TWARASEBYE bikabije || Bombori bombori muri Afurika y’Epfo kubera CONGO
HTML-код
- Опубликовано: 11 фев 2025
- Twarasebye, twarasebye,twarsebye, kandi tubomba guha aba bantu isomo ry’uko iyo wishe Umunyafurika y’epfo umwe, bikugiraho ingaruka nyinshi. Nyakubahwa, Isi yose irabizi ko dufite amaboko y’urubyiruko adafite imirimo bakora, reka rero tubahe akazi maze mutwemerere baze bose bige ibya gisirikare maze duhaguruke tujye muri Repbulika iharanira demokarasi ya CONGO maze duhe isomo M23. Mureke tuzagende twije bariya batwiciye abasirikare.
Nyakubahwa, hari abantu baraha bari kuvuga ibintu ntazi pe. Twe icyo dukeneye ni abasirikare. Hari abari kuvuga ngo gutya gutya, ngo tubanze dukore aka na kariya ariko rwose ibyo nta kigenda. Turabirambiwe. Hari abantu biteguya kurwana nta kindi. Iriya ni intambara. Abantu bari gupfa,haguruka ujye kurwanda, nanjye nditeguye, nzaba uwa mbere ku murongo w’urugamba, nimureke tugende tugarure abantu bacu. Nimunjye inyuma, nimuze tugende turwane intambara nyantambara. Nimuze tujye kurwana. Ndabashimiye.
Gayton McKenzie, Minisitiri wa Siporo, ubuhanzi n’umuco muri Afurika y’epho.
Iyo ufunguye urukuta rwa google ukandikamo amazina y’uyu mugabo Gayton McKenzie, barakubwira ngo ni umunyapolitike n’umucuruzi icyarimwe (South African politician and businessman).
Ucyumva ko ari Umucuruzi uhita ugira impungenge ako kanya kuko Amajwi menshi y’abasesenguzi n’impuguke yahamije ko Igihugu cya Afurika y’epfo cyohereje abasirikare bacyo muri KONGO ku nyungu z’abantu bake bari muri Politike kandi bari no mu bucuruzi. (Politician and businessman). Uyu minisitiri rero nawe urubuga rwa Wikipedia rwerekana ko ikitwa amabuye y’agaciro ngo ari ibintu bye ngo ni inararibonye mu by’amabuye y’agaciro. (A consultant in the mining). Nkiri aha urugero ruza imbere ni Perezida ramaphosa ubwe.
Rero ibi uyu minisitiri Gayton McKenzie ari kuvuga ngo bahaguruke n’iyonka bajye kurwana na M23 hari abahise bavuga bati uri gushukana kandi ubishaka. Bati wasanga na we uri muri bake bagize uruhare mu kohereza abasirikare bitwa ngo bagiye mu butumwa bw’amahoro naho bagiye gufasha Kongo kurwana na M23. Bati ni byo koko umuheto ushuka umwambi bitari bujyane. Minisitiri Gayton McKenzie wafunzwe afite imyaka 21 azira ubujura bw’itwaje intwaro akaza kujya yiyerekana cyane aha muri Gereza nk’impirimbanyi mu bintu byose yaje kurekurwa mu mwaka w’2000 nabwo arekurwa hatanzwe za ruswa.
Itangazamakuru ryasamiye hejuru amagambo y’uyu mugabo wifuza ko hakoreshwa intambara ngo bihorere kuri M23 maze bagenda bamwereka ko ibyo avuze yihuse. Hari abafashe video bayegeranya n’iya Nyakubahwa Perezida Kagame aho yavuze ku kitwa intambara n’amahoro:
Niba ukeneye umuntu ufite ibyo azi ku ntambara, burya uje unyegera.Hari ibyo nzi ku ntambara. Ndetse nzi uburyo ari mbi cyane. Nyamara, nanazi ko nta kintu cyiza kibaho cyiruta amahoro.
Uku kutavuga rumwe kw’abategetsi ba Afurika y’epfo ku ngingo y’abasirikare babo bari muri Rep iharanira demok ya Kongo ikomeje gufata intera ikomeye. Muri iki kiganiro mpaka ku rupfu rw’abasirikare 14 ba Afrika y’epho baguye muri ntambara ihuza M23 na Leta ya CONGO hari abandi bategetsi babona igisubizo cy’ibi bibazo mu nzira y’ibiganiro aho kuba intambara.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane wa Afrika y’epho, Ronald Ozzy Lamola ati:
“Dufite akazi gakomye ko gutuma ibi bibazo by’amakimbirane mu burasirazuba bwa CONGO bikemuka hagendewe ku myanzuro y’inama yahuje EAC na SADC. Ikindi kandi n’umuryango w’afurika w’ibihugu (Africa Union) wagira icyo ukora. Gusa aha duteraniye hari abo nabonye bavu ngo ingabo zacu zikwiye gukurwa muri Kongo zikagarurwa aha mu gihugu. Bongeyeho bati bikorwe aka kanya. Ariko mbabwije ukuri ibyo bavuga ntibishoboka.
Ni gute uvuga ngo nibahite bakurwa muri KONGO aka kanya kandi barafashwe bugwate. Kandi bazengurutswe n’ababafashe. Ikindi, si ababafashe gusa, Muri Kongo hari imitwe yitwaje intwaro irenga 150 itagira uwigenzura. None se abo tuzabakizwa n’iki. Mwebwe ahubwo mwohereje abasirikare bacu mu bico, muri imbushi za gisirikare. Kuko aho bari hari imitego y’urupfu myinshi aho baca hose bahasanga ambushi kugeza aka kanya tutanazi umubare.
None rero, ni ngombwa ko guverinoma ya Africa y’epho iyoboka inzira n’ibisubizo byatanzwe n’inama idasanzwe yahuje EAC na SADEC aho yasabye ko imirwano yahagarara, ikibuga cyindege cya GOMA kigakora, inzira z’ubutaka zigahungurwa mbese ibintu bika amahoro. Naho ubundi ibi muvuga by’intambara ahubwo bizarushaho kurema ibyago. Kuko ibintu niba byiza inzira zikaba nyabagendwa abasilikare bacu bazataha amahoro. Dukwiye kwizera ko bizakunda, ko bizakorwa gutya kugeza tubonye abana bacu.”