nutabikora nzaza aho uri, nkūre igitereko cy'itabaza cyawe ahacyo nutihana. 6 Ariko rero ufite icyo ngushimira, ni uko wanga imirimo y'Abanikolayiti, iyo nanjye nanga. '
    7 «Ufite ugutwi niyumve ibyo Umwuka abwira amatorero.
    «Unesha nzamuha kurya ku mbuto z'igiti cy'ubugingo kiri muri Paradiso y'Imana.

Комментарии • 2