RUTONGO aho Inkotanyi zakoreye inama ya nyuma yo kwinjira muri Kigali
HTML-код
- Опубликовано: 11 фев 2025
- Inkotanyi zavuye i Miyove muri Byumba taraiki 8 Mata 1994 ari Batayo 3 za ALPFA ya Afande Kaka, BRAVO ya Afande Dodo na 59 ya Ngonga. Izi Batayo 3 Maj Gen Paul Kagame wari Umugaba Mukuru wa RPA Inkotanyi yari yagize Afande Kaka umuyobozi w’ibi bitero (OOC-Overall Operations Commander)
Izi Ngabo zageze kuri Kiriziya ya Rutongo mu cyahoze ari Perefegitura ya Kigali Ngali iri hejuru neza ya Karuruma ureba za Kagugu-Umuhima-Batsinda.. bahagez tariki 10 ninjoro maze bakora inama ya nyuma yo kwinjira mu mujyi wa Kigali.
1. Batayo ya Alpfa yahawe amabwiriza yo kwihuta ikinjira muri CND igatabara Ingabo 600 z’Inkotanyi
2. Batayo ya BRAVO yoherezwa ku musozi wa Jali ureba ku Muhima-Mu mujyi,Ikiyovu..
3. Batayo ya 59 yoherejwe gusimbura Batayo ya 3 ku Musozi wa Rebero